Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Leta y’u Rwanda yamaze gufatira ibyemezo Human Rights Watch


Minisitiri w’ubutabera Johnstone Busingye aratangaza ko leta y’u Rwanda itazongera na limwe gusubiza umuryango w’Abanyamerika uharanira uburenganzira bwa muntu, Human Rights Watch kuko bituma ibyo utangaza bihabwa agaciro kandi ntako bifite.

Ibi Minisitiri Busingye yabibwiye abanyamakuru kuri uyu wa kabiri tariki ya 25 Mata 2017.

JPEG - 38.6 kb
Johnstone Busingye Minisitiri w’ubutabera w’u Rwanda

Ibi bitangajwe nyuma y’aho uyu muryango usohoye icyegeranyo gishinja Leta y’u Rwanda guhonyora uburenganzira bwa bamwe mu baturage bo mu Ntara y’Iburengerazuba ibavana mu butaka bwabo.

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta, Johnston Busingye avuga ko ibi byagenzuwe bagasanga nta kuri kwabyo kandi ko nta kiza uyu muryango wifuza ku Rwanda ndetse ko Leta y’u Rwanda yahisemo kutazongera gusubiza ibivugwa n’uyu muryango.

Minisitiri Busingye avuga ko uyu muryango wiyita mpuzamahanga wihaye inshingano zo kwinjira mu bibera ku Isi ariko utazi aho byaturutse.

Ati “ Ngira ngo ni umuryango utegamiye kuri Leta, mpuzamahanga sinzi aho iyo qualification yavuye, sinzi niba ari uko iteye ariko nzi ko ari umuryango utegamiye kuri Leta ushingiye mu mahanga niba ari cyo kiwugira mpuzamahanga ntabwo mbizi.”

Avuga ko ubwo uyu muryango wasohoraga raporo igaragaza ko hari abaturage b’i Rutsiro n’i Rubavu Leta yakuye mu butaka bwabo, hari itangazamakuru ryigiriye ahavugwaga ibi rigaragaza ko aya makuru anyuranye n’ukuri.

Minisitiri Busingye avuga ko Leta yo itigeze igira icyo ivuga kuri aya makuru kuko Human Rights Watch yakunze gushinja ibinyoma Leta y’u Rwanda.

Ati “ Kimwe mu byo dusa nk’aho twiyemeje ni uko gukomeza kugirana imishyirano n’uwo muryango ntacyo bitwungura, byaba byiza tuwihoreye ugakora ibyo ushaka, ntabwo ari twe dufite amakaramu cyangwa impapuro zawo.”

Minisitiri Busingye avuga ko hari indi miryango basanze ifite icyo yungura u Rwanda, ibabwira ibitagenda ngo bikosoke kandi igamije impinduka nziza. Kuri Human Rights Watch yo ati;
Icyo twe twirinda ni ukuwusubiza, ntabwo twifuza kujya dusubizanya nawo kuko twasanze kugeza magingo aya ntacyo udufasha, ntacyo utwungura, ntacyo urengeraho Abanyarwanda,
Hari imiryango myinshi dufite iharanira uburenganzira bwa muntu idufasha, ikurikirana itubwira ibitagenda, tukagosora, tukicarana nabo tukaganira, uriya (HRW) twasanze utuzuza ibyo twumva bibereye uburenganzira bwa muntu,…
Twahisemo ko bafata ikaramu n’impapuro bakora uko intoki zabo zibereka ariko twe twirinde kubasubiza kuko iyo tubasubije bituma raporo yabo igira agaciro.”

Mu kiganiro yagiranye n’Itangazamakuru mu ntangiro z’uku kwezi, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga akaba n’umuvugizi wa Leta y’u Rwanda, Louise Mushikiwabo yagarutse kuri iyi raporo ya HRW, avuga ko ibyo uyu muryango wavuze kuri Leta ari ibinyoma.

Yavuze ko uwifuza kumenya ukuri adakwiye kwemera ibitangazwa n’uyu muryango.
Minisitiri Mushikiwabo yagize ati “ Uwifuza kumenya neza ibibera muri iki gihugu, namugira inama yo kudasoma raporo za Human Rights Watch.”

Human Rights Watch ifite ikicaro i New York no mu yindi mijyi 18 ku isi harimo Nairobi na Johannesburg yo muri Africa ikora za raporo ku bihugu ku iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu, ijya ishinjwa kubogamira ku nyungu za Leta zunze ubumwe za Amerika.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

alias - 27/04/2017 saa 19:17

Murashoboye
Kanda hano umusubize

muhizi - 28/04/2017 saa 14:30

Maombi we usenga shitani ntabwo Ari Imana usenga ndakurahiye Uri igipinga uragakizwa
Kanda hano umusubize

maombi - 27/04/2017 saa 16:03

MUJYE MWEMERA AMAFUTI YANYU NTA MUNTU NUMWE ATABAZI NDETSE NA AMERIKA YARABASHINJE IBYO MUKORA MUGUHUNGABANYA UMUTEKANO MU BURUNDI MURABYIBUKA! NONE SE NABO NI HUMAN RIGHT? MUKUNDA KWIBYIMBISHA NKA CYA GIKERI CYIBYIMBISHA NGO KINGANE N'INKA!!!! NIMWEMERE AMAKOSA MUYAKOSORE MUREKE KUVUGA UBUSA NGO MUZABIHORERA NTIMUKORANE , NICYO GISUBIZO SE?
Kanda hano umusubize

MUSERUKA JEAN BAPTISTE - 27/04/2017 saa 12:24

I f it is to spread rumous leavie it, we shall cooperate with others for us rwandans we don't have ti to jock. we are pushing on development, in fact we don't need peaple to make us day and disturb us, leave words plse be busy at work thanks.
Kanda hano umusubize

fernandel - 28/04/2017 saa 13:44

Mwagiye mwandika mu rurimi muzi neza! Cyangwa nibura take time to proofread before sending yr text.
Kanda hano umusubize

umuturage - 27/04/2017 saa 06:47

Mbese bahakana uburenganzira kandi murwanda ntaburenganzira kubucuruzi urugero nukuri muri transport harahonyorwa uburenganzira bwacu twishyura amafaranga yacu bakayabika twarangiza tukamara umunsiwose kumuhanda twabuze uwotwabaza none muravuga nimwicecekere nibirebire.
Kanda hano umusubize

Rugano - 26/04/2017 saa 16:20

Ngo HRW ntacyo ibafasha? Kuki iyoyibasira u Burundi bwa Nkurunziza mukoma amashyise? Harya muzajya muyemera igihe ivugabandi gusa?
Kanda hano umusubize

Haaa - 26/04/2017 saa 13:32

Haa mbega minister w'ubutabera!!!!!! HRW se mubona mwayitegeka ibyo itangaza? Ubw se yaba yubuahiriza icyo yashingiwe? Njye mbona ahubwo tuba twifuza ko baduhishira ntibabavuge uburyo abaturage bahohoterwa!
Kanda hano umusubize

NKERINKA Georges - 26/04/2017 saa 12:53

Yaba Human Rights Watch cyangwa UN,nta na kimwe gishobora kuduha Human Rights. Ni ibigo bihemba ibifaranga byinshi gusa.Muli iyi si,nta gihugu na kimwe gifite uburenganzira bwa muntu.Urugero,mu ijoro ryakeye,Amerika yashyize intwaro muli South Korea zitwa THAAD zihanura indege na missiles.Abanyagihugu barasakuza kuko badashaka izo ntwaro,ariko ntacyo byatanze.RUSSIA yafashe Crimea ku ngufu,Ukrain iraceceka. Uburenganzira bwa muntu buzazanwa n'Ubwami bw'imana dusoma muli Daniel 2:44. Ku munsi w'imperuka,imana izakuraho ubutegetsi bw'abantu ku isi yose,noneho YESU abe ariwe utegeka isi yose,ibe igihugu kimwe (Revelations 11:15).Noneho isi ibe Paradizo. Nibwo ibibazo dufite byose bizashira.Niyo mpamvu YESU yasize adusabye "gushaka mbere na mbere ubwami bw'imana" (Matayo 6:33).Ikibabaje nuko abantu aho gushaka imana,bishakira amafranga n'ubukire.Bene abo ntabwo bazaba mu bwami bw'imana,kuko abantu bishakira ibyisi gusa ntibashake imana,bitwa ABANZI b'imana nkuko tubisoma muli Yakobo 4:4.Mwiheranwa n'ibyisi gusa,ahubwo mwige Bible kugirango mumenye ibyo imana idusaba mubikore.Wivuga ngo "siniba,sindoga" gusa.Hari ibintu byinshi imana idusaba wowe utazi kubera ki wanga kwiga Bible.Urugero,uyu murimo dukora wo KUBWIRIZA,YESU yasize awutegetse abamwizera bose.Bisome muli Yohana 14:12 na Matayo 24:14. Twe tuwukora ku buntu,turi abantu nka we.Ubishatse nawe wakiga Bible ukawukora. Kandi natwe turikorera aho gusaba icyacumi.YESU yasize asabye abakristu nyakuri kubwiriza ku buntu (Matayo 10:8).
Kanda hano umusubize

uwayo - 26/04/2017 saa 09:43

rwarubutare rwose uradututse imvugo mbi uzayirinde ushaka kuvuga ko twari iki ubu tukaba aribwo duhindutse iki?
Kanda hano umusubize

Rwasubutare - 26/04/2017 saa 07:36

Icyo nicyo cyemezo cya kigabo. nabo ubwabo batwiyigishirije ko "when you argue with a fool two fools are arguing" yo ujya impaka n'umusenzi nawe uba uriwe.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X