Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Iyobokamana >> 

Byongeye gucika mu itorero ADEPR

Mu itorero rya ADEPR umwuka ntabwo ari mwiza kuko komisiyo yiyise Nzahuratorero idashyigikiye na gato ubuyobozi bw’itorero

Mu itorero rya Pantekote mu Rwanda (ADEPR) harimo abakirisitu badashyigikiye imikorere y’ubuyobozi buriho, bibumbiye muri Komisiyo bise “Nzahuratorero” muri Mutarama 2017 bavuga ko igamije kwinjira mu mizi y’ibibazo birivugwamo nubwo itorero ryabamaganye.

JPEG - 19.4 kb
Bishop Sibomana Jean Umuvugizi w’itorero ADEPR mu Rwanda

Iyi komisiyo ijya kuvuka yasohoye itangazo ryanditse mu izina ry’abakirisitu ba ADEPR badashyigikiye ubuyobozi buriho, igaragaza ko mu itorero harimo ibibazo kandi ubuyobozi buriho butarangwa n’ubunyangamugayo.

Bimwe mu byavuzwe muri iryo tangazo bigaruka ku mwuka wagiye wumvikana mu itorero ujyanye n’‘akarengane gakorerwa abakirisitu bagatangishwa amafaranga mu bikorwa batagizemo uruhare mu gutegura’.

Mu bihe bishize ubwo iri torero ryubakaga Dove Hotel ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali, humvikanaga ukwijujuta kw’abakirisitu ariko Umuvugizi waryo Bishop Jean Sibomana, agasobanura ko mu bakirisitu bagera muri miliyoni ebyiri, hataburamo abatabyishimira ariko ko nta gahato kabayeho mu gusabwa gutanga umusanzu wo kuyubaka.

Ibindi byagaragaye ni ugushinja ubuyobozi bwa ADEPR ko bwahinduye imyizerere y’itorero yahozeho, hashingiwe no ku kuba abayobozi baryo barazamuwe mu byubahiro bakagera ku rwego rwo kwitwa ‘Bishop’, ibibonwa nk’ibyakozwe ku nyugu z’abantu ku giti cyabo.

Uhagarariye iyi komisiyo yiyise ‘Nzahuratorero’, Dr Jean de Dieu Basabose, yitsa cyane ku kuvuga ko abayobozi bariho bakwiye kuvaho, ko ari ‘ubuyobozi butarangwa n’ubunyangamugayo’ akanabushinja ko budacunga neza umutungo w’itorero.

Ku rundi ruhande, Umuvugizi wa ADEPR, Bishop Jean Sibomana, aganira n’abanyamakuru yagaragaje ko koko ikibazo cy’iyi komisiyo kitararangira ariko ko nta gaciro ibyo ivuga bifite.

Yagize ati “Bariya ni abantu tutazi, nta rwego bahagarariye mu itorero, twabibonye bandika batyo batukana, ntabwo ikibazo cyabo kirarangira. Bafite inzego bagannye beretse ikibazo cyabo. ”

Ku byerekeye imicungire y’umutungo, Bishop Sibomana ashimangira ko ucunzwe neza, kandi ko n’uburyo ucunzwemo uwabishaka wese yabibona. Uretse ibyo kuba we na Tom Rwagasana umwungirije barabaye ba Bishop, asobanura ko nta nka yaciwe amabere kuko no muri Bibiliya iryo zina rya ‘Musenyeri’ ribamo.

Anashimangira ko abakekaga ko kuba barabaye ba Bishop byaba ari inzira yo kuzaguma ku buyobozi bw’itorero ntaho bihuriye.

Anongeraho ko iyi komisiyo yiyise Nzahuratorero nta shingiro, akemeza ko nta buzahare buri mu itorero ngo habe hakenewe abarizahura.

Igiteye inkeke, umwuka wo kwikoma ubuyobozi bwa ADEPR wakwiriye mu bakirisitu, bamwe mu bamenyekanye ko bashyigikiye iyo komisiyo baganirizwa n’abashumba ba za Paruwasi basengeramo. Iki Bishop Sibomana agaragaza ko hari aho cyatanze umusaruro kuko abumviye bitandukanyije n’iyo komisiyo. Gusa komisiyo yo ikavuga ko abayishyigikiye batotezwa.

JPEG - 117.7 kb
Dove Hotel ni umwe mu mishinga minini iheruka ya ADEPR yavugishije benshi Leta yabihariye abanyamadini

Leta yabihariye Abanyamadini
Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rushinzwe gukurikirana imikorere y’amatorero n’imiryango ishingiye ku idini, rwashyikirijwe ibyo bibazo na Komisiyo Nzahuratorero kugira ngo rufashe mu gushaka igisubizo kirambye.

Uhagarariye komisiyo Nzahuratorero, Dr Jean de Dieu Basabose yagize ati “Kuwa 15 Gashyantare 2017 twarahuye, tubagaragariza ibibazo bihari hanyuma batwizeza ko bagiye kubikurikirana.”

Nyuma y’iminsi irenga 40, kuwa 28 Werurwe 2017, ‘Nzahuratorero’ yongeye gusubira gukomanga kuri RGB, ibinyujije mu ibaruwa yibutsa ko ikeneye ko RGB ‘i fasha abakirisitu ba ADEPR gushyiraho ubuyobozi burangwa n’indangagaciro za gikirisitu zirimo ubwangamugayo no gufasha iri torero gushyiraho uburyo bwo gusesengura no gushakira hamwe umuti w’ibibazo biryugarije kandi ku buryo burambye’. Ibi byanamenyeshejwe Minisitiriri w’Intebe.

Nubwo uyu muyobozi wa “Nzahuratorero” yagaragaje ko bahanze amaso RGB, Umuyobozi muri iki kigo ushinzwe iby’amadini, Mutabazi Théodore, yavuze ko mu nshingano zabo bagiriye inama iyi komisiyo kwicarana n’inzego za ADEPR bakicocera ibibazo.

Yagize ati “Twabagiriye inama. Bagende barebe inzego zabo, kuko ntabwo abantu bakwiyita ‘komisiyo’ itari mu mategeko, twababwiye ko bafite amategeko abagenga, bagende bakurikize inzira ziteganyijwe na sitati zabo.”

Yakomeje agira ati “Ni ukureba ubuyobozi bwabo, niba butabakiriye hakaba hari ikimenyetso, itegeko riteganya ko utanyuzwe ajyana ikirego cye mu rukiko ni cyo amategeko ateganya.”

Hagati aho mbere yo kujya mu nkiko, Mutabazi asobanura ko habanza kwitabaza komisiyo ishinzwe gukemura amakimbirane mu itorero.

Iyi komisiyo ishinzwe gukemura amakimbirane, ‘Nzahuratorero’ ivuga ko yayandikiye igategereza ko yabahamagara ngo baganire amaso agahera mu kirere. Dr Basabose ati “Twarabandikiye ariko ntabwo bigeze baduha umwanya.”

Umuvugizi wa ADEPR we ati “Ntabwo bigeze badusanga ngo tuganire tubona inzandiko zabo zicaracara.” Abajijwe ku kuba komisiyo ishinzwe gukemura amakimbirane muri ADEPR yarandikiwe, ntisubize ngo bicarane na ‘Nzahuratorero’ bacoce ibibazo, yahise avuga ko niba batarahamagarwa ubwo iyo komisiyo izashyira ikabikora.

Nubwo ikibazo cyageze mu nzego zitandukanye, hari amakuru ko ubu iki kibazo cyageze mu Ihuriro ry’amatorero y’Abaporotesitanti mu Rwanda (CPR) ngo yige kuri ibyo bibazo bya Nzahuratorero na ADEPR izasohore raporo.

Hagati aho, Nzahuratorero yo ivuga ko yahagurutse ibyiyemeje, itazacika intege mu kugaragaza ibibazo ibona muri ADEPR no kwiga uko byakemuka.

Christian N.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

davide - 20/05/2017 saa 16:58

zahura torero gatsibo
Kanda hano umusubize

mama ireba - 2/05/2017 saa 09:21

Umushumba mwiza nuwita kuntama akamenya icyo zikeneye akazikuyakuya.
Kanda hano umusubize

papa - 23/05/2017 saa 16:56

ibyabo birakomeye imana ibarengere
Kanda hano umusubize

mama ireba - 2/05/2017 saa 09:16

Ahaa ndumiwe pe mbese ibyabarokore naha bigeze?
Kanda hano umusubize

Uwamahoro - 30/04/2017 saa 01:26

Igisubizo:Umukristo wiyumvamo kurwanya ikibi chose, nahaguruke abivuge yemye KO hakorwa ikusanyabitekerezo mû miduguduyose
Kanda hano umusubize

Iraduha - 29/04/2017 saa 04:49

UWAYO wee wamenya gucinya inkoro peeh?kom uhagarara ku bintu bidafatitse ngaho da Samuel atajyira kubaka GIsozi ntiyatumbwiye.ibyo nibyo koko ngaho batumbwira ayo batwatse bitaga gisozi yakoze iki?uzumve bagiye mu nama ukuntu abantu bavayo bavuga...,ariko se ubundi wabagira nama ki?WUMVA KO BATAGOMBA KUBAZWA IBYO BAKORERA ABO BAYOBORA.nyumva UWAYO WE arajye ujyendera mu nzira igororotse niyo umuntu yatanga igiceri cya 20 akenera kumenya uko cyakoreshejwe
Kanda hano umusubize

nzayisenga emmy - 9/05/2017 saa 05:56

ahanjyenumiwe kabisa urugero habagaigihemurikorari baduhagaritse ntituririmbe ngonukotutatanze gisozida ubu iwacumurugo tubaze amafarangayavuyeyo kurinjye napapanamama arenga ibihumbi mirongo itanu ngahogereranya nabakirisitubagerakuri mirioni2 shabarayadukamye nibagende ariko guhoranukwimana mubareke.
Kanda hano umusubize

Rwanda nziza - 27/04/2017 saa 17:33

Muraho nanone ? Mwari muzi ko hafi miliyari enye twatanze yapfuye ubusa! nta faranga na rimwe bishyuye kandi ubu NGO bari mu bukererwe bwa 35millions . Ni BRD ntabwo ari BK. Uwagira amakuru kundusha yayaduha neza!
Kanda hano umusubize

toto - 24/04/2017 saa 15:43

Ariko ubundi Basabose yatanze nimero ye tukamushakira abakiristu bahiriye mu nzu bakabura aho bapfunda umutwe babuze uruvugiro
Kanda hano umusubize

toto - 24/04/2017 saa 15:37

Ariko iyi komisiyo niba ihari yagera muri za paruwasi zose ishaka abayifasha ko tuhari twayitegereje tukayibura.Gusa abayobozi ba ADPER bameze nka Nkurunziza wo mu Burundi ushaka kuyobora abatamushaka .Aho kwirirwa birukangana bible nta ni juru bateze.Ubwo bemeye ko ari ba musenyeri kuki batagira ababikira ?Ubwo ba pasiteri ni abafuratiri ?
Kanda hano umusubize

gasombe mamasa - 24/04/2017 saa 09:06

njye we nabonye ntatorero rirwanirirwa nabantu nahisemo kwigira mura gaturika nibo batavangiwe nkandi matorero yanone
Kanda hano umusubize

NYOMBAYIRE Michel - 24/04/2017 saa 05:23

Ibi byose byerekana neza ko amadini yahindutse Business aho gukorera imana.Kuva menye ubwenge,nasanze amadini yo mu Rwanda yose (uretse abagatolika),yose apfa amafranga.Yose agira amatiku,irondabwoko no gushaka gukira.Ngirango muzi ko Pastors bose bafite UMUSHAHARA wa buri kwezi,mu gihe chef wacu ariwe YESU,yasize adusabye "gukora umurimo w'imana" ku buntu nkuko tubisoma muli Matayo 10:8.Ndetse na PAWULO abisubiramo muli Ibyakozwe 20:33.UMUKRISTU nyakuri,yigana YESU n'Abigishwa be.Naho aba birirwa bapfa amafranga,ni abakozi b'inda zabo nkuko Bible ibivuga muli Romans 16:18. Ikindi kandi,Abakristu Nyakuri barangwa n'UBUMWE (1 Abakorinto 1:10).Ahandi hataba amatiku ni mu Bahamya ba Yehova.Ndetse bo bagira akarusho kuko babwiriza badasaba icyacumi cyangwa ngo bahembwe ku kwezi.Barabwiriza kandi bagakora akandi kazi gasanzwe kugirango batagira uwo baremerera nkuko muli 2 Abatesalonike 3:8 havuga.
Kanda hano umusubize

nzayisenga emmy thomson - 9/05/2017 saa 05:35

muvandi wivugango amatorerOyose ngonukoateye hariho abakorera imanabyukuri bataryarya kandi wibukeko abumwe agatukishabose,nanjye ndumwa deper arikowinyangamugayo.
Kanda hano umusubize

janvo - 24/04/2017 saa 05:04

Arko ibyo adept yisobanira ntashingiro bifite kuko uko mbibona bafashe Idini nka business bivugako bashaka kwigwizaho imitungo gusa nukuri byo ugiye mumizi usangayo ibibazo birenze bibiri kandi byingutu ubwo rero hakenewe kurengerwa .ubundi nge ndumukristo sinarinziko nzahuratorero iriho arko nange nkumuntu narabibonaga nkicecekera arko niba abacunguzi bacu baje tuzafatanya nabo mugushakira umuti icyokibazo
Kanda hano umusubize

janvo - 24/04/2017 saa 05:04

Arko ibyo adept yisobanira ntashingiro bifite kuko uko mbibona bafashe Idini nka business bivugako bashaka kwigwizaho imitungo gusa nukuri byo ugiye mumizi usangayo ibibazo birenze bibiri kandi byingutu ubwo rero hakenewe kurengerwa .ubundi nge ndumukristo sinarinziko nzahuratorero iriho arko nange nkumuntu narabibonaga nkicecekera arko niba abacunguzi bacu baje tuzafatanya nabo mugushakira umuti icyokibazo
Kanda hano umusubize

janvo - 24/04/2017 saa 05:04

Arko ibyo adept yisobanira ntashingiro bifite kuko uko mbibona bafashe Idini nka business bivugako bashaka kwigwizaho imitungo gusa nukuri byo ugiye mumizi usangayo ibibazo birenze bibiri kandi byingutu ubwo rero hakenewe kurengerwa .ubundi nge ndumukristo sinarinziko nzahuratorero iriho arko nange nkumuntu narabibonaga nkicecekera arko niba abacunguzi bacu baje tuzafatanya nabo mugushakira umuti icyokibazo
Kanda hano umusubize

Pierrot - 23/04/2017 saa 10:30

Ariko uyu ni Dr w'icyitiriro cyangwa? Kuko nzi ko Dr aba ajijutse bihagije yakagombye gusoma neza amabwiriza agenga Umuryango yayobotae ku ubushake bwe, agaca nu nzira nyazo, yabona byanze akabaza mugenzi we Dr Apôtre GITWAZA ibanga yakoresheje, aho kurema Komisiyo itazwi (Agatsiko).
Kanda hano umusubize

Pierrot - 23/04/2017 saa 10:30

Ariko uyu ni Dr w'icyitiriro cyangwa? Kuko nzi ko Dr aba ajijutse bihagije yakagombye gusoma neza amabwiriza agenga Umuryango yayobotae ku ubushake bwe, agaca nu nzira nyazo, yabona byanze akabaza mugenzi we Dr Apôtre GITWAZA ibanga yakoresheje, aho kurema Komisiyo itazwi (Agatsiko).
Kanda hano umusubize

Iraduha - 29/04/2017 saa 04:26

Wasomye inkuru neza cyangwa watarukaga?Mr Pierrot,bandikiye komisiyo ishinzwe gukemura amakimbirane muri ADEPR ibatera utwatsi habe no kubasubiza bafata umwanzuro wo kujya muri RGB kuko ariyo irebera amadini mu nshingano zayo.wagirango bikorwe bite?umuntu wese utabona ibintu kimwe nabo aba abarwanya ganira na bakristo umenye ukuri.ndibo ngibi ibyo nakora .nakerekana amafaranga abakristo batanze icyo yamaze .nakerekana umwenda turimo BRD .nahuza amahame y'imyemerere ya ADEPR na title z'ubuyobozi naho ubundi bazashiduka tubita abakozi b'inda zabo nkuko Pawulo yabyandikiye abaroma
Kanda hano umusubize

Damien - 23/04/2017 saa 08:51

Ibyo nzahuratorero ivuga nibyo,ahubwo byinshi ntibyandikwa!Kandi ikindi kibazo gikomeye ni uko iyo uvuze ibitagenda muri ADEPR Bahita bagushinja ko ukorana n'umwanzi Urugero 1 natanga ni inkuru yatambutse mu kinyamakuru rushyashya.net mu kwezi gushize .Gihuza Birahagwa Janvier ,Mutaganzwa Viateur no gukorana n'umwanzi (ntavuze) kuko gusa bashyigikiye Nzahuratorero, banavuga Usabwimana n'Uwitwa Nsanzurwimo bo kobakorana n'umwanzi kumugaragaro Izindi ngero zo Abo ba bishops ibyo bivugira reka tubizige .Njye icyo nasaba ubuyobozi bwa ADEPR ni uko batwereka Attestation de non Créance (icyemezo kerekana ko Umwenda wa Bank bawishyuye) dore ko hatanzwe amafranga ariko bikaba bivugwa ko atarishyurwa bityo urwicyekwe rukavaho. 2)Mbese uhagarariye Dove imbere y'amategeko ninde yanditse kuri nde koko? 3)Mbese ko Abakristo bari gusabwa indi misanzu ngo yo kubaka Indembo kugura imodoka z'abashumba bamwe na bamwe ,bikaba bitandukanye nibyo Tom yatangarije itangazamakuru bimeze bite?Ibindi byo sinabyandika IMANA nibafashe
Kanda hano umusubize

- 23/04/2017 saa 07:15

jyerwose iyonzahuratorero nayondabona ntagakiza nibabafitibibazo, nibasenge bekujarajara nkabatarigeze, basenga cg nkabatarigezebumva ijwiry, Imana kandimbabwire umuhinzi abibavunika yajyagusarura akanezerwa twubatsegisozi muducintege noniruzuye ngomushakimitungo?!! urumvahomuganishara !?ubundise nindewabahakanya nizompaka ninduru nishyari numujinya namahane ngomuze mumukuremo ibihe? inamambahaye mufateneza Bible mazemuzemwicare tuyoborwe abayobozibitoreroryacu turabemeracyane kdi n, lmanayarabemeye mubayobokerero nitwa valenitin mukinigi
Kanda hano umusubize

- 23/04/2017 saa 07:07

jyerwose iyonzahuratorero nayondabona ntagakiza nibabafitibibazo, nibasenge bekujarajara nkabatarigeze, basenga cg nkabatarigezebumva ijwiry, Imana kandimbabwire umuhinzi abibavunika yajyagusarura akanezerwa twubatsegisozi muducintege noniruzuye ngomushakimitungo?!! urumvahomuganishara !?ubundise nindewabahakanya nizompaka ninduru nishyari numujinya namahane ngomuze mumukuremo ibihe? inamambahaye mufateneza Bible mazemuzemwicare tuyoborwe abayobozibitoreroryacu turabemeracyane kdi n, lmanayarabemeye mubayobokerero
Kanda hano umusubize

bienvenue - 23/04/2017 saa 06:26

Nsengera i SUMBA i Nyamagabe. Iyi komisiyo ndayishyigikiye 100%. Iyo urebye aho Itorero ryacu rigeze ubu agahinda kakwica. Simvuze byinshi ariko abavugira ubuyobozi ni abashaka kwirengagiza ukuri.
Kanda hano umusubize

kagabo - 23/04/2017 saa 02:07

Uwayo utanze igitekerezo kiza ahubwo aba bavuza induru ninda nini yabatanze imbere abantu ntibakagirengo nizindi mbabazi ahubwo nibo nzahare ubuse nibajyaho ntamuntu uzongera gutura? Imana ibeze rwose
Kanda hano umusubize

Kamina - 22/04/2017 saa 16:56

Kuki RGB irimo kurebera ibi bintu? Itegereje ko umuriro waka? Niba hari uruhande rwa Pentecote rugaragaza ko rubangamiwe ni kuki itaba umuhuza aya makimbirane amaze iminsi avugwa mu itorero agahagarara?
Kanda hano umusubize

Eric - 22/04/2017 saa 12:35

UWAYO impamvu uvuze ayo magambo yose nuko uri mu gicuku,ntuzi Igihugu kirwana nikindi,abo se ntibasimbuye Samwel,ntuvuze ngo niwe watangiye kubaka Dove hotel,nonese ko yavuyeho yakuweho niki?subiza.niba ukizi,Tom na Sibomana Urabazi neza?Amakosa bashinjwa Urayemera cg uri Umwana wabo,ariko nkugire inama niba uri Umwana wabo,gira inama ababyeyi bawe be Gutoba Umurimo w'Imana kuko niba utabizi iyo nzahuratorero uvuga utuka niyo yakuyeho Samwel ninayo yashizeho Tom na Sibomana niba Utabizi bimenye.Icyo iyi Comite igamije ntabwo ari Ugushaka Ubuyobozi,niba wibuka comite yarwanyije Samwel nta numwe wagiye muri nyobozi ya ADEPR,batanze aba candidats kuri iyo myanya batanga abo bagabo Tom na Sibomana,bageze ku buyobozi kubera gutinya Comite ya kuyeho Samwel batangira kubikiza bababeshyera no kubasebya cyane ko benshi biberaga iyo mu miduguru ari n'abashumba b'ama paroisse,rero UWAYO,Tom na Sibomana bageze ku buyobozi, bacuruje Itorero gusa.baka amafaranga kandi bakayakoresha mu nyungu zabo bwite,bishyura ama deni barimo mu mabanki bataraba abayobozi,bakoze amahano mu Itorero.Guyoborana Igitugu uvuze bakamuhagarika,gukwirakwiza maneko za Tom mu midugudu yose n'ama paroisse ngo nibwo bazashobora abashumba bazi amanyanga yabo,yewe bafite nabo comite n'inzego(maneko)!Umva aho itorero rigeze.Tom yarangiza akazana Iterabwoba ngo arashigikiwe,ngo na President aramwemera akabivuga mu manama yabashumba kugira ngo atere Ubwoba abashumba.gusa ntazi ko iyi Comite atayirusha gukunda Igihugu na President wacu,kandi Aho avuga nabo baraharambije.so,Guhangana ntacyo bimaze gusa Tuzavuga Amafuti ya Tom n'igikoresho cye Sibomana kugeza Umunsi bazatuza bagaha Abanyetorero Amahoro n'abashumba batagihumeka.bazabaze uburyo Petero na Pawulo bayoboraga Itorero,nta Gitugu mu Itorero.
Kanda hano umusubize

Mwizerwa - 27/04/2017 saa 20:46

Imana ibatabare mwebwe ubwanyu, kuko mbona mwararengereye murakabya, iyo umuntu ati nyutse gukora nkibyo mukora ntarama, abo nabonye batinyutse gutuka abakozi b'Imana nabonaga babita ibisare cg ibikenya, niko nakuze numva abakuru bavuga, none mwebwe mutinyuka kudutukira abayobozi Imana ya duhaye murabona bizabahira?Amarira muturiza musebya itorero hanze,Imana ntizabura kuyabitura ni mudahindukira vuba .Ibyo bigwi byiyo comite ihora irwanya abayobozi,Umukristo ukunda itorero akwiye kubigayana nabanyirabyo,Imana yo mw'ijuru irikuvuga ko aho mwahereye iki ari cyo gihe cyo kubigisha kuko mu kora ibyo mutazi.Imitima yanyu yajyiye kure!Bye
Kanda hano umusubize

uwayo - 22/04/2017 saa 09:08

iyo nzahuratorero ihagarariye nde wayitumye ko itagira aho ikorera? ese kuki itajya mu yandi matorero cg igashinga idini ryayo niba adepr bayinenga cyane ko nta migabane bafitemo NGO bacibwa amafrw bagiye bareka kuyatanga (umuntu w'umugabo aririza ngo banca amafrw nk'umwana abantu badafite gereza ubundi ngo basabwa amafrw yo gukora ibikorwa batangije batabagishije inama ?nonese ni ikihe gikorwa bazi na kimwe kijya gukorwa itorero rikagisha inama abakristo kandi bafite ababahagarariye (nubona umuyobozi ajya gukora ikintu akakubaza uzamenye ko nta buyobozi bwe (Samuel ajya gutangiza Dove Hotel yaba yarakubwiye? u Rwanda rujya kubaka Kigali Convention Center rwagusabye inama? bikorwa n'abayobozi baduhagarariye nicyo baba babereyeho) nabo niba bashaka kujya bamenya uko ibitekerezo bitangwa bazitware neza bahere muri iyo myanya naho kwandikira Leta ngo bararega nibwirako ntacyo byabagezaho kurega ngo bubatse Hotel batwatse amafrw none yakubakwa n'iki? ngo amafrw acunzwe nabi nta audit?
Kanda hano umusubize

Rwanda nziza - 22/04/2017 saa 15:28

Mu bigaragara hakenewe General audit kugira ngo ibivugwa bigire agaciro cyangwa bikabure. Aya mafaranga ya Dove Hotel twayatswe hateganyijwe kwishyura inguzanyo ADEPR yari yafashe muri BK ya 4billions. Iyi nguzanyo yaba yarishyuwe cyangwa ! Ku bijyanye n'imiyoborere y'itorero hari ibigomba guhinduka ariko mu kuri nta byacitse ihari. aha navuga nko guha za Paroisse ubushobozi no gukaza system de gestion y'umutungo w'itorero ndetse no gushyiraho outils zituma ucungwa neza kurushaho. Ariya mazina ya ba Bishop bihaye bigomba gusobanurirwa abakristo impamvu yayo basanga atari ngombwa bagaca bugufi agakurwaho. Muri iyi minsi urabona ko abayobozi b'itorero batangiye kwitwara neza niba ari iyi Nzahura Torero simbizi ariko nta mafaranga ya hato na hato bari kwaka. Abo bandi bagombye kwicarana n'abayobozi bakumva ibitekerezo bafite byaba ibizamura umurimo bakabyakira cg se bakabinenga ariko babyumvise. Ariko bajya bigira ku bayobozi bo mu nzego bwite za Leta?
Kanda hano umusubize

Rwanda nziza - 22/04/2017 saa 15:29

Mu bigaragara hakenewe General audit kugira ngo ibivugwa bigire agaciro cyangwa bikabure. Aya mafaranga ya Dove Hotel twayatswe hateganyijwe kwishyura inguzanyo ADEPR yari yafashe muri BK ya 4billions. Iyi nguzanyo yaba yarishyuwe cyangwa ! Ku bijyanye n'imiyoborere y'itorero hari ibigomba guhinduka ariko mu kuri nta byacitse ihari. aha navuga nko guha za Paroisse ubushobozi no gukaza system de gestion y'umutungo w'itorero ndetse no gushyiraho outils zituma ucungwa neza kurushaho. Ariya mazina ya ba Bishop bihaye bigomba gusobanurirwa abakristo impamvu yayo basanga atari ngombwa bagaca bugufi agakurwaho. Muri iyi minsi urabona ko abayobozi b'itorero batangiye kwitwara neza niba ari iyi Nzahura Torero simbizi ariko nta mafaranga ya hato na hato bari kwaka. Abo bandi bagombye kwicarana n'abayobozi bakumva ibitekerezo bafite byaba ibizamura umurimo bakabyakira cg se bakabinenga ariko babyumvise. Ariko bajya bigira ku bayobozi bo mu nzego bwite za Leta?
Kanda hano umusubize

ganza - 22/04/2017 saa 18:43

Wowe uvuga ngo ADEPR ni bayisohokemo bashinge iryabo dini ibyo ntabyo uteze kuzabona. Iyo Uri umwana uzi ubwenge mu rugo iwanyu hakadukamo ibisambo bishaka kubasahura, ntabwo umuti ari ukuruvamo ahubwo ufatanya na famille mugahashya bya bisambo kuko nta handi haba hateze kuzitwa iwanyu. Umugambi wa satani rero n'ubundi wari uwo kunaniza abakristo kugirango batatane, kuko iyo bahuzaga bashyiraga hamwe imbaraga bagatwika Sekibi. Icyo nakwibutsa abayobozi ba ADEPR ni uko bazatangazwa n'uko ibyo bibwira bitandukanye cyane n'ibyo batekereza. Na Ahabu yari azi ko yacecekesheje ijwi ry'abahanuzi b'Uwiteka nyuma yo kwica abahanuzi ariko ntibyamuhiriye. Ibi wabisoma mu 1abami 16:29-34 ugakomeza no mu bice 17 kugeza kuri 19.Ikindi umuntu yakwibutsa bariya bayobozi, erega vision yacu si iyo kubaka amahoteri. Vision yacu ni iyo gufasha abantu kumenya Imana Ubundi tukazajya mu ijuru. Hari abandi bafite uwo muhamagaro twibavundira rero. Ku bw'ibyo tuzakomeza gusengera itorero ryacu turirimo dutegereje icyo Uwiteka azadusubiza.. AHUBWO BASABOSE NA BAGENZI BAWE UWITEKA ABAGWIRIZE AMABOKO KDI NATWE TUBARI INYUMA
Kanda hano umusubize

ganza - 22/04/2017 saa 18:52

Wowe uvuga ngo ADEPR ni bayisohokemo bashinge iryabo dini ibyo ntabyo uteze kuzabona. Iyo Uri umwana uzi ubwenge mu rugo iwanyu hakadukamo ibisambo bishaka kubasahura, ntabwo umuti ari ukuruvamo ahubwo ufatanya na famille mugahashya bya bisambo kuko nta handi haba hateze kuzitwa iwanyu. Umugambi wa satani rero n'ubundi wari uwo kunaniza abakristo kugirango batatane, kuko iyo bahuzaga bashyiraga hamwe imbaraga bagatwika Sekibi. Icyo nakwibutsa abayobozi ba ADEPR ni uko bazatangazwa n'uko ibyo bibwira bitandukanye cyane n'ibyo batekereza. Na Ahabu yari azi ko yacecekesheje ijwi ry'abahanuzi b'Uwiteka nyuma yo kwica abahanuzi ariko ntibyamuhiriye. Ibi wabisoma mu 1abami 16:29-34 ugakomeza no mu bice 17 kugeza kuri 19.Ikindi umuntu yakwibutsa bariya bayobozi, erega vision yacu si iyo kubaka amahoteri. Vision yacu ni iyo gufasha abantu kumenya Imana Ubundi tukazajya mu ijuru. Hari abandi bafite uwo muhamagaro twibavundira rero. Ku bw'ibyo tuzakomeza gusengera itorero ryacu turirimo dutegereje icyo Uwiteka azadusubiza.. AHUBWO BASABOSE NA BAGENZI BAWE UWITEKA ABAGWIRIZE AMABOKO KDI NATWE TUBARI INYUMA
Kanda hano umusubize

- 23/04/2017 saa 12:51

ndumiwee koko lmana ibagirire neza peee
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X