Monaco cosmetics

Kuki abantu bakomeza kuburira mu gace kazwi nka Triangle de Bermuda bivugwa ko ari ubuturo bwa Shitani?

Ni kenshi humvikana agace kazwi nka Triangle de Bermuda kaba muri Amerika kavugwaho kuba ari icumbi rya Shitani, ariko uko bikomeza kuvugwa niko abantu bagerageza kuhagera ndetse bakaburirwa irengero ntibimenyekane niba baba bapfuye cyangwa niba bakiriho.

Ni muri ubwo buryo rero muri iki cyumweru indege yari itwaye abantu bane ivuye mu gihugu cya Puerto Rico yerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yaburiwe irengero mu birwa bya Bahamas mu gace k’amayobera ka Bermuda Triangle.

Yahoo News ivuga ko ku kibuga cy’indege cya Titusville muri Leta ya Floride babuze iyo ndege yari itwaye abantu bane ku wa mbere kugeza n’ubu bakaba bakiyishakisha.

Ikimenyetso cyayo cya nyuma cyagaragaye yinjiye mu gace ka Bermuda Triangle kazwiho kuba karaburiyemo indege n’amato byinshi mu mateka y’Isi ndetse n’ubu icyaba kibitera cyashobeye abashakashatsi.

Iyo ndege yari itwaye uwitwa Jennifer Blumin, Nathan Urlich n’abana ba Blumin babiri.

Ubuyobozi bw’ingendo z’indege mu mujyi wa Miami buvuga ko iyo ndege yabuze igeze hejuru neza y’ikirwa cya Eleuthera, aho yagurukiraga muri kilometero 7.3 z’ubujyejuru ku muvuduko wa kilometero 555 ku isaha.

Agace ca Bermuda Triangle kazwiho kuburirwamo indege n’amato mu buryo budasobanutse kuva mu 1492. Kigeze kuburiramo indege 5 z’intambara za USA zari mu myitozo ku ya 5 Ukuboza 1945.

Abashakashatsi bavuga ko byaba biterwa n’imiterere yako yiganjemo ibirunga n’imitingito iteza imbaraga za rukuruzi, ariko hakaba n’abavuga ko haba hari imbaraga z’ibivejuru.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 24/05/2017 saa 12:15

UBWOSE ICYO KIRERE GITEYE GUTE?
Kanda hano umusubize

Pierrot - 23/05/2017 saa 05:47

Bavandimwe ndabasuhuje mukomere.nibyiza kujya impaka kuri ibibintu, ariko icyo navuga n'uko hari, abantu babari(reka mvuge gutyo)Imana na Satani. Niwimika Imana ikakubera umwami wawe mubuzima bwawe ukabatizwa ukajya uyisenga ukayisaba imbabazi aho wacumuye ukayihereza ubuzima bwawe rwose ntakabuza uri umuyoboke w'Imana kandi ikazakugororera ubuzima bw'iteka.naho n'ukora amasezerano na Shitani, ukarangwa no kumena amaraso y'abana b'Imana yaremye, ubuzima bwe bwose akarangwa n'ikibi uwo nawe azabona ibihembo bimukwiriye.bavandimwe twe kwirirwa tujya impaka kubera amadini yacu dukomokamo kandi abenshi ntaruhare babigizemo. Ahubwo aho usengera hose nk'abakirisitu turangwe no gukunda Imana n'umwana wayo Yezu Kirisitu, turangwe n'amahoro. Erega tujye dutega amatwi umuvandimwe amaze kwitaba Imana bari gushyingura twese tuba twifuza ko bamuvuga neza nubwo yaba yararanzwe n'ikibi. Aho rero nawe wifuze ko ibyo wifuza ko bavuga muguherekeza umuvandimwe wawe ko nawe bazabikuvugaho. Kandi twese turabizi baba bavuga bati: rwose uyu muntu yakundaga Imana, yicishaga bugufi, yakundaga amahoro,...tutagiye Impaka Tumenye ko hariho Ineza hakabaho n'Inabi,twimike Ineza mubuzima bwacu kandi aho tuguye tugacumura duhereze Imana akaboko iraguhagurutsa n'ubwo wacumura ute Ntacyaha Imana itababarira, gusa wowe Yizere kandi Uyemere. ubundi iherezo ryawe urishyire mumaboko yayo ibisigaye izabikora.naho wowe wemera Brain oya Brain irasaza ikabora kimwe n'ibindi byose bikugize, n'iki gituma iyo upfuye warangwaga n'ibikorwa byiza kandi bigakomeza kuvugwa n'abantu, iyo ni Roho yawe nziza( Roho yaburi muntu Imana yamuhaye aba ari nziza: Umubiri na Brain yawe twavugana n'imbaraga zawe zose byawe byumviye icyo Roho yawe yifuza uwo muntu azabaho iteka. Iyo Umubiri, Brain wavugaga n'imbaraga zawe zose zanze kumvira Roho ikurimo urangwa nyine no kunezeza Umubiri ukibagirwa Roho.Iyo usenga uba uri kugaburiraa Roho, Iyo usambana uba uri guhaza Umubiri wawe... rwose turangwe n'urukundo twirinde amacakubiri, Dusenge Imana, kandi tuyubahe ngibyo bisobanura icyo naremewe. mugire ibihe byiza. Tujye dufatira urugero rw'abasiramu bacu bakunda kujya gusura abarwayi CHUK, wowe n'idini ryawe mukora iki cyerekana ko mwubaha Imana n'ubwoko bwayo, Amashuri mwubatse se, amavuriro mwubatse se,imfubyi murera se,gusura abafunze se? Nitwisubireho kandi twirinde amadini adakora ugushaka kw'Imana ahubwo abeshya abantu gusa bishakira inyungu zabo..mugire ibihe byiza
Kanda hano umusubize

Pierrot - 23/05/2017 saa 05:44

patience - 21/05/2017 saa 20:27

Birababaje gutwika ayawe ukabura ababuze ababo bihagane
Kanda hano umusubize

Kagabo - 21/05/2017 saa 08:39

Ababantu bazakubwiriza hano bazashinge icyabo kinyamakuru bareke kujya baza kwikanirira hano.
Kanda hano umusubize

Didier glory - 20/05/2017 saa 03:23

nne se k ngah kwis numv ngohar abashakashats wovug k kuv mwiy myak nabant bmaz kuhagr nibint bob batarasobnukigw igtum abobant babur nah baburir?ahohant hoh n kubutak cyangw mumxanj?
Kanda hano umusubize

man power - 21/05/2017 saa 11:38

Ibi wanditse ni ntibibaho kosora inyandiko jya ubanza usome ntugapfe kohereza ubutumwa , didier glory
Kanda hano umusubize

MAZIMPAKA Andrew - 19/05/2017 saa 14:05

Ndasubiza uwitwa Kanyange.ROHO nta hantu na hamwe yanditse muli Bible.ROHO yahimbwe na Greek Philosophers,bayobowe n'uwitwaga PLATO kandi ntabwo bemeraga imana yacu,ahubwo basengaga ibigirwamana.Aho Abagatolika baziye,uwitwaga Saint AUGUSTIN,yashyigikiye cyane PLATO,nawe yigisha ko mu mubiri habamo ikintu kidapfa kitwa ROHO.Mbisubiremo,Bible ivuga ko umuntu upfuye aba atumva (Umubwiriza 9:5). Ikintu gituma dutekereza,tukumva,tukaba conscious,nta kindi kibaho uretse UBWONKO (brain).Ibyo ubwira abantu ngo ku munsi w'imperuka ROHO izahura n'Umubiri,ni wowe ubyigisha,ntabwo ari Bible.
Kanda hano umusubize

kanyange - 19/05/2017 saa 11:55

Andrew n'abandi bavandimwe b'abayehova, mujye mukora comment ngufi, ibi niba hari ababisoma si bensi cyangwa ni abahuje ukwemera namwe gusa. Iby'ubuzima bwa nyuma y'urupfu, kuki mutabizi kandi byanditse muri bible mwaba mutayemera rero? Gute mutazi ko umuntu atari umubiri gusa ahubwo afite na roho? Roho irapfa? Umubiri wo urapfa ntiwushishe toucher, vue, odorat n'ibindi ariko roho ihindura imibereho ntipfa.Ku mubnsi w'imperuka rero hazazuka imibiri naho roho ntizipfa.
Kanda hano umusubize

Umuntu - 19/05/2017 saa 10:48

Nonese nk'umuntu uba utangaje ko aho hantu ari kwa sekibi abandi nabo bati Imana bla bla bla nimweze kimwe tukimenye .ariko mureke nibarize kuki niba Imana yaraturemye idukunze harya ngo turi no mw'ishusho yayo??? Niba koko ubushobozi buriho kuki itavanaho iyo sekibi twirirwa turirimba ese satani iyo ubushobozi yabuvanye he?? Kugeza aho yigarurira byose abahanga Munsubize ariko please nta mirongo nkeneye y'ibitabo byanditswe n'abantu.ikindi kibazo kuki ugeze kubyiza wese yitirirwa sekibi?
Kanda hano umusubize

beni - 19/05/2017 saa 03:36

nabazungu nibagerageze kwinjirayo bashyiriremo bazibeshye
Kanda hano umusubize

- 19/05/2017 saa 08:01

nibajeyo nimba bihibye urikurabahenda baje kwa shetani!
Kanda hano umusubize

NIYONKURU Divin - 19/05/2017 saa 02:14

icyo mbona giteye ubwoba turakwiy guhinduka tukisubirako tukajyaga dusenga IMANA isumba byose kuko izadukiza ibitekerezo bya satani birantunguy kwumva ko haricyambu cya satani bantu nkunda byaba byiza twizigiye IMANA izaduhera byo twipfuzaga byose
Kanda hano umusubize

- 18/05/2017 saa 16:43

NUKURI BAMWEMERAKO,IMANA IRUTAVYOSE,NAHO BAMWE TWIGIRABAHINGA.
Kanda hano umusubize

MAZIMPAKA Andrew - 18/05/2017 saa 13:03

Triangle des Bermudes yabaye AMAYOBERA.Gusa ntabwo ariyo mayobera yonyine isi yacu ifite.Urugero,wakibaza impamvu abantu bakomeza gupfa,impamvu turwara,hanyuma ukibaza amaherezo.Ibisubizo bizabonwa n'abantu bazarokoka ku Munsi w'Imperuka,ubwo imana izica abantu bose batita ku byo idusaba,bakeka ko ubuzima gusa ari amafranga,shuguri,politics...Kuli uwo munsi,Billions/Miliyari z'abantu bazapfa,harokoke abantu bake bubaha imana (Yeremiya 25:33;Imigani 2:21,22).Abo bazarokoka,bazatura mu isi nshya izaba Paradizo dusoma muli 2 Petero 3:13.Abo nibo bazabona ibisubizo by'ibibazo byose isi ifite.Tujye duharanira gushaka iyo Paradizo,aho kwibera mu byisi gusa.Ibintu Bible ivuga,byose bizaba nta kabuza,kuko Bible itajya ibeshya na limwe.Urugero,Bible yahanuye ko YESU azaza hano ku isi,biraba.Bible kandi yahanuye ko Abaroma bazasenya YERUSALEMU.Ibyo byaje kuba mu mwaka wa 70 nyuma ya YESU.Abaroma baje bayobowe na General TITUS,batwika YERUSALEMU,bajyana n'ibintu byinshi.Iyo ugeze i Roma,uhasanga ikimenyetso kitwa Titus Ark gihamya ko ubuhanuzi bwa Bible bwaje kuba impamo.Nta kabuza ibi tuba tubabwira bizaba mu myaka iri imbere.Ntimukabipinge,ahubwo namwe mujye mwiga Bible kugirango muhinduke,noneho muzarokoke ku Munsi w'Imperuka.Abakora ibyo imana idusaba,bazazuka ku munsi wa nyuma (Yohana 6:40).Ikibabaje nuko ari bake cyane.Naho abibwira ko ubuzima gusa ari shuguri,amafranga,etc...iyo bapfuye biba birangiye batazongera kubaho.Ntimukishinge biriya abanyamadini bavuga mu nsengero iyo umuntu yapfuye,ngo aba yitabye imana.Ntabwo ariko Bible ivuga.Ni ikinyoma.Iyo dupfuye tuba tutumva (Umubwiriza 9:5). Ntabwo wakitaba imana kandi utumva.It is a lie from nominal and bogus christians !!!
Kanda hano umusubize

Umwigishwa wa Yesu Kristo - 19/05/2017 saa 18:36

Kuri Mwenedata Andrew. Ni byiza guhugurira abantu KWIGA BIBILIYA. Ariko byaba byiza kurushaho nawe ubanje kuyiga, kuko bigaragara ko utazi n'inyigisho z'ibanze za gikristo. Mu Abaheb.6:1-2 , Pawulo avuga izo nyigisho Z'URUFATIRO yavuzemo inyigisho 6, ariko aha ndagaruka kuri ebyiri, ari zo: KUZUKA KW'ABAPFUYE, N'URUBANZA. Iyaba warize neza Ibyanditswe byera, ntiwagatinyutse kuvuga ngo: "Naho abibwira ko ubuzima gusa ari shuguri,amafranga,etc...IYO BAPFUYE BIBA BIRANGIYE BATAZONGERA KUBAHO.» >> Aha urashaka kuvuga ko ABAKORA IBIBI NKANA, ari nabo Ibyanditswe byita ABAKIRANIRWA, BATAZAZUKA. IKI NI IKINYOMA. ABAKIRANIRWA BAZAZUKA, BACIRWE URUBANZA RW'IBIBI BAKOZE, hanyuma bahabwe igihano kibakwiriye. Ibi Ibyanditswe birabyigisha neza rwose, mu magambo menshi, kandi asobanutse rwose. Umuntu uvuga ngo " ABIBERA MU BYAHA NTIBAZAZUKA..." ni igihamya ko ATIGA BIBILIYA, AHUBWO YIGA IBITABO BINDI BY'IDINI YE, akabeshya ko yiga Bibiliya. Mu kanya ndaguha inyandiko zihamya ko ABAKIRANIRWA BOSE BAZAZUKA ,BAZACIRWA URUBANZA, bagahanwa.
Kanda hano umusubize

- 19/05/2017 saa 19:50

ESE ABANTU BOSE BAZAZUKA ? Yego. Ibyanditswe birabihamya neza: 1Korinto. 15:21-22: "kuko ubwo URUPFU rwazanywe n’umuntu, niko no KUZUKA kw’abapfuye, kwazanywe n’umuntu. Nkuko BOSE bokojwe urupfu na Adamu, niko BOSE bazahindurwa bazima na Kristo. " Reba ririya jambo "BOSE", BOSE, ntabwo ari "bamwe". Ese BOSE, bokojwe urupfu na Adamu? YEGO rwose. Ese BOSE, bazazuka kubera Kristo? YEGO rwose. *ESE N'ABIKORERA IBYAHA UKO BIBONEYE, aribo Bibiliya YITA ABAKIRANIRWA, BAZAZUKA. YEGO. .Ibyakozwe. 24:15: "kandi niringiye Imana, Ntegereje icyo aba na bo bategereje, yuko hazabaho KUZUKA kw’abakiranutsi , N’ABAKIRANIRWA." Noneho reka twikorere ibyaha uko twiboneye, kuko TWESE kuzazuka? Oya ,ntibikabe. Kuko tuzazuka DUCIBWE URUBANZA RW'IBYO TWAKOZE TUKIRI MU MUBIRI: 2Kor. 5:10: "kuko twese dukwiriye kuzagaragarizwa imbere y’intebe Y’IMANZA ya Kristo, kugirango buri wese ahabwe IBIKWIRIYE IBYO YAKOZE AKIRI mu MUBIRI, ari ibyiza cyangwa ibibi." Ibi byanditswe nabyo byerekana ko abantu bazazuka bagacirwa urubanza W'IBYO BAKORA IKI GIHE: Mat.12:36:« Ndababwira yuko Ijambo ryose ry'impfabusa abantu bavuga BAZARIBAZWA KU MUNSI W'AMATEKA, amagambo yawe niyo azagutsindishiriza, kandi amagambo yawe niyo azagutsindisha.» Umubwiriza.12:14:«Kuko Imana izazana UMURIMO WOSE MU MANZA, n'igihishwe cyose, ari icyiza cga ikibi.» Mariko.4:22:«kuko CYAPFURITSWE kitazagaragara, cga icyahishwe kitazamenyekana.» >> Imana YARAHIRIYE KO AMAVI YOSE AZAYIPFUKAMIRA, ubwo se abantu bose batazutse, IYO NDAHIRO Y'IMANA YAZASOHORA ITE ? ( ANDREW, DUSOBANURIRE twumve uko iyi Ndahiro yazasohora abantu bose batazutse !!) Abaroma.14:10-12: « Twese tuzahagarara imbere y'intebe y'Imanza y'Imana, kuko byanditswe ngo Uwiteka aravuga ati " NDIRAHIYE, AMAVI YOSE AZAMPFUKAMIRA,... nuko rero umuntu wese muri twe azimurikira ibyo yakoze imbere y'Imana.» >> IMANA YASHYIZEHO INDAHIRO, kandi indahiro y'Imana si imikino.
Kanda hano umusubize

charles - 21/05/2017 saa 15:58

nibyo rwose abapfuye Bose bazazurwa,abariho bahindurwe kdi base bazacirwa urubanza
Kanda hano umusubize

magorwa - 18/05/2017 saa 12:35

erega haraho ubushobozi bwumuntu burangirira hakajyaho ubwimana
Kanda hano umusubize

emm - 18/05/2017 saa 18:27

Nibyo bamenye lmana
Kanda hano umusubize

nsaba - 19/05/2017 saa 18:45

muzumva ibimenyetso kuzuba no kubutaka no kunyanja abaqrostante bariguhunga bambuka kontacyo babaye nuko. baribizeye
Kanda hano umusubize

- 20/05/2017 saa 00:18

Mureke Nyagasani azakore imirimo ye kuko abantu twarananiwe
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X