Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Icyatumye Me Evode Uwizeyimana yibasira Musenyeri Nzakamwita cyashyizwe ahagaragara

Umuyobozi wa Societe civile aratangaza ko Umunyamabanga wa Leta ,Me Evode Uwizeyimana ari umwe mu bashatse gutekinika Perezida Kagame ubwo yazibiranyaga Musenyeri Nzakamwita kugira ngo atagaragaza ibibazo biri mu miryango.

Nyuma y’igihe gito inama y’umushyikirano irangiye, umuyobozi wa Sosiyeti Civile mu Rwanda yaganiriye na kimwe mu binyamakuru bikorera mu Rwanda atangaza ko abayobozi benshi batekinika Perezida Kagame bashaka kugaragaza ibyiza bakora bagahisha ibibi bikorwa.

JPEG - 41.1 kb
Edouard Munyamariza umuyobozi wa Societe civile mu Rwanda

Ngo abashatse kugaragaza ibibi baniganwa ijambo ibyo ntibimenyekane ngo bikosorwe.

Mu kugaragaza ko iki kibazo koko gihari, uyu muyobozi yagarutse ku mwiherero wabereye mu karere ka Gatsibo muri uyu mwaka, aho Perezida Paul Kagame ubwo yagarukaga ku kibazo cya ruswa, yabajije abayobozi bari aho impamvu badatumira umuyobozi wa transparency Rwanda ngo na we ajye aza muri ibyo biganiro.

Umukuru w’igihugu icyo gihe yavuze ko bishoboka ko abo bayobozi baba batinya ko yaza akavuga amabi yabo.

Sosiyete Sivile yo kandi ivuga ko n’ugerageje kugaragaza ikibazo cy’ibitagenda, bamwe muri abo bayobozi bashaka uburyo bwose bamubuza kuvuga. Ibi ngo byagaragaye mu nama ya 14 y’umushyikirano.

JPEG - 50.3 kb
Me Uwizeyimana Evode umwe mu bashatse gutekinika Perezida Kagame

Yunzemo ati “Umuyobozi wese ukunze kujya mu kwihagararaho ngo ikibazo kitagarara, ntabwo ari byo, mwabonye uko Musenyeri yagaragaje ikibazo kiri mu muryango ariko Evode akamwuka inabi, uyu muyobozi (Evode) ni we wagombye kuba abizi kurusha abandi bose kubera ko we ari mu butabera kandi azi imanza za gatanya zihari, arazizi ku rwego rw’igihugu uko zingana, ni ukuvuga ko ahubwo yagombye kuba ariwe ufite icyo yabivugaho cyane kurusha undi uwo ariwe wese, aho kujya kuvuga ko nta bibazo bihari cyangwa gupfobya uwabivugaga.

Ibi ni ukugaragaza ko hari abayobozi koko bashaka guhisha ibibazo igihugu gifite.”

Uyu muryango uvuga ko gushima ari byiza ku byakozwe , ariko iyo harimo ikintu kitagenda neza ari ngombwa ko bivugwa bigashakirwa umuti urambye.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Rukara Steve - 22/12/2016 saa 23:23

Ndabona abenshi bagaya evode kuko yakoresheje amagambo adakwiye kubwirwa umuntu nka mgr.kandi nibyo kuko biriya nukurengera.byashoboka ko ugaragaza ko utemeranya n'umuntu kandi ukabikora mu kinyabupfura. gusa ibibazo biri mu miryango mu rwanda biri n'ahandi henshi kw'isi.nk'abanyarwanda tugomba gushaka ingamba zo guhangana nabyo.
Kanda hano umusubize

MS - 22/12/2016 saa 20:29

Jye uriya musenyeri namugayiyeho yavuze ngo UMUTEKANO NGO TWUNVA KO UHARI none se we aba muruhe Rwanda kuburyo atawubona namasoye? jye nagaye iriya nvugo rwose kuburyo nange iyomba muririya nama atari kungendana.
Kanda hano umusubize

felix kwihangana - 24/12/2016 saa 22:37

ubwo c wowe ushatse kuvuga ko abantu Bose bari muri iriya nama batabivuzeho ko Uzi gisesengura kubarusha? wagiye ureka guta umurongo wibyo abantu bari kuvugaho ,ko havugwaga evode namagambo ye harubwo havugwaga ibyo mgr yavuze? iyo ni hors sujet
Kanda hano umusubize

gruec - 3/01/2017 saa 16:31

Ahubwo niwowe uri hors sujet, kuko Evode ntiyivuganaga: sujet ni Mgr et son interlocuteur Me Evode. So kubavugaho bombi nukuzuzanya no gusangiza ibitekerezo abandi basomyi b'iyi site. Murakoze
Kanda hano umusubize

muntuwimana - 22/12/2016 saa 17:01

Evode niba ahubuka mu mureke abamushyizeho bazabimubaza.Ahubwo abashinze amategeko ndetse na Evode arimo ndetse n'inteko imitwe yombi bazarebe uburyo itegeko rigena ibihabwa umubyeyi wabyaye mu kiruhuko ryabubantira ubumwe bw'abanyarwanda twese kuko ubu njyewe nkora mu Private SEctor umudamu wanye ntakazi ka Leta nawe agira twembi kandi turatanga uwo musanzu.Mbese igihe twebwe tuzabyara uwo musanzu uzatugeraho biciye mu yihe nzira? Muzansubize
Kanda hano umusubize

Bando - 22/12/2016 saa 12:36

NTA KOSA EVODE YAKOZE, MUMUVANEHO AMAGAMBO.
Kanda hano umusubize

MS - 22/12/2016 saa 20:20

Jye aho nagayiye uriya musenyeri ni kumutekano uburyo yabivuze ngo twunva kuhari!! we se aba muruhe Rwanda kuburyo atawubona? mureke Evodi mumureke, nange iyomba muririya nama ntaba yarangendanye.
Kanda hano umusubize

kalisa Mbabazi - 22/12/2016 saa 12:27

Weho witwa Jono Jonos sinzi wemera Evode hamwe nande, gusa byaba byiza ikindi gihe ugiye wirinda gukoresha ijambo ryo mubwinshi! Ngo "turamwemera". Mwemere kugiti cyawe ureke abandi.
Kanda hano umusubize

Ndabamenye Dismas - 22/12/2016 saa 12:25

Inkomoko y'insigamigani "Yihaye kuvodavoda": Kuvuga ngo "Kanaka yihaye kuvodavoda" byaturutse ku mugabo witwaga Evode Uwizeyimana ku ngoma ya Paul Kagame ahayingayinga mu mpera z'umwaka wa 2016. Uyu mugani bawuca iyo babonye umuntu yarigize akaraha kajyahe, yibwira ko afite ibisubizo by'ibibazo byose, ari inshyanutsi ndetse anavugira hejuru nk'inyombya kandi akanubahuka abantu bose, ataretse abamuruta, ibyo byose akabikora yitwaza imico mibi yabyirukanye yibwira ko igezweho. Kuvodavoda ubundi byaturutse ku izina ry'uyu mugabo rya Gikirisitu yafashe abatizwa n'abapadiri ba Kiliziya Gatolika kera akiri umwana ariryo Evode nyine (kuvodavoda). Evode Uwizeyimana rero yakuze ari umuhungu wirarira cyane, yibona ko arusha abantu bose ubwenge. Mu mikurire ye, yize amategeko. Nuko nyuma y'ahagana mu w'i 1994 ubwo u Rwanda rwagwaga mu icuraburindi, uyu Evode Uwizeyimana yaje guhungira ibwotamasimbi kwa ba rutuku. Yarahageze rero nibwo yabonye ko ariwe kamara mu gushaka ibisubizo by'i byari byaragwiririye u Rwanda. Mu mibereho ye aho i bwotamasimbi yabeshwagaho cyane no gusebanya cyane cyane yigira umusesenguzi w'amategeko mpuzamahanga. Mu misesengurire ye, yagiraga imvugo yuzuye agasuzuguro kugeza ubwo yise abari abayobozi b'u Rwanda icyo gihe ko ari "agatsiko k'amabandi". Yazengurutse amashyaka y'abanyarwanda aho ibwotamasimbi, maze arabacagagura si ukwanduranya yivayo arangije yitahira mu Rwanda. Ageze mu Rwanda, mu buryo bwatunguye abo asanzeyo ndetse n'abo asize hanze, aza guhabwa umwanya ukomeye wo kuba umwe mu byegera bya Kagame wari utwaye icyo gihe. Yasanze mu Rwanda hari umuco wo kuganira wakundaga guhuza abanyarwanda baturutse imihanda yose y'isi. Umo muhango wari wariswe "Inama y'umushyikirano" kandi wakundaga kuba cyane cyane mu kwezi k'Ukuboza kwa buri mwaka. Mu nama ya mbere y'umushyikirano uwo mugabo yagiyemo, imico mibi ye ntiyamukundiye kuko yahavuye akoze ibara. Ubwo uwari Umwepiskopi wa Diyosezi ya Byumba witwaga Musenyeri Seriveriyani Nzakamwita yafataga ijambo, yashimye ibyagezweho byose cyane cyane umutekano ku nkiko zose z'igihugu ariko avuga ko mu ngo (mu rugo) umutekano utari mwiza kandi ko ingaruka zagaragaye hagati y'abashakanye, ababyeyi bihekura, abana bicaga ababyeyi ndetse n'ayandi mahano anyuranye yagendaga yiyongera mu rubyiruko. Mu kwicisha bugufi kwinshi Musenyeri yarangije ijambo rye atanze igitekerezo cy'uko ibirindiro by'umutekano byamanurwa bikagera no mu ngo kandi n'abazigize bakabigiramo uruhare runini. Mu gihe uwo muhango w'Umushyikirano wari utararangira, nyirakazihamagarira Evode Uwizeyimana yatse ijambo, bararimuha, maze ahaguruka yinanura ibitugu mu bwirasi bwinshi yari asanzwe azwiho. Nuko abari muri iyo nteko mbonekarimwe baratangira barongorerana mbese nk'aho bakavuze bati noneho uyu mwirasi agiye kuvuga iki. Nuko nawe araterura ati "Murakoze Nyakubahwa kumpa ijambo, hari ikintu mvuga ku cyo bise ku gitekerezo cya Musenyeri Nzakamwita, igitekerezo kikwiye gusenywa". Amaze kugisubiramo, avuga ko abanyarwanda bose batahaga mu ngo. Akomeza agerekaho ko yibaza impamvu Musenyeri Nzakamwita yatanze igitekerezo kandi we nta rugo yagiraga (muri icyo gihe abihaye Imana ntibemererwaga gushaka). Maze mu bwishongozi bwinshi Evode yongeraho ko yenda abantu babimubwira mu isakaramentu ryo kwicuza ibyaha bitaga Penetensiya. Mu bwenge buke yagiraga, yakomeje avuga ko nta hantu ku isi utabona ibibazo nk'ibyo Nzakamwita yari yavuze. Abivugana amakaka menshi ndetse anavangamo ururimi rwa ba rutuku, anaruvuga nabi (zero clime). Mu bari bicaye aho muri iyo ntego, barumiwe, bamwe bazunguza imitwe, abandi babura aho barigitira kubera kumirwa. Mu byababaje abaraho n'uko yahubutse akavuga ko Musenyeri atigeze atanga igitekerezo cy'ikibazo yavuze; Evode uwo yarangije agereranya Musenyeri, umusaza usheshe akanguhe wanganaga na Sekuru wa Evode, amugereranya n'umwana w'ingimbi ngo wari watanze igitekerezo mu buryo bwiza buruta ubwa Nzakamwita. Abari aho bibajije niba noneho Evode yahanzweho, maze uwarukuriye iyo nteko witwaga Makuza amuca mu ijambo ashimangira ko igitekerezo cya Nzakamwita cyumvikanye kandi ko kireba umuryango nyarwanda. Maze amashyi ngo kacikaci. Makuza akomeza amukosora nuko Evode aho kubyumva neza arazurura bya cyane nk'uko byagaragaraga cyane mu mashusho y'ikoranabuhanga yari agezweho icyo gihe. Bityo rero iyo umuntu ahubutse atazi ibyo arwana nabyo, atazi ikimuhatse, ari umwirarizi wa cyane, mu mivugire ye akayombera hejuru kurusha abandi, akibwira ko ariwe kamara...; icyo gihe baravuga ngo yihaye kuvodavoda.
Kanda hano umusubize

kaje - 22/12/2016 saa 14:19

ako nawr wanditse kuvodavoda ayo magambo yose urabona atonde wayasoma usa evode ntakiza azageza kubanyarwanda njye mbona ari maneko wwabatavuga rumwe na leta mbona kumanya ab evode nonjoro akaba umwanzi wigihugu
Kanda hano umusubize

kalisa Mbabazi - 22/12/2016 saa 12:23

Weho witwa Jono Jonos sinzi wemera Evode hamwe nande, gusa byaba byiza ikindi gihe ugiye wirinda gukoresha ijambo ryo mubwinshi! Ngo "turamwemera". Mwemere kugiti cyawe ureke abandi.
Kanda hano umusubize

Karenzi - 22/12/2016 saa 10:50

Ariko muracyatinda kuri Evode koko !?!?!? umuntu wavuze ko "u Rwanda ruyobowe n'agatsiko k'abicanyi n'amabandi" icyo atazababwira ni iki ???? Wait and see
Kanda hano umusubize

jojo - 22/12/2016 saa 08:33

HARI ABANTU BAKOMEJE KWITIRANYA IBINTU MURI DEMOCRATIE UMUNTU ATANGA IBITEKEREZO BYE UKO BIMEZE KOSE BYABA BYIZA CG BIBI , NONEHO NYUMA HAGIRA UTABYUMVA KIMWE NAWE NAWE AGATANGA IBYE ARIKO ADASESEREZA UWAMUBANJE , NTA PFOBYA , ITESHAGACIRO.....
Kanda hano umusubize

UKURI - 22/12/2016 saa 07:30

Erega baravuga ngo ikinyoma ntikicara ku ntebe kabiri. Amaherezo kiragaragara. Ibyo umuyobozi wa société civile avuga nibyo n'utabibona ni ukwirengagiza. Ingo nyinshi zuzuyemo ibibazo haba mu baturage bitwa ko batajijutse ariko byagera mu bitwa ko bajijutse bigakabya. Io urebye gatanya ziri mu nkiko (iyi ni imibare ifatika umuntu wese yabona) ugira ubwoba. Wareba ubusambanyi bwahawe intebe aho usanga imyanya ikomeye bashiki bacu (abakobwa n'abagore bafite abagabo) bamwe muri bo bagomba guca mu nzira y'ubusambanyi ngo bayibone kandi babikorana n'abafite imbaraga muri iki gihugu, ndetse ugasanga mu ngo zimwe abagabo baratinya kurevura ngo batavaho baregwa ihohoterwa. hari bashiki bacu bagurirwa utumodoka tugezweho n'abagabo bubatse ingo kandi abagore babo bababyariye abana nta n'igare bagira n'ibindi.... Ibyo byose ni ibibera mu ngo zacu Nyir'icyubahiro Musenyeri yakomojeho. ibi kandi bigira ingaruka ku mirerere y'abana bacu bo Rwanda rw'ejo. Iby'uko abayobozi bakuru babeshya H.E byo ngirango na we yarabimenye kuko mu mushyikirano uheruka yababwiye kutamwitirira ibintu byose nkaho ari we ukora wenyine atagira abo bafatanya. Numva yari akwiye gukomerezaho agasezerera abamubeshya batunzwe no kuryoshya akarimi aho gukorera Abanyarwanda nk'uko we abikora akabasimbuza abashoboye. Ikindi abashinzwe communication kwa H.E bari bakwiye kumugira inama yo kuzajya afata umwanya wo kumenya ukuri ku bibera mu Rwanda. Abantu bashobora kumubwiza ukuri ntacyo bamukinze ni : INGABIRE Marie Immaculée n'Abanyamakuru bigenga (ibinyamakuru byandika, Radio na TV byigenga). Aba bantu abahaye umwanya rimwe mu mwaka yagira ishushyo y'ibibera mu Rwanda abo yita ko bamufasha kuyobora igihugu bamuhisha batinya ko yabubikira imbehe.
Kanda hano umusubize

Makanzu Benjamin - 22/12/2016 saa 06:50

Me:Evode. ntakosa,yakoze,ahubwo,yanga'uburyarya,uwo'musenyeri,niryarya,ko'atigeze,avuga,igihe,cya genocide.,ngo,abuze,bagenzibe,kwica,abatutsi.
Kanda hano umusubize

- 22/12/2016 saa 10:41

ikosa afite ni ukugerageza kubeshya umukuru w'igihugu, ibyo kandi bifite ingaruka mbi kandi nyinshi ku iterambere ry'igihugu cyacu. mugomba kugira imyumvire iteye imbere naho ubundi nyakubahwa Kagame mwaba muri kumutobera.
Kanda hano umusubize

gruec - 3/01/2017 saa 17:11

Mureke twe guca urubanza rwa ndanze: Président Kagame tuvugira si umwana arabizi kandi arabibona. Ubusugire bw'uRwanda n'abanyarwanda nimwe munshingano ze. Ibirebana n'imvugo ya Mgr nabigereranya no kubona inka ihaka ukavuga ko nitabyara ikimasa izabyara inyana " Mu gihe yavugaga ngo barashima ko umutekano, kuko bumva ko uhari" Mgr hariya ntiyemeza ko uwo mutekano uhari kuko barabyumva ariko ntawo babona. Me Evode kuba yarashubije Mgr mu mvugo itarimo icyubahiro, yashatse kuririra kurwego atazi imitambiko iriho "urwo rwego ni Rumwe Président yasabye kenshi kiliziya Gatolika kumera uruhare yagize muri Génocide ariko bikaba bitarakozwe" Evode yashatse gukina iyo karita kugirango nicamo ayiyitirire. Yisanze yakinnye "Abana b'abakeba" kugirango amenye ukundwa na se(Président Kagame). Kurijye Mgr 50% kuko mumvugo ye ntahamya ibyo avuga. Evode 50% kuko yashatse gupima confiance afitiwe abicishije muri Dossier fragile.
Kanda hano umusubize

Gigi - 22/12/2016 saa 11:10

Uravuga ibyo utazi wowe wiswe @makanzu. uri makanzu koko.!
Kanda hano umusubize

Koboyi - 22/12/2016 saa 11:50

Yarikuvugira he yarikuvuga iki ko nawe yahigwaga ngo yicwe? Nyamara kurengera uwavuze imvugo nyandagazi sibyo bimuhesha icyubahiro. Rwose Musenyeri yasubijwe nabi nta mpamvu kandi n'ibibazo yagaragaje birahari mu miryango nyarwanda.
Kanda hano umusubize

muco - 21/12/2016 saa 20:40

Nawe arabizi ko atavuze ibyo yavuze, kuko nicyo yashyiriwe mu kazi, ibirungo bye byaba byabonetse agahita yoherezwa mu nkono ya si urw'umwe
Kanda hano umusubize

bitwenge - 21/12/2016 saa 20:36

ARIKO MURASETSA MWANSOBANURIRA UKUNTU. UMUNTU YAKWEREKANA YUKO. AKORA NEZA KANDI. AKORA NABI???? UBWOSE. ABAMUKURIYE. NTIBABIBONA??KERETSE NIBA BOSE BAKORA IBIBI. BAGAHISHIRANA!! ARUKO. BIMEZE RERO. BYABA BIBABAJE. IGIHUGU CYABA KIRI MUKAGA!
Kanda hano umusubize

bitwenge - 21/12/2016 saa 20:35

ARIKO MURASETSA MWANSOBANURIRA UKUNTU. UMUNTU YAKWEREKANA YUKO. AKORA NEZA KANDI. AKORA NABI???? UBWOSE. ABAMUKURIYE. NTIBABIBONA??KERETSE NIBA BOSE BAKORA IBIBI. BAGAHISHIRANA!! ARUKO. BIMEZE RERO. BYABA BIBABAJE. IGIHUGU CYABA KIRI MUKAGA!
Kanda hano umusubize

kay - 21/12/2016 saa 20:11

Evode uwamuhaye uriya mwanya yawumuhaye amuzi neza kandi ibyo yavuze ni ukuri nari kwishima Musenyeri avuze kuri kiriziya mugusaba imbabazi naho ibyingo sinkeka ko ari umwunzi cyangwa umucamanza ubitse dossier zabo zirara zishya naho mwe muvugako Evode yahunze amakimbirane mu rugo rwe muribeshya cyane ahubwo namaze kubona ko hano muri comment umuntu yandika ibyo we yifuriza abandi ko bibabaho evode niba yaraje gutanga umusanzu we sicyo mwamuziza aho abo banyamadini kugeza ubu bakibundikiya abishi nibo question mark
Kanda hano umusubize

jano janos - 21/12/2016 saa 18:18

Me Evode turamwemera, ninumuhanga w'umunyamategeko wabyigiye koko ariko nk'umuyobozi uhagarariye imbaga y'abanyarwanda uzi indangagaciro na kirazira arimo gutanga urugero rubi cyane rwo kubahuka no gucritiqua ibitekerezo abandi batanze atabanje gushishoza. ngira ngo twese nkabanyarwanda ntawe udafite idini abarizwamo, kandi tuzi akamaro kamadini muguteza imbere mumuryango na societe muri rusange nkabantu bagira uruhari rukomeye mugushinga umuryango. ngirango igitekerezo monsegneur yatanze kirumvikana neza cyane kumunyarwanda wumva ikinyarwanda niyo yaba ari umwana ukivuka. ntamuntu uyobewe ibibazo biba mungo iwacu kndi we yisabiraga abayobozi nyuma yo gukaza umutekano wo mugihugu imbere ndetse nohanze hagomba nokureba no kumutekano wo mungo imbere no mumiryango tubamo kugira igihugu cyacu gikomeze kuba kiza no gutera imbere bishingiye kumuryango umeze neza nubwo bitagabanuka 100% ariko Me Evode yubahuka nyakubahwa Mosegneur ngo abimenya gute kandi nta mugoro agira. birababaje kbsa kumuyobozo twemera nka Evode ariko ndashimira Nyakubahwa Makuza wahise amusubiza neza.!
Kanda hano umusubize

tity - 21/12/2016 saa 15:04

Mwe muravuga uwababwira urwo twaboneye imbere y'abayobora akarere ka Gasabo ku birebana n'isoko rya Kimironko n'ibibanza bya Rusororo badusaba imisoro ariko ntibabiduhe. Jya narumiwe
Kanda hano umusubize

ndanda - 21/12/2016 saa 14:53

Evode ntacyaha yakoze mwimuhimbira ngo mumucishe umutwe aba bamunenga abenshi in inkomamashyi zishizemo ko zikunda igihugu na leta muri rusange zatunguwe cyane no kuva yarabaye minister yari umu opposant mugihe bo bahatswe kuva kera ntacyo baragabana. nawe se koko ibyabaye byakagombye gukabirizwa mwene aka kageni?
Kanda hano umusubize

LAURENT - 21/12/2016 saa 17:37

UBUSE URA MWUBATSE CYANGWA URAMUSENYE MWIZURA IBYAHISE KANDI NTIBIRYA GIKORA.NIGIHUGU NTI CYIBOHOYE BARAHARI.KANDI NABAKIROSHYE NABO BARAHARI. BARAVUGA IBIGOYE UKAVUGA IBIGORI.IBYO BAVUGA NUGUTEKINIKA BIRAHARI.RUSWA IRAHARI HAKORWA IKI NGO IVEHO.ESE WA BA MINISTRE,DEPUTE IMYAKA IRENGA 20 UKABA UGIKORA.NONE SE HARUTABIBONA.ON EST AUTORITE QUAND ON EST AUTORISE.
Kanda hano umusubize

williams - 21/12/2016 saa 14:04

Niko bimeze abayobozi benshi babeshya president Kagame,ku kibazo cyo kw'ishyura imitungo y'abaturage amasambu yabo yometswe kw'ishyamba rya gishwati hakaba hashize imyaka ine abaturage batarishyurwa imitungo yabo,ariko igihe nyakubahwa president asura akarere ka rubavu ministiri BIRUTA yabwiye president Kagame ko amafaranga ahari ariko nanubu ntayo turabona,mu icyumweru gishize ubwo inama y'umushyikirano yari hafi kuba baratujijishije baha abaturage nka batanu amafaranga maze igihuha kirakwira ko noneho twishyuwe,ariko nugutekinika kuko byarangiriye aho baduhumaga amaso kugingo tutabaza mu nana y'umushyikirano,ariko noneho turashaka gutanga ikirego kugirango turenganurwe.Imirasire.com mutubarize
Kanda hano umusubize

rutasi - 21/12/2016 saa 13:58

Yemwe erega ngo bavuga ibigondoye umuhoro ukarakara. Yvode ntacyo apfa na Musenyeri. Gusa nuko byamukoze mu Bwonko. Azi ko urugo rwe yarutaye Canada rwaka umuriro. Akaza gushaka ubuzima bushya. Shebuja nabandi bayobozi nubwo mu tabyandika. Turazi hari benshi Zasenyutse Kera. Nugukomeza umuco mubi wo kubeshyana , twerekana ko ntakibazo kandi mu Rugo byacitse. Ngo zirara zaka bwacya Zikazima. Musenyeri rwose warakoze Niwowe wenyine watanze igitekerezo. Abandi ni Abidishyi
Kanda hano umusubize

jolie - 22/12/2016 saa 13:31

erega urebye ingo hafi ya zose ziri mu manegeka,cyane cyane iz'abayobozi hamwe nabitwa ko bajijutse bize!
Kanda hano umusubize

- 21/12/2016 saa 13:48

Abanyamakuru namwe muri babi,Yebaba weeeee ndebera iyi foto mwashyize hano ku nkuru,uziko nanjye ubwo ndimukuru duhuye munzira areba kuriya nakwiruka nkakiza ayanjye,none ari umwana bahuye !Ubu ari umusirikare wamucika, mbega Evode...
Kanda hano umusubize

John - 21/12/2016 saa 13:11

Yaba ari musenyeri cg me Evode ntawari ukwiye gushyirwa mu majwi!Hariya ni mu rubuga rw'ibitekerezo aho umuntu avuga uko abyumva bigasesengurwa ikiri ngombwa kigashyirwa mu myanzuro,ibindi byaba ari amatiku no guteranya abantu! Icyo nanjye nemera n'uko ibibazo mu muryango biriho kandi ntibizashira burundu kandi na kera byahozeho bike ugereranyije n'ubu ahanini byakuruwe n'abagore bafashe uburinganire nk'inzira y'ubwigomeke ku bagabo!
Kanda hano umusubize

umusaza - 21/12/2016 saa 14:46

@ john reka kujijisha ngo bombi bafite uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo. ikibazo kiri hano ni ugusenya umuntu si ukuba buri wese yaratanze igitekerezo cye. iyo Evode akoresha imvugo irimo ikinyabupfura akagaragaza ko musenyeri yibeshye ibyo yavuze ataribyo yenda nari kumwumva ariko yashubije akanga, atukana wagirango ni umushumba si umuyobozi.
Kanda hano umusubize

Samantha Lindsay - 21/12/2016 saa 12:53

Ariko Se Ko H E Yibaza Impamvu Badatumira Ingabire Marie Imakurata Kweriwe Wamumenyesha Ukuri Akora Iki Ngo Imaculle Atumirwe Mubyo Biganiro? Murwanda Umunyakuri Ni Umwe H E Na Marie Immacule Nibo Bababazwa Nibyo Abo Bacancuro Bakorera Rubanda Uwiyunze Se Kumabandi Yiwaje Intwaro Ahise Yinjirwa Na Parazite Yitekinika? Rwanda We!! Evode Aryozwe Kubahuka Nyirubutungane Mgr Twubaha Twese
Kanda hano umusubize

williams - 21/12/2016 saa 12:51

Niko bimeze abayobozi benshi babeshya president Kagame,ku kibazo cyo kw'ishyura imitungo y'abaturage amasambu yabo yometswe kw'ishyamba rya gishwati hakaba hashize imyaka ine abaturage batarishyurwa imitungo yabo,ariko igihe nyakubahwa president asura akarere ka rubavu ministiri BIRUTA yabwiye president Kagame ko amafaranga ahari ariko nanubu ntayo turabona,mu icyumweru gishize ubwo inama y'umushyikirano yari hafi kuba baratujijishije baha abaturage nka batanu amafaranga maze igihuha kirakwira ko noneho twishyuwe,ariko nugutekinika kuko byarangiriye aho baduhumaga amaso kugingo tutabaza mu nana y'umushyikirano,ariko noneho turashaka gutanga ikirego kugirango turenganurwe.Imirasire.com mutubarize
Kanda hano umusubize

Samantha Lindsay - 21/12/2016 saa 13:19

Ikibazo Si Ubeshya. H E Amaze Kumenya Ko Abashywa Kuki Adafatira Ingamba Abo Bamubeshya? Kurwaza Se!!!! Hari Abazima Bivuze Iki? H E Nashaka Kumenya Ukuri Azage Abaza Nibibi Bagezeho Babivuge Azasanga Ibibi Aribyo Byinshi
Kanda hano umusubize

Kabasha Os - 21/12/2016 saa 12:45

Icyo mugomba kumenya n uko iyo bavuze ibigoramye imihoro irakara. Kw ikibitiro, Evode ubwe nawe yaje muri uriya mwanya ahunga ibibazo by umuryango we.
Kanda hano umusubize

zikama Nyagahene - 21/12/2016 saa 12:41

Ese buriya Me Evode uwizeyimana uwavugako yapfobeje jenoside ubwo yasuzuguye ibitekerezo bya nyakubahwa musenyeli uhararanira imibereho yabashyakanye cyane rubanda rugufi Abarokotse ubwo yaba abeshe?ubisuzumye neza wasanga Evode agifite ibitekerezo nkibyo yahoranye akiri muri canada ubwo yihandagaza,akavugango igihugu kiyobowe nagatsiko kamabandi.Evode yarakwiriye kugenda agapfukama, muntebe ya penetensiya
Kanda hano umusubize

kabera - 21/12/2016 saa 12:36

Muraho basomyi. Mubyukuri mubitekerezo habamo nindanga gaciro .Evode yarihuse kumyaka ye nubumenyi avuga afite ntago bangana nibyo yakoze. Gusa ndakekako abantu bose bavuye hanze gahunda yimutobo itagakwiye kuba iyabava RDC. Nabandi birakenewe ko ibageraho. Rucagu aracyafite akazi ko kwigisha indanga gaciro no koza ubwonko. H.E kagame azi gukosora ibitagenda. Abavodavoda baramubangamira natwe baradusebya.
Kanda hano umusubize

kabera - 21/12/2016 saa 12:35

Muraho basomyi. Mubyukuri mubitekerezo habamo nindanga gaciro .Evode yarihuse kumyaka ye nubumenyi avuga afite ntago bangana nibyo yakoze. Gusa ndakekako abantu bose bavuye hanze gahunda yimutobo itagakwiye kuba iyabava RDC. Nabandi birakenewe ko ibageraho. Rucagu aracyafite akazi ko kwigisha indanga gaciro no koza ubwonko. H.E kagame azi gukosora ibitagenda. Abavodavoda baramubangamira natwe baradusebya.
Kanda hano umusubize

Zali - 21/12/2016 saa 12:35

Abanyarwanda mugira amatiku. Ubwo muracyari kuri Evode? Ngo gutekinika Perezida? Ubwo murashaka kumucisha umutwe, ariko ntacyo azaba. Tworoherane.
Kanda hano umusubize

SEMAFARA Remy - 21/12/2016 saa 12:09

Ibyo uyu wa Civil Society avuga nibyo 100%.Abayobozi benshi baba bashaka kwerekana ko bayobora neza,bishakira umugati.Ibibazo bili mu ngo ni byinshi cyane.Imanza za Gatanya,abashakanye bacana inyuma (adultery),abohereza abagore babo n'abana muli Europe,Canada,Usa kugirango basigare mu Rwanda n'inshoreke zabo ku buryo bworoshye,etc... Cyokora nta muntu numwe wakuraho ibibazo isi ifite.Buli gihe twandika hano tubwira abantu ko umuti nta wundi uretse Ubwami bw'imana.Nkuko tubisoma muli Daniel 2:44,ku munsi w'imperuka imana yacu yitwa Yehova izakuraho ubutegetsi bw'abantu ku isi hose kubera ko bwananiwe gukuraho ibibazo isi ifite.Noneho imana ishyireho ubutegetsi bwayo,aribwo bwami bwayo.Ni YESU ubwe uzahabwa ubwo butegetsi bw'isi nkuko tubisoma muli Ibyahishuwe 11:15.Noneho akureho ibibazo byose,harimo urupfu,uburwayi,ubusaza,ubukene,akarengane,ubusumbane,etc...Isi yose ihinduke Paradizo.Niyo mpamvu YESU yadusabye gusenga dusaba imana ngo "Ubwami bwawe nibuze" (Let your kingdom come).Umuntu wese ushaka kuzaba muli Paradizo,agomba kwiga Bible neza agahinduka kandi agashaka imana ashyizeho umwete.Kuko abibwira ko ubuzima gusa ari amafranga,akazi,politike,etc...abo ntabwo bazaba muli Paradizo.Imana ibita abanzi bayo kubera ko bibera mu byisi gusa (Yakobo 4:4).Iyo twandika ibi,tuba dushaka ko namwe mumera nka twe.Mukiga Bible,mukajya mu materaniro ndetse mugakora umurimo YESU yasize asabye abakristu nyakuri bose nkuko tubisoma muli Yohana 14:12.Uwo mulimo ntawundi,ni kubwiriza ubwami bw'imana mbere yuko IMPERUKA iza (Matayo 24:14).Mujye mureba ukuntu twirirwa duhamba abantu bakomeye kandi bali bakize.Mwikishinga abababwira ngo iyo dupfuye tuba "twitabye imana".Ntabwo ari byo.Iyo upfuye wiberaga mu byisi gusa,biba birangiye utazazuka.Ariko abantu bashaka imana bagakora ibyo yadusabye,bazazuka ku Munsi w'Imperuka,bahabwe ubuzima bw'iteka (Yohana 6:40).Mushake ubwami bw'imana Imperuka itaraza.Ibi mubona bibera mu isi (Pollution,climate change,Nuclear arms proliferation,terrorism,etc... byerekana ko Imperuka iri hafi.Wikibwira ngo tuba dukabya.Imana ubwayo niyo yavuze ko kuli uwo Munsi izica abantu bose batayumvira.Byisomere muli Yeremiya 25:33.Ikibazo nuko abanyamadini bashishikazwa gusa n'icyacumi,ntibigishe bene ibi tuba tubabwira.Nyamara byanditse muli Bible.Bakabehsya abayoboke babo ngo iyo bapfuye baba bitabye imana.It is a lie.
Kanda hano umusubize

mitabu celestin - 21/12/2016 saa 12:08

Ariko uriya muyobozi wa Societe civil ufite ikibazoki?gukosora M.Nnzakamwita ntabwo aruguca inkaamabere.turimugihugu gifite ubwisanzure mukugaragaza ibitekerezo.Ubuse wavugako nawe byashobokako NZAKAMWITA/CYANGWA Gatolica bagutekinitse yaba abesha?
Kanda hano umusubize

umusaza - 21/12/2016 saa 14:49

@ mitabu ni wowe ufite ikibazo ahubwo niba warumvise ko evode yakosoye Mgr. uti turi mu gihugu gifite ubwisanzure? kuri wowe kwisanzura bivuga gusuzugura/ gutuka no gupfobya abandi?
Kanda hano umusubize

LAURENT - 21/12/2016 saa 17:44

AHA NAWE SUKO BYA MUBABAJE GUSUMBYA ABANDI AHUBWO NUKO ARUMUKOZI WABA PADIRI.ARIKO NUBWO MU RWANDA HABAYE AMAHANO,NTA KINYABUPFURA ABANTU BAKIGIRA MUSENYERI NI NYIRICYUBAHIRO. UBUSE UNDI TWAKUBAHA NINDE?
Kanda hano umusubize

Pedro - 21/12/2016 saa 11:47

Nonese musenyeri bapfobeje ni rukamba cg ni nzakamwita?
Kanda hano umusubize

idee claire - 21/12/2016 saa 13:18

njyewe numva ho nabogamiraho cyaneko ntamibare bose bagaragaje ariko gusa ibyo umuyobozi wa societe civil avuga ndetse n'ibyo Musenyeri yavuze birashoboka ahubwo ababishinzwe nibakurikirane barebe ikibitera mbereyuko basenya umuryango izompamvu arizo kenshyi zivamo ihohoterwa ritandukanye rikorerwa mungo: imirwano yahato mungo, intonganyi zitashira kubashanye, divolce, ziri yongera, kwicya nogukomeretsa kubagize umuryango, guhungabana kubukungu mu muryango, kwiyongera kw'irwara zibyorezo kubagize umuryanga bituruka kuribyo byose.Ihungabana kubana Abana bakomoka mumiryango nkiyo barangwa no Guta ishuri biriyongera, uburaya, kubyara inda zitazwi, kwandura irwara..., kunwa no gucyuruza ibiyobya bwenge babigira umwuga, mayibobo, ibikorwa byurugomo barabiyoboka, ubujura, ubutubuzi, byose bisozereza kugufungwa cg gupfa ect..... Nagirango mbaze M. Evode nabandi murabonako societe nyarwanda ibyobintu bitarimo? ntirengagijeko nahandi kw'isi naho biriho ariko igisubizo cyabyo sukubiceceka Ngo turigutekinika non ubwo uba uri gushora societe uyoboye muri tramatisme iri continuit........ murakoze.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X