Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Urukundo >> 

Menya amagambo y’urukundo arusha andi kuryohera amatwi y’umukobwa.

Burya umukobwa wese ashimishwa n’amagambo meza aturuka mu kanwa k’umukunzi we.

Ahanini muri iyi minsi abasore ntibakigira imitoma myinshi babwira abakobwa ahubwo usanga bivugira amagambo asanzwe kandi abakobwa bakunda amagambo abarata ndetse anataka ubwiza bwabo kandi ni byo koko ko umuhungu avuga neza umukobwa bakundana kandi biranabashimisha burya.

Mu buzima busanzwe abakobwa bakunda amagambo meza y’urukundo gusa hari n’abayabwirwa bakakwereka ko bitabakozeho ariko burya iyo bageze hirya ntibabura kubitekerezaho kandi burya nubwo atabikwereka ako kanya gusa birabashimisha rwose akenshi niyo mpamvu uzumva umukobwa yivugisha ati: uziko inshuti zanjye zambwiye yuko nseka neza ati ese wowe ntago ujya ubibona? Ugasanga aravuga n’utundi tugambo bamubwiye twiza, aho aba ashaka kukumvisha ko ugomba kumubwira amagambo meza atandukanye.

Umva amwe mu magambo meza ashobora kuba arusha ayandi kuryohera ugutwi k’umukobwa cyangwa se kunyura umutima we.

Indoro n’inseko yawe biranezeza

Kumenya gukundana no kugira urukundo bigaragarira mu kumubwira amagambo meza ugendeye kubyiza ubona inyuma bimutatse.

Inseko, amaso, imisatsi, ingendo n’ibindi ubona mbese wibanda ku bwiza bwe akaba aribwo urata. Ibi biramunezeza rwose akenshi n’ubimubwira uzumva agushimiye

Undutira abandi kuko uri mwiza cyane

Buri mukobwa wese ni mwiza mu buryo bwe, kandi nta kintu umukobwa akunda nko kubwirwa ko ari mwiza.
Murebe mu maso, maze umubwire witonze kandi ubikuye ku mutima uburyo ubona ubwiza bwe bukurutira ubw’abandi bakobwa bose.

Nkunda uko unyitaho iyo turi kumwe

Mubwire ko iyo muri kumwe, umubwire amagambo meza aryoheye amatwi uti “iyo turi kumwe mpinduka icyaremwe gishya, nkaba umuntu mushya”. Amagambo nk’ayo aramunezeza kuko umukobwa akunda kumva ko hari ibyiza azana mu buzima bwawe no mu mibereho yawe, mubwire uburyo kuba umufite ari ikintu cy’ingenzi mu buzima bwawe ko kumubura waba utakaje ikintu gikomeye.

Ntagufite sinabasha gutuza cyangwa kubaho

Iri ni ijambo rituma umutima w’umukobwa umera nk’uri gushonga, agatwarwa wese kuko ahita yumva afite uruhare k’ubuzima bwawe Kumva ko ari urubavu rwawe, ko mutari kumwe ntacyo wakwigezaho bituma yumva aguwe neza mu mutima kandi bikamunezeza.

Uri byose kuri njye, uri ubuzima bwanjye

Nta kindi kintu nshimira Imana kirenze kuba yarakumpaye. Iri ni ijambo ryo gushiraho akadomo ku rukundo rwanyu, ntushobora kuribwira umukobwa mukundanye vuba,ni iryo kubwira umukobwa wihebeye, maze ukaba uwe nawe akaba uwawe kuburyo mwaba mwanategura kurushinga.

Amagambo nk’aya ashimisha abakobwa kuko uba u umugaragariza ko umukunda by’ukuri ko niyo mwabana aba yumva ko atahisemo nabi.

Alphonsine

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Raphael - 15/01/2017 saa 09:28

Turabashimira ukomukomeza kutwigisha gutegura ejo hazaza hafite umurongo mukomeze kutwigisha
Kanda hano umusubize

meddy - 14/01/2017 saa 19:46

muraryohey
Kanda hano umusubize

mudoni Gadi - 12/01/2017 saa 15:13

Eee kbsa Ibyoni Ibintu byubwenjye Kubantu Batazi Guterrta Mukomeze Kubaha Imurongo.
Kanda hano umusubize

jay king - 12/01/2017 saa 14:45

ubu byarahindutse umukobwa umubwira amagambo Meza aherekejwe nifaranga. naho se kuvuga amagambo gusa bayashyira mugifu?
Kanda hano umusubize

nshimiyimana saadi - 12/01/2017 saa 13:36

iyo mitoma irakenewe tu%
Kanda hano umusubize

nshimiyimana saadi - 12/01/2017 saa 13:35

iyo mitoma irabayd tu.
Kanda hano umusubize

VALENC - 12/01/2017 saa 11:56

Mbega Amagambo Meza Cyane
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X