Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Ku nshuro ya mbere Umuvunyi yareze mu rukiko umukozi w’akarere ruswa y’igitsina

Ku nshuro ya mbere ubushinjacyaha bw’urwego rw’Umuvunyi bwashinje ku mugaragaro umukozi w’akarere ka Nyagatare ibyaha bitandukanye bya ruswa harimo n’icyaha nshimishamubiri kizwi ku izina rya ruswa y’igitsina.

Uyu mukozi wahoze ari umuyobozi wa service z’ubutaka ubu yari yari umunyamabanga uhoraho w’inama Njyanama y’akarere ka Nyagatare.

Ibyo byaha bya ruswa ashinjwa akaba yarabikoze ubwo yari umuyobozi wa service z’ubutaka
Uru rubanza rwaraye rubereye mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ruherereye I Nyamirambo.

JPEG - 37.9 kb
Mugisha uwo wambaye ishati ya karo karo y’ubururu n’umweru mu rubanza arisobanurira hamwe n’uwari umufundi we uwo wambaye umupira w’ingofero

Mu iri buranisha ubushinjacyaha bw’Urwego rw’Umuvunyi bwagaragaje ubutumwa bugufi (SMSs) bwuzuyemo amagambo y’imitoma yandikwaga n’uwitwa Mugisha David Livingstone wahoze ashinzwe serivisi z’Ubutaka mu karere ka Nyagatare ubwo yakaga ruswa ishingiye ku gitsina umwe mu bashakaga serivisi muri iri shami yayoboraga.

Mugisha David Livingstone wahoze ashinzwe Servisi z’Ubutaka mu karere ka Nyagatare ubu akaba ari Umunyamabanga uhoraho muri Njyanama y’akakarere akurikiranyweho icyaha cy’Ishimishamubiri rishingiye ku gitsina kugira ngo atange service iri mu nshingano ze.

Ubushinjacyaha bw’Urwego rw’Umuvunyi buvuga ko umugore wareze uyu muyobozi yasiragiye ku biro by’akarere ka Nyagatare akurikiranye ikibanza cye cyari cyarafatiriwe na Mugisha David akacyomeka ahazashyirwa igikorwa rusange (ikibuga cy’indege).

Bugaragaza ibimenyetso by’uko umugore yatswe ruswa y’igitsina na Mugisha kugira ngo amusubize ubutaka bwe, undi akayimwima bigatuma adahabwa serivisi yagombaga, Ubushinjacyaha bwasomye ubutumwa bugufi bwanditswe n’uyu mugabo ukekwaho ruswa y’igitsina.

Umushinjacyaha yagize ati“Mugisha yandikiye Umubyeyi ati:
Ndashaka ibintu byawe;
Dear nawe urabizi, ubwiza bwawe;
Kuki wita umuntu umubyeyi kandi akubwira gahunda?
Sha ubu nakubona gute ngo nkikoreho, nkusome;

Ibyo gusa, ndabikwemereye, ndagukunda, nkunda amaso yawe aseretse nk’inyana y’umutavu, ikimero cyiza, kugenda neza, amazi menshi n’ibindi byiza;
Nzakubyinira mukobwa mwiza w’igikara cyiza, w’ibibero bitoshye…

Ubushinjacyaha buvuga kandi ko uyu mugabo ukekwaho ‘ishimishamubiri rishingiye ku gitsina’ atari ubwa mbere yari yatse iyi ruswa y’igitsina kuko mu buhamya bwatanzwe n’undi mutangabuhamya washakaga gukosorerwa ibyangombwa by’ubutaka yabanje kumwaka ruswa y’igitsina.

Umushinjacyaha ati“ Bigaragara ko Mugisha yari yarabigize umuco”.

Uregwa uburana atemera ibyaha aregwa ariko yemera ubu butumwa bugufi yandikiye umugore umushinja ariko akavuga ko ntaho buhuriye n’iyi serivisi ivugwaho kwakirwa ruswa y’igitsina kuko bwanditswe nyuma yo kuyaka akayimwa.

Uyu mugabo uvuga ko atari ashinzwe gutanga ubutaka avuga ko iki kibazo cy’umugore umurega cyafashweho umwanzuro n’umuyobozi w’Akarere, Njyanama y’Akarere na komite ishinzwe ubukungu.

Mugisha David avuga ko umugore umurega yakoze ibi kugira ngo yiyambure umugayo yari yatewe no gutsindwa no kugira ngo azabone uko amugeza mu nkiko ngo kuko ari we wamushotoye amwoherereza ubu butumwa.

Ati“ Ikigaragara yari afite umugambi wo gushaka kwihimura, ni he handitse ngo mpa ngukemurire ikibazo cyawe? kuki we atagaragaje SMSs yohereje?.”

Yanagaragaje ibaruwa yanditswe na Njyanama y’Akarere kuwa 24 Werurwe 2013 igaragaza ko iki kibazo cyakemuwe bityo ko nta bubasha yari afite bwo kurenga kuri izi nzego zagikemuye ngo asubirinyuma akinjiremo.

Kuri iyi baruwa, Ubushinjacyaha bwagaragaje ko ikwiye gukemangwa kuko Mugisha yayizanye avuga ko yanditswe ku wa 24/03/2013 mu gihe ibyo Njyanama ishingiraho yandika iyi baruwa byakozwe na Komisiyo y’Ubukungu ku wa 07/02/2014 n’Inama Njyanama ku wa 14/02/2014. Ubushinjacyaha buvuga ko ibi bitashoboka ko uwanditse ibaruwa ashingira ku bikorwa bizakorwa mu gihe kizaza; ko bigaragara ko iyi baruwa ishobora kuba ari impimbano.

Ubushinjacyaha bwasabiye uregwa ko yafungwa by’agateganyo kugira ngo bukomeze iperereza ryatangiwe kuko hari impungenge ko yasibanganya ibimenyetso.

Umushinjacyaha ati“ Yavuzeko ari PS (Umunyamabanga uhoraho) wa njyanama, ati: kuki iyi baruwa atayihimba?”

Ubushinjacyaha kandi bukurikiranyeho uyu mugabo icyaha cy’igwizamutungo ritemewe no guhishira umutungo, buvuga ko mu imenyekanishamutungo ryakozwena Mugisha muri 2016 yavuzeko afite inzu y’agaciro ka miliyoni 25 Frw ko ariko nyuma hakozwe igenagaciro ryayo basanga iyi nzu ifite agaciro ka 81 603 800 Frw, igenzura kandi risanga afite ubutaka mu murenge wa Katabagemu bw’agaciro ka 26 424 000 Frw n’ubundi I Rwempasha bw’agaciro ka 23 075 000 Frw.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Kamashazi Chantal - 22/04/2017 saa 17:41

Hello, njyewe rwose ndashima ko iki gikorwa kibaye kunshuro ya mbere aho bagiye guhana uwakoze iyi ruswa,ruswa y'igitsina iriho kandi kubwinshi irimo kwangiza ibintu byinshi, njye niyemeje kuyirwanya pe!ndashimira cyane umuvunyi kubwiki gikorwa nibindi biraza kuboneka ariko iyi ruswa icike kuko yangiza umuco nyarwanda.
Kanda hano umusubize

Kamashazi Chantal - 22/04/2017 saa 17:36

Hello, njyewe rwose ndashima ko iki gikorwa kibaye kunshuro ya mbere aho bagiye guhana uwakoze iyi ruswa,ruswa y'igitsina iriho kandi kubwinshi irimo kwangiza ibintu byinshi, njye niyemeje kuyirwanya pe!ndashimira cyane umuvunyi kubwiki gikorwa nibindi biraza kuboneka ariko iyi ruswa icike kuko yangiza umuco nyarwanda.
Kanda hano umusubize

ntawabitindaho ezira - 31/03/2017 saa 14:22

Muti Nyagatare ni ibintu bitoroshye, ibi ni ibivugwa mutazi kabisa. Akarengane ni kose, abaturage babuze uko bagira, abayobozi baho barenganya abaturage babaka za ruswa, babimye aho bahinga mu gihe hari abafite amasambu manini kandi adahingwa. Ubuyobozi bukwiye rwose kurenganura abaturage kuko ruswa iraca ibintu muri Tabagwe, Rukomo, nahandi hose, nyamara bakavuga ko abaturage batera imbere kandi ari ubukene gusagusa bugeretseho akarengane n'inkoni z;abayobozi. Mana tabara abaturage ba Nyagatare kuko ubuyobozi byarabananiye kubera icyenewabo.
Kanda hano umusubize

Rebero Jeremy - 31/03/2017 saa 20:59

Iki kibazo Prof Shyaka yaragikemuye. Dufite ubutegetsi bwiza ku kigero cya 95%, cyane cyane ku nzego z'ibanze!
Kanda hano umusubize

ntawabitindaho ezira - 31/03/2017 saa 14:22

Muti Nyagatare ni ibintu bitoroshye, ibi ni ibivugwa mutazi kabisa. Akarengane ni kose, abaturage babuze uko bagira, abayobozi baho barenganya abaturage babaka za ruswa, babimye aho bahinga mu gihe hari abafite amasambu manini kandi adahingwa. Ubuyobozi bukwiye rwose kurenganura abaturage kuko ruswa iraca ibintu muri Tabagwe, Rukomo, nahandi hose, nyamara bakavuga ko abaturage batera imbere kandi ari ubukene gusagusa bugeretseho akarengane n'inkoni z;abayobozi. Mana tabara abaturage ba Nyagatare kuko ubuyobozi byarabananiye kubera icyenewabo.
Kanda hano umusubize

JO - 31/03/2017 saa 12:12

IGITEKEREZO CYANGE MWAKINYONZE KANDI NTAWE CYATUKAGA
Kanda hano umusubize

ndabizi - 30/03/2017 saa 20:58

ariko abanyarwanda twavuye mumatiku namashyari nonese barasambanye , nibayaramwandikiye izo sms iryo nikosa ariko sikosa ubushinjyacyaha bwakuririraho , gutekereza nikimwe kubikora nikindi rero muburyo bweruye ntakosa ryokugana iunkinko nkeretse niba haribindi. ibibinti byaruswa mubyitondeho hatazagira abahungabanya abandi ubuse ruswa iraaruta ubwicanyi
Kanda hano umusubize

Kwizera Bosco - 30/03/2017 saa 14:42

Ubuyobozi bw'igihugu cyacu ndabasaba cyangwa turabasaba gushishoza,uyu muzi ko abagabo tugira umutima woroshye iyo haje ikibazo cy'abagore,rwose uyu Mugabo yaguye mu mutego,nta ruswa yatse kuko ikibazo cyali cyararangiye ahubwo bamuhane kuko asambanya abagore b'abandi.
Kanda hano umusubize

@@@@ - 30/03/2017 saa 14:32

Ariko umuntu ajya kwandika ibintu nka biriya yatewe n'ibiki?Wenda wabimubwira muri kumwe,ariko kubyandika,...ni ibindi.Ese tuvuge ko uwo mudame yamushotoye ra,kuki uyu mutegetsi atatekereje ko ari umutego ashaka kumutega,cyane ko wumva harimo ako kantu k'uko hari service atahawe?Ntabwo yarebye kure kabisa.Nibinamuhama azihangane nyine azaba yarabigizemo uruhare.Mbega...SMS zimeze kuriya kuri téléphone???!Ni akumiro.
Kanda hano umusubize

@@@@ - 30/03/2017 saa 14:31

Kwizera Bosco - 30/03/2017 saa 14:12

Ubuyobozi bw'igihugu cyacu ndabasaba cyangwa turabasaba gushishoza,uyu muzi ko abagabo tugira umutima woroshye iyo haje ikibazo cy'abagore,rwose uyu Mugabo yaguye mu mutego,nta ruswa yatse kuko ikibazo cyali cyararangiye ahubwo bamuhane kuko asambanya abagore b'abandi.
Kanda hano umusubize

NDAYAMBAJE ANDREW - 30/03/2017 saa 13:50

SEX izaca ibintu.Niyo business ya 3 mu isi,nyuma y'Ibiyobyabwenge (drugs) no gucuruza Intwaro.Ariko sex ni nayo izarimbuza abantu benshi ku munsi w'imperuka uri hafi,kimwe n'abantu barwana kuko imana itubuza kurwana (Matayo 26:52).Uriya mugabo agomba kuba yaribye cyangwa akanyereza imitungo myinshi.Nacyo ni icyaha kizatuma abantu benshi babura ubuzima bw'iteka mu isi nshya dutegereje ivugwa muli 2 Petero 3:13.Tujye dukora ibyo imana idusaba,aho kwibwira ko ubutunzi bw'isi gusa aribwo buzima.Abubaha imana bakirinda ibyaha,izabazura ku munsi w'imperuka (Yohana 6:40).Ariko abibera mu byisi gusa,iyo bapfuye biba birangiye kuko imana ibita "abanzi bayo" muli Yakobo 4:4.Kubajyana mu nsengero bapfuye biba ari uguta igihe.It is a waste of time and money.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X