Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Kicukiro : Yishwe bamubona yajombwe igiti mu nda


Mu kagari ka Murinja, umurenge wa Gahanga mu mudugudu wa Nyabigugu haravugwa urupfu rwa Mukamana Jeannette wishwe mu ijoro ryo kuri iki cyumweru. Uyu mudamu abamubonye mbere basanze bamujombye igiti mu nda ndetse n’iruhande rwe hari udukingirizo.

Abakekwa ko bagize uruhare mu iyicwa ry’umugore ni abagabo babiri bari basangiye inzoga bigakekwa bashakaga cyangwa bari bamaze kumusambanya.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagali ka Murinja Charles Roi Munyaneza yabwiye abanyamakuru ko abagabo babiri bafunze bakekwaho kwica Jeannette Mukamana nyuma yo gushaka kumufata ku ngufu.

Jeannette yari umubyeyi w’abana batatu ariko akaba yari yahukanye kuko ubusanzwe yari yarashatse mu murenge wa Mageragere muri Nyarugenge.

Munyaneza ati “ Nyakwigendera yari yarahukanye. Ku mugoroba yasangiye n’abagabo ariko ari kumwe n’umwana we nyuma umwe mu bagabo basangiraga asaba umwana gutaha ngo nta mwana usangira na Nyina. Umwana yatashye abandi basigara basangira.”

Muri iki gitondo nibwo abantu basanze umurambo wa Mukamana mu gihuru igiti cyamupfumuye mu nda.

Aba bakekwaho kumwica ngo bigaragara ko bari bagamije kumusambanya, aho basanze umurambo ngo banahasanze udukingirizo n’ibinyobwa bita Kambuca.Ntibiramenyekana neza niba babanje kumusambanya nyuma bakamwica.

Umuyobozi w’Akagari avuga ko iby’urupfu rw’uyu wishwe ngo ntaho bihuriye n’ingengabitekerezo ya Jenoside nk’uko bamwe babanje kubinuganuga muri iki gitondo inkuru imaze kumenyekana.

Abagabo babiri bakekwaho uru rupfu ubu bafungiye kuri station ya Police y’Akarere ka Kicukiro.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Umuturage - 18/04/2017 saa 17:38

None turatabaza kuko tubona abotugeza ikibazo cyacu ntacyo bagikoraho
Kanda hano umusubize

Umuturage - 18/04/2017 saa 17:36

Kubuyobozi nukuri bwa bwa Police nidutabare twebwe abaturage Gatsibo:Kabarole: Kabarole:Bihinga ahatwavugaga ; Akarere,Umurenge,Akagali nu Umudugudu rwose abavura batumazeho Inka 12/04/2017 batwaye iyuwitwa Kayitesi muriryojoro batera uwitwa Patrick kandi none buri munsi baramutra mwijoro ryakeye batwaye iyuwitwa Rutagonya. Twahamagara POLICE na DASO batintacyo twakora mutabafashe
Kanda hano umusubize

munyensi - 18/04/2017 saa 15:37

Police nikomeze ishakishe abo bagizi ba nabi bashyikirizwe ubutabera.
Kanda hano umusubize

roxy - 18/04/2017 saa 10:29

Ubundi c mu Rwanda kohaba irondo kd urupfu umuntu ataka akanatabaza! Iryo rondo ryari muri conge! RIP mubyeyi
Kanda hano umusubize

rucogoza - 18/04/2017 saa 07:53

Nyakwigendera Imana imwakire naho abakomeje ubugizi bwa nabi police ndetse ninzego ziducungira umutekano twizeyeko bari maso kandi batazahwma guta muri yombi uwariwe wese ugira cg ukekwaho kugira uruhare mubikorwa bihitanda ubuzima bwabantu.
Kanda hano umusubize

Cyirabura africain. - 17/04/2017 saa 23:47

None se ni iki mwagendeyeho mwemeza ko atari ingengabitekerezo ya Genocide? Ko numva iperereza ritaraba!! Mwarebye izuru gusa?
Kanda hano umusubize

- 18/04/2017 saa 16:52

wowe c kandi ibyizuru u bizanye ute koko Imana ikubabarire nukuri
Kanda hano umusubize

Cyirabura africain. - 19/04/2017 saa 08:13

Nigute umuntu amenya ko uwishwe atazize ingengabitekerezo, ataranamenya uwishe?
Kanda hano umusubize

Ramucyo - 19/04/2017 saa 08:43

ndumva uyu muntu uzanye ibyizuru nawe afite akabazo muriwe gusa abobagizi banabi bahabwe ibibakwiye. ayo namahano rwose.
Kanda hano umusubize

dukundane yannick - 17/04/2017 saa 22:19

yooo mbegabibi cyekoza imana imuhe iruhukoridashira
Kanda hano umusubize

umutoniwase soranje - 17/04/2017 saa 19:49

yebabawe!!! birababaje umuryangowe niwihangane imananibyose
Kanda hano umusubize

haha - 17/04/2017 saa 16:49

nabobamwishe nyine nyamara abantu hirya nohino barigupfa mwibanga rwose ntajoro ryubusa ritariguhitana umuntu azize abagizi banabi ngumutekano nzabandeba
Kanda hano umusubize

justen - 20/04/2017 saa 09:53

Abo bagizi banabi bashakwe,nabo bazanibyamazuru nabo bage bigishwa, ubungubuse,ntibari bagiye,kunyica,nzizizuru ryuwanzanye,ibugande?gwazanyinyenz'ije kutuneka? ubu sindi gukururukuguru,ndikumwe nuwanzanye!aho twageze kwamuganga ,hari nagashijye bananteye,ahubwo sukunyihererana,bati ese watumwe nande kutuneka,nti ntawe nti simbizi,bati niko mukora,turabazi,kandi nza namama ntabyo yarazi ngo ndashakubukire! nimbona mvuyaha,batahatsinze,ninshaka nzanatahe namaguru nigakira kandi nubwo kavaho nzasimbagurika mpaka iwacu,rwanda abirukira hanze,nababwiriki,ahantu bafata numwana wabo yibyinkoko,bakamutwika mpaka apfuye,ibihugu biragwira yuganda iratangaje,rubyiruko nasize,murwanda,murarye murimejye,ababashuka,ngo ntamutekano murwanda gwinzara ngo nta bwisanzure ngubuyobozi bubi nakazikanyu muzaze namwe ibugande, uwambayikirezi ntamenya ko...,uwampa nkabona ndugarutsemo gusa.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X