Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Kuri uyu mugoroba wo kuwa Gatanu akabari kazwi nka CALVADOS karatahwa kumugaragaro icyo kunywa kiraba ari ubuntu

Kuri uyu mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu taliki 21 Mata 2017 haratahwa ku mugaragaro akabari kazwi nka Calvados gaherereye i Remera,mu rwego rwo gufata neza abahagana bikaba biteganyijwe ko bari buhabwe ibyo kunywa by’ubuntu.

Mu rwego rwo guha ikaze abakunda kwidagadura no kwivura amavunane, nyuma yo gufungura aka kabari hateguarwa gahunda yo kwica icyaka, hemejwe ko abahanzi batandukanye baribuze gucuranga umuziki wa Live cyane cyane higanjemo injyana zakanyujijeho hambere.

Uretse kuri uyu munsi kandi, biteganyijwe ko kuri iki Cyumweru taliki 23 Mata hazagaragara umuhanzi w’icyamamare ukubutse mu gihugu cy’Ubufaransa “Big Fizzo) aho yiteguye kubataramira anaboneraho kumurika ku mugaragaro indirimbo ye nshya yise(Urambabaza).

JPEG - 42.9 kb
Big Farious azaririmbira muri H-Zone no muri Calvados kuri iki Cyumweru taliki 23 Mata 2017

Gusa ariko mbere yo kugera muri Calvados , uyu muhanzi azabanza mu kabyiniro gasanzwe kazwi nka H-Zone gaherereye i Gikondo kuri Dodani zo kwa Mironko.

Haba muri icyo gitaramo kizabera muri H-Zone na After Party izabera muri Calvados, ibiciro ku binyobwa bizaba byagabanyijwe hafi ku kiranguzo, mu gihe kuri uyu mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu haribube hafungurwa Calvados ku mugaragaro icyo kunywa kiraba ari ubuntu.

Aka kabari ka Calvados gaherereye i Remera imbere y’amarembo manini ya Stade Amahoro ukigera kuri na Sports View Hotel.

Uretse icyo kunywa,hari icyo kurya giteguranye ubuhanga,serivisi utasanga ahandi, ndetse ku bakunzi b’umupira w’amaguru bashyizwe igorora kuko hari Televiziyo(Flat Screen) za rutura ku buryo iyo uwureba uba wagirango uri ku kibuga nyirizina.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X