Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Mpayimana arasaba inkiko gacaca ko zajya gukorera mu mahanga mu gukurikirana abakoze Jenoside bihisheyo

Mpayimana wamaze gutangaza ko aziyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda mu matora ateganyijwe mu kwezi kwa Munani uyu mwaka, arasaba ibihugu by’amahanga gufasha abanyarwanda bahaba bagashyiraho inkiko gacaca.

Mpayimana arasanga ari bwo buryo bushoboka bwo kuzakemura ibibazo ku bakekwaho bahemutse n’abahemukiwe baba mu mahanga.

JPEG - 18.7 kb
Mpayimana ngo inkiko gacaca zikwiye kujya gukorera no hanze y’u Rwanda

Mu itangazo yageneye abanyamakuru ryagiye ahabona muri ibi bihe u Rwanda n’amahanga bibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe abatutsi, Mpayimana yavuze ko yifatanyije n’abazize ndetse n’abarokotse Jenoside.

Uyu mugabo yamaze gutangaza ko azahatana mu matora y’umwanya w’umukuru w’igihugu azaba mu kwezi kwa munani uyu mwaka.

Mu kiganiro Mpayimana yagiranye na radio Ijwi ry’Amerika yasobanuye ko yemeranya bidasubirwaho n’umurimo inkiko gacaca mu Rwanda zakoze mu kunga abanyarwanda, agaheraho asaba ko no mu mahanga habaho gacaca ku banyarwanda.

Mpayimana avuga ko igihe bizagorana ko buri gihugu cyagira icyo gikora kuri ubu busabe bwe ashobora no kuziyambaza umuryango w’abibumbye.

Muri ibi bihe u Rwanda n’amahanga bibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe abatutsi, Mpayimana wamaze gutangaza ko aziyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu aravuga ko bitewe n’uburyo ingingo ya jenoside ifite uburemere hari abagira ubwoba bwo kuyitangaho ibitekerezo bagahitamo guceceka abandi ku mbuga nkoranyambaga nka facebook bagahitamo guhindura imyirondoro. Agasanga hakwiye amasomo y’uburere mboneragihugu ajijura abanyarwanda.

Inkiko gacaca mu Rwanda ubuyobozi bushima ko zaciye imanza zigera kuri miliyoni 2 mu gihe gito, ari n’imwe mu mpamvu Mpayimana aheraho asaba ko no mu bihugu by’amahanga bicumbikiye abanyarwanda ubu buryo bwakoreshwayo mu kunga abanyarwanda.

Gusa na none ntawabura kuvuka ko hashobora kuvuka imbogamizi zitari nke n’igihe iyi gahunda yaramuka yemejwe mu mahanga.

Izo mbogamizi zishingiye ku bigaragara kuko ubuyobozi bw’u Rwanda bugaragaza ko bwatanze impapuro zita muri yombi abakekwaho uruhare muri Jenoside basaga 600 hirya no hino ku isi kandi bamwe mu bo bukurikiranye buvuga ko uko ikoranabuhanga rirushaho gutera imbere na bo barushaho kwihinduranya, haba mu masura no mu myirondoro.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Mutinganyi Jean - 13/04/2017 saa 08:27

Wimutuka azanye igitekerezo cy'indashyikirwa, kdi Nina Ari inda sinzi niba wowe ahari kujya iyawe haragiye umunwa
Kanda hano umusubize

Norah - 12/04/2017 saa 17:40

Wararwinjiye arko ntuzarusohokamo!!urambabaje!!rska turangize kwibuka ubundi tukwereke
Kanda hano umusubize

barya - 12/04/2017 saa 15:42

hhhhhhhhhhhhhhhhhh ni murebe uyu muntu ushaka kuba umukuru w'igihugu ukuntu ameze. njye singuciyintege ark umenyeko abanyarwanda twajijutse ubu tuzi guhitamo. ntibizagutangaze usanze witoye wenyine
Kanda hano umusubize

jyajya - 12/04/2017 saa 11:50

namaco yinda wowe karye impungure fatiyambere ujya mubufaransa gushingayo izonkiko karye umuceri mubisi ntuzwi nomumudugudu wiwanyu nguriyamamaza keretse niba ushaka kuba unukuru wumudugudu
Kanda hano umusubize

Kayiranga Aaron rutimirwa - 12/04/2017 saa 16:47

Nibyiza ko izonkiko gacaca zakwirakwizwa kuko ndumva intego yawe arinziza igamije guhana.Ariko ngewe ndumva arinko kubasangisha imbabazi aho baherereye ese urashaka koroshya ibyaha ko inkiko gacaca zagabanyirizaga ibihano abemeye ibyaha bagasaba imbabazi? ndagukemanze pee sinkwizeye
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X