Monaco cosmetics

Lt Gen Mushyo Kamanzi yagiriwe icyizere na Loni agirwa umugaba mukuru w’ingabo zayo muri Sudani y’Epfo

Umuryango w’abibumbye wongeye kugirira igihugu cy’u Rwanda icyizere ugira Lt Gen Mushyo Kamanzi Frank umugaba mukuru w’ingabo z’uyu muryango ziharanira kugarura amahoro muri Sudani y’Epfo.

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres yagize Lt Gen Frank Mushyo Kamanzi, Umugaba w’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri mu butumwa bw’Amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS).

Nkuko bigaragara ku rubuga rwa internet rw’Umuryango w’Abibumbye, Guterres yahaye Lt Gen Mushyo Kamanzi izi nshingano bitewe n’ubunararibonye bw’imyaka 28 afite mu bya gisirikare haba ku rwego rw’igihugu na mpuzamahanga by’umwihariko mu kuyobora ingabo.

Lt Gen Mushyo Kamanzi yari asanzwe ayobora ingabo z’Umuryango w’Abibumbye n’iz’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika ziri mu butumwa bw’amahoro mu Ntara ya Darfur muri Sudani (UNAMID) kuva mu ntagiriro z’umwaka ushize, aho yahawe uyu mwanya asimbuye umunya Tanzania, Lt Gen Paul Ignace Mella.

JPEG - 58.6 kb
Lt Gen Mushyo Kamanzi Frank urimo asuhuza bagenzibe

Lt Gen Mushyo agiye kuri uyu mwanya asimbuye umunya Kenya, Lt Gen Johnson Mogoa Kimani Ondieki, wakuwe kuri uyu mwanya mu Ugushyingo 2016 n’uwari Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Ban Ki-Moon, nyuma ya raporo yasohotse ivuga ko izi ngabo zananiwe kurinda abaturage mu mvururu zabaye muri Sudani y’Epfo muri Nyakanga uwo mwaka.

Mu bikorwa byo kubungabunga amahoro, Lt Gen Mushyo abifitiye inararibonye kuko hagati ya 2006 na 2007, yabaye Umugaba wungirije w’Ingabo z’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe mu butumwa bw’amahoro muri Sudani.

Mu 2009 na 2010 yayoboye Ishuri rikuru rya gisirikare rya Nyakinama, anayobora by’agateganyo Ishuri ryigisha Amahoro rya Nyakinama.

Hagati ya 2010 na 2012 yari umuyobozi w’ikigo cy’amahugurwa ya gisirikare cya Gako, umwanya yavanyweho agirwa umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka, nawo yavuyeho ajya kuba umugaba w’ingabo za UN muri Sudani.

Lt Gen Kamanzi w’imyaka 53, afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye n’umutekano w’igihugu (national security strategy), yakuye muri Kaminuza yigisha iby’umutekano ya ‘National Defence University’ y’i Washington DC, n’iy’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye n’ubuhinzi yakuye muri kaminuza ya Makerere i Kampala muri Uganda,akaba yaranize amasomo y’ibya gisirikare i Jaji muri Nigeria na Nanjing mu Bushinwa.

Mushumba Bruce

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

jado - 12/04/2017 saa 14:52

felecitation afande
Kanda hano umusubize

- 8/04/2017 saa 10:52

Congratulation afande!!
Kanda hano umusubize

mukombozi frank - 7/04/2017 saa 18:55

Komeza kwesimigo Rwanda nziza
Kanda hano umusubize

EVODE NSHIMIRIMANA - 8/04/2017 saa 12:25

RWANYA GENOSIDE AHIVA HOSE HAMA MWIYUBAKIRE IGIHUGU ATANKOMANZI OK
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X