Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Kuzamura ibiciro byo gusura Ingagi mu Rwanda ntibishobora kungura Uganda na Congo Kinshasa?

Amashyirahamwe akora akazi ko kwakira no gutembereza ba mukerarugendo mu karere k’Afurika y’Uburasirazuba akomeje kugaragaza ko atishimiye icyemezo cya huti huti cya leta y’u Rwanda cyo kuzamura igiciro cyo gusura ingagi kuva ku madolari $750 kugera ku $1,500.

Emmanuel Hategeka yabwiye komisiyo y’ingegamari mu nteko ishingamategeko umutwe w’abadepite ko icyo cyemezo kiri mu mugambi wo gushyigikira uburyo bwo kubungabunga pariki no gufasha mu iterambere ry’abayituriye.

JPEG - 19.4 kb
Kureba ingagi bizajya bikorwa n’umugabo bigasiba undi

Amashyirahamwe ashinzwe iby’ubukerarugendo mu karere ka Afrika y’Uburasirazuba avuga ko icyemezo nk’icyo kitaganiriweho gishyira mu kaga inyungu z’ubukerarugendo ihuriro ry’ibihugu byo mu karere ryashyizeho umukono.

Mu kwezi kwa Kabiri uyu mwaka, U Rwanda, Kenya na Uganda byatangije ikigo cy’ubufatanye mu kwamamaza iby’ubukerarugendo kiswe “East African Tourism Portal”, ariko iby’iki cyemezo bavuga ko batakigishijweho inama.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara, ishyirahamwe rishinzwe iby’ubukerarugendo mu rugaga rw’abikorera mu Rwanda rivuga ko iki cyemezo kizateza igihombo isoko ry’ubukerarugendo mu gihugu, kigasubiza hasi ibikorwa byungukiraga kuri iki gice kandi kigahungabanya ubukungu bw’igihugu muri rusange.

Iryo tangazo rivuga ko bizagora cyane abikorera n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga kubona uko bitwara kuri izi mpinduka zitunguranye.

Umusesenguzi wavuganye na Imirasire.com utashatse gutangaza umwirondoro we avuga ko icyo cyemezo gishobora gushyira u Rwanda mu kaga k’ubukungu.

Yagize ati “Umuntu ahubwo yakwibaza niba iki cyemezo kigamije gukurura isoko.”

Uwo musesenguzi yakomeje agira ati “Niba ingagi ari cyo kintu gikurura abantu benshi ufite ukaba ugabanya umubare w’abafite ubushobozi bwo kuzisura, ni gute iki cyemezo cyafasha mu kuzamura ubukererarugendo mu buryo burambye?”

Bizagendekera gute se ya mahoteri mato y’i Musanze? Niba mukerarugendo asabwe kwishyura amadorali 1500, bivuze ko azaba afite ubushobozi bwo kurara mu mahoteli yo ku rwego ruhanitse y’inyenyeri eshanu. Ayo nayo Musanze ntayahari.”
Uwo muhanga mu bijyanye n’ubukerarugendo yakomeje avuga ko u Rwanda rwagakwiye kuba rufata icyemezo nk’icyo runarebera mu ndorerwamo y’akarere muri rusange.

“U Rwanda si igihugu ahanini cy’Ubukerarugendo! Akagera ntikazigera kongera umubare munini w’abasura iyamaswa, kandi ntibashobora guhangana n’abanya Kenya cyangwa Tanzania. Ibi biciro ntibiteze kuzakurura umuturage n’umwe wo mu karere mu gihe bazi ko ibyo biciro bidakwiye.”

Uganda yazamukiye kuri iki cyemezo cy’u Rwanda irushaho kureshya abanyamahanga bashaka gusura ingagi zabo. Ishyirahamwe rishinzwe gutembereza ba mukurerugendo muri Uganda ryahise ritangariza kuri Twitter yuko aricyo gihugu cyonyine ushobora gusuriramo ingagi ku biciro biri hasi.

JPEG - 46.4 kb
Uganda nayo yahise yungukira ku cyemezo cy’u Rwanda cyo kongera igiciro ku basura ingagi

Mbere yaho ariko, nubwo umuyobozi w’ikigo RDB Clare Akimanzi atitabye telefoni yacu, yatangarije kuri Twitter yuko bamaze kugurisha itike ya mbere umukerarugendo w’umusuwisi.

Ishyirahamwe rya Uganda rishinzwe iby’ubukerarugendo ryavuze ko icyemezo cya RDB cyo guhanika ibiciro gutyo kidaha ibindi bigo byo mukarere umwanya wo kwakira izo mpinduka no kuzimenyesha abakiriya babo.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara iryo shyirahamwe rigaya cyane icyo cyemezo cy’u Rwanda, rigasaba leta ya Uganda kwitwararika kuri iyo ngingo.

Uretse Uganda, Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo n’ubwo ikiri hasi mu bukerarugendo nayo ishobora kungukira kuri iki cyemezo cy’u Rwanda.

Gusa nayo iracyafite ibibazo by’umutekano kuko muri kariya gace gakunze kurangwamo intambara iterwa n’imitwe yitwara gisirikare iri muri kariya gace
Ubukerarugendo nicyo kinjiriza u Rwanda amafaranga menshi aturutse hanze; ariko abahanga mu by’ubukerarugendo basanga ibyo bishobora guhinduka mu gihe gito.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

CQ - 12/05/2017 saa 10:35

Ibyo narabitekereje nange nsanga nta bushishozi bakoresheje, yewe nta mibare inarimo babaze bakoreshe gakondo !!! Ubwo ayo binjije arahagije Ese ko igiciro cya Essence kitarikuba kabiri nuko abayicuruza n'abayicukura badashaka kunguka ? Nyamara bukeye mwajya kuyigura mugasanga yikubye kabiri ibintu byacika ?? ntaho ndabona umucuruzi azamura igiciro inshuro zingana zityo mbandoga Rutsobe !!! bivuze ko abenegihugu mubaheje ku by'iwabo nuwacaracara hafi yishyamba zibamo ubwo yahanwa by'intangamarara.
Kanda hano umusubize

innoc - 12/05/2017 saa 09:59

Jyewe simbona ahotugana nahogutezi mbere Tourisme bihabanye nokuzamura koko Hariniyandi batanga mumahotel sa restaurant Mbahurugero rw abamaze iminsi muri tourisme Nka Cuba mexique icyumweru cyose indege hotel Kurya 500 us kuko bazi bakora hari za dépense Indirecte reta ifata ho imisoro nimushake Des têtes économiste muhyire ho liste yabacu Nibikorwa bwabo ninyungu ariko vérifiable Atarikimenyane turacyakomerwe
Kanda hano umusubize

- 11/05/2017 saa 21:44

Leta numubyeyi ntiyaturoha
Kanda hano umusubize

nani - 11/05/2017 saa 15:00

icyonzicyo nuko ejo murabigabanya cg nimushaka mushyire kumadorari ibihumbi ijana njye nubwo mwashyira kunoti yigihumbi ntayonabaha gusa kubantu bazisura mwarahubutseeeeee
Kanda hano umusubize

Akingeneye Placide - 11/05/2017 saa 14:13

Nyamara dukeneye guhabwa ibisobanuro bijyanye n'izamuka rya biriya biciro. Kuko ibisobanuro RDB irimo gutanga ntabwo birimo kutunyura rwose... Mureke tunatekereze ku mategeko agenga ubukungu aho bavuga ko "Trop d'impôt tue l'impôt"...
Kanda hano umusubize

Pendo - 11/05/2017 saa 11:30

Ibyemezo leta isigaye ifata biteye benshi impungenge ninkaho turimunzira imwe yo kwisenya twebwe . Icyambwira inshuro batekereje mugufata icyemezo nkicyo?
Kanda hano umusubize

Pendo - 11/05/2017 saa 11:30

Ibyemezo leta isigaye ifata biteye benshi impungenge ninkaho turimunzira imwe yo kwisenya twebwe . Icyambwira inshuro batekereje mugufata icyemezo nkicyo?
Kanda hano umusubize

KLL - 11/05/2017 saa 10:23

DORE AHO NIBEREYE YAZANYE AGASHA! NUBUNDI NTACYO BYARI BIDUKIJIJEHO NIWE BYUNGUKIRA NINDE BIKIZA? NONESE TWE DUTURANYE N' IZONGAGI TWUNGUTS'IKI? N'IKITWUGUTSE? IMIHANDASE MYIZA,KUTONERWA NINYAMASWASE? HUBWO MUZAMURE MUSHIRE 15 000F MWIYUNGUKIRE!
Kanda hano umusubize

m. Edouard - 11/05/2017 saa 21:40

Biragoye kubisobanura arko umuntu yabisobanukirwa aruko bongereye igiciro cya mafaraga yishuri cg imiti yo kwamuganga leta numubyeyi ntiyaturoha ibona
Kanda hano umusubize

lisa - 11/05/2017 saa 07:53

Murahobye hubwo kababayeho abazungu bakunda amafaranga bazigira ahandi .
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X