Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Iyobokamana >> 

Umuryango wa Association Garuka wasangiye Noheli n’abana

Kuri uyu wa kane tariki ya 22 Ukuboza 2016 umuryango wa gikristo udaharanira inyungu witwa “Association Garuka “wasangiye Noheli n ‘abana basanzwe bafashwa n’uyu mushinga.Ubuyobozi bw’uyu mushinga ndetse n’abana bafashwa nawo hamwe n’abandi bafatanyabikorwa bafashe umwanya wo gusabana no gusangira mu rwego rwo kwifuriza Noheli nziza aba bana bafasha..

Mu biroli byabereye mu karere Ka Kicukiro mu murenge wa Kigarama ku kicaro gikuru cy’uyu muryango ahari hateraniye abafatanyabikorwa ,ababyeyi b’abana bose bakuwe ku muhanda no mu biyobyabwenge bakabumbirwa hamwe kandi bagafashwa n’uyu muryango wa Association Garuka.

Ibi birori byaranzwe n’imbyino zitandukanye n’indirimbo z’abana ,ubuhamya bw’abana bafashwa n’uyu muryango habaho no guhemba abana b’indashyikirwa batsinze mu masomo ,havuzwe kandi amagambo y’abayobozi batandukanye barangije bifurizanya Noheli nziza kuri bose basangira ibyo kunywa no kurya.

Mu ijambo yagejeje kubitabiriye ibi biroli , Madame Nyirahabiyambere Lydie Umuyobozi mukuru w’uyu muryango yavuze ko benshi muri aba bana bahuye n’ubuzima butoroshye ,ariko ko bakeneye kwerekwa impuhwe n’urukundo kugira biyumve mu muryango w’abandi bana.

JPEG - 170.5 kb
Madame Nyirahabiyambere Lydie Umuyobozi Mukuru w’umuryango Garuka

Uyu muyobozi kandi yagarutse ku mbaraga zakoreshejwe ngo uyu muryango ushinge imizi ariko kandi ashimira Imana kubyo yabakoresheje byose kugira ngo uyu muryango ube abasha gukora neza inshingano zawo.Madame Lydie kandi yavuze ko abana bo mu muhanda bishoboka ko baba abana nk’abandi gusa avuga ko atari akazi koroshye.

Yasabye ababyeyi kwibuka ko bakwiye gushihimisha abana babo mu minsi mikuru cyane cyane Noheri.

Umuyobozi ushinzwe uburezi na porogaramu muri uyu mushinga Bwana Nyangezi Damien yavuze ko bitoroshye kwigisha umwana uvuye mu muhanda ariko ko babigezeho kandi ko myaka 15 uyu muryango umaze ukorera mu Rwanda ,umaze gutanga umusaruro ukomeye mu gihugu kuko benshi mu bana bari kurangiza amashuri babikesha uyu mushinga abandi bakaba bari muri za kaminuza.

Benshi muri aba bana bahamije akamaro gakomeye uyu mushinga wagize mu buzima bwabo aho bagize bati:”Twarinzererezi zo mu muhanda badukurayo baraturera baduhuza n’imiryango yacu none ubu turakomeye bamwe turangije amashuri yisumbuye tugiye muri kaminuza ,rwose nukuri turishimye kubw’uyu muryango kandi turanashimira ubuyobozi bwawo by’umwihariko kuba baratejereje iki gikorwa cyiza cyo kudusangiza Noheri.

Association Garuka ni umuryango udaharanira inyungu umaze imyaka 16 ufasha abana bavuye mu muhanda mu buryo butandukanye burimo uburezi,ubuzima,ndetse n’imibereho myiza aho babigisha ibijyanye n’ubudozi, ububaji ,Hotelerie n’ibindi byinshi bijyanye n’imyuga ku buryo ubu byinshi mu bikoresho bakoresha bikorerwa aha kuri uyu mushinga kandi bigakorwa n’aba bana baba barakuwe ku muhanda maze bamara gusoza aya masomo bagahabwa impamyabumenyi bakajya kwiteza imbere.

Bagabo John

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X