Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Kigali:Bamwe mu bamotari baratabaza nyuma y’uko ngo amakoperative babarizwamo ari ayo kubanyunyuza imitsi

Nkuko Leta y’u Rwanda ishishikariza abanyarwanda kwibumbira mu mashyirahamwe mu rwego rwo guhuza imbaraga ngo biteze imbere, ku ruhande rw’abamotari bo bavuga ko amakoperative barishyirwamo ari za balinga kuko ngo ari agatsiko kishyira hamwe kagashaka kubanyunyuza imitsi.

Bamwe mu batwara abagenzi kuri moto hano mu mujyi wa Kigali bakomeje kunenga bikomeye imiyoborere ya koperative bibumbiyemo, ku buryo hari n’abadatinya kuvuga ko izo koperative ari izikiza itsinda rito ry’abantu zigasubiza inyuma abandi.

Ahimana Andres, aganira n’itangazamakuru yasobanuye ko amaze imyaka 11 atwara abantu kuri moto mu mujyi wa Kigali,imvugo ye yumvikanisha kwiheba no kutagirira ikizere koperative we na bagenzi be bibumbiyemo, ku bwe nta koperative zibaho.

Andres yemeza ko intandaro y’ibi byose ari ubuyobozi bw’amakoperative ahuza abamotari budakora neza,ku bwe hakenewe ubuyobozi.

Hari mugenzi wa Andres uvuga ko yitwa yitwa MUHUMUZA Godfrey, we byabaye ngombwa ko yandikira inteko ishingamategeko umutwe w’abadepite abasaba ko bakurikirana uruhuri rw’ibibazo abamotari bafite ,mu ntangiriro z’icyumweru twaraye dusoje nibwo inteko ishingamategeko byabaye ngombwa ko ihamagaza zimwe muri minisiteri ngo zigire uruhare mu gushakira umuti ibibazo by’abamotari.

Urwego rw’igihugu rushinzwe guteza imbere amakoperative rwongeye gushyirwa mu majwi nka Nyirabayazana w’ibibazo biri mu bamotari.

Bimwe mu bibazo bigaragazwa n’abamotari, birimo ubusambo buvugwa muri koperative zabo, abamotari bakora batagira ibyangombwa bitwa Inyeshyamba, uburyo abamotari bahabwa ibyangombwa byo gukora bitangwa na RURA n’ibindi.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

dodos - 9/05/2017 saa 14:33

Cyokora birababaje !Ese ubundi ko bashyizeho aba secrite ba moto bitwa ngo n'inkeragutabara muri gahunda yo gutanga akazi kubavuye ku rugerero nkaba mbona hibereyemo abari ibisambo birirwa baca imirizo abamotari ubwo byo si ugushyigikira ubusambo !Cooperative ni nziza ariko iz'abamotari zifite ubusambo bwinshi buvanzemo n'ubugegera!
Kanda hano umusubize

Byiringiro Ezechiel - 9/05/2017 saa 10:48

abamotari turagowe pe cotamogi gikondo keretse ari prezda kagame wiyiziye abandi bose batinya baranoga cyane
Kanda hano umusubize

Byiringiro Ezechiel - 9/05/2017 saa 10:46

uwakwereka umugabo utuyobora muri cotamogi igikondo.rca ubwayo yaramugenzuye isanga ahomba akayabo ariko habaye inama 2 zose nyuma ya raporo yayo ariko iraza iti mureke prezda pascal baranoga ayobore.ikibazo ni rca rura na police badafata uwagaragayeho ibihombo nkuko byagenze muri adpr
Kanda hano umusubize

Kagina - 9/05/2017 saa 14:08

Mwitonde buriya aba nomuri RPF.
Kanda hano umusubize

x - 9/05/2017 saa 05:24

1. WHY COOPERATIVES FAIL? (http://library.ufs.ac.za/dl/userfiles/documents/PRAIS/10(1)%20July%202007.pdf) 2. RETHINKING THE ROLE OF COOPERATIVES IN AFRICAN DEVELOPMENT (http://www.inquiriesjournal.com/articles/1419/rethinking-the-role-of-cooperatives-in-african-development) 3. WHY DO COOPERATIVES FAIL? http://citeseerx.ist.psu.edu/viewdoc/download;jsessionid=C52A7F1BCECE940829D0C9710EA23CE2?doi=10.1.1.192.7465&rep=rep1&type=pdf
Kanda hano umusubize

- 9/05/2017 saa 04:06

Ibyo Nukuri Reta Nidufashe Abamotar Tumerewe Nabi Murirusange Uwitwako Ari Umumotar Wese Harabitwa Abasecrite Bontibatuza Mumihanda Bashyize Inda Imbere Aho Nimuhanga
Kanda hano umusubize

banza franco - 8/05/2017 saa 23:29

Birababaje pe authorisation yo ni dange
Kanda hano umusubize

Dieudonne - 8/05/2017 saa 17:35

RURA nitubabarire isubizeho uburyobwahozeho bwokuduha otorizasiyo kuko amakoperative yabigize akavuyo baduca amafaranga menshi ngoyitike burimumotari tukisshyura amafa agahera mumifukayabo
Kanda hano umusubize

christian - 8/05/2017 saa 17:33

Rwose ntimurenganye ubuyobozi bw amakoperative yabamotali njye mbona hari imbaraga zitigaragaza zibyihishe inyuma .njye mfite moto iba mumuhanda ariko usanga usaba ibyangombwa ukabanza kwishyura ariko kugirango uzabibone bikaba ikibazo kandi wahura nabashinzwe umutekano wo mumuhanda bakaguhana bihanikiriye nkaho ikosa Ari iryawe kandi ukaba ntawe ubona bateganyije wakurengera cyangwa wagisha inama.tukavuga nimisoro bishyiriraho uko bashatse kandi kungufu ntakubanza kujya inama nabamotali cyangwa naba boss. Rwose hakenewe ubuvugizi.
Kanda hano umusubize

Dieudonne - 8/05/2017 saa 17:18

Ndemeranywa nabagenzi bacudufatanyije umwuga ikibazo dufite cyane nicya otorizasiyo itangwa na RURA uburyotwabonagamo otorizasiyo barabuhinduye biteza ibibazo byinshi .
Kanda hano umusubize

kamanzi andrus - 8/05/2017 saa 16:42

ngiryo rya terambere rigiye kuzaca isi umugongo
Kanda hano umusubize

Gabo - 8/05/2017 saa 15:21

Bazaze dutore twese Diane Rwigara ejobundi.
Kanda hano umusubize

, - 9/05/2017 saa 10:17

Gabo@ Perezida wambara ubusa ubwo umusaruro wamukuraho nuwuhe?
Kanda hano umusubize

RWAKANA Joseph - 8/05/2017 saa 14:53

Ibibazo ABAMOTARI bafite,babiterwa ahanini na RCA(Rwanda Cooperative Agency) ikora nabi.RCA isa naho ishyigikira amakosa y'aba Prezida b'amakoperative y'abamotari.Usanga ABAMOTARI babura umuntu ubavugira.Nyamara LETA yashyizeho RCA kugirango ifashe abantu bashinga Cooperative.Aba Prezida b'amakoperative y'abamotari,biba abamotari cyane.Ba prezida bakora amakosa menshi RCA irebera,ntigire presida numwe ihana.Urugero,hali prezida wa cooperative yitwa COPROMOTRAKI ikorera hafi n'akarere ka Kicukiro.Uwo prezida witwa Hakizimana Clement,akora icyo ashatse,RCA ikamureka. Yiba abamotari,agafata amafranga ya koperative akayagura Motos zikitwa ko ari iza koperative.Nyamara abamotari bazitwara bakaverisa amafranga kwa prezida,akayirira.Ibyo bibazo RCA irabizi neza,ariko ntacyo ikora. Hagomba kuba hali abantu bakora muli RCA basangira ayo mafranga n'aba prezida ba Koperative.UMUTI w'ibi bibazo,nuko LETA yahindura imikorere ya RCA.Ikora nabi cyane. Twebwe ABAMOTARI turasakuza ariko bigafata ubusa.MUDUTABARE.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X