Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Monaco Cafe yazanye TV yambere nini izifashishwa mu kureba imikino inyuranye by’umwihariko kuri Pasika

Muri Restaurent ya Monaco Cafe bazanye Televiziyo ya rutura izajya yifashishwa mu kureba imikino itandukanye by’umwihariko imipira y’iburayi,aho abayireba kugeza ubu bamaze kuryoherwa mu rwego rwo kwizihiza Pasika ntacyo babashinja.

Impamvu nyirizina iyi TV yazanywe na Konka Group Ltd, ngo ni ugushyira mu bikorwa ibyo abakiliya bagana muri Monaco Cafe babasabye,aho ngo bari barambiwe kujya kurebera imipira ahandi bakababyiga cyangwa ntibizere umutekano w’ibyabo dore ko ubusanzwe iyo uri muri iyi restaurent uba wagirango uri iwawe.

Iyi Tv kugeza ubu ntahandi ushobora kuyibona mu Rwanda usibye aha yajyanwe by’umwihariko kandi bikaba ari uburyo bwo gutuma abaguzi bishimira umunsi wa Pasika uzaba kuri icyi cyumweru,ari nako hazaba umukino ushyushye ku mugabane w’i Burayi uzahuza Manchester City na Manchester Utd.

Muri monaco Cafe habarizwamo icyayi kiza ndetse na Juice Coctails nziza wasangira N’umukunzi wawendetse hakaba harimo n’inzoga zamoko yose dore ko bigerera kuruganda rwazo

Ku buhanga bw’igikoni aba bagabo bafite akazi gakomeye ko kujya bateka vuba ibikenewe mu minota mike ishoboka.

Sibyo gusa ku bantu bafite abana namwe ntabwo ba bibagiwe kugeza ubu niba ufite umwana wawe ugashaka ku mujyana aho yakwishima mufate umuzane muri Monaco Cofe maze yidagadure na bandi bana Dore ko ari heza cyane.

Uretse muri Monaco Cafe yashyize abayigana i Gorora,Ku rundi ruhande rero na Konka nayo ifite icyo yageneye abakiriya bayo bose bakunda kuza guhaha ibikoresho bya byayo,yabahaye promotion ku bikoresho bisanzwe bizwiho gukomera no kuramba.

Ibi bigasanishwa n’uko n’ubusanzwe mu gihe cy’iminsi mikuru ko iyi sosiyete isanzwe ikubita hasi ibiciro ngo ibatanye n’abanyarwanda kwishima by’umwihariko no kubateza imbere bava mu bwigunge,nkuko byagaragaye mu minsi ishize ko ku biciro bisanzwe byagabanyijweho 30%.

Kuri ubu mu maduka yose ya Konka uhasanga ibikoresho bicomekwaho firigo (Fridge Guard) na televiziyo (TV Guard), imashini zimesa imyenda (iz’ibiro umunani na 12), ibyuma byo muri salon byumutsa imisatsi (Hair Dryer), utwuma duteka umuceri (Rice Cooker), Laptops nziza, ndetse na telefoni zigezweho (smart phones) kandi byose bikaba byagabanyijwe ibiciro mu rwego rwo guha abakiliya Pasika.

Uhasanga kandi ibyuma bitanga ubushyuhe cyangwa ubukonje bizwi nka Air Conditioners, utwuma duteka icyayi cyangwa amazi ( Kettles), amashyiga ya kizungu (cuisinières), imashini zibika amazi zizwi nka Water Dispenser, za Firigo z’ubwoko butandukanye, n’ibindi.

Tubibutse ko iyo uguze ibikoresho muri Konka Group Ltd wese ahabwa garanti y’amezi 14, akarusha kakaba mu gihe haje abakiliya bishyize hamwe bakorera ahantu hazwi bashobora guhabwa ideni bakazagenda bishyura buhoro buhoro.

Amaduka ya Konka ushobora kuyasanga mu Mujyi wa Kigali rwagati hafi ya KCB ku muhanda ugana ku bitaro bikuru bya Kaminuza (CHUK), no mu nyubako nshya ya T2000, aho bafite abiri rimwe riri ku marembo ku muhanda ugana muri gare, ndetse n’irindi riri ku muhanda ugana kuri Sulfo,mu gihe Monaco Cafe nayo iherereye mu nyubako ya T 2000, mu nyubako yo hasi, mu marembo magari ya T 2000.

Ukeneye ibindi bisobanuro wabasura ku rubuga rwabo www.konkaproducts.com, cyangwa kuri paji yabo ya facebook ariyokonkaproducts, cyangwa ukabahamagara kuri 0788547212.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

genda - 15/04/2017 saa 20:16

nonese murabona mwene ngofero yaharira mujye mubyamamaza iyo hirya nkibingibi nibitesha umuntu umutwe
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X