Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Mbarushimana mu rukiko yagaragaje gushinyagurira abacitse ku icumu

Emmanuel Mbarushimana ukekwaho ibyaha bya Jenoside ubwo yari mu rukiko yasabye ubushinjacyaha kugaragaraza attestation de décè ( Icyemezo kigaragaza ko umuntu yitabye Imana). Ibi bikaba byafashwe nko gushinyagurira abafite ababo bazize Jenoside yakorewe abatutsi.

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 28 Werurwe 2017, ubushinjacyaha bwakomeje imyanzuro yabwo mu mu rubanza ruregwamo Mbarushimana Emmanuel ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside.

JPEG - 29.2 kb
Emmanuel Mbarushimana uvugwaho gushinyagurira abazize Jenoside

Muri iyi myanzuro ubushinjacyaha bwanenze bimwe mu byagiye bitangazwa n’uruhande rw’uregwa aho uregwa yigeze gusaba ko yahabwa ‘attestation de décès’ z’abo akekwaho kwica bigafatwa nk’agashinyaguro. Umushinjacyaha ati « N’ababishe ntibabanzaga kubajyana kwa muganga ngo bamenye icyabishe.»

Mbarushimana Emmanuel akurikiranyweho kugira uruhare mu iyicwa ry’Abatutsi ibihumbi 50 bari bahungiye ku gasozi ka Kabuye mu cyahoze ari perefegitura ya Butare.

Ubushinjacyaha kuri uyu wa kabiri bwavuze ko Mbarushimana yari afite ubabasha bwo kuburizamo umugambi wo kurimbura Abatutsi wari uriho ukorwa ariko akabirengaho ahubwo akawutiza umurindi ashishikariza Interahamwe kwica Abatutsi.

Ubushinjacyaha buri gutanga imyanzuro yabwo ya nyuma izasozwa no gusaba ibihano, bwagiye bugaruka ku mvugo z’Abatangabuhamya bwabwo bagaragaje ko uregwa yagiye ashyirishaho bariyeri zo gukumira Abatutsi zikaza no kwicirwaho benshi.

Buvuga ko bamwe mu batangabuhamya bivugiye ko babonye uregwa yambaye ‘grenades’ agiye ku gasozi ka Kabuye kwica Abatutsi bari bagahungiyeho ndetse ko hari n’abamubonye ari gutera ibi bisasu muri aba bantu.

Ubushinjacyaha bwanagarutse ku byatangajwe n’abatangabuhamya ko Mbarushimana yagiye yitabira inama zanogerezwagamo umugambi wo kurimbura Abatutsi muri aka gace.

Umushinjacyaha Mukuru wa Republika Jean Bosco Mutangana ugize itsinda ry’abaharariye Ubushinjacyaha muri uru rubanza yavuze ko kuba Abatangabuhamya benshi baragiye bahuriza kuri izi mvugo zidakwiye gushidikanyaho, asaba Urukiko kuzemeza nk’impamo.

Jean Bosco Mutangana wamaze amasaha hafi atatu agaruka kuri izi mvugo zishinja uregwa, yanongeye kunenga ibyagiye bitangazwa n’uregwa mu myiregurire ye, agaruka ku mvugo y’uregwa wigeze gusaba ko yahabwa ibyemezo (attestation de décès) by’abo ashinjwa kwica kugira ngo bihamye ko bapfuye koko.

Umushinjacyaha Mukuru akavuga ko uretse no kuba ibi ari agashinyaguro bitanashoboka bitewe n’imiterere y’ubwicanyi bwakorerwaga aba uregwa yifurizaga attestation de décès.

Ati « Ntidutekereza ko n’ababishe babanzaga kubajyana kwa muganga ngo bamenye icyabishe.»

Akomeza agira ati « N’iyo zaboneka haboneka iy’umuntu umwe cyangwa babiri ariko ntihaboneka iz’abantu miliyoni….N’abapfa bose uyu munsi si ko babonerwa attestation de décès. »

Yavuze ko Urukiko ruzakoresha ubushishozi rutagendeye ku byifuzo by’uregwa kuko Jenoside yakorewe Abatutsi yemejwe n’Umuryango w’Abibumbye kandi ko imiterere yayo idashobora gutuma abayiguyemo bashakirwa ibyemezo by’uko bapfuye (attestation de décès).

Ubushinjacyaha bugeze ku gace ka nyuma muri iki kiciro cyo kwanzura bwavuze ko mu iburanisha ritaha buzasoreza ku bihano bubona bikwiye Mbarushimana Emmanuel.

Iburanisha ritaha rizasubukurwa tariki 03 Mata 2017.

Emmanuel Mbarushimana bakunze kwita Kunde, yahoze ari umuyobozi w’amashuri (inspecteur) mu cyahoze ari Komini Muganza Perefegitura ya Butare yagejejwe mu Rwanda avuye Danmark ku itariki ya 3 Nyakanga 2014. Akaba yaraje kuburanira mu Rwanda ibyaha bya jenoside akekwaho.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Isaac - 30/03/2017 saa 06:28

ariko Mana koko ibi bizashira ryari ?gusa iyumuntu akubwiye gutya aba aricyihebe nubutabera ntacyo buba bumubwiye.ngaho muburanishe
Kanda hano umusubize

gakwisi - 28/03/2017 saa 20:07

ngo iburanisha rizasubukurw le3 mata 2014? uravuga ukuri?
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X