Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Mu Rwanda >> 

Ku rutonde rwa FIFA Amavubi yasubiye inyuma

Urutonde ngarukakwezi rwa FIFA rwagaragaje ko ikipe y’igihugu Amavubi yasubiye inyuma ho umwanya umwe kuva muri uku kwezi kwa Mutarama.

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda itangiye umwaka mushya wa 2017 isubira inyuma ku rutonde rwa FIFA, ni nyuma yo gutakaza amanota agera kuri atanu n’umwanya umwe muri uku kwezi kubanza kwa Mutarama 2017.

Uru rutonde rwashyizwe hanze na FIFA kuri uyu wa Kane tariki ya 12 Mutarama 2017, u Rwanda rwatakaje umwanya umwe, ruza ku mwanya wa 93 n’amanota 368, mu gihe urutonde rwashyizwe hanze mu mpera z’umwaka ushize rwagaragazaga ko u Rwanda rwari ku mwanya wa 92 n’amanota 373.

Amavubi akaba atarakina umukino n’umwe mpuzamahanga waba uw’irushanwa cyangwa uwa gicuti kuva tariki ya 3 Nzeli 2016 ubwo banganyaga na Ghana 1-1 i Accra, ndetse kuri ubu nta mutoza ikipe y’igihugu ifite kuva tariki ya 14 Kanama 2016 ubwo Jonathan McKinstry yasezererwaga, ikipe y’igihugu igahabwa Jimmy Mulisa ku mukino wa Ghana gusa!

Muri rusange nta mpinduka yabaye ku makipe 35 ya mbere ku Isi, mu gihe muri Afurika Misiri yabaye iya gatatu inyuma ya Senegal na Ivory Coast, naho Tunisia na Algeria zatakaje umwanya umwe ariko ziguma mu kipe atanu ya mbere muri Afurika.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X