Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Minisitiri w’ubuhinzi yabijijwe ibyuya imbere y’abadepite nyuma yo kubura ibisubizo 12 by’ibibazoyabazwaga


Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi Dr Mukeshimana Gerardine ntiyabashije kubona ibisubizo binyuze abadepite ubwo yari yatumijwe gutanga ibisobanuro kuri gahunda zinyuranye zitatanze umusaruro zirimo gahunda ya Girinka, ikigo cya RAB kitarakemura ibibazo bijyanye n’imbuto nziza. Ibisobanuro yahaye abadepite ntibyabanyuze biba ngombwa ko yongera guhamagazwa ngo yongere atange ibindi bisobanuro

Bimwe mu bibazo byibanzwemo n’abadepite nk’uko byari byaragagajwe na komisiyo y’ubuhinzi mu nteko ishinga amategeko harimo gahunda ya Girinka, imwe mu mishinga itaratanze umusaruro ungana n’amafaranga yayishowemo, ikigo cya RAB kitarakemura ibibazo by’imbuto nziza ku bahinzi nanubu zikaba zigitumizwa hanze n’umusaruro w’ikigo utaboneka uko bishakwa.

JPEG - 48.8 kb
Minisitiri Mukeshimana Gerardine ntiyabashije gutanga ibisubizo binyura abadepite

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Mukeshimana Geraldine ubwo yasobanuriraga Abadepite ibibazo biri mu buhinzi n’ubworozi n’ibyakozwe.

Dr Mukeshimana Geraldine, Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi yasubije ibibazo 12 Abadepite babajije birimo kuba na n’uyu munsi ikigo RAB gishinzwe guteza imbere ubuhinzi kitarabasha kubonera abahinzi imbuto nziza zikorewe mu Rwanda bidasabye ko zitumizwa hanze.

Ibindi bibazo bifitanye isano n’uko Girinka yagaragayemo ibibazo byinshi, imishinga cyane iyo kuzamura abatuye mu byaro no guteza imbere ubuhinzi yashowemo amafaranga menshi ariko rimwe na rimwe umusaruro wayo ukaba muke.

Abadepite bari basabye Minisitiri gukora imbonerahamwe igaragaza aho umushinga runaka wakuye abaturage n’aho wabagejeje n’inzitizi zagaragagaye.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, ushinjwa gutanga ibisobanuro bicagase na bamwe, abandi bakavuga ko ibisobanuro bye byari rusange, yavuze ko ikigo RAB cyahuye n’inzitizi z’imihindagurikire y’ibihe yatumye haduka indwara mu bihingwa by’imyumbati, urutoki n’ibigori.

RAB kandi ngo kuva yashingwa mu 2010 igahurizwa hamwe n’ibigo bitatu, RADA (Rural Agricultural Development Authority), RARDA (Rwanda Animal Resources Development Authority (RARDA) na ISAR (Rwanda Agricultural Research Institute) ngo yagize inzitizi yo kutagira abashakashatsi bahagije n’ibikorwa remezo byari ku rwego rwo hasi.

Yagize ati “RAB yahujwe n’ibigo RADA, ISAR na RARDA, nk’uko bikunze kugaragarira mu bigo byahurijwe hamwe byaje gutuma ubushakashatsi bugenda gahoro, nta n’ubwo bwabuze nk’uko bikunda kuvugwa, bwarakomeje ariko ntabwo bwagiye bwihuta kugira ngo bugere ku kigero kifuzwaga.”

Ku kibazo cy’inzobere zitabasha gukora amoko mashya y’ibihingwa (varietees) yavuze ko hari abantu batanu bazarangize kwiga muri uku kwezi, n’abandi batatu boherejwe kwiga muri 2015, mu gihe mu bijyanye n’ubuvuzi bw’ibihingwa hari abantu babiri ngo barimo kubyiga.

Yavuze ko ibikorwa remezo bizakomeza kongerwa. Indi nzitizi mu bijyanye no kugira ngo u Rwanda rubone imbuto ihagije kandi nziza ngo ni iy’uko abatubuzi nta bumenyi bafite ndetse hakaba hari ikibazo mu bahinzi kijyanye n’imyumvire yo kutagura imbuto.

Ibyo kugabanya imbuto itumizwa hanze, Minisitiri yavuze ko RAB yagiranye ubufatanye n’ibigo mpuzamahanga bikora imbuto kugira ngo zigeragezwe mu Rwanda.

Ati “Kuva muri 2015 RAB yashyize imbaraga nyinshi mu mikoranire n’ibigo mpuzamahanga bikora ubushakshatsi, isaba amoko mashya y’ibihingwa kuko akenshi ayo moko ashobora gukorerwa ‘breeding’ cyangwa agakorerwa igerageza, ayo moko yageragejwe mu Rwanda hagamijwe kubona imbuto mu buryo bwihuse, ubu hari amoko 29 RAB irimo igerageza, amoko 12 y’imyumbati yavuye mu kigo gikora ubushakashatsi mu karere ka Tropical turimo, amoko y’ibirayi yavuye mu kigo cy’Isi cyita ku birayi n’ibijumba, amoko 21 y’ingano yavuye mu kigo cyo muri Nigeria.
Hatangiye kugeragezwa amoko y’imboga n’imbuto yavuye mu kigo cy’Isi cyita ku bijyanye n’imbuto. Ubu hatangiye gutuburwa amoko meza mashya yageragejwe mu kigo RAB mu rwego rw’ubushakashatsi, hari amoko 9 y’ibigori bya hybrid, amoko 10 y’ingano, amoko ane y’umuceri, imyumbati hari amoko abiri ageragezwa mu kigo cy’ubushakashatsi cya Karama, hari amoko abiri ya soya yasohotse n’amoko ane y’ibirayi, RAB yanatangiye gukora hybrid z’imyumbati.”

Ibi bisobanuro kimwe n’ibindi bivuga ku mirongo migari iri muri politiki zo kuzahura ubuhinzi n’ubworozi, Abadepite bavuze ko biri rusange basaba ko Minisitiri yagenda akitegura akazagaruka atanga ibisobanuro birasa kuri buri kibazo mu byo yabajijwe.

Avuga ku mikorere ya RAB, Hon Munyangeyo Theogene yagize ati “RAB ubushakashatsi, RAB ubuhinzi, RAB, RAB, RAB, RAB, ibigo duhora dukora aha, rwose dukwiye kubitekerezaho, jyewe ndabona ari nk’ikamyo ya T 10 tugenda tukamena ku ngorofani itwara Kg 150…”

Kuri Hon Niyonsenga Theodomir abona ko RAB ikwiye kugabanya amafaranga itanga mu gutumiza imbuto hanze agahabwa abize ubuhinzi badafite akazi, bagahabwa amahugurwa y’igihe gito na bo bakinjira mu butubuzi bw’imbuto kuko ngo mu bindi bihugu nka Cameroon byarakozwe bitanga umusaruro.

Yavuze ko bigoye ko imbuto yaboneka mu Rwanda mu gihe RAB itinda cyane kwishyura abatubuzi. Ati “Nkurikije uko yatugejejeho ibisobanuro mu magambo ntabwo bisubiza ibibazo biri kuri terrain (mu baturage), twari dukeneye road-map (inzira) y’uko ibibazo bizakemuka. Reka njye ku kibazo cy’imbuto, turabaza ngo ubushakashatsi RAB ikora buzatanga ibisubizo ryari, ngo duhagarike gukomeza gutumiza imbuto, ariko nta gisubizo tubonye, ntabwo tuzi niba ari ejo cyangwa ejo bundi, niba bizakomez agutya nk’uko bisanzwe, ni ukuvuga ngo nta gahunda iriho mu yandi magambo.Yigeze kutubwira ku kibazo cy’abatubuzi, abatubuzi iyo urebye bacibwa intege na RAB cyangwa MINAGRI muri rusange kuko niba hashize amezi atandatu umuntu yaratubuye akaba atishyurwa urambwira ko ubutaha azatubuza amafaranga akuye he, kandi birahari.”

Isaha ya saa kumi n’ebyiri igeze, Abadepite basabwe ko bemerera Minisitiri agakomeza gutanga ibisobanuro ku bibazo by’Abadepite 20 kuri 71 bari mu Nteko, habamo kujujura, bituma batorera uwo mwanzuro inshuro ebyiri.

Mu matora ya mbere Abadepite 36 batoye bemera ko akomeza mu gihe hari hakenewe amajwi 37, abandi 13 batora banga, 10 barifata andi majwi 14 aba imfabusa. Nyuma habaye andi matora 32 bamera ko Minisitiri akomeza, 17 batora babyanga 10 barifata andi majwi aba imfabusa.

Ntagihindutse, kuri uyu wa kabiri mu masaha ya nyuma ya saa sita, Minisitiri azakomeza atanga ibisobanuro ku bibazo yabajijwe n’Abadepite.

Uretse Minisitrri y’ubuhinzi abandi bari batumijwe ni Minisitiri w’Ubucuruzi, Inganda n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba, bose bagombaga gutanga ibisobanuro mu magambo ku bibazo byagaragaye muri raporo ku ngendo Komisiyo y’Ubuhinzi, Ubworozi n’Ibidukikije yakoreye mu Turere tw’Igihugu kuva tariki ya 18/10/2016 kugeza ku ya 04/11/2016, mu rwego rwo kureba aho gahunda ya Girinka n’iy’ibigo by’ubushakashatsi zigeze zifasha abaturage kwikura mu bukene.

Indi raporo bagombaga kuvugaho ni iy’ibibazo byagaragajwe na Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano ku ngendo yagiriye mu Turere kuva tariki ya 20/10/2016 kugeza ku ya 03/11/2016 hagamijwe kureba imikoreshereze y’impano n’inguzanyo Igihugu gifata mu rwego rw’iterambere ry’abaturage.

Minisitiri w’Ubucuruzi, Inganda n’Ibikorwa by’umuryango wa Africa y’Iburasirazuba, Francois Kanimba ntiyabonetse kubera izindi mpamvu nk’uko Minisitiri w’Intebe yabyanditse abimenyesha Inteko, Abadepite bemeje ko azagenerwa ikindi gihe akaza gutanga ibyo bisobanuro.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Michel - 6/04/2017 saa 11:00

Erega,ntimurengaye uyu minister: ashobora kuba atamenya ibibera muri RAB kuko ari ikigo kiyobowe n`abantu biyita aba PHD, kandi bafite weakness bahisha, bityo ntibanabe bamiuha reports zuzuye kuko abenshi ni abanyacyubahiro badakangwa ngo nzakwirukana niba utampaye report. Nawe se Umuyobozi runaka yashyizweho n Inama y abaministers, ni nayo ibakuraho, uyu minister ni we uzahangara kugira icyo ahuindura ku muntu atashyizeho? Bahembwa fr atubutse ariko bakagaragaza umusaruro nkene.
Kanda hano umusubize

Atete - 5/04/2017 saa 15:23

ko abashoboye bahari se bamushimiye bike yakoze maze bakamusezerera.
Kanda hano umusubize

kabera - 4/04/2017 saa 21:58

Murakoze ntumwa za rubanda, muzanyarukire i musave mu karere ka gasabo aho bita muri semences umurenge wa bumbogo aho rab ifite isambu muzumirwa. Amafranga yacu weeee
Kanda hano umusubize

NDORI - 4/04/2017 saa 18:41

RAB y'uyu munsi wagirango ibamo abantu batyize kandi nyamara ngo bafite za PHD. None se nyine wasobanura ute uko abantu babura imbuto kandi hari abaturage babyize? Uziko ibutare uhabona utubuto twatubuye na ISAR mbere y'intambara? Ba Daphrose bakora iki ko mperuka ari ba ingenieure? Nukuduha za fiya zidafite akamaro gusa? Reba imyumbati baduhaye uko imeze pe?N'akumiro gusa
Kanda hano umusubize

Karenzi Emmy - 4/04/2017 saa 15:44

Ariko mwabaye gute mureke amarangamutima yanyu,aba Depite bari mu kazi kabo kandi baragakora beza cyane ahubwo niba batumizaga n'abandi bose bakisobanura,wabonye ko aho H.E ,ageze hose bamutura ibibazo bimwe bakabaye barakemuye mbere ahubwo abadepite bacu bakomereze aho bagere no muli Private secter,mwe mwihaye kunenga abadepite,ndabamenyesha ko Minister ayobora minisiteri irimo abakozi barenze 100,ibyo bamubaza n'inshingano ze agomba kubisubiza nibyo ahemberwa,atabishobora agatanga umwanya abandi bagakora,yabishobora agakomeza AKAZI,Murakoze
Kanda hano umusubize

jordan smith - 4/04/2017 saa 14:03

umuntu si mashini kuburyo yakorera ibintu icyarimwe pee!!!! hagize uwo baha izo nshingano murabo badepite nabo ntiyabishobora kuko ntibyo roshye peee. banjya bavuga ngo uyu munsi ninjye nawe ejo niwowe.
Kanda hano umusubize

KAGABO Ariel - 4/04/2017 saa 13:01

Minister ararengana.Ntako Minsters baba batagize,ariko ubushobozi bw'umuntu bugira limits.Ni nko kubaza impamvu Minister w'Ubuzima adakuraho INDWARA. Ntabwo yabishobora.Aho gukomeza kwibaza impamvu Ministers badakora ibi n'ibi,tujye dushaka Ubwami bw'imana,ni kuvuga Ubutegetsi bw'imana duhora dusaba mu isengesho tubwira imana ngo "Ubwami bwawe nibuze" (Let your kingdom come).Ubutegetsi bw'imana nibuza,ibibazo dufite byose bizashira:Urupfu,indwara,ubusaza,ubukene,ubushomeri,etc.... (Ibyakozwe 21:4).Isi yose izahinduka Paradizo (2 Peter 3:13).Ndetse n'ubutayu (desert) buveho nkuko tubisoma muli Yesaya 35:6.Ku bantu batabizi,UBUTAYU bungana na 1/3 cy'ubutaka bwose buli ku isi.ISI nimara kuba Paradizo,izaba ishobora guturwaho n'abantu barenga Miliyari/Billions 40. Ubu isi ituwe n'abantu zirenga Billions/Miliyari 7.Mu isi nshya ivugwa ahantu henshi muli Bible,ndetse na YESU yarayigishaga (Matayo 5:5),muli iyo si tuzaba dukina n'intare,inzoka,etc...nkuko tubisoma muli Yesaya 11:6-8.Nubwo amadini menshi yigisha ko abantu beza bose bazigira mu ijuru,siko Bible ivuga.Ahubwo Bible yigisha ko abakiranutsi benshi bazasigara ku isi izahinduka Paradizo,ariko imana izarimbura abantu bakora ibyo itubuza (abicanyi,abajura,abasambanyi,etc...Bisome muli Imigani 2:21,22. Ku munsi w'imperuka,imana izabanza imenagure ubutegetsi bwose bwo mu isi nkuko tubisoma muli Daniel 2:44,noneho ubwo butegetsi bw'isi imana ibuhe YESU,ategeke isi yose n'ijuru (Ibyakozwe 11:15).Niyo mpamvu YESU yadusabye gushaka ubutegetsi bw'imana,aho kwibeshya ko ministers bakuraho ibibazo dufite (Matayo 6:33).Baragerageza ariko ni hahandi ntabwo bashobora gukuraho inzara,ubukene,indwara,etc...UBWAMI bw'imana gusa nibwo buzabishobora.Niyo mpamvu YESU yasabye Abakristu nyakuri kujya mu mihanda bakabwiriza Ubwami bw'imana (Matayo 24:14).YESU yadusabye gukomeza umurimo yakoraga wo kujya mu nzira tukabwiriza abantu kandi ku buntu,ibyerekeye ubutegetsi bw'imana (Yohana 14:12.Ese ukora uwo murimo cyangwa wibera mu byisi gusa?Menya ko abibera mu byisi gusa,imana ibita ABANZI bayo (Yakobo 4:4),kandi ko izabarimbura bose ku Munsi w'Imperuka wegereje (Yeremiya 25:33).NIMUKANGUKE.Mwihera mu byisi gusa kandi mwitwa abakristu.
Kanda hano umusubize

magorwa - 4/04/2017 saa 20:38

urashaka kuvugako bazacya bashyiraho umuyobozi ubundi akajya munzu agasenga bikikora sha nawe wararindagiye icyabwira ikigutunze
Kanda hano umusubize

Bosco - 5/04/2017 saa 12:42

Ubwo ukaba uvuze ubutumwa rero nawe!
Kanda hano umusubize

citoyen - 5/04/2017 saa 15:31

Ibi babyita kurindagira! Ikibazo nuko uzanye ubujiji bwawe ku rubuga aho ushobora no kurindagiza abatari bake. Ujye wisomera Yesaya yawe ariko unamenye ko uri umutwaro ku gihugu kuko ntacyo ukora, ntacyo umariye abandi.
Kanda hano umusubize

Faustin - 5/04/2017 saa 18:58

Yewe! ndatangaye pe! Yaba Magorwa, na Citoyen mwese wagira NGO imfizi yababyaye nimwe. umva nshuti. mu 1Abakorinto 2:14 haravuga ngo Ariko umuntu wa kamere ntiyemera iby'umwuka w'Imana kuko arubupfu kuri we akaba atabasha kubimenya kuko bisobanurwa muburyo bw'Umwuka. lero ntawakurenganya disi ahari Yesu akugiriye Ubuntu akaguhishurira nibwo ahari wanyenyeza ukagira nawe ibyubona nahubundi muragona Imana Nsenga ibagenderere knd ibatunganye mw'Izina rya Yesu.
Kanda hano umusubize

b - 4/04/2017 saa 12:50

bazasure station ya RAB MUTUTU bazasanga nta na hectare imwe ihinze
Kanda hano umusubize

jimi - 4/04/2017 saa 12:29

yewe ndabona uno mugore yariye indimi kbsa yamwaye
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X