Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Kicukiro: Uwacitse ku icumu watemewe inka ikaza gupfa yashumbushijwe


Umuryango wa Mukurira na Kayitesi watemewe inka mu ijoro ryo kuwa mbere w’icyumweru gishize bikaza kuyiviramo gupfa nyuma y’iminsi, abahoze ari abanyeshuri b’icyahoze KIE bamushumbushije indi nyana.

Abamushumbushije inka ni abaje bahagarariye abandi bahoze ari abanyeshuri mu cyahoze ari KIE (ubu ikaba ari Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’uburezi) babaga muri AERG yaho.

JPEG - 185.7 kb
Abahoze ari abanyeshuri ba KIE imbere y’ikiraro cy’inka bari bamaze guha Mukurira

Mukurira yishimiye cyane iri tsinda ry’abahoze ari abanyeshuri mu Ishuri rikuru nderabarezi (KIE) bari muri AERG-KIE kuri iki gikorwa cyo kumushumbusha bakoze.
Yaboneyeho ariko no kuvuga ko abashije kumenya abamuhemukiye bakamwicira inka byaba byiza kugira ngo amenye uko yitwara mu baturanyi kuko ngo hari igihe uba uziko ugirira neza abantu ariko bo bakubona nabi.

Ferdinand Mukurira avuga ko ibyamubayeho n’umuryango we byabababaje cyane kandi bikabatera ubwoba. Ariko ko abantu bakomeje kumukomeza muri ibi bihe bikamugarurira imbaraga.

Ngo yifuza ko iperereza ryakwihutishwa, hari babiri bafashwe bakekwa, akamenya neza abamuhemukiye n’impamvu yabyo kuko ngo ubusanzwe azi ko abana neza n’abaturanyi be.

JPEG - 154.5 kb
Mukurira n’inka yari amaze guhabwa

Emmanuel Nshimiyimana wavuze mu izina ry’abaje kumushumbusha inka yahumurije umuryango wa Mukurira ko kandi we n’abo bari kumwe mu itsinda bifuje kumushumbusha ngo atazabura amata n’ifumbire.

Ati “Iyo umuntu ahisemo kugutera nijoro byerekana ko aba agutinya kandi ibyo bakoze si ubugabo. Wumve ko utekanye kandi turi kumwe ntuzahabo nabi.”
Umufasha wa Mukurira witwa Kayitesi yabwiye itangazamakuru ko muri iki gihe asigaye agira ubwoba bwo kugorobereza hanze kubera ibyabaye ku nka ye.

Aba bamuzaniye inka bahasanze irindi tsinda ry’urubyiruko rihari ku bufatanye bwa Famille INGANJI ya GAERG ku bufatanye n’Akagari ka Kamashashi rwaje mu gikorwa cy’ibanze cyo kubaka ikiraro cyagutse kuko bateganya kuzanira umuryango wa Mukurira inka y’imbyeyi n’inyana yayo mu mpera z’iki cyumweru, nabo mu rwego rwo kumushumbusha no kumukomeza.

Ababazaniye inka basanze mu rugo hari abagize urubyiruko rwa GAERG ku bufatanye n’Akagari ka Kamashashi ruri kububakira ikiraro bitegura kubazanira inka y’imbyeyi

Kugeza ubu inzego zikomeje guhigisha uruhindu abamwiciye inka. Babiri bakekwaho iki cyaha barafashwe, kwa Mukurira baguma mu bwoba bw’ibyababayeho.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

K.J - 12/04/2017 saa 12:16

Mwakoze cyane kuba hafi uyu munyango wahuye n'isanganya, Mana nshimiye n'abandi bateganya kubonera uyu muryango inka y'imbeyi n'iyayo icyampa akaba nayo ari inzungu nkayayindi yishwe. ikindi kandi Imana ifashe inzego z'umutekano zibone izo nkozi z'ibibi maze bahanwe by' intangarugero, ni ukuri ndumva mbabaye cyane ntewe agahinda n'abagome nkaba. Mbonye uwo nzi muri aba banyeshuri bize K.I.E Anglique nongeye kubashimira mwakoze.
Kanda hano umusubize

nicayenzi - 12/04/2017 saa 10:29

NDASHAKA TELEFONE UYU MUKURIRA ABONEKAHO NAMJYE NDIFUZA KUMUSURA, UWABASHA KUZIBONA YAZIMPA BAVANDIMWE.
Kanda hano umusubize

petite - 11/04/2017 saa 16:42

Ndabashimiye cyane kdi nanjye nize KIE iyo mbimenya nanjye nari gushiramo akanjye.Nshimishijwe ni uko ari MWe mubanje mwese ndababonye ndabamenya bamwe twarakoranye muri KIE mukomeze turwanye ingengabitekerezo ya Genocide. Songs mbere
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X