Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Kigali: Ngo ntibishimiye kwimwa ingurane z’ibyabo byanyujijwemo umuyoboro w’amazi

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Kigali ni mu karere Nyarugenge bafite amasambu yanyujijwemo ibikorwa byo kwagura imiyoboro y’amazi barinubira ko iyo mirimo yatangiye nyamara batarahabwa ingurane y’ubutaka bwabo.

Amwe muri ayo masambu yarimo ibihingwa bitarera ariko imashini zitunganya ahazashyirwa imiyoboro y’amazi hari aho yatangiye kuyirimbura.Ibintu bitishimiwe na gato na banyirayo.

Yaba inzego z’ibanze muri ako gace ndetse n’ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe amazi isuku n’isukura WASSAC bemeza ko gutangira imirimo yo kwagura umuyoboro w’amazi bataratanga ingurane byakozwe ku bwumvikane n’abaturage.

Umwe mu basaza waganiriye na Imirasire.com ku murongo wa telefoni utuye mu murenge wa Kigali ndetse akaba umwe mu bafite amasambu yanyujijwemo ibikorwa byo kwagura umuyoboro w’amazi uzajya uvana amazi ku ruganda rwa Nzove mbere y’uko akwirakwizwa mu bice bitandukanye by’umujyi wa Kigali.

Imirimo yo kwagura uyu muyoboro yaratangiye ariko ntibyishimiwe na gato na bamwe mu baturage bafite amasambu azanyuzwamo uyu muyoboro n’uko uyu musaza yabivuze ndetse agahamya ko nawe uyu muyoboro wanyuze mu rutoki rwe anavuga ko hari insina zarimbuwe n’imashini.Ibi bigakorwa nyamara atarahabwa ingurane.

MUKAMFIZI Mariya afite inzu iri hafi neza neza y’ahazubakwa ikigega cy’amazi,by’umwihariko we avuga ko atari mu babariwe ingurane y’inzu ye kandi imashini itsindagira iri gukoreshwa mu mirimo yo kwagura umuyobora irimo kumwangiriza inzu mu buryo bukomeye.

Abafite imirimo itaragerwamo n’ibikorwa nyirizina ariko bikaba biteganijwe gucamo nabo baragaragaza ugucika intege. urugero ni Semanywa Charles ufite urutoki n’ibishyimbo bitarera wavuze ko afite impungenge z’uko imashini zizabigeramo zikabisiribanga kandi atarahawe ingurane yabyo nawe yiteguye igihombo gikomeye.

Icyo aba baturage bahuriyeho ni uko bakagombye kuba barahawe ingurane z’ubutaka bwabo bwaciyemo umuyoboro w’amazi mbere y’uko ibikorwa byo gutunganya uwo muyoboro bitangira,ibi ariko bitandukanye n’ibyo inzego z’ibanze ndetse n’ikigo cy’igihugu gishinzwe amazi isuku n’isukura Wassac batangaza.

Umuyobozi w’umurenge wa Kigali yabwiye abanyamakuru ko abaturage bakoreshejwe inama n’inzego zitandukanye ngo bakiyemerera ubwabo ko imirimo yo kwagura umuyoboro w’amazi yatangira batarishyurwa.

Ibi ninabyo bivugwa na Bwana RUTAGUNGIRA Methode ushinzwe gukwirakwiza amazi mu bice by’imijyi muri WASSAC.

Impungenge z’Igihombo aba baturage babara ntibakibarira mu gutinda kwishyurwa ingurane z’ubutaka bwabo gusa ahubwo banerekana ko ubutaka bari bemeranijwe bwagombaga gushyirwamo imiyoboro y’amazi bwarengejweho.

Ibi bikiyongeraho ko ngo ubutaka bwatabwemo umuyoboro w’amazi ndetse n’impande yabwo ngo nta kindi gikorwa gikorerwamo.

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze ndetse n’ikigo cy’igihugu gishinzwe amazi isuku n’isukura buvuga ko kwishyura ingurane z’aba baturage birimo gukorwa vuba.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X