Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Mpayimana Philippe yitandukanyije na RNC ashima Perezida Kagame

Mu gihe muri Kanama uyu mwaka mu Rwanda hateganyijwe amatora y’umukuru w’igihugu,bamwe mu bashaka kuziyamamariza uwo mwanya bakomeje kugaragaza imigabo n’imigambi y’ibyo bageza ku banyarwanda mu gihe batorewe uwo mwanya.Mpayimana Philippe uri muri abo ahamya ko n’ubwo ashaka kuzahatana kuri uwo mwanya ngo ntari mu bashyigikiye ishyaka rya RNC ritavuga rumwe na Leta y’u Rwanda cyangwa Nahimana Thomas washinze leta ye ikorera mu buhungiro.

Avuga ko abantu bagomba guha icyizere abayobozi bitoreye, akavuga ko Perezida Paul Kagame bashobora kuzahatana mu matora y’umukuru w’igihugu ari intangarugero muri Afurika kubera ibikorwa bye.

JPEG - 90 kb
Mpayimana Philippe witeguye guhatana mu matora y’umukuru w’igihugu

Ibi yabigarutseho ashaka gusobanura ko nta muntu n’umwe ushobora guhungabanya umutekano w’u Rwanda kabone n’iyo yaba arwanya leta kuko ntaho yamenera ashimangira ko u Rwanda rutera rudaterwa.

Ati “ Ntabwo ari kuvuga ko ndi mu ruhande rwa Nahimana Thomas washinze guverinoma cyanywa se abandi bose nka ba RNC, u Rwanda ruratera ntabwo ruterwa".

Yakomeje agira ati"Nta muntu uzashinga Ishyaka rye hanze maze avuge ko ishyaka rye rikorera hanze ahubwo naharanire iryo shyaka rigire icyicaro mu Rwanda, n’ubwo yaba amashami ariko abe amashami y’umutwe uri mu gihugu.”

Yaboneyeho gusaba aya mashyaka kuza gukorera mu Rwanda agaharanira iterambere ry’igihugu. Ati ” Ayo mashyaka yose arimo za RNC, FDU Inkingi bya Shema party ariya yose n’Abanyarwanda bayarimo niyo mpamvu bagomba kumva ko bafite uruhare mu majyambere y’igihugu .“

Ubwo kuri uyu wa gatanu taliki 5 Gicurasi yagaragarizaga itangazamakuru imigabo n’imigambi ye yakomoje ku minisiteri zimwe ngo kuri we zitagikenewe, muri izo avugamo ishinzwe Ibiza n’impunzi ndetse anahamya ko yayikuraho mu gihe atowe ahubwo akayisimbuza Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Abanyarwanda baba mu mahanga.

Ati “ Ni yo minisiteri nzaheraho nkuraho, nshyireho minisiteri ishinzwe abanyarwanda baba mu mahanga, maze hagire ibintu byose bihinduka, bituma abanyarwanda aho bari hose mu isi hose batumva ko ari abantu babari inyuma babinginga ngo baze batahe.”

Avuga ko MIDIMAR yagize akamaro mu gihe cyayo ubwo hari umubare munini w’Abanyarwanda bari barahunze igihugu.

Akavuga ko inshingano zayo zidakenewe muri iki gihe, ko izi nshingano ikora zaharirwa Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga naho Ibiza bikaba byahabwa ishami mu nzego z’imibereho y’abaturage.

Ati “ Igituma impunzi zidataha ni uko badashaka kubisabwa, ahubwo bagomba kwiyumva ko u Rwanda rubarimo bagataha ku bushake bwabo, ntibakajye babanginga ahubwo bakumvira ibyo bo bashaka kuko n’u Rwanda barufiteho uburenganzira.”

Gusa avuga ko guhererakanya ubutegetsi biba bikwiye gukorwa mu mahoro nta muturage uhohotewe. Ati ” Guhinduranya ubutegetsi byagenda neza nanjye ( Mpayimana Philipe) nkaba ndi umwe mu bakandida bashobora kuyobora uwo mwanya.”

Amatora y’umukuru w’igihugu Mpayimana yifuza gutangamo kandidatire ye azaba tariki ya 3 Kanama 2017 ku Banyarwanda bazatorera mu mahanga, naho abazatorera mu Rwanda ni ku itariki ya 4 Kanama 2017.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Samantha Lindsay - 7/05/2017 saa 06:22

Ariko Nkuyu Mucomedie Arashya Yarura Iki? Ngaho Yahetse Abana Mumugongo Mumuco Wacu Ntaho Umugabo Aheka Ngaho Gutega Bodaboda None Ngo Arifashisha Abanyarwanda Ngo Bamutere Inkunga Mukwiyamamaza!!! Ibyo Arimo Biboneka Ko Ari Rore Yahawe Yokwisekereza Abababaye Ubonye Yakagize Imigabo Nimigambi Nkiya Mwene Assinapol Ko Iriya Produir Iriyo Dukeneye Kumva Mumatwi Yacu Naho Uyu Mu Manpower Arannya Kuyumye Yararutanze None Se Ko Uwo Yaje Guhatana Nawe Amushima Aje Kumwakira? Cg Yaje Muri Pic Nick
Kanda hano umusubize

bangobango - 7/05/2017 saa 03:11

Genda winywere icyai n'imigati ubutegetsi ni ubwa hi
Kanda hano umusubize

yesyes - 6/05/2017 saa 13:25

arikose harumuntu uba perezida atarahitinze nkuyu ntazwi azwi nase nanyina nabobavukana gusa . umenya habamo ifaranga ariko niyompamvu
Kanda hano umusubize

Augustin - 6/05/2017 saa 09:42

Ariko se ubundi uyu mugabo ari mu biki?
Kanda hano umusubize

gf - 6/05/2017 saa 09:15

Genda rwose wowe nta jwi ryange naguha.Ese abagusinyira bo uzababona.wASABYE SE KUBA GITIFU W AKAGARI KO NUMVA WAGIYE KWAMAMAZA KAGAME!
Kanda hano umusubize

Agaca - 6/05/2017 saa 07:52

Il ne faut pas reingurgiter ce qu,on a vomi.Sauf les chiens qui le font les etres humains ne le font plus.
Kanda hano umusubize

Agaca - 6/05/2017 saa 07:51

Il ne faut pas reingurgiter ce qu,on a vomi.Sauf les chiens qui le font les etres humains ne le font plus.
Kanda hano umusubize

Hatangimana Jacques - 6/05/2017 saa 06:58

Ubundi se yigeze abamuri RNC?
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X