Monaco cosmetics

Loni yemera ko yatereranye abanyarwanda muri jenoside

Umunyamabanga wa Loni Antonio Guterres yatangaje ko ntacyo bakoze ngo batabare abatutsi bicwaga kandi bari bafite ubushobozi, ibi yabitangaje ubwo bari mu gikorwa cyo kwibuka izo nzirakarengane mu muhango wabereye i New York ku cyicaro cy’uwo muryango.

Mu butumwa yagejeje kubitabiriye uyu muhango, Umunyamabanga mukuru wa LONI António Guterres asanga guha icyubahiro nyakuri abarokotse Jenoside ari uguharanira ko itazongera kubaho ukundi

“Uyu munsi turazirikana abo bose bishwe, turaha icyubahiro abo bose barokotse, turibuka umuhate wabo n’uburyo hari imbogamizi bakomeje guhura nazo muri iki gihe. Abaturage b’u Rwanda babashije kwikura mu gihe cy’ubwicanyi bukoranywe ubugome bwo muri Jenoside bagera ku mugambi ukomeye w’ubumwe n’ubwiyunge. Uburyo bwiza bwo kwibuka abishwe ni uguharanira ko bitazongera kubaho ukundi.”

Umunyamabanga mukuru wa LONI António Guterres asanga umuryango mpuzamahanga ukwiye kwemera ko watsinzwe kuko wari ukwiye kugira icyo ukora hakiri kare kugira ngo ukumire Jenoside, ari na cyo kibazo LONI ifite ari nacyo kibazo LONI ifite kugeza na nubu

António Guterres akomeza avuga ko hari inshingano yiyumvamo. Ati “ hari icyizere cyanjye ari nazo nshingano zanjye nk’umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’abibumbye ni uguteza imbere uburenganzira bwa muntu mu rwego rwo hejuru hashoboka, kuburyo abantu aho bari hose babaho nta kibakanga. Mureke twigire ku banyarwanda, dutahirize umugozi umwe twubake ejo hazaza harangwa no kwihesha agaciro, koroherana no kubaha uburenganzira bwa buri wese.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Loni Valentine Rugwabiza avuga ko kwibuka Jenoside ari ikimenyetso n’ubudatsimburwa bw’abarokotse, ariko na none akibaza ibibazo byinshi ku muryango w’abibumbye n’abandi bose bari bafite ubushobozi bwo gutabara abanyarwanda bakarebera.

“..ikibazo cyo kwibazaho uyu munsi , ni ukubera iki abari bafite inshingano, ububasha n’ubushobozi bwo guharika Jenoside, kuki abari mu nzego z’ubutegetsi n’abashobora kuvuga bakumvwa bafashe ibyemezo bifutamye?

Ambasaderi Valentine Rugwabiza ageza ijambo ku mbaga yitabiriye umuhango wo kwibuka mu muryango w’Abibumbye

Ambasaderi Rugwabiza asanga ibisubizo by’ibi bibazo yibaza ari uko byatewe no kumva ko ubuzima bw’abacwaga butahawe agaciro bwari bukwiriye. Asanga kuri ubu hakiri abapfobya cyangwa bakagoreka ukuri kwa Jenoside , bakwiye kwimwa amatwi aho bari hose.

Umuryango w’abibumbye uza ku isonga mu bashyirwa mu majwi mu gutererana abatutsi mu gihe cya Jenoside ubwo bicwaga, kuko LONI yari ifite ingabo zari zibumbiye mu mutwe wa MINUAR, zitigeze zikoresha ubushobozi n’ibikoresho bari bafite mu kurinda abanyarwanda bicwaga, mu gihe yari ifite ingabo zari zishinzwe kurinda amahoro.

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Mutwa - 11/04/2017 saa 07:54

Icyo gihe ntacyo loni yarigukora USA itabyemeye. Ndetse bamwe mubayobozi bacu ntibari babishyigikiye.
Kanda hano umusubize

Kabagire - 11/04/2017 saa 07:52

Harya abanyarwanda bose bashakaga loni idutabara muri mata 1994?
Kanda hano umusubize

HITIMANA JACK - 10/04/2017 saa 16:19

Ndibuka abasirikare ba UN bitwaga MINUAR ukuntu bari benshi hano i Kigali.Ariko bali bameze nk'indorerezi gusa (Wachers-by).Ndibuka ko ahubwo biberaga mu bakobwa,nkuko barimo kubikora muli Mali na DRC.UN usanga ari iyo guhemba ibifaranga byinshi gusa.Niyo mpamvu president TRUMP yayise "a club just to have a good time".UN ifite abasirikare barenga 100 000,bari mu bihugu 16.Ifite annual budget ya 7 000 000 000 USD.Nukuvuga hafi 9 500 000 000 000 RWF !!! Nyamara nta hantu na hamwe UN yahagaritse Genocide.Byaba mu Rwanda cyangwa muli CAMBODIA.Bible yita UN "the wild beast".Imana izatwika UN ku munsi wa nyuma (Revelations 19:19-21),kuko n'ubundi ntacyo imaze.Hali undi muntu wayise "machin de New York".
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X