Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

MININFRA igiye gushyiraho ikigega cy’amafaranga azorohereza abubaka inzu ziciritse

Miliyoni hagati ya magana abiri na magana abiri na mirongo itanu z’amadolari y’Amerika niyo agiye gukoreshwa na ministeri y’ibikorwa-remezo mu gutangiza ikigega kizafasha mu korohereza abubaka inzu ziciriritse zo guturamo.

Ibi byatangajwe na minisitiri w’ibikorwa remezo, James Musoni, ubwo yari imbere ya komisiyo y’ingengo y’imari n’ubukungu mu nteko ishinga amategeko mu biganiro ku mbanzirizamushinga y’ingengo y’imari y’umwaka wa 2017/2018.

Minisitiri James Musoni avuga ko iki kigega ari kimwe mu bizafasha mu kubaka inzu ziciriritse bityo bifashe abaturage benshi bafite ikibazo cyo kubona amacumbi. Minisitiri Musoni kandi yabwiye komisiyo y’inteko ko iyi ministeri yafashe icyemezo cyo guteza imbere ibikoresho byubakishwa bikorerwa mu Rwanda, kuko kugeza ubu mu rwanda hamaze kugera ibigo bifite ubushobozi kandi bikora ibikoresho bihendutse.

Ikindi kandi ngo nuko bashyizeho amabwiriza y’uko ibyo bikoresho bigomba kuba bihendutse kurusha ibitumizwa mu mahanga. Minisitiri yavuze ko kugeza ubu ingengo y’imari ya Minisiteri y’Ibikorwa remezo itwara 14% by’ingengo y’imari yose y’igihugu, bikaba bisaba ko ikoreshwa mu bikorwa bifatika kandi bikemura ibibazo by’abaturage.

Muri Gashyantare uyu mwaka Ikigo cy’igihugu cy’imiturire cyatangaje ko cyari ifite umushinga wo kubaka inzu 30,000 mu cyerekezo cya Leta cyo kubaka inzu ziciriritse.

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Mugayo - 12/05/2017 saa 13:41

Murashaka kuturya nanone ariko ntabwo muhaga narimwe?
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X