Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Mbarushimana mu rukiko yagaragaje ko yishimiye igifungo cya burundu asabirwa


Mbarushimana ushinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi, yagaragaje ko yishimiye imyanzuro yatanzwe n’ubushinjacyaha kuri uyu wa mbere tariki ya 3 Werurwe 2017.

Mbarushimana Emmanuel alias Kunda yasabiwe n’ubushinjacyaha b’urukiko rukuru ko umucamanza amuhamya ibyaha bitanu birimo ibya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu akagakatirwa igihano cyo gufungwa burundu kuko ibikorwa akurikiranyweho birimo ibyo kugira uruhare mu iyicwa ry’Abatutsi ibihumbi 50 byakoranywe ubugome ndengakamere kandi bikagira ingaruka zikomeye ku muryango nyarwanda.

JPEG - 18.9 kb
Mbarushimana Emmanuel mu rukiko yagaragaje ko yishimiye imyanzuro y’ubushinjacyaha

Umushinjacyaha mukuru Jean Bosco Mutangana mu myanzuro ye yasabye Urukiko kwemeza ikirego cy’Ubushinjacyaha.

Asaba urukiko kugendera ku bimenyetso birimo ibyatangajwe n’Abatangabuhamya rukemeza ko uregwa yakoze icyaha cya Jenoside, icyo kuba icyitso mu mugambi wo gukora Jenoside, gucura umugambi wo gukora jenoside, kwica, icyaha kibasiye inyokomuntu n’icyaha cyo kurimbura na cyo nk’icyaha kibasiye inyokomuntu.

Ubushinjacyaha buvuga ko uregwa yavagaga rikijyana mu gace yari atuyemo kuko yari umugenzuzi w’amashuri abanza ndetse akaba yari afite igitinyiro cyatumaga abo yashishikarizaga kurimbura Abatutsi babyumvaga bwangu.

Umushinjacyaha Mukuru avuga ko Mbarushimana yari yarize kandi icyo gihe umuntu wari warakandagiye mu ishuri yabaga yubashywe ariko ko uyu mwanya mwiza atawukoresheje aburizamo umugambi mubisha wo kwica Abatutsi ahubwo akawukoresha mu gushishikariza Interahamwe kubica.

Jean Bosco Mutangana yagenderaga ku byatangajwe n’Abatangabuhamya baje gushinja uregwa, avuga ko uregwa yagiye yitabira inama zacurirwagamo umugambi wa Jenoside, agashyirishaho bariyeri zirimo iy’i Ndatemwa na Dawe (ubu ni muri Gisagara) zaguyeho Abatutsi benshi.

Avuga kandi ko mu gihe cya Jenoside uregwa yitwaraga gisirikare kuko yabaga afite intwaro zirimo imbunda na Grenades yakoresheje mu bwicanyi ubwo yagabaga igitero ku gasozi ka Kabuye ahaguye Abatutsi babairrwa ku bihumbi 50 bari bahahungiye.

Ubushinjacyaha buvuga ko umubare munini w’abaguye mu bwicanyi bwagizwemo uruhare n’uregwa, n’umubare munini w’abasigiwe ingaruka n’ibikorwa akekwaho ari impamvu nkomezacyaha.

Buvuga kandi ko Mbarushimana wohejwe na Denmark atigeze yemera icyaha ngo agisabire imbabazi cyangwa ngo yishyikirize inzego z’ubutabera zamushakishaga kuva mu 1994.

Umushinjacyaha Mukuru ati “ Mu miburanire ye ntiyigeze agaragaza ko yicuza ibyaha yakoze (aracyabikekwaho/ntarabihamywa) ahubwo yagiye abishakira ibisobanuro akavuga ko atabikoze.”

Umushinjacyaha avuga ko ibi byose no kuba yari afite ubushishozi akabirengaho akishora mu bwicanyi azi neza ingaruka zabyo ari impamvu nkomezacyaha zituma uregwa atagabanyirizwa ibihano bitegekwa n’amategeko ahana.

Buvuga ko ibyaha Mbarushimana aregwa biremereye kandi bikaba bigize impurirane mbonezamugambi bityo ko atahabwa inyoroshyacyaha.

Umushinjacyaha mukuru ati “ Ni ibyaha biremereye kandi bihanishwa burundu kandi nta kimwe cya kabiri (1/2) cya burundu kibaho tukaba tumusabiye igihano cyo gufungwa BURUNDU.”

Umushinjacyaha Mukuru yahise ashyikiriza Urukiko n’uruhande rw’uregwa inyandiko ikubiyemo uyu mwanzuro wasabiwemo igihano.

Akimara kuyishyikiriza, uregwa yahise agira ati “ Merci.” Amuhereza ikiganza amushimira akazi yakoze.

Uru rubanza ruteganyijwe gupfundikirwa mu maburanisha ataha, taliki ya 10 Gicurasi nibwo ruzongera, uruhande rw’uregwa rugira icyo ruvuga ku myanzuro y’Ubushinjacyaha n’iki gihano cyo gufungwa burundu bwamusabiye.

Uyu mugabo bakunda kwita Kunda, yahoze ari umuyobozi w’amashuri (inspecteur) mu cyahoze ari Komini Muganza Perefegitura ya Butare.
Yagejejwe mu Rwanda avanywe muri Danmark mu mwaka wa 2015 akaba yari amaze imyaka 2 aburana

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Ndayishimye Francois - 5/04/2017 saa 15:34

No, Comment Abaut This Merci.The Answer Of That Merci Iri Cache Muriwe.
Kanda hano umusubize

louise - 5/04/2017 saa 06:21

ukunukorora ibibi
Kanda hano umusubize

man - 4/04/2017 saa 18:00

Ariko yaburanye avugako ntabyo yakoze.Hari benshi basabiwe gufungwa burundu hanyuma urukiko rurabarekura kuko nta byaha rwabasanganye.Ibyo ubushinjacyaha busabye siko bikurikizwa n abacamanza.Iyo urikiko rutaraca urubanza umuntu wese afatwa nkumwere dutegereze tureke kwihuta.Nawo ni umuco mwiza.
Kanda hano umusubize

Mpundu - 4/04/2017 saa 11:48

Ariko birababaje cyane kubona umuntu ushyigikira ikibi byakarusho gushyigikira umwicanyi.nkawe KANA ubwo ushatse kuvuga iki?merci bivuga ko ashimye kuko iyo atagira ubuyobozi byiza nawe yari gukorerwa ibyo yakoreye abandi.Agomba gushima kuko yishe benshi none we nta numuriye urwara.
Kanda hano umusubize

kamali - 4/04/2017 saa 10:53

agomba kwishima kuko atakatiwe urwo yakatiraga abandi
Kanda hano umusubize

nikobimeze - 4/04/2017 saa 07:26

ntakundi wabigenza musaza ufungiwe ibyowakoze nabandi bazafungirwa ibyobakoze cg ibyobazakora abayobozi bazapfa batageze aho uri nibacye cyane
Kanda hano umusubize

Mwubaha - 3/04/2017 saa 21:59

Ubundi,wemeramurwanda,ntabutaberabuhari,naphe Kigabo,mungujotemwe
Kanda hano umusubize

kamali - 4/04/2017 saa 10:50

Ahari ubutabera se ni hahandi mwicaga abantu ,imiborogo n'amaraso bikuzura imisozi ,ingirwa bayobozi zanyu zirebera ,izindi zibibafashamo ???! Ariko mwaratsinzwe ,kandi sha ingoma 1000 ntimuzongera kubura umutwe . Umuntu akitwa ngo yarize ariko ugasanga azinduka atyaza umuhoro ngo ajye kwica abantu ,ntatekereze nibura n'ingaruka bishobora kuzamugiraho nabamukomokaho !!!!
Kanda hano umusubize

kamali - 4/04/2017 saa 10:51

Ahari ubutabera se ni hahandi mwicaga abantu ,imiborogo n'amaraso bikuzura imisozi ,ingirwa bayobozi zanyu zirebera ,izindi zibibafashamo ???! Ariko mwaratsinzwe ,kandi sha ingoma 1000 ntimuzongera kubura umutwe . Umuntu akitwa ngo yarize ariko ugasanga azinduka atyaza umuhoro ngo ajye kwica abantu ,ntatekereze nibura n'ingaruka bishobora kuzamugiraho nabamukomokaho !!!!
Kanda hano umusubize

alias - 4/04/2017 saa 12:44

ndumva wowe ingenga yawe yaba hatari ingoma 1000 ushatse kuvugiki twese kotwahindutse abanyarwanda wowe ugitekereza gutya ntanubuyoboxi uteze uzapfaninzara abandi bariho neza
Kanda hano umusubize

Debab Jpl - 3/04/2017 saa 21:58

Mubyukuri Umuntu Nakori Ikosa .Ajyamenyako Ni Bihano Bimutegereje. Birababaje Cyanee Kuvusha Ubuzima Bwamugenzi Wawe. Nasabi Inbazi.Umulyango Nyarwanda.
Kanda hano umusubize

Kana - 3/04/2017 saa 19:00

None se merci bivuga ko yemeye.......??????
Kanda hano umusubize

louise - 5/04/2017 saa 06:19

ariko ubundi kuki nkaba badasanga abandi iyobabashyize adashimase aboyishe kobarikubora we bakaba bamworoye njye mbanumva ???????
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.