Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Kirehe: Ntibishimiye uko urwibutso rwa Nyakarambi uko rufashwe

Abafite ababo bashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Nyakarambi ruri mu karere ka Kirehe baratangaza ko batishimiye uburyo uru rwibutso rufashwe kuko rudahesha agaciro ababo bashyinguyemo.

Ibi byagaragajwe ku munsi w’ejo ubwo muri aka karere hari umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe abatutsi.

JPEG - 58.6 kb
Urwibutso rwa Nyakarambi ruvugwaho kuba rutameze neza

Claudine Mukandengo uhagarariye abafite ababo bashyinguye muri uru rwibutso yasabye akarere ka Kirehe kubaka uru rwibutso akarere kaba kadafite ubushobozi kakabasaba inkunga.Avuga ko uko uru rwibutso rufashwe bidahesha agaciro abashyinguyemo.

Ati "Twabasabaga ko uru rwibutso rw’akarere ka Kirehe dufatanyije narwo rwakubakwa rukagira agaciro , tukajya tuza kwibuka dusanga abacu bameze neza kuko uku rumeze biratubabaza.”

JPEG - 119.3 kb
Mukandarikanguye Gerardine Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage

Ruzagiriza Edourd uhagarariye IBUKA mu muerenge wa Kirehe nawe yemeza ko hashize igihe basaba ko uru rwibutso rwubakwa neza imibiri igashyingurwa mu buryo bumeze neza ariko ngo ntibikorwa.

Akaba yarongeye gusaba ko uru rwibutso rwatunganywa abahashyinguye bagahabwa agaciro cyane ko rwanamaze kuba urwibutso rw’akarere.
Mukandarikanguye Gerardine umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza yavuze ko uru rwibutso rugiye kwitabwaho.

Ati "Abafite ababo rero bashyinguye muri uru rwibutso rwa Nyakarambi nagirango mbizeze ko uru rwubutso ruzatunganywa kandi rukagera ku rwego buri wese arugeramo akarwinjiramo akamenya y’uko amateka y’abacu barushyinguyemo abungabunzwe.”

JPEG - 132.5 kb
Mukandego Claudine ngo urwibutso rwa Nyakarambi ntirufashwe neza

Gerardine avuga ko bagiye batekereza kenshi kuruvugurura ariko bagahura n’imbogamizi nyinshi zirimo no kwikanga ko umuhanda uzarugonga bari kuwongera gusa ariko akabizeza ko noneho bagiye kurwitaho nk’urwibutso rwamaze kugirwa urw’akarere.

Berthe Mujawamariya, Umudepite wanarokokeye aha yasabye akarere ko mu ngengo y’imari iri gutegurwa bashyiramo n’amafaranga yo kuvugurura uru rwibutso.

Ati "Ibi bintu byagiye bivugwa uko ubuyobozi bw’akarere bwagiye buhindagurika aha, rero nyakubahwa visi meya nimwe muhagarariye ubuyobozi turabasaba turabiginze nako kuko namwe muzaba mwikoreye. Kandi ingego y’imari iri gutegurwa nimutubwire y’uko mu ngengo y’imari muri gutegura n’amafaranga y’uru rwibutso? Rwose ibintu byo kuvuga ngo tuza.. ntabwo jye mbyemera ndabasaba y’uko muri iyo ngengo y’imari mushyiramo imbanzirizamushinga y’uru rwibutso.”

Uru rwibutso rushyinguyemo imibiri igera kuri 9867 . Rwubatse ku marembo y’u Rwanda ku bava mu gihugu cya Tanzaniya kuko ruri ku muhanda uhuza u Rwanda na Tanzaniya.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

SHEMA FABRICE - 18/04/2017 saa 22:44

MUKOMERE KWIHAGANA
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X