Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Mbanda wari uri kuza kwiyamamaza yaheze he? Ni iki cyatumye ataza nk’uko yari yabitangaje? Ese azaza cyangwa birangiye gutyo?


Mbanda Jean Daniel ushaka kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika yari yatangaje ko aza kugera mu Rwanda isaa moya z’ijoro ry’ejo ariko arara ataje? Ese yabujijwe n’iki kuza? Ese ntiyaba ashaka kujijisha nta gahunda yo kwiyamamaza.

Uyu mugabo w’imyaka 65 nyuma y’aho atsindiwe amatora muri FERWAFA agize ijwi rimwe gusa yahise ajya gutura muri Canada igihugu yari amazemo imyaka 3.

JPEG - 54.7 kb
Mbanda Jean Daniel ese azaza kwiyamamaza cyangwa birangiye gutyo?

Akoresheje urubuga rwa Facebook yari yatangaje ko agera I Kigali saa moya z’ijoro kugira ngo atangire urugamba rwo gushaka ibyangombwa bizamwemerera kwiyamamaza akayobora u Rwanda mu gihe yaba atowe.

Ibyo kurara ageze mu Rwanda nabwo byananiranye kandi ntiyagira umuntu n’umwe abigerekaho ahubwo atangaza ko ari impamvu ze bwite.

Yifashishije urubuga rwe rwa facebook yongeye gutangaza ko atakije I Kigali yagize
ati “Ikibazo ninjye cyaturutseho. Nafashe indege Ottawa-Toronto ngomba gufata indi nyuma y’amasaha abiri, Toronto-Amsterdam, aho nari gufatira injyana mu Rwanda.
Hari abantu twagombaga kubonanira Toronto muri ya masaha abiri.
Abo bantu baratinda, kandi sinashoboraga gukomeza urugendo tutabonanye. Nahisemo kureka indege ijya Amsterdam ikagenda nanjye nkaba nsubitse urugendo. Ntabwo naveba KLM nta nubwo nabeshyera Kigali. Ninjye nta wundi.”

Mbanda wabaye umudepite hagati ya 1994 kugeza mu 1999, yahise anatangaza ko bari kumushakira indi tike ku buryo yizeye ko azaza mu Rwanda mu gihe cya vuba.

Uyu mugabo mbere yabarizwaga mu ishyaka rya PSD, akaba azwi ko yakinnye umupira w’amaguru, agatoza Kiyovu Sports mu myaka ya 1980, ndetse mu 2014 yiyamamarije kuyobora Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, Ferwafa, atanzwe na Unity FC, aza gutsindwa na Nzamwita Vincent De Gaulle uriyobora uyu munsi. Icyo gihe yagize ijwi rimwe rukumbi, De Gaulle agira 19.

Mu gihe ishyaka rya PSD ryavugwagamo ubwumvikane buke, Mbanda yumvikanye mu itangazamakuru arinenga ndetse aza gukuramo ake karenge, yerekeza muri Canada ari naho yabaga kugeza ubu.

Undi muntu wavuze ko ashaka kwiyamamariza kuyobora u Rwanda muri ubu buryo, Padiri Nahimana Thomas, nawe aheruka gukwirakwiza ubutumwa ngo bamutegerereze i Kigali aho yari kuza aturutse, maze kuwa 23 Ugushyingo bamurindiririra ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali baramuheba.

Yongeye gutangaza ko azaza muri Mutarama nabwo birapfa, gusa aho atandukaniye na Mbanda ni uko umwe yemera ko ari impamvu ze bwite, mu gihe Nahimana yavuze ko yabujijwe kuza.

Ese Mbanda ntazaba nka Padiri Nahimana abantu bategereje ko aza amaso agahera mu kirere? Ese iyo bavuga ko bazaza kwiyamamaza ntibaze ni izihe nyumgu politiki baba bafite muri ibyo binyoma?

Gusa ntawabacira urubanza avuga ko batazaboneka gusa ni ugutegereza kuko ntarirarenga.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

sinnoga - 1/04/2017 saa 12:39

Aba babanyamakuru rimwe barandika nta kubogana ubundi bakwandika ukabona baratesha umutwe ushatse kuza kwigeragereza amahirwe ye. Muli politke ufite ibyo agaragaza niwe bahitamo.aho urumva ko uyo bora igihugu ubu ahagaze neza . Ntabwo banga gutora umuntu kubera ko yaharabitswe cyane Oya Oya. Mubareke baze mu gihugu batazitwaza ngo babujijwe gutaha mu Rwanda
Kanda hano umusubize

Theodore - 1/04/2017 saa 09:20

Ariko Bashaka Kuza Kubakka Cyangwa Nugusenya? Ndabaza Mwe Mubakeneye Cg Mwe Muvugana Nabo Niba Bashaka Kubakase Bababwirako Arihe Hasenyutse? Ko Numvisese Babaza Icyo Baje Guhindura Bakakibura! Twebwe Twibereye Mubihe Byo Kwibuka Abacu Bishwe Muri Jenocide Yakorewe Abatusti, Nahubundi Dufi Kagame Wacu Wabashije Gucyu Impunzi Zabanyarwanda Hirya Nohino Kwisi, Ntavuge Nkawawundi Wavuzengo Ikirahure Cyaruzuye, Mubahe Karibu Batahe Murwababyaye.
Kanda hano umusubize

Kanakuze Jeanne - 31/03/2017 saa 20:45

Ese halya itegeko livuga ko uwafunzwe - uwakatiwe igifungo - amezi arenze atandatu atakwiyamamariza kuba Perezida wa Repubulika, lyavuyeho?
Kanda hano umusubize

fred kalimunda - 31/03/2017 saa 15:01

reka tugume dutegereze Wenda bazaza da!!
Kanda hano umusubize

Murekezi - 30/03/2017 saa 23:22

Ariko Nkindi ko mbona wibagiwe kuvuga ko Leta y'u Rwanda yiyemereye ko ariyo yabujije Padiri Nahimana gutaha ku mpamvu z'impapuro z'inzira? Itangazamakuru ritabogamye ntirigomba kuvuga inkuru igice.
Kanda hano umusubize

Murekezi - 30/03/2017 saa 23:17

Ariko Nkindi ko mbona wibagiwe kuvuga ko Leta y'u Rwanda yiyemereye ko ariyo yabujije Padiri Nahimana gutaha ku mpamvu z'impapuro z'inzira?
Kanda hano umusubize

MUVUNYI VICTOR - 31/03/2017 saa 13:40

Harya, ngo "MBANDA JEAN" nawe ngo ashaka kuba "Prezida w'u RWANDA !!! (.) Genda "RWANDA" waragowe koko !!! (.) Nibyo koko, ngo burya : "IGUYE NTAYITAYIGERA IHEMBE" !!! =/=
Kanda hano umusubize

Trecy - 30/03/2017 saa 18:13

Ibya Mbanda ntitubizi neza ariko si mbona aho uhera ushinja PADIRI ikinyoma kd uko byamugendekeye abenshi twarabyumvise kd niba wowe munyamakuru utabizi nawe waba utubeshye
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X