Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Mu Rwanda >> 

Madamu Jeannette Kagame na mugenzi we wa Kenya bazasiganwa muri Kigali Peace Marathon

Madamu Jeannette Kagame ari kumwe na Margaret Kenyatta, umugore wa Perezida wa Kenya mu gihe gishize ubwo bitabiraga Marathon ya Kenya (Ifoto/ Internet)
Madamu Jeannette Kagame na mugenzi we wa Kenya Margaret Kenyatta, bazitabira Kigali International Marathon ku Cyumweru tariki ya 21 Gicurasi 2017.

Ku rubuga rwe rwa Tweeter, Madamu Jeannette Kagame yatangaje ko mugenzi we wa Kenya azitabira iyi Marathon, bakazasiganwa mu birometero 7.

Igitangazamakuru Capital FM cyo muri Kenya, kivuga ko Margaret Kenyatta ari mu basaga ibihumbi bitatu bazasiganwa muri iri siganwa rigiye kuba ku nshuro ya 13.

Kigali International Peace Marathon izakinwa mu bice bitatu ababigize umwuga bazasiganwa marathon (Km 42) na ½ cya Marathon (Km 21) mu bagabo n’abagore kimwe n’abasiganwa byo kwishimisha Km 7 (run for peace).

Tariki ya 6 Werurwe 2017, Margaret Kenyatta na Jeannette Kagame, umugore wa Perezida Kagame bari bitabiriye isiganwa ryabereye i Nairobi ryiswe “Beyond Zero Half marathon” rigamije gukusanya inkunga yo gufasha.

Nta Munyarwanda uregukana umwanya wa mbere muri Kigali International Peace Marathon aho Abanyakenya biharira imyanya y’imbere mu bagabo n’abagore.

Umwaka ushize, James Cheritich Tallam yatwaye umwanya wa mbere muri Marathon (42km) akoresheje 2h19’03’ akurikirwa na bagenzi be Rono Kibet (2h19’20”) na William Rutto Chebdi (2’h20”11”).

Mu bagore, imyanya itatu ya mbere muri Marathon yatwawe n’Abanyakenya Jeruiyot Chemweno akoresheje 2h38’20” akurikiwe na Alice Cheroti Milgo Serser (2h41h32” na Jacqueline Nyetipei Kipromoo (2h53’56”).

Muri ½ cya marathon mu bakobwa niho Umunyarwandakazi yari yitwaye neza Nyirarukundo Salome ari uwa kabiri akoresheje 1h13’55” akurikiye Umunyakenya Anges Jeruto wakoresheje 1h13’31”.

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

makokera john - 19/05/2017 saa 16:42

Nsigaye nkunda titres zanyu.zirimo ubwenge,ikinyabupfura nubunyamwuga.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X