Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Updates:Icyo umuvugizi w’igisirikare cy’u Rwanda atangaza ku rupfu rw’umuturage bivugwa ko yishwe n’umusirikare

Nyuma y’amakuru yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu avuga ko hari umuturage wo mu murenge wa Gikondo mu mujyi wa Kigali wishwe arashwe n’umwe mu basirikare bari bari ku burinzi,umuvugizi w’igisirikare cy’u Rwanda Lt Col René Ngendahimana yavuze ko aya makuru ariyo ndetse uyu musirikare na mugenzi we bakurikiranyweho iki cyaha bakaba batawe muri yombi.

Mu gihe byavugwaga ko uyu muturage witwa Ivan Ntivuguruzwa warashwe ko yari afite akabari ndetse akaba yashyamiranye n’uwamurashe bapfa ko yashakaga kwigarurira umugore we,ibi umuvugizi yavuze ko hagikorwa iperereza ngo harebwe intandaro y’uru rupfu rw’umuturage.

JPEG - 102.3 kb
Lt Col René Ngendahimana

Yagize ati “Ni byo byabaye ahagana mu ma saa saba za mugitondo, aho abasirikare bari bari ku burinzi bacunga umutekano muri ako gace ka Gikondo, umwe muri bo yarashe umuturage bimuviramo gupfa, gusa ntitutaramenya neza impamvu yateye uko kurasa no kwica uwo muturage.”

Yakomeje agira ati”Icyo nakwizeza ni uko iperereza ryahise ritangira ndetse n’abasirikare bombi bafashwe ubu bari mu maboko y’ubugenzacyaha kugira ngo iperereza rishobore gukorwa mu ituze.”

Lt Col René Ngendahimana yashimangiye ko ibizava muri iryo perereza ari cyo kizagenderwaho ndetse n’ibyo amategeko ateganya ni byo bizashyikirizwa ubutabera bahanwe niba icyaha kibahama.

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda yihanganishije umuryango wa nyakwigendera, avuga ko bifatanyije mu kababaro.

Lt Col Ngendahimana yavuze ko bijya bibaho ko iryo sanganya ryabaye bitewe n’impanuka, uburangare cyangwa amakosa, aho yemeza ko babifatira ingamba kugira ngo bitongera kubaho ukundi.

Ahagana mu masaha y’igicuku ashyira kuri uyu wa Gatatu Gicurasi 2017,nibwo mu murenge wa Gikondo akagali ka Kanserege habaye iyi sanganya hakaba hategerejwe ikizava muri iri perereza.

Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Twagiramungu j - 12/05/2017 saa 07:55

Ntimugakinishe Umuntu Ufite Uburenganzi Bwogutunga Intwaro Kuko Ntabwo Ari Amashaja Arimo
Kanda hano umusubize

kamana - 12/05/2017 saa 07:17

mbanje ku basuhuza inkuru irababaje uwa musirikare ya sebeje igihugu cya mwizeye a
Kanda hano umusubize

- 11/05/2017 saa 17:27

Uwomuryango Wabuze Uwabo Niyihangane Kubamwisi Nikobimera Imana Imuhe Iruhuko Ridashira.
Kanda hano umusubize

- 11/05/2017 saa 14:40

eeee bibere nabandi isomo nyine kuki ,yabonye bamuteretara umugore ,akarwana?
Kanda hano umusubize

Robert - 13/05/2017 saa 06:33

vuga uziga sha kuko bigaragare kutazi agaciro kubuzima
Kanda hano umusubize

Samantha Lindsay - 11/05/2017 saa 09:07

Ikinnywamaraso Nyine Cyanyoye!!!
Kanda hano umusubize

Philippe - 11/05/2017 saa 19:22

Nyamaramwibuke mberehogatoyamirongocyendanakane Ahoabantubapfaguruhongohongo icyogihebyakorwaganabashinzwumutekano Onembazegushingwaumutekano nukwica abantu ndetsenabashinzwekuwurinda ibibintu bifiteicyobihatse muritonde muzabare bazirubusa ngomugihugugifitumutekano
Kanda hano umusubize

mahoro jack - 12/05/2017 saa 11:03

Niba uko wandika ikinyarwanda ari nako ibitekerezo byawe bitondetse birumvikana ko kumenya ibipfa n'ibikira byakugora. Pole sana!
Kanda hano umusubize

Byiringiro Eric - 13/05/2017 saa 00:51

Oya Ntibakatirwe Urubakwiye.
Kanda hano umusubize

fernandel - 13/05/2017 saa 06:28

Friend Philip, wagiye ubanza kureba ibyo ugiye kwohereza. Wowe imyandikire nk'iyo ntigutera isoni?
Kanda hano umusubize

Robert - 13/05/2017 saa 06:39

ahubwo uracyacyeneye byishi byokwiga kuko nuzi nibyurimo kujyereranya
Kanda hano umusubize

nsabimana - 11/05/2017 saa 08:51

nibihangane imana izibyose
Kanda hano umusubize

nsabimana - 11/05/2017 saa 08:44

nibihangane
Kanda hano umusubize

DURUKA - 11/05/2017 saa 05:25

ndibaza niba abasirikari nabo bariho ubu bumva ibyo bigishwa. koko iwacu karongi nukuri abarinda umutekano bariyubaha ntanubatinyuka abo bajyanwa na twinshi bazaze i karongi babatarining bajya mu kazi ntahandi naho abo bajya mu kabari ntibazi ibyo bakora baradusebeje gusa. kuvuga umugore sibyo niba amutereta abikore atari mu kazi najya mu kazi agakore mana we wakire uwo nyakwigendera.
Kanda hano umusubize

Otto Von Eichimenn Klaus - 11/05/2017 saa 05:16

Igihe Cyose Muri Africa Hadakurikijwe Ibihano Bikakaye Ubwicanyi Ntibuzahagarara Niyo Mpamvu Ngiye Kwiyamamaza Natorwa Mubutabera Nkashyiraho Icyitwa Code Nimurabi "Ijisho Rihorerwe Irindi Iryinyo Rihorwe Irindi " Cg Sharia Uwo Musirikare Bamuzane Bamushyire Mwiyo Kaburimbo Bamu Guiotine Nintorwa Nzatumiza Machine Guiotine Nyinshi Mumudugudu Babemo Eshanu Uwishe Aguiotinwe(acibwe Umutwe) Nibwo Ikibi Kizava Mubantu Uwo Musirikare Yagakwiye Kuraswa Imbere Yarubanda Kugirango Bigaragare Ko Atabitumwe Nu Mukoresha We (leta)
Kanda hano umusubize

banza Franco - 11/05/2017 saa 04:57

Birababaje Bikiramaliya we
Kanda hano umusubize

- 11/05/2017 saa 04:50

mbanjekwihanganisha. umuryangowe. arikubundi. mumategeko. harahobovugako. umusivire. yakorakumbunda? one we.iyo.ayimwambura.ntiyarikumwica
Kanda hano umusubize

iganze - 11/05/2017 saa 04:21

Uyu warashe rwose ashobora kuba yari yanataye inshingano ze. None se irondo arikorera mu kabari? Birababaje, ukuntu abandi basirikare baba bari mu kazi kabo kandi bitwaye neza,ntibakunda no kuvugisha abasivili ,uyu we yavuye he koko?
Kanda hano umusubize

Bernard - 11/05/2017 saa 03:54

ikibazo kimyandikire nubunyamwuga kiracyakomereye abanyamakuru kabisa .kuvanga indimi .inkuru ntiyumvikana mbese ntiwamenya uwahehese niba ari uwishe cg uwishwe.mbese ni imvange
Kanda hano umusubize

Mutabazi moses - 10/05/2017 saa 19:44

Uwifuza intambara yaravumwe iwacu kwasogokuru mubega namahoro iriya ni mpamuka yarijoro kubwawe ikwiriye kunjya gutozwa kuvuga
Kanda hano umusubize

- 10/05/2017 saa 18:46

Yvan muvandimwe imana ikwakire mubayo tuzagukumbura
Kanda hano umusubize

Kayoboke - 10/05/2017 saa 17:34

Uyu mugabo Ngendahimana nabandi bose bavugira inzego zumutekano nka Badege nuvugira RCS burigihe baranyica.Amaperereza yimbitse arimbanyije tutajya tumenya ikivamo areze iwacu.Abantu bati bamurashe urufaya amaze kwiturahasi yashatwe kwiruka niba bari barengeje umwe arabasilikare koko kuki batamufashe ngo bamujyane kuri polisi? Kuki bamurashe urufaya? Ese amafoto araho hantu ko bigaragara ko batarashe isasu rimwe barwanaga numuntu ufite intwaro? Yewe ibyinzego zacu zitwaza imbunda burya uwazibaka nihuku bayibona bakiruka.Umuntu umwe udafite imbunda, icyuma cyangwa grenade araswa urufaya nabantu barenze 1 byagenze gute?
Kanda hano umusubize

bitugani - 10/05/2017 saa 16:27

Ariko se abo bo baba koko bari ku irondo cg baba babonye akanya ko kujya kunywa no guheheta abagore babandi!
Kanda hano umusubize

- 12/05/2017 saa 03:03

muraho yihangane ubwo wenda wasanga yarabatutse wend
Kanda hano umusubize

- 10/05/2017 saa 12:10

Philipe. nyakwigendera se buriya ko yasoje urwe rugendo...,hababaje utwana niba yaradufite.
Kanda hano umusubize

Peter - 10/05/2017 saa 12:09

Utazize inarabyaye azira inarashatse kuko nyirabayazana nuwo mugore kuko ni ubuhehesi ariko kandi uwo mugabo nawe yizize kuko kurata amatuza imbere y'imbunda n'ubwenge buke. Sawa mwese ni mutuze ubwo niwo munsi we ibindi ni amagambo
Kanda hano umusubize

isaacamuli - 10/05/2017 saa 11:13

Arikose ubundi abasirikare barara amarondo kubera iki?igihugu komuvuga ko gifite imutekano abapolisi bo bakora iki? Nyamara ge mbona intambara itararangi!!
Kanda hano umusubize

Baptigol - 10/05/2017 saa 11:59

Kuyarara se bikubangamiyeho iki? Ikibazo nikosa ryabaye Kurara irondo byo ntakibazo kirimo
Kanda hano umusubize

habineza.jean.pour - 11/05/2017 saa 13:07

urisiviriyane.nukajyewinjira mubyagisirikare .utariwe. koraibikureba ibitakureba.birebereta
Kanda hano umusubize

isaacamuli - 10/05/2017 saa 11:13

Arikose ubundi abasirikare barara amarondo kubera iki?igihugu komuvuga ko gifite imutekano abapolisi bo bakora iki? Nyamara ge mbona intambara itararangi!!
Kanda hano umusubize

kagiraneza Gilles - 10/05/2017 saa 15:23

Uri umuswa gusa! Amahoro ahari nyine kubera ko abo basirikare barara irondo, batariraye abantu nkawe mukivuga ngo intambara ntirarangira ( kuko ari byo mwifuza) mwakongera mukayatuvutsa. Ibyabaye birababaje cyane ariko nimutegereze ibizava mu iperereza kuko muravangavanga ibintu. Bamwe ngo umusirikare yateretaga uwo mugore, abandi ngo yari yanze kwishyura inzoga yanyoye uwo mugore ahamagara umugabo we ngo amufashe kwishyuzaw!!! Twemere iki tureke iki? Ariko se umuntu yatereta umugore utwite inda y'amezi arindwi koko? Ibinyamakuru biri gutanga inkuru zitandukanye cyane. Nyakwigendera Imana imuhe iruhuko ridashira kandi ikomeze umuryango asize
Kanda hano umusubize

makanzu benjamin - 11/05/2017 saa 09:22

kirazira kurat'amatuza mbere y'umututu.harigihe abasivire baraingando bakigereranya nijeshi
Kanda hano umusubize

Turikumwe Juvenal - 10/05/2017 saa 10:37

Ndabanza kwifuriza iruhuko ridashira nyakwigendera,Imana imuhe iruhuko ridashira.Uyu musirikare yavomye hafi kuko iyo amenya amakuru akabimenyesha ubuyobozi nyiri kabari yari guhanwa,ikindi nakurikiranwe kuko yakoze amakosa.
Kanda hano umusubize

RUtikura - 10/05/2017 saa 10:30

Tubabajwe n'urupfu rw'uwo muturage pe, ariko nyine hari ikintu n'abaturage bakwiye kumenya bakubaha inzego z'umutekano. Hari umugani w'umuroma uvuga ngo ''Amahoro yatwitse Roma" Abaturage baciye amazi inzego z'umutekano ku buryo batagitinya n'imbunda kabisa. Uyu musirikari ntiyapfa kurasa umuturage ari nta mpamvu, Police ntiyarasa umuturage nta mpamvu, burya dasso agera aho gukubita umuturage ari nta kundi yabigenza peeee Eg: Gicumbi uzi ko abiyita abarembetsi batema umusirikari afite n'imbunda, bagakubita police izuba riva, dasso bo ntibavugwa abamaze gukomeretswa n'abaturage ni benshi.Iyo habaho kurasa haraswa abaforoderi biyita abafutuzi bamaze kugonga Police bangahe mu muhanda bagapfa kandi Leta ikabareka??????? sinshyigikiye uyu musirikari ariko ndagira inama abaturage bagenzi bajye, ntibitwaze umutekano dufite ngo basuzugure inzego z'umutekano. Nk'ubu iyo aba ari dasso wakoze aka gakosa ubu induru ziba zavuze. Reka mbabwire benedata ikosa ni gatozi RDF, RNP, RF, DASSO, RCS ni inzego twibonamo, uwakoramo ikosa si urwego ruba rwamutumye. Kandi izi nzego turazishyigikiye, naho uwakora ikosa azirimo yahanwa nk'undi wese kuko hari ubutabera.
Kanda hano umusubize

Dodos - 11/05/2017 saa 02:29

Uravuga ikuri Tugetageze natwe abatirage kubaha inzego ziducungira imutekano kandi dutinye ombunda. Niba se ushatse lo umusirikate asuzugurika mu kabate kandi afite imbunda, wibaza ko we yakora iki? Wgeragrje ukazamusuzuguza amategeka aho kumuteza rubanda?
Kanda hano umusubize

J. Damas NGENDA - 10/05/2017 saa 09:49

Mbega ikinyabupfura uyu musirikare yasebeje members ba RDF, aho bamwiyama umugore w'abandi agakoresha ingufu z'umurengera? Abitiranya ibintu ntimubifate ko ari ikosa ry'ingabo muri rusange mubifate nk'ibyakozwe n'umuntu ku giti cye. Nyiri ukuraswa Imana imuhe iruhuko ridashira.
Kanda hano umusubize

nkundurwanda - 10/05/2017 saa 16:09

Bimaze kurenga akababaro , gusa umuryango wa ntivuguruza ivan wihangane n’abanyarwanda muri rusange , Tubuze mugenzi wacu w’umunyarwanda kuko yambuwe ubuzima muburyo budakwiye umunyarwanda uwariwe wese. Ndabaza umuvugizi wingabo, urwanda ruri muntambara nikucyi mutakura abo basirikare mumihanda akazi kagakorwa nabashinzwe umutekano nka police ibi bigomba guhagarara ibyo kuvuga ngo ntitwitiranye RDF ntitwayitiranya nyine kuko ibyo yakoze turabibona ,kurasa abaturage kumanwa yihangu ntibikwiye umunyarwanda uwariwe wese amaperereza ari muri icyi gihugu ni menshi, muhagarike amahano ararambiranye abanyarwanda ducyeneye umutekano wubuzima bwacu nibyacu, Amagambo meza yubuhendabana ngo umutekano ni wose , ubunyamwuga abantu baraswa kumanwa yihangu abandi bicwa kumanwa ibi tubibona nkagasuzuguro no kudufata nkinjiji igihugu nicyabanyarwanda bose ntamuntu ukwiye kumenerwa amaraso muburyo bwamaherere . Muntangire igitecyerezo kuko ntacyo navuze cyitari ukuri kandi cyitabonwa nabanyarwanda .
Kanda hano umusubize

mugume Robert - 11/05/2017 saa 14:36

biri munshingano zingabo kurinda abaturage! kuba byabaye nishyano ryaguye ariko ntibiri bukureho ko ingabo zikomeza gukora akazi kazo! harinibyo zikora byiza utazi usinziriye! wibyukana umujinya rero nguvuge byinshi uwabikoze azakurikiranwa kandi azashyitswa imbere yubutabera! Gusa umuryango wanyakwigendera imana iwukomeza!
Kanda hano umusubize

Kwizera - 10/05/2017 saa 09:23

Imana yacyire uwonyakwigendera wazize,amaherere
Kanda hano umusubize

Kwizera - 10/05/2017 saa 09:21

Imana yacyire uwonyakwigendera wazize,amaherere
Kanda hano umusubize

john - 10/05/2017 saa 07:59

yego azabihanirwa ariko abahehesi rwose barakabije
Kanda hano umusubize

john - 10/05/2017 saa 07:59

yego azabihanirwa ariko abahehesi rwose barakabije
Kanda hano umusubize

Kari - 10/05/2017 saa 07:20

Iyi nkuru ndabona ituzuye?nonese muherahe muvuga ko yarashwe numusirikare ?igihugu harimo inzego z'umutekano nyinshi?Police itunga imbunda Rcs itunga imbunda nonese kuki muvuga ko ari Umusirikare?
Kanda hano umusubize

J. Damas NGENDA - 10/05/2017 saa 11:19

None se urahakana ibyo umuvugizi w'igisirikare yavuze mu kinyamakuru? Hari ubwo wumvisemo RCS, Police cgw undi mutwe ushinzwe umutekano?
Kanda hano umusubize

FAYIDA ALEX - 10/05/2017 saa 16:43

ariko nawe ntukaje uba umuswa bigez'aho, uje ukuricyirana neza inyandiko yu mu nyamakuru, mbere yuko utanga igitecyerezo. ujye ujijuka, urandebera ukuntu aba adusubiza inyuma.
Kanda hano umusubize

Mzee - 10/05/2017 saa 07:01

Mwa baswa mwe "sanganya" iri jambo riba mukinyarwanda ? Mwagize muti ahabereye aya marorerwa.
Kanda hano umusubize

Robert - 13/05/2017 saa 06:49

ririmo kabisa
Kanda hano umusubize

john - 10/05/2017 saa 06:22

ko ibyo mwanditse bitumvikana ra!umugore wateretwaga nuwnde?n'uwumusirikare cg?
Kanda hano umusubize

bobo - 12/05/2017 saa 16:11

please mujye musoma inkuru neza kandi ntabwo ari byiza gufataibintu uko bitari. Ese umusirikare we si umuntu? kuki igihe yateshutse ku nshingano ze mutakumva ko nawe yakora icyaha? None se siyo mpamvu habayeho inkiko zabo? ko ntawe wamutumye se? ibi ni icyaha cye ku giti cye azagihanirwa ku giti cye kandi RDF ntabwo yabimutumye buriya nayo yaratunguwe kuko ntibisanzwe. Ni nkuko hari umubyeyi ujya yica umwana we ariko ntibisanzwe kuri iyi si.
Kanda hano umusubize

doub - 10/05/2017 saa 06:13

hhhhhhhhhh ngo yar giant namwe ntimugakabye yarumuntu usanzwe gusa Ivan ukuntu yitondaga imana imwakire mubayo
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X