Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

“Kuvugana n’itangazamakuru byarapfuye byaranahambwe nta nubwo bizazuka“ Alex Dusabe

Ni nyuma yaho uyu muhanzi uririmba indirimbo zahimbiwe Imana, ibihangano bye bitacyumvikana ku maradiyo ahanini bitewe nuko yikomye itangazamakuru kurubu yongeye gushimangira ko atazongera kuvugana n’intangazamakuru ndetse anabihamisha ijambo rigira riti “Kuvugana n’itangazamakuru byarapfuye byaranahambwe.”

Uyu muvugabutumwa mu buryo bw’indirimbo wamenyekanye cyane mu minsi yashize mu Rwanda ndetse no hanze yarwo, hashize iminsi ibihangano bye bitumvikana haba ku maradiyo ndetse no ku matelevisiyo, benshi bakavuga ko byaba biterwa n’uko yateye umugongo itangazamakuru ryagiraga uruhare mu gucuranga ibihangano bye.

Mu kiganiro na imirasire.com uyu muhanzi akaba n’umuvugabutumwa Alex Dusabe yavuze ko kuvugana n’itangazamakuru yasanze nta nyungu abikuramo ahubwo yasanzemo igihombo.

JPEG - 77 kb
Alex Dusabe wavuze ko atazongera kuvugana n’itangazamakuru

Yagize ati” kuvugana n’itangazamakuru ntacyo n’unguka ndahomba kandi ibintu byose n’inyungu, ntabwo nzongera ujye ubwira na bagenzi bawe rwose.”

Amakuru atugeraho avuga ko Alex Dusabe yaba asigaye akorera Imana mu buryo bw’ivugabutumwa, kurusha uko asohora ibihangano mu buryo bw’indirimbo.

Alex Dusabe yahagaritse kuvugana n’itangazamakuru nyuma yo gukorera concert i Burundi bikaza kuvugwa ko amafaranga yose yavuyemo yayatorokanye adahayeho abo bakoranaga umurimo w’Imana.

Alphonsine Mukeshimana

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Bryan - 18/01/2017 saa 12:19

Reka mbabwire bavandimwe, hari ibintu mukomeza nyamara mbona byoroshye. Kuba Alexis atagishaka kuvugana n'itangazamakuru ni uburenganzira bwe. kurundi ruhande ariko ndabona avugana naryo. nonese ubu ntituri gusoma inkuru ze? ikindi c mushaka ni iki? Buriya hari impamvu yabimuteye kdi dukwiye kubaha uburenganzira bwe. byakabaye ikibazo iyo aza kuba ahagarariye rubanda cg itsinda ryabantu. Nawe ntayobeweko itangazamakuru ari umuyoboro mugari watuma abantu turusheho kumumenya no kumva ibihangano bye! !!!
Kanda hano umusubize

ndoreamaherezo - 17/01/2017 saa 20:55

Ibyo alex yavuze nibyorwose iritangaza makuru riteye agahinda peeeeee!!!!!hari inkuru mwandika umuntu akibaza icyozimariye abazisoma cyangwa abazumva ukakibura nonese nkubu kuvuga ngo alex yanze kuzongera kuvugana n'itangaza makuru nyuma yuko yambuye abantu iburundi w'umvikanishije iki?? iyo ntamafaranga umuntu abahaye twarabamenye muramusebya ingero ninyinshi tumaze kumva gusa Alex uri umukozi w'Imana nemera kandi nubaha kuko nawe uriyubaha kandi ibihangano byawe turabibona nubwo utabijyana kubitangaza amakuru komereza aho kandi Imana ikomeze ikuzuzeeeeeee
Kanda hano umusubize

uwayo - 14/01/2017 saa 13:14

Jo reka nkubaze iyo umuyobozi bagiye kumushaka akavuga ko ntakintu yavugana n'itangazamakuru kuri wowe wumva aba yatanzwe ayahe makuru? njye nibwirako kuvugana n'itangazamakuru Alexis yabiretse kandi ni amahitamo ye hari abibwira ko gukora indirimbo z'Imana ari ubucuruzi bakibwirako utaca mu itangazamakuru atazunguka nyamara ni ukwibeshya ubuse ko ababwirizabutumwa ko batamamazwa n'amaradiyo mwibwirako batamenyekana
Kanda hano umusubize

jo - 12/01/2017 saa 14:17

imirasire yo si itangazamakuru? ibyo ni ukwishyiriraho limite
Kanda hano umusubize

James - 14/01/2017 saa 14:00

Urabeshyasha
Kanda hano umusubize

bitwenge - 12/01/2017 saa 13:34

BYARAPFUYE BYARAHAMBWE IBYO KUVUGANA NITANGAZAMAKURU???.UBUSE TURIHO TURABISOMA. MUGITANGAZAMAKURU. CYANYU. TUVUGEKO. BYAZITSESE???
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X