Monaco cosmetics

Koreya zombi zishobora kwiyunga

Nyuma y’aho muri Korea y’Epfo hatowe Perezida mushya wasimbuye Park Geune-hye wegujwe ashinjwa ibyaha birimo ruswa n’itonesha,kuri ubu uyu muyobozi mushya avuga ko agiye gukora ibishoboka byose akunga Korea y’Epfo n’iya Ruguru zisanzwe zirebana ay’ingwe.

Kuri uyu wa 09 Gicurasi nibwo amatora y’umukuru w’igihugu cya Korea y’Epfo yabaye aho Moon Jae-in ari we wegukanye itsinzi muri aya matora.

Moon w’imyaka 64 yatorewe kuyobora Koreya y’Epfo ku majwi 41.1% mu gihe uwo bari bahanganye cyane ari we Hong Jun-pyo yagize amajwi Hong Joon-pyo 25.5%, mu gihe Ahn Cheol-soo waje ari uwa gatatu yagize amajwi 21.4%.

JPEG - 37.9 kb
Moon Jae-in

Perezida Moon Jae-in warahiriye imirimo ye mu gitondo cyo kuri uyu wa 10 Gicurasi yatangaje ko mubutegetsi bwe ashyize imbere ibiganiro bigamije kugarura umubano na Korea ya Ruguru mu rwego rwo kuzahura umubano w’ibihugu byombi umaze imyaka myinshi utifashe neza.

Agambiriye kandi kuzahura ubukungu bwari bumaze iminsi butifashe neza kubera imiyoborere w’uwo asimbuye itaravugwagaho rumwe mu baturage ndetse akaba ngo yiteguye no gukemura ikibazo cy’ubushomeri cyugarije urubyiruko rwo muri iki gihugu.

Moon yakomeje kunenga imiyoborere ya Perezida ucyuye igihe madamu Park wari yaracanye umubano na korea ya ruguru, ari nako kandi hakomeje kumvikana umwuka w’intambara hagati ya korea zombi.

Moon Jae-in yari umunyamategeko ukunda guharanira uburenganzira bwa muntu akaba akomoka ku bayeyi bahungiye muri Koreya y’Epfo baturutse muri Koreya ya Ruguru.

Uyu madamu Park Geune-hye wayoboraga Korea y’Epfo yegujwe kuberako
Ashijwa ibyaha bya ruswa akurikiranyweho kugeza n’ubu kuko ari muri gereza.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

prosper - 18/05/2017 saa 16:39

none ibibihugu nibyiyunga,trump wabyivanzemo azab'uwande!
Kanda hano umusubize

Karenzi Emmy - 11/05/2017 saa 15:29

ibyo muvuga ko batakekwiyunga mubishingira kuki? cyangwa nibyo mushaka mwaba mwibeshya ubudage kuki bwiyunze?birashoboka kuko isi Imana yaremye ntabwo izarimburwa n'umwana w'umuntu niko ibyanditswe byera bivugwa mujye musoma Bibliya kuko haranditswe ngo umwana w'umuntu (Yesu Kristo),azaza barya banywa ubwo bazaba bavuga bati:n'amahoro n'amahoro,nibwo umwana w'umuntu azaherako aze,ni nawe uzarangiza isi kuko ari we wayiremye,Murakoze.
Kanda hano umusubize

Samantha Lindsay - 11/05/2017 saa 07:59

Uyu Uje Ashakira Amata Mumatako Yanyirahuku Mumwitege Nkuko Isi Nijuru Bitazahura Niko Naba Bagabo Bagufi Batazumvikana
Kanda hano umusubize

MAZIMPAKA Andrew - 10/05/2017 saa 13:52

Biyunze byaba ari inkuru nziza.Cyokora ni nkaho bidashoboka.Nibanga kwiyunga,bishobora guteza intambara ya 3 y'isi kuko North Korea ifite Atomic Bombs.Amerika ifite ubwoba ko N.K. yagira Missile ishobora kurasa muli Amerika (Intercontinental Ballistic Missile). Niyo mpamvu Amerika ishaka kurasa N.K. Iramutse ibikoze,byabyara intambara ya 3 y'isi kuko Ubushinwa bushobora gutabara N.K.Intambara ya 3 y'isi yatuma twese dushira kuko ibihugu noneho byakoresha Atomic Bombs.
Kanda hano umusubize

Mwubaha - 10/05/2017 saa 12:53

Ntibyashoboka,uzunga,korea Zombi Nuwiteka Mwabantumwe,nahoumwanawumuntu,wapikabisa,cq Musome Ibyanditswe,matayo Nabuye Rizasigara,rigeretse,kurindi
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X