Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Kicukiro: Umuryango w’Abibumbye wagaragaje ubugwari-Hon Donatile Mukabalisa

Mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi mu mu mwaka 1994 ingabo za Loni zagaragaje intege nke mu gutabara abanyarwanda nkuko byagarutsweho na Perezida w’Inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite, Donatile Mukabalisa.

Yabigarutseho mu muhango wo kwibuka Abatutsi bagera ku bihumbi 11 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bashyinguye mu rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro, ku wa kabiri tariki 11 Mata 2017.

JPEG - 62.6 kb
Uwo umuhango wabanjirijwe n’urugendo rwo kwibuka urugendo abiciwe i Nyanza ya Kicukiro bakoze

Bavanywe muri ETO Kicukiro (ubu ni muri IPRC Kigali) bajyanwa kwicirwa i Nyanza ya Kicukiro ahari hasanzwe hajugunywa imyanda yose yo mu Mujyi wa Kigali, bagereranywa n’iyo myanda.

Rwizihirangabo Irene, umwe mu baharokokeye avuga ko mu gihe Interahamwe n’abasirikari barasaga abari kumwe na we, abandi bakabatemagura, yaryamye hasi bamusiga ari muzima ntacyo yabaye.

Kubera ko bwari bwije, ngo yumvise bavuga ko abatapfuye Interahamwe zizagaruka kubica k’umunsi ukurikiyeho.

Rwizihirangabo n’abandi bake bari batarashiramo umwuka biyemeje kuhava bahungira mu ishyamba ryari hafi aho, ari na ho barokokeye batabawe n’Inkotanyi.

Perezida w’inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite, Donatille Mukabalisa agaya ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zagaragaje ubugwari, ashimira Inkotanyi zagaragaje ubutwari.

JPEG - 32.4 kb
Perezida w’Inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite, Donatile Mukabalisa

Agira ati “Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zari zaje zitwa ko zoherejwe mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu Rwanda zibasiga mu menyo ya Rubamba, kandi zibona neza ko bagiye kwicwa n’interahamwe zari zirekereje.
Ingabo z’amahanga zibura umutima wa kimuntu wo kubarengera. Iyo twaje kwibuka hano i Nyanza, tuba twibuka uburyo Umuryango w’Abibumbye watereranye Abanyarwanda."

Akomeza avuga ko izo ngabo zari zifite amakuru y’uko Jenoside irimo gutegurwa kandi ngo ibyo bihugu byiyita ibihangange byari bifite ubushobozi bwo kuyihagarika.
Ariko ibyo bihugu ntibyabikoze kuko byari mu mugambi wo kuyitegura no kuyitera inkunga, ahubwo ihagarikwa n’Inkotanyi.

Ati "Intwari zacu zayihagaritse ni zo nakwita ibihangange."
Yungamo anenga ibihugu byatereranye abicwaga, kuba bikomeje gucumbikira no gutiza umurindi abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi bakanayipfobya, bakaba ndetse badatafwa ngo bashyikirizwe inkiko.

Mu mibiri ibihumbi 11 ishyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro, hasobanuwe ko ibihumbi bitatu ari iy’abahiciwe bakuwe muri ETO Kicukiro nyuma yo gutereranwa n’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye.

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Piyo - 12/04/2017 saa 12:20

Ababiligi bavanyeyo ingabo zabo banakora lobiyingi yogushishikariza abandi kuvayo kandi nikobyagenze.
Kanda hano umusubize

Kayiranga Aaron rutimirwa - 12/04/2017 saa 17:03

Ingabo za L.O.N Nubwo zaje muri misiyo yo kubungabunga amahoro mu rwanda, ariko barahageze koko baba ibigwari kuko bayobewe inshingano kandi byabaviriyemo no kwicirwa murwanda.
Kanda hano umusubize

Mugayo - 12/04/2017 saa 12:19

Nyakubahwa, niba loni yaragaragaje ubugwari abanyarwanda bayandikiye bayibuza gutabara botwabita iki?
Kanda hano umusubize

Kayiranga Aaron rutimirwa - 12/04/2017 saa 17:09

Ntago wakabaye ubaza icyo kibazo keretse niba utazi Lon icyo ishinzwe rero abayandikiye bayisabaga gukora icyo ishinzwe kubindi bisobanuro usome LON cg United Nation Organisation roles uramenya impamvu ingabo za loni zahamagawe murwanda nyuma nawe uramenya uko wakwita abahamagaye izongabo.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X