Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Minisitiri w’ubuzima yamaze ubwoba abanyarwanda ku cyorezo cya Ebola cyabonetse muri Congo

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Diane Gashumba arahumuriza Abanyarwanda n’abagenderera u Rwanda nyuma y’uko Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima ryemeje ko hari icyorezo cya Ebola mu majyaruguru ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo

Kuri uyu wa 13 Gicurasi ni bwo Ishami ry’umuryango w’Abibumbye (OMS) ryemeje ko ibyagaragaye mu majyaruguru y’igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ari Ebola, mu gice cya Bas Uele ku birometero birenga 1,609 uturutse ku mupaka w’u Rwanda

Nk’uko bigaragara mu itangazo rya OMS, ngo Ebola yatangiye kugaragara muri iki gihugu gihana imbibi n’u Rwanda ku wa 22 Mata, kuva icyo gihe hamaze kugaragara abarwayi 9 muri bo babiri barapfuye umwe byemezwa ko yahitwanywe na Ebola.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara rigasinywaho na Minisitiri w’Ubuzima Diane Gashumba, iyi minisiteri irahumuriza Abanyarwanda n’abarugenderera ko hafashwe ingamba mu gukumira iki cyorezo bakaba basabwa kutagira ubwoba

JPEG - 34.6 kb
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Diane Gashumba

Ngo Minisitiri y’Ubuzima ifatanyije n’inzego bireba zose binyujijwe mu itsinda rishinzwe ubutabazi bwihuse hashyizweho ingamba zo kugenzura icyorezo cya Ebola kandi ikaba yiteguye bihagije.

Indwara ya Ebola yandurira mu maraso cyangwa amatembabuzi y’umuntu uyirwaye iyo ahuye n’umuzima.

Iyi ndwara irangwa no kugira umuriro, kurwara umutwe, kuribwa mu ngingo, kubabara mu muhogo, gucika intege, guhitwa, kuruka cyane kandi kenshi, kuribwa mu nda no kuva amaraso ahantu hose hari umwenge ku mubiri w’umuntu.

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

muntuwimana - 17/05/2017 saa 16:19

Gusa uzibuke no kugenzura uko mu mavuriro yo mu Rwanda cyane cyane mugiturage bimeze uzumirwa .Mbese ye Nyakubahwa mubyeyi muyobozi aho uziko mu ivuriro rya Rusatira-Huye mu majyepfo hari abaganga batanga imiti muri farumasi batarize na Pirimeri. Igisekeje bayitanga batukana bayitiranya kuburyo umurwayi umwe ashobora no guhabwa iri kugipande cyundi umukurikiye.Mbese byarayoberanye.Si nsebanyije uzaze utunguranye cyangwa se uzarebe uko kuva mu mwaka itanu ishize abakoze bagiye bapangwa mu maserivise uzumirwa.
Kanda hano umusubize

Rwamiheto David - 14/05/2017 saa 05:52

icyocyorezo gikumirwe hakirikare kandi burimunyarwanda wese nibyizakoyamenya ibimenyetso byayo kandi amatangazo akongerwa kumaradiyo nomubitangazamakuru byinshi
Kanda hano umusubize

VIJAY BURUNDI - 14/05/2017 saa 07:35

TWEGE NATWE NKABARUNDI TUGIYE GUKORA IBISHOBOKA TUYIZIBIRE IYO EBOLA ITARATWINJIRANA.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X