Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia yasoje uruzinduko rwe mu Rwanda asiga ibihugu byombi bishimangiye umubano

Kuri uyu wa Gatandatu nibwo Minisitiri wa Ethiopia Hailemariam Desalegn na Madame n’itsinda ryari ribaherekeje basoje uruzinduko rwabo rw’iminsi itatu bagiriye mu Rwanda aho basize hemejwe gushimangira umubano ukomeye hagati y’ibihugu byombi.


Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Hailemariam Desalegn, Madame we Roman Tesfaye hamwe n’itsinda ryari ribaherekeje basoje uruzinduko rw’iminsi itatu rw’akazi bagiriraga mu Rwanda. Ni uruzinduko rusize ibihugu byombi bishimangiye umubano mu nzego zitandukanye.

Ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali i Kanombe, minisitiri w’Intebe wa Ethiopia na Madam we ndetse n’itsinda bari kumwe, bari baherekejwe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, Madam we Jeannette Kagame n’abandi bayobozi mu nzego nkuru z’igihugu.

Mu ruzinduko rwabo, Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Hailemariam Desalegn yagarutse ku mubano w’ibihugu byombi avuga ko hari byinshi u Rwanda na Ethiopia bahuriyeho birimo no kuzamura iterambere ry’umuturage.

’’Hari inyandiko nasomye zivuga ko Ethiopia n’u Rwanda ari bimwe mu bihugu bicye bihagaze neza ku bijyanye n’intego z’ikinyagihumbi, ibihugu byombi byakorana, byahahirana."

"Nubwo twatangiriye hasi, inzego zacu z’abikorera zitishoboye kubera amateka yacu, ubu zitangiye kuzamuka ndetse no kwigira mu bushobozi, hagiye kubaho gukorana, Ethiopia Airlines na Rwandair bagiranye amasezerano meza y’ubufatanye, bagiye gukorana bya hafi, ni urwego dutangiriyeho kandi ruratanga ikizere cy’imikoranire y’ibihugu byombi"

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame nawe yagaragaje u Rwanda rutazacogora kugirana umubano n’ibindi bihugu mu gihe cyose byagirira Abanyarwanda akamaro,"Afurika itangiye kumva icyo bisaba kugira ngo ubukungu buzamuke, yaba ari ibijyanye n’imiyoborere, ndetse n’imirongo migari yo guhangana n’ibibazo, ibyo bigakenera amahoro kugirango ubashe gukora ibyo ukora, kandi turakorera hamwe kugira ngo tubashe kugera kuri ibyo bisabwa bityo ubukungu burusheho gutera imbere kandi mu nyungu z’abaturage bacu, iyo ushyize abaturage imbere nibwo buryo bwiza bwo kugera kuri byinshi"

Mu minsi itatu yari amaze mu Rwanda, Minisitiri w’intebe wa Ethiopia yasuye ibikorwa by’iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza mu Burasirazuba no mu Majyaruguru y’igihugu.

Madam we, Roman Tesfaye nawe yasuye ibikorwa bigamije guteza imbere abagore mu Burasirazuba bw’u Rwanda, anasura Ikigo cya Isange One Stop Center gifasha abahuye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa mu ngo.

Bruce Mushumba

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X