Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Ko Perezida Kagame yasuye Vatican, Ese Papa Francis we azasura u Rwanda?

Ubwo aheruka mu ruzinduko I Vatican mu mezi abiri ashize Perezida Kagame yasabye Papa Francis nawe kuzasura u Rwanda. Agarutse mu Rwanda Perezida yongeye kwandika ibaruwa asaba Papa Francis kuzasura u Rwanda Papa ntiyasubiza. Ese azaza gusura u Rwanda? Urwo ruzinduko ruzaba ryari?

Mu mezi abiri ashize Perezida Kagame yagiriye uruzinduko i Vatican, aho yahuye n’umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Francis, wateye intambwe yo kwemera uruhare Kiliziya ahagarariye yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse akanabisabira imbabazi.

JPEG - 70.5 kb
Perezida Kagame ubwo aheruka mu rugendo i Vatican yakiriwe na Papa Francis

Ni intambwe ikomeye cyane mu mubano w’u Rwanda na Vatican yari imaze imyaka 23 itegerejwe n’abatari bake. Iki kimenyetso cy’umubano ntamakemwa gituma benshi bibaza niba Papa Francis, ukomeje gutsura umubano mu bice bitandukanye by’Isi azasura u Rwanda nkuko yabikoze muri Kenya, Uganda n’ahandi ndetse bikaba biherutse kwemezwa ko yahawe ubutumire bwo gusura iki gihugu cy’imisozi 1000.

Ubwo yari mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda ku munsi w’ejo ku wa Kane Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Louise Mushikiwabo, yabajijwe ikibazo cy’amatsiko niba Papa Francis, azagera ikirenge mu cya Papa Pawulo II, akagenderera u Rwanda nyuma ya paji nshya y’umubano.

Minisitiri Mushikiwabo yari mu nteko aje kugeza ku badepite bagize Komisiyo y’ingengo y’imari n’umutungo by’igihugu, imbanzirizamushinga y’ingengo y’imari iyi Minisiteri izakoresha mu 2017/2018,.

Perezida w’iyi Komisiyo, Mukayuhi Rwaka Constance, yagize ati “Nagira ngo menye Nyakubahwa Minisitiri niba Papa yaremeye kuza gusura u Rwanda, kandi ni igikorwa cyiza. Twaratangaye kandi twarabashimiye, muduhe n’ayo makuru.”

Minisitiri Mushikiwabo yavuze ko Perezida Kagame yatumiye Papa Francis ariko kugeza n’ubu atarasubiza.

Ati “Kuzaza kudusura mu Rwanda Perezida wa Repubulika yarabimusabye ndetse yaranabimwandikiye tuvuyeyo. Ntabwo baradusubiza ariko tunategereje Papal Nuncio (Intumwa ya Papa) mushya hano i Kigali, uwari uhari yacyuye igihe, umushyashya azagera hano mu Rwanda mu kwezi gutaha kwa gatandatu, bizadufasha rero no gukomeza kugirana ibyo biganiro na leta ya Vatican duciye muri Ambasade yabo hano i Kigali.”

Yakomeje avuga ko uruzinduko Perezida Kagame yagiriye i Vatican rwagenze neza kandi bakishimira uburyo basanze Papa afite ubushake bwo kugira icyo avuga ku kibazo cy’uruhare rwa Kiliziya Gatolika muri Jenoside yakorewe Abatutsi kibazwaga na benshi, ndetse na we akaba yarasanze kimaze igihe.

Yagize ati “Icyadushimishije ni uko twasanze Papa Francis ari umuntu washakaga kugira icyo avuga kuri iki kibazo [...] ikijyanye n’uruhare rwa Kiliziya cyo kimaze imyaka myinshi cyane, ni ibintu bimaze igihe kinini cyane ariko yagaragaje gufunguka, kukiganiraho, ndetse no mu ibaruwa itumira Perezida Kagame yari yabivuzemo by’umwihariko ko baganira ku bijyanye na Jenoside n’uruhare rwa Kiliziya.”

Yakomeje avuga ko mu biganiro bagiranye na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Vatican yagaragaje ko Kiliziya ku rwego rwo hejuru yasanze itakomeza guhunga ikibazo cya Jenoside yakorewe abatutsi.

Imbabazi zasabwe na Papa Francis ntawashidikanya ko zatangije ibihe bishya mu mubano hagati ya Leta y’u Rwanda na Kiliziya wakunze kurangwa n’agatotsi kuva mu 1994.

N’ubwo ubu busabe bw’uko Papa Francis yasura u Rwanda butarasubizwa haribazwa niba koko Papa Francis hari undi ategereje wo kumuha uruhushya rwo kuza gusura u Rwanda akamwandikira urwandiko rw’ubutumwa agomba kuzana mu Rwanda.
Haribazwa nanone niba koko Ambasaderi wa Vaticcan naza mu Rwanda ariwe uzihutisha urwo rugendo rwa Papa mu Rwanda.

Ese koko Papa Francis azasura u Rwanda ? Reka dutegereze ibya politiki ntawamenya!

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

YEZAKUZWE - 22/05/2017 saa 13:32

l' Eglise Unique Sainte Catholique Apostolique
Kanda hano umusubize

YEZAKUZWE - 22/05/2017 saa 13:03

l' Eglise Unique Sainte Catholique Apostolique
Kanda hano umusubize

NKERABIGWI Israel - 19/05/2017 saa 13:28

Byaba byiza PAPA ataje mu Rwanda.Kuko ubwo PAPA John Paul II yasuraga u Rwanda muli 1990,yasomye ubutaka ageze ku kibuga cy'indege,le 07/09/1990. Ubwo ngo yali ahaye u Rwanda UMUGISHA!! Umugisha yaduhaye,ni intambara yahise itangira le 01/10/1990.PAPA avuga ko ashyirwaho n'imana,nyamara ari abantu bamushyiraho,binyuze muli CONCLAVE ya Cardinals. Ikindi kibabaza imana cyane,ni uburenganzira PAPA yiha bwo kugira abantu Abatagatifu.Kwiha uburenganzira bw'ikintu udashoboye,byitwa USURPATION. Bible ivuga ko abantu bose,na PAPA arimo,tuli abanyabyaha (Umubwiriza 7:20).Ni gute umunyabyaha yagira abantu nkawe Abatagatifu???Ndemera ko ari AMAHAME ya Kiliziya GATOLIKA.Ariko ni AMAHAME adashingiye kuli BIBLE.Abantu bose bigisha ibintu binyuranye n'ibyo Bible ivuga,ntabwo imana ibemera nkuko tubisoma muli Matayo 15:9.Nta hantu na hamwe muli Bible higisha ko PAPA wa mbere ari PETERO.Ni abagatulika babihimbye.Bible idusaba kwigisha ibintu,tukerekana aho byanditse muli Bible.Iyo bitagenze bityo,tuba tubeshyeye imana.Ni icyaha gikomeye cyane kubeshyera imana kugirango ubone abayoboke.Ni kimwe na baliya bihaye undi Muhanuzi witwa MUHAMADI,nyamara ntaho Bible imuvuga.Muli Ibyakozwe 4:12,havuga ko "nta rindi zina imana yaduhaye ngo dukirizwemo,uretse YESU".Tujye tugenzura ibyo aho dusengera bigisha,aho gupfa kubyemera gusa.Babyita Blind FANATISM.Bible idusaba KUGENZURA (1 Yohana 4:1).
Kanda hano umusubize

ndasubiza - 20/05/2017 saa 04:30

wowe Murindahabi jya ubanza usome ujijukirwe umenye neza la doctrine de l'eglise catholique hanyuma umenye neza le pouvoir papal naho buturuka. uzasanga aba papa ari abasimbura ba Petero intumwa "successeurs de Saint Pierre Apôtre". burya niyo ugiye gusenya imikorere ya institution ikomeye nka eglise catholique ugomba kubanza ukiga ugacukumbura hanyuma ugatanga arguments historico-scientifiques kandi zimurikiwe na Bibilia. iyo utanga arguments za bibilia nazo wafashe intambike uhita ugaragara nkumuntu ufite ibitekerezo nk'ibyo umuntu wagarukiye muri Nine Years Basic Education, bityo abasomyi bakaba bakunyujijemo ijisho.
Kanda hano umusubize

pisco - 21/05/2017 saa 07:02

sinzi icyo wita Doctrines catholiques niba hari aho kiri muri Bibiliya, gusa nziko doctrines ari abantu bazishyiraho. So niba warasomye Bibiliya ngirango guhera mu ntangiriro herekana ko abantu turi abanyantege nke uhereye kuri Adam ngirango ibi sinabitindaho ngusobanurira uburyo turi imperfect kuko birigaragaza. ubwo rero Papa kwifata akiyita Nyirubutungane kandi ari umuntu nanjye nkaba undi akagera naho yiha ububasha bwo guhindura umuntu mugenzi we umutagatifu numva ari ukurengera ukigereranya n' Imana kandi muri Bibiliya twese tuzi uwabigerageje (lucifer cg satan). niyo mpamvu rero numva kuza kwa Papa mu Rwanda ni Sekibi iba itugendereye ngirango nawe urabizi aho sekibi yageze uko bigenda. nagende agume iyo ntawe dushaka mu Rwanda rwacu.
Kanda hano umusubize

NKERABIGWI Israel - 21/05/2017 saa 15:18

Wowe witwa NDASUBIZA,urumva ko ibyo uvuga atari Bible ibyigisha.Ubwawe urivugira ko ubivana muli doctrine de l'eglise catholique. Ibintu byinshi GATULIKA yigisha,biba bitandukanye n'ibyo Bible yigisha.Izo nyigisho zanyu zibabaza imana cyane.
Kanda hano umusubize

Iradukunda Yves - 20/05/2017 saa 06:35

Nukuri nivyo, ibibintu bihay vyokugira abantu abera kandi nabon ataribo birantangaza can,ninkibi vyogusabira abapfuy ngo bazozuk arabera kandi bapfuye batiyejej ubwabo nibameny ko Yesu yabikemuy "Igihuzu cari gikingiriy ahera catabutsemwo kubiri) bivuze kotwisabira ukwezwa twebwe ubwacu.
Kanda hano umusubize

Manariyo - 19/05/2017 saa 07:18

ahhahaa abasura Papa bose wibaza ko nawe abasura???? uranshekeje wa munyamakuru we!!
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X