Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Kigali: Abapasiteri batatu batawe muri yombi bazira ubwesikoro mu masengesho

Abakozi b’Imana batatu bari mu maboko ya polisi bakekwaho kwesikoroka umuturage utuye I Kabuga bakamutwara amafaranga 180 bitwaje amasengesho arimo iterabwoba.

Abatawe muri yombi Nkurikiyumukiza Jean De Dieu uzwi nka Bishop Izabayo ufunganywe n’abandi bavugabutumwa babiri.

JPEG - 37.3 kb
Uhereye ibumoso ni Bishop Izabayo na bagenzi be biyita abapasiteri

Aba bose uko ari batatu bakaba barafashwe na polisi mu mujyi wa bakekwaho ibyaha byo gutekera imitwe umuturage utuye i Kabuga mu mujyi wa Kigali, bagamije kumushuka bakamwambura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 180.

Nkurikiyumukiza Jean De Dieu wiyita Bishop yatawe muri yombi tariki 19 Mata 2017 ari kumwe n’abandi bagabo babiri biyita abapasiteri, bakaba bakurikiranyweho icyaha cy’ubwambuzi bushukana, ndetse Polisi yamaze kubakorera dosiye iyishyikiriza ubushinjacyaha nk’uko byemejwe na SP Hitayezu Emmanuel, umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru.

SP Hitayezu ati: "Dosiye twayishyikirije parike, ariko twarayikurikiranye. Ni aba pasiteri babiri n’undi wiyita Bishop, kwanza bose biyita ko ari aba Pasitoro, ariko mu by’ukuri nta matorero cyangwa amadini bahagarariye afatika. Bakurikiranyweho icyaha cy’ubwambuzi bushukana, ubwo rero tumaze kubimenya twarabikurikiranye dosiye tuyishyikiriza parike, ubu bari mu maboko ya parike ya Kacyiru, ku rwego rw’ibanze".

Intandaro yo gutabwa muri yombi kwabo, ni uko tariki 15 Mata 2017 bagiye i Kabuga mu rugo rw’uwitwa Christophe bagiye kumusengera, bamubeshya ko hari ibintu by’amarozi Imana yaberetse muri matela yo mu rugo rwe ndetse basubirayo bamubwira ko hari ibindi Imana yaberetse muri purafo (plafond) kandi ko yabasabye ko bajya kubimujugunyira muri Uganda, bityo bamusaba amafaranga y’u Rwanda 180.000 yo gutega bakajya kubijugunyayo. Nyamara nk’uko banabyiyemerera, ibyo bitaga amarozi ni bo bari babyijyaniyeho bashaka kumurya amafaranga.

Uwiyita Bishop Nkurikiyumukiza bakunda kwita Bishop Izabayo, yitangarije uburyo byagenze Agira ati: "Njyewe Nkurikiyumukiza Jean De Dieu, ndemeza ko nahemukiye Christophe n’umuryango we, twagiye gusengera mu rugo rwe tugakura ibintu muri matela ari ukumubeshya ari twe twabitwaye. Hari ku itariki 15 z’ukwa Kane 2017, hanyuma tunavuga ko tugiye kubita i Bugande, aduha n’itike y’amafaranga 180.000.
Rero ndasaba imbabazi mvuga ko bitazasubira. Uyu munsi tariki 19 twasubiyeyo, njyewe ubwanjye njya muri parafo (Plafond) mvuga ko mbikuyeho ari ibyo twatwaye, ndasaba imbabazi Christophe n’umuryango we. Nari kumwe na Pasiteri Cyriaque n’undi mupasiteri. Njyewe amazina yanjye ni Bishop Nkurikiyumukiza Jean de Dieu, Imanizabayo niryo bazi cyane. Ndasaba imbabazi mvuga ko bitazongera ukundi kuva uyu munsi sinzi icyabinteye sinzongera ukundi ndashaka gukorera Imana."

Mu iperereza ryihariye ryakozwe n’ikinyamakuru Imirasire.com, ryagaragaje amakuru ashimangira ko uyu Bishop Nkurikiyumukiza bakunda kwita Imanizabayo, yagiye akora n’ibindi bikorwa by’ubutekamutwe i Gihara mu murenge wa Runda mu karere ka Kamonyi.

Aha i Gihara yahataye umugore n’abana ajya gushaka undi mugore i Kigali, ndetse yahoze asengera mu itorero ry’i Runda ryitwa Umusozi w’Ibyiringiro rya Apotre Mukabadege Liliane, ariko aza kumenya ko atitwara neza aramuhagarika nk’uko yabitangarije abanyamakuru.

Apotre Mukabadege Liliane ati: "Mu rusengero iwacu nta Bishop tugira uretse njyewe uri Apotre, ndumva bansengera abanyamakuru banyu nabo bari bahari. Ntabwo nigeze mwimika, ntabwo yigeze aba Bishop iwacu ahubwo ibyo kuba Bishop nabyumvise twaramutenze mu rusengero, nta n’ubwo yigeze aba Pasiteri.

Nabyumvise hanze bavuga ngo ni Pasiteri twaramutenze, mbere yazaga gutyo bisanzwe, urabizi itorero ryanjye rirakuze, yarazaga akicara mu rusengero, nyuma nza kumva utuntu tumwe na tumwe tutari twiza kuri we, tuza kumushyira mu gihano nyine turamuhagarika, ariko ntabwo yari Pasiteri nta n’ubwo yari Bishop, iby’ubu Bishop mbyumvise vuba ahangaha ntabwo mbimuziho."

Abaturage b’i Gihara mu murenge wa Runda baganiriye n’abanyamakuru , bavuga ko uyu Imanizabayo bamuheruka kera muri aka gace, bakaba icyo bari bazi ari uko yirukanywe mu itorero Umusozi w’Ibyiringiro azira ko bari bamumenyeho ubuhamya butari bwiza, bakaba baratunguwe no kumva ko asigaye ari Bishop kandi yarasize ahemukiye umugore babyaranye akajya gushaka undi mugore ahandi.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

senat - 4/05/2017 saa 00:15

Harya ngo muri intama????? Hahhhh Niba koko imana itazi aho uherereye ikagomba kugutumaho abo ku!agushaka, ntibashe kuguhindura imitekerereze ukigomeka, hanyuma ikumva aruko ugombye guphukamiriza no kwinginga cyane, wowe iyo mana waba uyiruka inyuma kuko ikurusha iki koko!!!! Uzi ko na mwene Adam warezwe neza Atari uko at eye? Nkanswe Imana! Oya. Imana si kakagabo kumva amabwire ngo kagabire abagaphukamiye cg abavuga utugambo twinshi hamwe no gucariza. Kwisi turareshya. Kuva cyera ba nyiri nyota yo gutegeka abandi no kwigarurira amarangamutima yabo yose, nibo batangije amayeri bene aya. Bikarangira babaye ibihangange mumazina no mubutunzi. None se izo nizo mana????? Nizo ntumwa zayo se?? Imodoka yimyanya 8, wowe ukamushyira na 100frw ngo agukize icyaha? Ko ntampuhwe bagira,ubundi babashinza ibyaha bate mukemera? Bajya kubica mumutwe ngo muri intama!!!! Intama kweli!!! Basi anti muri nintare cg ingwe? Nimujijuke. Mwakire neza ijambo ryimana.
Kanda hano umusubize

citoyen - 3/05/2017 saa 12:46

Aya mazina ubwayo iyo nyumvise sinirirwa nyataho umwanya wange: umukozi w'Imana, bishop, umuvugabutumwa kuva Uganda (!!!), .... aba bose ni abatekamutwe badutse muri za karitsiye bagenda barya iby'injiji ngo basizwe amavuta, abandi ngo bahawe ubutumwa, abandi ngo ...!! Ariko hari ahandi mwabonye umuntu yinjira mu idini mu kwezi kumwe ngo ni bishop? Mufunge ingegera.
Kanda hano umusubize

Jeanne - 3/05/2017 saa 01:54

Imama igenda ibagaragaza pola pola
Kanda hano umusubize

gasombe - 2/05/2017 saa 11:13

umva nkawe idiniyuri muri iyisi wayikurahe ? ec kuki mwirirwa mumihanda mujya mubihugu birimo cg bivuye muntamba ? kdi ntadini ryakoze ubwicanya ni abayoboke bamadini yabukoze ok naho kumenya Imana byukuri ntitwarusha basogokuru bacu batubanjirije ntawica undi ntawamukirago undi mbese kirazira nindangagaciro umuco ubwibahane nibyo byabarangaga bakemera Imana yatwese rugira rurema ibyo bagashakabuhacye batuzaniye nibyo bidukozeho harimo nibyo mwirirwa mubeshya abantu inzira yose mukwishije abantu uko abatunjirije bakundanaga bagakunda igihugu yemwe nokugipfira bibaye ngombwa
Kanda hano umusubize

nkindi - 2/05/2017 saa 08:02

ariko iyo offre IMANA yayibahereye hehe kweri baza biyita ngo nabakozi b'Imana??je har ukwo ntasobanukirwa
Kanda hano umusubize

jojo - 2/05/2017 saa 07:06

Muzashake aka audio k'umukozi w'Imana witwa Mariya Murebwayire abasobanurire neza uburyo aba bantu ari aba escros. Ntimuyobe ngo mwiyibishe. Imana ishimwe ko police itangiye kubacakira nk'uko Mariya yabiyisabye pe. Hahaha
Kanda hano umusubize

fils - 2/05/2017 saa 00:53

Ubund c abo biyita abakozi bimana yabangaje ryari? Mumenye ko Imana idakorerwa namaboko yabantu nkaho haRicyo ikennye.
Kanda hano umusubize

fils - 2/05/2017 saa 00:49

Ubund c abo biyita abakozi bimana yabangaje ryari? Mumenye ko Imana idakorerwa namaboko yabantu nkaho haRicyo ikennye.
Kanda hano umusubize

girbert - 1/05/2017 saa 21:47

uwo muntu akwiye gukatirwa urumukwiye birababaje kwiyita pasiteri
Kanda hano umusubize

tomasi - 1/05/2017 saa 18:30

abapasiterinkaba bareze.nimubacunge ntibabashuke.
Kanda hano umusubize

- 1/05/2017 saa 12:47

Isi Irarushe
Kanda hano umusubize

Pontien Kaba Ndayizeye - 1/05/2017 saa 12:07

Ni Babafate Babahane Vyumwihariko Kuko N'ababandi! Isi Irarushe Pe!
Kanda hano umusubize

- 1/05/2017 saa 10:04

abo biyita abakozi b'Imana n_abasebya izina ry'umwami wacu tuge dukorera Imana umurimo uyihesha icyubahiro..
Kanda hano umusubize

- 1/05/2017 saa 17:18

ahubwo bantu musenga byukuri nimukaze gusenga kuko abobiyita abakozi bimana namayobera nukubamaso batazanatujyana ikuzimu kuko ndumva aricyo gisigaye kukondumva arinkozi zibibi
Kanda hano umusubize

- 1/05/2017 saa 09:20

ari nkamwe banyamakuru,muvuga,ngo nabakozi,bimana,vagango,nabakozi,basatani
Kanda hano umusubize

NKERINKA Georges - 1/05/2017 saa 08:48

Ikibabaje nuko bose baba biyita "Abakozi b'imana"!!!.BIBLE bayigira igikoresho kibageza ku bukire.Niyo mpamvu muli Abaroma 16:18 havuga ko atari abakozi b'imana,ahubwo ari abakozi b'inda zabo.Ntabwo ari bano batatu bonyine barya imitsi y'abantu.Ubundi UMUKRSTU NYAKURI,ni umuntu wigana YESU,ntakore ibyo yasize atubujije.Urugero,YESU yasize adusabye "gukora umurimo w'imana ku buntu" nkuko tubisoma muli Matayo 10:8.Ndetse na PAWULO abisubiramo,yerekana ko nawe yabwirizaga ku buntu (Ibyakozwe 20:33).Bible idusaba gukora umurimo w'imana tutaremera abantu (2 Abatesalonike 3:8).Pastors bakoresha amasomo yo amwe muli Bible,atareba Abakristu,ahubwo yarebaga gusa ubwoko bwo muli ISRAEL bwitwaga ABALEWI.Urugero,imana yabwiye ABAYISIRAYERI,iti kubera ko mwe nabahaye amasambu,ariko sinyahe ABALEWI,mujye mubaha ICYACUMI.Bisome muli KUBARA/NUMBERS 18:21,24.Pastors banga gusobanurira abayoboke babo ko ICYACUMI cyali icy'ABALEWI gusa.Bakanga kubabwira ko YESU yadusabye "gukora umurimo w'imana ku buntu".Jye mbandikiye iyi nkuru,hamwe n'abo dusengana bose,tujya mu mihanda no mu ngo z'abantu tukababwiriza ku buntu.IGIHEMBO cyacu kizaba UBUZIMA BW'ITEKA muli Paradizo.Bible idusaba kwikorera tukitunga (2 Abatesalonike 3:8).Ikidushishikaje ntabwo ari ubukire nk'abandi,ahubwo ni gushaka ubwami bw'imana mbere na mbere,nkuko YESU yadusabye muli Matayo 6:33.Ntacyo bimaze gushaka ibyisi gusa,ntiwite ku byo imana idusaba.Abibera mu byisi gusa,kimwe na Pastors birirwa barya amafranga y'abantu (icyacumi),Bible ivuga ko batazabona ubuzima bw'iteka (1 Yohana 2:15-17).
Kanda hano umusubize

fils - 2/05/2017 saa 00:52

Imana ntikorerwa namaboko yabantu. Ubundi c yangaje ryari? Ntawukwiriye kwiyita umukozi wimana rwose
Kanda hano umusubize

m.ved - 1/05/2017 saa 08:26

ni ibyo by'ubu nyine! Utaba maso kamubayeho!
Kanda hano umusubize

mama pacy - 2/05/2017 saa 22:18

manawe uziko imana ihora ihoze koko mbibonye nubundi amarira yabazintege niyari kumugwa amaahoro gewe Bose ndabazi wenumugore yataye ndabazi
Kanda hano umusubize

kiki - 1/05/2017 saa 08:23

abantu Bose basengera muri aya madini yinzaduka abenshi nabasambanyi ruharwa nabajura nabarozi nukubabona munsengero gusa
Kanda hano umusubize

MBONABUCYA EZRA - 1/05/2017 saa 13:13

Wowe witwa KIKI.Wikeka ko amadini yanyu (Catholics,ADEPR,Adventists,Anglicans,Abaslamu,etc...) ari mwe beza.Wibuke ko muli 1994,abategetsi bose baturukaga mu madini yanyu.Nyamara abategetsi bose (nibuze 95%),bakoze Genocide.Wikibeshya ko ari mwe bazima. Hali idini imwe gusa mu Rwanda igerageza.Uzababwirwa nuko bativanga muli Politics kandi nta cyacumi barya abayoboke babo.Ahubwo bose bajya mu nzira,bakigana YESU n'abigishwa be,kuko babwiriza ahantu hose kandi ku buntu.Ni nabo bonyine batakoze Genocide.Uzababwirwa nuko buli gihe baba bibereye mu mihanda babwiriza,bategereje umunsi w'imperuka YESU yavuze muli Matayo 24:14.Wiseka aya madini y'inzaduka.Ntacyo mubarusha.Uzi neza ibihumbi by'abapadiri bashinje gufata abana ku ngufu.Uzi ukuntu namwe mushwana mupfa amafranga n'amoko,kugeza naho LETA ariyo ishyiraho abayobozi banyu,urugero ADEPR n'Abaslamu.Mwarangiza mukiyita abakozi b'imana nta soni mufite.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X