Monaco cosmetics

Lt. Gen. Dallaire ntazibagirwa ibyo yabonye mu Rwanda mu gihe cya Jenoside

Lt. Gen. Roméo Dallaire wari uyoboye ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zari mu Rwanda mu gihe cya Jenoside (MINUAR) yongeye gusobanura uko ibyo yabonye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 byamwangije mu mutwe no kugeza ubu akaba atarabikira.

Dallaire yasobanuye ubukana bw’ibibi yabonye mu Rwanda ubwo yari mu kiganiro n’Inzu Ndangamurage yo kwibuka Jenoside yakorewe Abayahudi iba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USHMM). Iki kiganiro cyiswe “Umugabo mwiza mu muriro: Gen. Romeo Dallaire na Jenoside mu Rwanda”.

Yatangiye agira ati “Ingaruka z’ibyo nabonye mu Rwanda zageze no ku bwonko, bituma nsigara nta bushobozi mfite bwo kugira ibyiringiro byo kubaho.”

Romeo Dallaire ngo ntateze kwibagirwa ibyo yabonye mu Rwanda

Yavuze ko nk’umuyobozi wari uyoboye ingabo yananiwe gukiza Abanyarwanda, akananirwa kubafasha. Yabonye byinshi, abana n’ababyeyi bakicwa; ati “Abasaza bagupfiraga mu maboko, mu kivunge cy’abantu ibihumbi 50, ibihumbi 60, bari mu mvura, mu misozi, bakureba mu maso, bavuga bati ‘Habaye iki? Ntimuhari se? Ni gute twarokoka ibi?”

Akomeza agira ati “Biciwe mu nsengero, aho twashoboye kugera, intagondwa zabizezaga kujyayo, bakabwirwa kujya mu nsengero niba bumva badatekanye, ko bazarindwa n’amasezerano ya Geneva. Kuko mu rusengero babaga ari benshi, harimo nk’ibihumbi bibiri, bafunguraga igisenge, bakajugunyamo amagerenade, noneho bakinjiramo bakabatemeramo…”

Dallaire avuga ko yababajwe n’uko nta bushobozi yari agifite, ati “Ingabo za Canada nta bwo zari zigishoboye kunkoresha nka General w’inyenyeri eshatu, kuko ntashoboraga kuyobora ingabo mu bikorwa, kuko nta bushobozi n’inshingano nari ngifite. None se wakorana iki n’umujenerali w’inyenyeri eshatu udashobora kuyobora ingabo, kandi azi uko yabikora…”

Dallaire yamenye mbere y’igihe itegurwa rya Jenoside

Abajijwe icyutumye amenya ko mu Rwanda hategurwa Jenoside, Dallaire yavuze ko byonyine kuba mu Rwanda haroherejwe ingabo za Loni ari uko ibintu bitari bimeze neza. Ngo nubwo bo batagiraga za maneko, Roméo Dallaire yavuze ko babonaga amakuru avuye ku mpande zombi, kandi ko ubutegetsi bwa Habyarimana bwari bwaratoje umutwe w’abicanyi, ugahabwa n’intwaro, kandi ko uwo mutwe washoboraga kwica Abatutsi barenga 4,000 mu isaha imwe mu mujyi wa Kigali.

Lt. Gen. Dallaire yakomeje avuga ko baje no kuvumbura intwaro zari zihishwe, ibyo byose bikaba byaraberekaga ibizakurikiraho, ari byo kurimbura Abatutsi.

Ati “Noneho ubutumwa New York mbasaba kubirwanya muri uwo mwanya mu masaha 36, tugahera ahantu twari twamenye ko hahishwe intwaro.”

Ariko ati “Nangiwe kubikora kuko bavugaga ko twaba dusubiye mu bisa nko muri Somalia, maze Loni n’igihugu bakarwana. Batekereje ko twaba tugiye kwirukanwa, bikaba nko muri Somalia […] LONI ivuga ko mutajya mu bikorwa by’imirwano, ahubwo muganira n’abantu. Twabiganiriyeho n’izo ntagondwa, tubabwira ko tuzi ibirimo gukorwa, tubabwira ko bitajyanye n’amasezerano y’amahoro yendaga gushyirwa mu bikorwa.”

Roméo Dallaire ubwo yandikiraga Umuryango w’Abibumbye awumenyesha ibigiye kuba mu Rwanda, avuga ko yahise asubizwa uwo mwanya, mu masaha make, ko atemerewe kwinjira mu bikorwa nk’ibyo.

Abo Dallaire yahaga ayo makuru, ni urwego rushinzwe ibikorwa byo kubungabunga amahoro ku isi, harimo abo yise “Triumvirate” (agatsiko ka batatu), ari bo Kofi Annan, Iqbal Riza n’umujenerali w’Umunyakanada wari inshuti ya Dallaire, ari we Gen. Maurice Baril. Kandi bavuganaga kuri telefoni. Intwaro zari zarateguwe harimo n’iziremereye yavuze ko zari zihishe mu majyaruguru y’iburengerazaba bw’u Rwanda, ahari n’inzu ya Perezida wariho, Habyarimana.

Mu buhamya bwe, Dallaire avuga uko Jenoside yatangiye, ko babanje kwica Abaminisitiri, ko yabonye aho abantu batandukanya abandi, ati “Hari ikiremwamuntu kitari abantu cyangwa se abari hejuru y’abandi?”

Amahanga yacyuye abaturage bayo n’imburamumaro z’Abanyarwanda

Dallaire akomeza agira ati “Nyuma y’iminsi ibiri indege y’Abafaransa iba igeze i Kigali. Nyuma y’iminota 45 gusa, numvise ko haje indi. Indege y’Ababiligi yaje ku munsi wakurikiyeho. Abataliyani baje nyuma y’iminsi ine.”

Ati “Hari kandi ingabo 300 z’Abanyamerika zari i Bujumbura, kandi hari ubwato bw’abasirikare babo bwari Dar-es-Salaam bufite abagera kuri 800 n’igihumbi. Bari baje kujyana abagabo b’abazungu n’Abanyarwanda b’imburamumaro b’abanyapolitiki bakoraga neza ibyo bashaka.”

Dallaire atanga urugero rw’abo yise imburamumaro, ati “Urugero ni uko Abafaransa batwaye umuryango wa Perezida batari abantu beza bakenewe na busa kuri iyi Si. Bose bajyanywe mu minsi itanu, basiga Abanyarwanda bari barabakoreye imyaka myinshi irenga 10, bareze abana babo, babasigira kwicirwa inyuma yabo basubira Brussels, Paris n’ahandi.”

Mu gusoza iki kiganiro, Lt. Gen. Dallaire yagize ati “Abantu bicirwaga kuri buri bariyeri yabaga mu ntera ya buri metero 100, bicwaga kubera indangamuntu zatanzwe n’Ababiligi. Wagombaga kuba ufite indangamuntu iriho ko uri Umuhutu cyagwa Umututsi. Iyo wabaga uri Umututsi bagushyiraga ku ruhande bakakwica.”

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Muhire - 16/04/2017 saa 02:25

Aho kumufunga bamuhaye imidari.Murabeshya amaraso y,inzirakarengane azabakoraho.
Kanda hano umusubize

Masumbuko - 16/04/2017 saa 02:18

Ariko kuki Dalaire atafunzwe ngo akatirwe burundu ahubwo hagafungwa ba burgumestre naba conseiller batari bafite imbunda n;imwe ngo bahagarike jenoside!???Avga biriya nta n'isoni afite?Niba yarazi ko jenoside yateguwe akaba atarafite ubushobozi bwo kuyihagarika,nibura yaburiye abatutsi bangahe ngo bahunge?Intwaro bari bafite zarizo kumara iki?Onu ngo ntibizongere!Barasetsa koko?Ni bangahe barimo gupfira muri Congo kandi hari ingabo za Onu?aho bitongeye ni hehe?Ntibakajye batubeshya urupfu rw,umwirabura ni inyungu k'umuzungu.
Kanda hano umusubize

Ntirenganya - 21/04/2017 saa 08:56

ngo ntazahahu tugira ngo nta petrole tugira da"!!!
Kanda hano umusubize

kagabo - 14/04/2017 saa 17:37

Ariko se Mahoro We , ayo yose uvuga , aba Socialiste uvuga , barakuvangira iki ? na nde ? Ushoboye kwemera ko : Nta mu Nya Rda uburusha undi , wahita wunva ibyo Gikwete ya vugaga . Bref : ugutanze mu kibo , aguhaza intore . Ubu n uyu munsi , ejo n ejo . Nkunda imikino myinshi !! Ariko nanga cyanee uwitwa : Gatebe gatoki .
Kanda hano umusubize

CAWO - 13/04/2017 saa 06:33

DARERI, NGENA NA MUSABIRA GUFUNGWA BURUNDU.
Kanda hano umusubize

Kayiranga Aaron rutimirwa - 12/04/2017 saa 17:28

Rwose nubwo jenocide yabaye lon irebera ndetse namahanga yose igishimishije cyane kandi giteye ishema nuko chama cha RPA-Inkotanyi zahabaye zigakora ibikorwa bitakorwa nubonetse wese.
Kanda hano umusubize

ndayisaba appolinaire - 12/04/2017 saa 17:24

loni yarahemutse ikwiye kwicuza gusa ntizongere kugwa muri ririya kosa naho dallaire yarananijwe .
Kanda hano umusubize

- 12/04/2017 saa 17:19

loni yarahemutse izahore ibyicuza kandi ifate ingamba ntizongere kurwa muri ririya kosa gusa birababaje.
Kanda hano umusubize

jado - 12/04/2017 saa 13:34

mutugezeho amakuru menshi yamateka
Kanda hano umusubize

kagabo - 12/04/2017 saa 06:17

Ubwo ninde utazi ko : yari afite mission : yo guha inkotanyi ubutegetsi ? Ni nde wazitundaga azivana ikinihira izi zana Muri CND ?
Kanda hano umusubize

Kayiranga Aaron rutimirwa - 12/04/2017 saa 17:24

Ubuse ko Inkotanyi zifite ubutegetsi ni Lt Gen. wazibuhaye ? ntukabaze amafuti rero
Kanda hano umusubize

Kalisa - 13/04/2017 saa 06:40

@ kagabo Vana ubwo buterahamwe aho! Ubwo se noneho Dallaire yari anafite mission yo guhagarikira abahutu ngo barimbure Abatutsi ko byabaye ahari kandi ntagire icyo akora kandi abishoboye? Ariko ubundi uretse propaganda ya ba Kangura, RTLM n'abandi nkabo, Dallaire yakoraga wenyine ku buryo yabaga kuri za bariyeri agenzura ibyo Inkotanyi uvuga zipakiye mu modoka?
Kanda hano umusubize

- 13/04/2017 saa 08:07

wowe uri fake ibyuvug a Nabyuzi
Kanda hano umusubize

koko - 14/04/2017 saa 00:02

Kagabo ese wakwiyise Kabwa ko ari ryo zina rikubereye? Ariko iry'Ubuterahamwe ryo urikomeyeho.
Kanda hano umusubize

Mahoro - 12/04/2017 saa 05:29

Ibi byose byabaga byakozwe na parti socialiste yo mu bufransa yari iya Mitterand. Niyo mpamvu tuzahorana amasinde na kiriya gihugu igihe cyose abitwa aba socialistes bazaba bategeka. Nibo bahaga Boutros Boutros Ghali amabwiriza avuye direct mu biro bya Mitterand. Murashaka iki kindi? Mitterand niwe washyize ho turquoise ngo igarure abicanyi kigali biramunanira kuko yari amaze kuvumburwa. Uyu munsi nibo banga leta yurwanda bariya ba sicilaistes. Ni agatsiko kabagome bihisha inyuma yizina ryiza ryaba socilaistes ariko nibo bahora bakubita agatoki ku kandi. Nibo ejobundi bakoreshaga Kikwete wa Tanzania na Zuma ngo batuvangire. Nibo bakoresha situation iri i Burundi uyu munsi ngo badutobere. Barabeshya sibo mana . Bazabaze Warren azababwira!
Kanda hano umusubize

Kalisa - 12/04/2017 saa 04:13

Rwose ntazabyibagirwe kuko nk'umuntu ariko cyane cyane nk'umusirikare yahemukiye Abatutsi mu kudafata ibyemezo bya ngombwa mu gihe cya ngombwa. General urutwa na Cpt Ndiaye ndetse n'abaGhanas!
Kanda hano umusubize

Habana - 11/04/2017 saa 20:26

Dallaire niwe muntu wambere ukwiye kubazwa génocide kuko ntacyo yakoze ngo atabare abantu
Kanda hano umusubize

barya - 12/04/2017 saa 16:12

ark we yavuzeko UN yamubujije kugira icyo akora. ubw rero nti tumurenganye
Kanda hano umusubize

- 11/04/2017 saa 14:57

Iyinkuru muyikosore umuntu Ari gusoma ntayumve: Jenerale igihugu cye kidategeka bivuze iki? Ubwato bufite abantu 800 n'igihumbi bisobanuye iki.
Kanda hano umusubize

- 11/04/2017 saa 14:57

Iyinkuru muyikosore umuntu Ari gusoma ntayumve: Jenerale igihugu cye kidategeka bivuze iki? Ubwato bufite abantu 800 n'igihumbi bisobanuye iki.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X