Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Minisitiri w’Intebe aratunga agatoki Abafaransa mu gukingira ikibaba interahamwe ngo zikomeze Jenoside

Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi, aravuga ko abafaransa bagize uruhare rukomeye mu guhungisha interahamwe muri Kongo hagamijwe ko zongera kugarurwa mu Rwanda ngo zirimbure abatutsi bacitse ku icumu.

Ibi Minisitiri w’Intebe yabitangaje kuri uyu wa gatatu ubwo yari mu gikorwa cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi basaga 50,000 bashyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Murambi, ruri mu Karere ka Nyamagabe mu ntara y’Amajyepfo.

JPEG - 50.2 kb
Abaturage bari baje mu gikorwa cyo kwibuka ku rwibutso rwa Murambi

Minisitiri Murekezi yavuze ko Abafaransa bakoze ibikorwa byinshi bitandukanye byo gushyigikira ubwicanyi bwakorewe abatutsi mu 1994. Yanavuze ko mu gihe interahamwe zamaraga gutsindwa n’ingabo za RPF, Abafaransa bazihungishije mu mashyamba ya Congo kugira ngo bazazigarure kwica n’abarokotse.

Yagize ati “ Abafaransa bari kuri bariyeri zashunguraga abanyarwanda zihereye ku irangamuntu yanditsemo ikiswe amoko, bakomeje gutanga intwaro, gutanga inama kuri Leta byagaragariraga buri wese ko irimo gukora Jenoside.”

JPEG - 39.1 kb
Minisitiri w’intebe Anastase Murekezi yunamira inzirakarengane zazize Jenoside ku rwibutso rwa Murambi

Yakomeje agira ati “Abafaransa baje hano muri Zone Turquoise, kugirango bakingire ikibaba interahamwe, abanyapolitike b’abicanyi bari bamaze gutsindwa n’ingabo za FPR Inkotanyi barimo babahungisha baberekeza mu mashyamba ya Congo kugirango bazabagarure bakomeze gukora Jenoside mu Rwanda.”

Minisitiri Murekezi kandi yavuze ko kuba Jenoside yarateguwe ndetse n’abagize uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ryayo byose bifitiwe gihamya kandi ko ababigizemo uruhare bagomba kubibazwa.

Yagize ati “Ibyo Abanyarwanda barokotse Jenoside babonye, ibyo abanyarwanda b’inyangamugayo bavuga, ibyo abakoze jenoside biyemereye mu nkiko Gacaca no mu zindi nkiko, ibyanditswe kuri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, ibigaragara mu mafilime atandukanye yakozwe kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, byose ni gihamya ko jenoside yakozwe mu Rwanda yateguwe kandi ababigizemo uruhare bose bagomba kubibazwa, n’abatarafatwa bazafatwa.”

Minisitiri w’Intebe kandi yanavuze ko amateka y’u Rwanda akeneye kumenyekanishwa kugirango abagipfobya jenoside bakumirwe, aboneraho gusaba CNLG (Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside) gufatikanya na RDB muri gahunda ya Tembera u Rwanda, maze hakongerwamo no gusura inzibutso za Jenoside kugirango abantu barusheho kumenya amateka ya jenoside yakorewe Abatutsi.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

munezero - 13/04/2017 saa 16:49

Twanze gutoberwa amateka kandi twanze kuba insina ngufi.
Kanda hano umusubize

- 13/04/2017 saa 15:47

MWIHNGANE TUBALINYUMA
Kanda hano umusubize

- 13/04/2017 saa 12:40

Izongirwa Bantu Zihanwe Byimazeyo Kuko Sabantupe ..
Kanda hano umusubize

- 13/04/2017 saa 12:39

Izongirwa Bantu Zihanwe Byimazeyo Kuko Sabantu.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X