Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Kigali: BPR Kabuga yibwe akayabo abakozi bayo batungwa agatoki

Abakozi ba Banki y’abaturage ya Kabuga iherereye mu mujyi wa Kabuga baratungwa agatoki kuba bihishe inyuma y’ubujura bwabaye mu rukerera rwo kuwa gatandatu rushyira ejo kwa gatandatu.

Ubu bujura bwabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 14 rishyira kuwa Gatandatu tariki 15 Mata 2017, ubwo iyi banki yaterwaga n’abajura bayiba amamiliyoni menshi ariko uburyo ubwo bujura bwakozwemo byabereye abaturage benshi amayobera hakaba ariho bahera bavuga ko abakozi b’iyi banki baba baragambanye n’abajura ndetse n’abashinzwe kurinda umutekano wayo.

JPEG - 62.6 kb
Amafaranga yibwe umubare wayo nturamenyekana

Bamwe mu baturage bavuganye na Imirasire.com bavuga ko batumva uburyo iyi banki yaba yarishwe amadirishya abajura bakinjira batumbereye ahari umutamenwa ntihagire ahandi hicwa kugeza ubwo umutamenwa wari ubitse ayo mafaranga umenwa ugakurwamo amafaranga yarimo.

Umwe muri aba baturage utarashatse kwivuga amazina ku mpamvu z’umutekano we yagize ati “ None se niba atari abakozi bayo babaye ibyitso ni gute umujura yaje atumbereye ahari umutamenwa akica idirishya akinjira ariho atumbereye? Nimuzi mwese ko aho umutamenwa uba uri ari ibanga rikomeye. Abo bajura bahabwiwe n’iki bahabwirwa nande?

Undi nawe yatunze agatoki abashinzwe kurinda banki. Ati ni gute abajura baje bakica amagiliyaje abarinzi ntibumva barinjira bica cofrefort( Umutamenwa) nabwo abarinzi bigishijwe kurinda bafite imbunda ntibumva?

Ati n’ubwo abakozi b’iyi banki babifitemo uruhare ariko abarinzi nabo babyihishe inyuma cyane kuko batigeze bafata abajura cyangwa ngo bigaragare ko bahambiriwe ku buryo batari kubasha kurasa no kuvuza induru”

Umwe mu bakozi ba banki y’abaturage ya Kabuga, utashatse ko amazina ye atangazwa, yabwiye abanyamakuru ko amafaranga yibwe abarirwa mu mamiliyoni menshi n’ubwo kugeza ubu umubare nyawo utaremezwa.

Ku ruhande rwa Polisi y’u Rwanda, umuvugizi wa polisi mu mujyi wa Kigali SP Hitayezu Emmanuel, yabwiye abanyamakuru ko ubu bujura bwabayeho ariko avuga ko ingano y’amafaranga yibwe itaramenyekana kuko iperereza rya Polisi ryatangiye ngo hatahurwe amakuru yose ajyanye n’ibyabaye.

SP Hitayezu avuga ko abajura baciye mu idirishya rya banki, bakica ibyuma byo muri iryo dirishya (grillages) hanyuma bakinjiramo imbere bakamena umutamenwa (coffre fort) ubundi bakibamo amafaranga ataramenyekana umubare kugeza ubu. Uyu muvugizi wa Polisi kandi avuga ko ubu bujura bwabaye ninjoro ariko bukamenyekana mu gitondo.

Mu gihe abaturage bibaza uburyo banki ifite abarinzi yibwe ninjoro bikamenyekana mu gitondo, SP Hitayezu Emmanuel asobanura ko abajura baciye ku ruhande rw’inyuma mu gihe abazamu basanzwe barinda iyi banki bo bari ku rundi ruhande rw’imbere.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

imena - 18/04/2017 saa 07:09

bavandi.kwiba bank nk'iriya ntibikomeye kuko njye mbona yubatswe nkinzu yo guturwamo!ikindi kandi nta camera zibamo.murumva ubwo atari uburangare?barasinda amahoro rusange y'igihugu bakibagirwa kurinda ibyabo.
Kanda hano umusubize

Rugabire rwa Magayane - 17/04/2017 saa 23:31

BPR ihindure system zo kubika amafrw m'umutamenwa naho ubundi ntagihe itazibwa kuko ubujura muri BPR bumaze igihe kuva mumyaka y'ibihumbi 2004 niho natangiye kumva BPR yibwe amafrw menshi kandi akuwe mu mitamenwa. Yewe ibidafite abarinzi biribwa n'inyoni!!!!!
Kanda hano umusubize

David munyensi - 17/04/2017 saa 22:33

Reka police ikore akazi kayo.naho kwihutira gukondana abakozi n abazamu.ibyo ni uguterwa nawe ukitera.
Kanda hano umusubize

bahe - 17/04/2017 saa 07:04

ariko abobarinzi si interseke yemwe mirumva babafashe bakabaha igiti batavuga abayatwaye bishe idirisha bica kiriya cyumba winjiramo mbere yuko ugera kumutamenwa bica numutamenwa abarinzi bataribumva !!bafate abarinzi kereka iyo bank niba itubatse nkuko izindi zubatse
Kanda hano umusubize

Bugingo Viateur - 17/04/2017 saa 11:57

ntago harimo za camera cyangwa nazo bazishye
Kanda hano umusubize

MAKUZA Ephrem - 16/04/2017 saa 16:46

Iyo Banks zibwe,akenshi abakozi cyangwa abarinzi baba babifitemo uruhare.Ikibabaje nuko niyo bafunzwe inkiko zibarekura.Gukunda amafranga niwo muzi w'ibintu byinshi bibi nkuko Bible ivuga (1 Timote 6:10):Ubujura,ubwicanyi,ubusambanyi,coups d'etat,intambara,etc...Tujye tumenya ko bene ibi bitazakomeza gutya.Kuko ku munsi w'imperuka,imana izica abantu bose bakora ibi (1 Abakorinto 6:9,10).Ikindi kandi,kugira amafranga menshi ntabwo bitubuza gusaza,kurwara cyangwa gupfa.Niyo mpamvu YESU yadusabye "gushaka mbere ne mbere Ubwami bw'imana" (Matayo 6:33).Ikibabaje nuko abantu bashaka ibyisi gusa,ntibite ku bintu by'imana.Gukunda ibyisi gusa ntiwite ku bintu by'imana,uba wigize "umwanzi w'imana" nkuko Yakobo 4:4 havuga.Niyo mpamvu ku Munsi w'Imperuka wegereje,imana izica abantu bose,hagasigara bake bubaha imana (Yeremiya 25:33).Ntacyo bimaze kwiba amafranga nyamara ejo uzapfa ukayasiga kandi ntuzazuke ku munsi w'imperuka.Mujye mumenya ko abakorera imana bazazuka ku munsi w'imperuka,bagahembwa Ubuzima bw'iteka (Yohana 6:40).
Kanda hano umusubize

inuma - 16/04/2017 saa 15:44

BPR we ,pole kabisa
Kanda hano umusubize

vugandebe - 16/04/2017 saa 14:53

abajura babaye bihishe ahantu nyamara bank ibifitemo uruhare twishakire imirimo nahubundi itekinika ntaho ryagiye.
Kanda hano umusubize

ari - 16/04/2017 saa 14:39

Ese niba icyo kibikwimo amfranga ari umutamenwakoko nigute abo bajura babashije kuwumena? ndumva nabakora ayo makese bakayita imitanwa nabo baratubeshya aho wavugako abakozi ba banki ko haba hari uruhare babifitemo keretse niba basanze umutamenwa wafunguwe bisanzwe
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X