Monaco cosmetics

Mu Burundi batangiye icyunamo cyo kwibuka icyo bise Jenoside yakorewe abahutu

Mu gihugu cy’u Burundi hatangiye icyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 45 Jenoside bavuga ko yakorewe abahutu n’ubwo umuryango w’Abibumbye utayishyira muri Jenoside zakozwe kuri iyi si.

Nyamara mu gihugu cy’u Burundi, n’ubwo nta Jenoside izwi yahabaye ndetse n’Umuryango w’Abibumbye ukaba utayizi, kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Mata 2017, hatangijwe igihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe abahutu mu 1972.

Ahantu hatandukanye mu mujyi wa Bujumbura, hagaragaye ibyapa bivuga ko tariki 28 na tariki 29 Mata 2017 ari iminsi yo kwibuka Jenoside yakorewe abahutu bo mu Burundi mu 1972, ni ukuvuga ko hashize imyaka 45.

Abantu bavuga ko ari bo mu miryango yarokotse iyo Jenoside ndetse bishyize hamwe, bakoze urugendo mu mutuzo mu murwa mukuru w’u Burundi ari wo Bujumbura, banashyira hanze igitabo cy’amapaji arenga 700 bashingiraho bagaragaza iperereza bakoze kuri ubwo bwicanye bita Jenoside, bagasaba ko abayirokotse bakwitabwaho byihariye kandi bagahabwa ubutabera.

Ubwicanyi bwabaye bukemezwa ko ari Jenoside ndetse kugeza n’ubu buzwi n’Umuryango w’Abibumbye, bwose bwabaye mu kinyejana cya 20. Burimo Jenoside yakorewe abanyarumeniya hagati y’umwaka w’1915 n’1923, hakabamo Jenoside yakorewe abayahudi kuva mu 1939 kugeza mu 1945 ndetse na Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Hari ubundi bwicanyi bwagiye bubaho, Umuryango w’Abibumbye ukabukoraho ubushakashatsi ariko bikarangira byemejwe ko atari Jenoside. Mu Rwanda hagiye haba ubwicanyi mu myaka itandukanye bwibasiraga abatutsi, nko mu 1959, mu 1973 no mu myaka micye yabanjirije Jenoside yo mu 1994, ubwo bwicanyi bugafatwa nk’ubwabanjirije Jenoside yabaye mu 1994 ndetse bugafatwa nk’inzira y’itegurwa ryo gutsemba abatutsi, ariko Jenoside yemewe n’Umuryango w’Abibumbye ni iyabaye kuva muri Mata 1994 kugeza muri Nyakanga 1994 ubwo ingabo za FPR Inkotanyi zabohoraga igihugu zikanahagarika Jenoside.

Kugeza ubu, Jenoside zizwi zabaye ku isi zikemezwa n’Umuryango w’Abibumbye ko atari ubwicanyi busanzwe ahubwo ari "Jenoside", ni eshatu zirimo iyo mu Rwanda yakorewe abatutsi, iyakorewe abayahudi ndetse n’iyakorewe abanyarumeniya.

Nyamara abantu n’amashyirahamwe atandukanye mu gihugu cy’u Burundi nabo bemeje ko habayemo Jenoside yakorewe abahutu ndetse hatangijwe n’icyunamo cyo kwibuka abayiguyemo.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

VERSACE - 1/05/2017 saa 06:50

Nta caha kitazamenyekana cagiriwe munsi y' ijuru Imana ni nkuru itwereka ibintu vyinshi nuko nanone umuntu ari umucumuzi atabibona. Micombero yakoresheje iguvu ziwe mu kwica Abahutu mugabo yibagirwa ko nawe umusi wiwe uhari azapfa. yari umu présida wi gito yíca abaturage biwe.
Kanda hano umusubize

Ntareyakanwa - 1/05/2017 saa 03:36

Byose birashoboka! Kuki se mu Rwanda bamwe mu bahutu bigabije abatutsi bakabica ndetse bakabicana na bamwe mu bahutu bitwaga ibyitso by'abatutsi? Birashoboka rwose Kandi cyane ko n'i Burundi abatutsi baho ubwo bari ku Ngoma baba barishe abahutu by'indengakamere dore ko Hari n'amakuru avugako muri icyo gihe Hari na zimwe mu nsoresore ndetse n'abagabo bakuze by'abatutsi n'abanyarwanda babaga mu nkambi z'impunzi I Burundi nabo bafatanyaga na batutsi b'i Burundi kwivuna umwanzi akaba ari nayo mpamvu Hari abari kubisamira hejuru ngo babirwanye kuko basanga bizabakoraho ! Erega aka Karere kacu k'ibiyaga bigari hakiyongeraho Soudan, Somalia hose hagiye hakorwa mo za Genocide nuko ababiri inyuma bagenda babihisha ariko akari kera byose bizagaragara maze Imana ihorere abayo Bose bishwe bazira uko bavutse. Mana komeza wigaragaze urashoboye.
Kanda hano umusubize

Ntareyakanwa - 30/04/2017 saa 19:53

Niba Koko ONU yarigeze Kwemeza ko ubwicanyi bwakorewe abahutu bo mu Burundi muw'1972 ari Genocide, nibaza neza ntashidikanya ko izo rapports zose zigihari kdi akari kera ukuri kuzagaragara! Gusa njye icyo nibaza kdi cyanshanze ni uko late Col. Bikomagu yarinze apfa atabajijwe uruhare rwe ku rupfu rwa H.E Late Ndadaye Merchiol wishwe n'ingabo yari abereye Chef d'etat major, kdi na nyuma yo kwicwa Kwa Ndadaye abaperezida Bose bagiyeho bamusubirira cg bamusimbuye nta bwo bigeze bagaragaza uwamwishe! Ikindi muri Kano Karere kacu k'ibiyaga bihari, hagiye habamo ubwicanyi ndenga kamere ku buryo ubwo bwicanyi bukwiye kwiteza Genocide kuko bukwije ibimenyetso bisaba kugirango bwitwe yo. Aha twavuga ubwicanyi bwakorewe abazayirwa(abanyekongo bubu) kdi bukibakorerwa kuva 1996 kugeza ubu , tukavuga ubwicanyi bwakorewe abagande nyabo ubwo Yoweli Museveni yari mu rugamba rwo gufata ubutegetsi ,tukavuga genocide yakorewe abatutsi muw'1994 mu Rwanda, then tukambuka tukajya muri Soudan aho abirabura bishwe kakahava ku buryo na nubu bakicwa aho babonetse hose muri kiriya gihugu doreko urwango bafitiwe n'abarabu baho rurenze urwo interahamwe zari zifitiye abatutsi. Tanzania naho nubwo babitsimbye ariko ku bwA Nyerere Kambarage Julius , naho hishwe benshi . Ibimenyetso bigiye bihari hose uretse ko tubyirengagiza tubireba. MANA tabara.
Kanda hano umusubize

paul - 29/04/2017 saa 16:39

uburundi nibukore iperereza kubagize uruhare muri jenocide yakorewe abahutu,maze inkiko gacyacya zitangure!
Kanda hano umusubize

kambali - 29/04/2017 saa 16:09

mu biyaga bigali amaraso y'abahutu n'abatutsi bishwe kandi bacyicwa azagaruka abahatuye bose.. mutegereze
Kanda hano umusubize

claude - 29/04/2017 saa 09:42

1993 habayiki? aha
Kanda hano umusubize

mpatsem - 29/04/2017 saa 08:17

Ndumva nabo bakwiye kwibuka ababo ntakibazo kirimo kuko natwe twibuka abacu. Kwibuka bituma ibyabaye bitongera kuko nabato bamenya ibyabaye bakabyirinda. Urwanda n'uburundi byari byarokamwe n'umudayimoni w'amoko.
Kanda hano umusubize

muranga sifa - 29/04/2017 saa 06:11

Erega bacumugani bukirundi bati ubwenge burarahurwa kandi Bible ivugako uwicishije inkota nawe bazomwicisha inkota.noneho uwakoze ineza azishurwa ineza .kandi kuvugako umuntu yiciwe numuburenganzira bwiwe .kumbe murabiziko Ari trufu mukosha.
Kanda hano umusubize

jim - 29/04/2017 saa 04:49

kwinjira mubintu bitabareba murabishoboye
Kanda hano umusubize

garang - 29/04/2017 saa 03:06

biriiya niturufu ya politike yabahutu bari kubutegetsi ,barashaka kumarira abatutsi muri gereza bitwaje iyongirwa genocide itazwi!!!!!! nkurunziza we c ubu ntarimo gukora genocide yabatutsi bucece!!!!!!! ariko ngewe uriya muperezida nyoberwa niba atekereza neza peee ,ngaho yanze infashanyo ya PAM ngo nuko yinjiye iturutse Mu Rwanda kdi abaturage bashira!!!!!! uyu akwiye kwitabwaho afite ubunyamaswa burenze ukwemera.
Kanda hano umusubize

SHALIMAR - 29/04/2017 saa 09:36

Hewe GARANG@, Wewe, uraraba ubikuraba arivyo vy' irwanda kuko bino birakurengeye. Noneho uwagize ino Génocide ya Bahutu ari mu kuzimu kwa satani, ntazogera ku garuka hano kw' isi kwica Abahutu
Kanda hano umusubize

shyaka - 28/04/2017 saa 19:00

Nkuru nziza ya racanganyikiwe,ingoma ye ntizaramba kwima kaza umuco witonesha nivangura,Ubu erega abiyita abahutu baravuna umuheha bakongezwa undi,iyi miyoborere nu yagiswa.ntushobora kuyoborare abantu mundorerwamo yamoko NGO bizaguhire. igihe kiragera bakakwuhinduka .nashyire umupira has I arebe uko abandi babigenza .keretse nibayibitseho NBC nkiza koreya ya ruguru. ariko afire amavoka n'inyanya byo MU kamenge ni mbonerakure nibwo butunzi bwe niyitonde bitazamubyarana amazi
Kanda hano umusubize

ert - 28/04/2017 saa 16:02

Nonese biratwengeje abandiko tubona begeranije ubuhanga nibisigarira vyimpuzu zabishwe muburundi berekanyiki kimwe tuzi abarundi baricanye muri ntega namarangara nabagutu bapfuye gusa dusenge imana ubwicanyi butsindwe ntibizongere
Kanda hano umusubize

- 28/04/2017 saa 15:52

kuki murinze kwongerako "icyo bise"?
Kanda hano umusubize

Ryarenga - 28/04/2017 saa 15:45

Iyi nkuru yanditswe nabi cane. Mu burundi harabayeho genocide muri '93 yaremejwe na ONU. Leta y uburundi ica irabika iyo rapport. Ivyabaye muri '72 ntawuzi ukuri. Igitangaje abategetsi bubu nibo bari bakwiye kubitubwira neza kuko benshi babuzemwo ababo. None kuki batambitse izera ba se na sewabo bambitswe iceyi? Kuki bahisemwo gukorana n abagirizwa kuba aribo bashize mu ngiro iryo honyabwoko.
Kanda hano umusubize

Vital-nkurunziza - 28/04/2017 saa 15:14

NDASHIMYE INGINGO YA RETA YOKWIBUKA ABARI BARIBAGIWE.
Kanda hano umusubize

ert - 28/04/2017 saa 15:11

Nonese biratwengeje abandiko tubona begeranije ubuhanga nibisigarira vyimpuzu zabishwe muburundi berekanyiki kimwe tuzi abarundi baricanye muri ntega namarangara nabagutu bapfuye gusa dusenge imana ubwicanyi butsindwe ntibizongere
Kanda hano umusubize

juma denis - 28/04/2017 saa 15:11

nimba onu itayemeza ubwo ntayigeze ibaho nubwicyanyi busanzwe nibihangane ahubwo barimo bayitegura mugihe nkurunziza we arimo yicya abahutu mwibanga yiyita umuhutu
Kanda hano umusubize

kkkkkk - 28/04/2017 saa 15:04

NYAMARA NTAWAPFA KUBITERA UTWATSI KUKO NTAGO ONU ARIYO IMENYA KO JENOSIDE YABAYE KURUTA ABAYIKOREWE. UBURUNDI BURIGENGA. BUZI IBYABUBAYEHO NIMUBUREKE. NABWO BWARABABAYE. GUSA MURI AKA KARERE BIRAGIYE KO UBWICANYI BUKORERWA ABAHUTU BWAKWITA JENOSIDE. ARIKO NTACYO NUBUNDI UWAPFUYE ABA YAPFUYE.
Kanda hano umusubize

- 28/04/2017 saa 14:56

Nibatware bazotwarura abahutu ico bazi nukwica no kuzuz inda zitazigera zihaga,ikind naco 1993 abatutsi bafuye bangan iki?bari bazi ngo bahonej abatutsi ariko nubu baracarabacakara babatutsi abenshi.
Kanda hano umusubize

- 30/04/2017 saa 09:07

Urambabaj Uracafis Ivyiyunviro Nkivyo!!!
Kanda hano umusubize

SHALIMAR - 28/04/2017 saa 14:56

Halleluah, Halleluah, Nivyiza gooose!!! ariko vyaribikwiye ko ico cibutso kiba i Bujumbura kuko ariho ihonyabwoko rya Bahutu ryataguriye, Imana rugiravyose riregukishe abo bose bakoze ihonyabwoko rya Bahutu imbere ya Sentare mpuzamakungu mpana vyaha. Hanyuma Bana b' imana, Micombero MIchel yarapfuye, ari mukuzima kwa satani ntabwo azogera kugaruka kw' isi kwica Abahutu.
Kanda hano umusubize

SHALIMAR - 28/04/2017 saa 14:55

Halleluah, Halleluah, Nivyiza gooose!!! ariko vyaribikwiye ko ico cibutso kiba i Bujumbura kuko ariho ihonyabwoko rya Bahutu ryataguriye, Imana rugiravyose riregukishe abo bose bakoze ihonyabwoko rya Bahutu imbere ya Sentare mpuzamakungu mpana vyaha. Hanyuma Bana b' imana, Micombero MIchel yarapfuye, ari mukuzima kwa satani ntabwo azogera kugaruka kw' isi kwica Abahutu.
Kanda hano umusubize

mugisha - 28/04/2017 saa 13:16

mubareke nabo gigeragereze wenda hari icyo bizatanga, natwe mbere amahanga amwe ntiyabyemeraga kubera uruhare babigizemo, nabo rero ububirigi ntibuzaborohera kuko bufite akaboko muri buriya bwicanyi kuza kugera no kuri Ndadaye yewe n'uyumunsi Nkurunziza bamugera amajanja, bikunze bamukurikiza se bishe muri 72. gusa ubu bwicanyi bwagiye buba bwo murwanda no muburundi habaga hari ibihugu bikomeye biburinyuma kubwinyungu zabyo. murwanda ho hari ibihugu bitashakaga gutakaza RDC ibindi nabyo biyishaka kungufu bititaye kubapfa uko baba bangana kose, muburundi ho uburayi ntibwifuzaga ko abashinois na abarusiya babatwara kiriya gihugu, nubu ruracyageretse hasi hejuru.
Kanda hano umusubize

mugisha - 28/04/2017 saa 13:16

mubareke nabo gigeragereze wenda hari icyo bizatanga, natwe mbere amahanga amwe ntiyabyemeraga kubera uruhare babigizemo, nabo rero ububirigi ntibuzaborohera kuko bufite akaboko muri buriya bwicanyi kuza kugera no kuri Ndadaye yewe n'uyumunsi Nkurunziza bamugera amajanja, bikunze bamukurikiza se bishe muri 72. gusa ubu bwicanyi bwagiye buba bwo murwanda no muburundi habaga hari ibihugu bikomeye biburinyuma kubwinyungu zabyo. murwanda ho hari ibihugu bitashakaga gutakaza RDC ibindi nabyo biyishaka kungufu bititaye kubapfa uko baba bangana kose, muburundi ho uburayi ntibwifuzaga ko abashinois na abarusiya babatwara kiriya gihugu, nubu ruracyageretse hasi hejuru.
Kanda hano umusubize

YIRIRWAHANDI Egide - 28/04/2017 saa 13:00

Ibi jye ndabibona nko gushaka kwigana Abanyarwanda.Kuva kera,hagati y'u Rwanda na Burundi haba Rivalry (Rivalite).Tugira agahenge iyo ba Presidents bombi bahuje ubwoko. Iyo badahuje ubwoko haba ikintu cyo guhangana.Mulibuka muli 1972 president Kayibanda ashaka kurwana na President Micombero.Buliya ni uburyo president wa Burundi ashaka kwerekana ko n'abahutu bishwe,bityo agakangura abahutu bo mu Rwanda.Igihe cyose Rwanda na Burundi bazagendera ku moko,nta mahoro arambye tuzabona.Igitangaje,nuko mu Burundi no mu Rwanda bavuga ko amoko yiyunze byarangiye.Biriya by'i Burundi birimo gukongeza urwango hagati y'abahutu n'abatutsi.Birumvikana ko mu Burundi abahutu aribo bayobora igihugu,nubwo byitwa ko amoko avanze mu butegetsi no mu gisirikare.Ariko ntibafite ingufu zingana.Kuko burya muli Afrika ingufu ziba muli Etat Major (chief of staff) na presidential guard.President Nkurunziza and his inner cycle (AKAZU kagizwe n'abahutu),nibo bafite ubutegetsi.Barangiza bakaririmba ko amoko yo mu Burundi yiyunze! This world is mad.Bajye bavugisha ukuri.Otherwise ntabwo amoko yaho aziyunga.
Kanda hano umusubize

Ruhwa - 1/05/2017 saa 06:59

Hanyuma mu Rwanda se ko numva wavuze amoko mu Burundi gusa?
Kanda hano umusubize

Kanyamahanga - 28/04/2017 saa 13:00

Wa munyamakuru we uranyumije aho wandika uti: "Hari ubundi bwicanyi bwagiye bubaho, Umuryango w’Abibumbye ukabukoraho ubushakashatsi ariko bikarangira byemejwe ko atari Jenoside. Mu Rwanda hagiye haba ubwicanyi mu myaka itandukanye bwibasiraga abatutsi, nko mu 1959, mu 1973 no mu myaka micye yabanjirije Jenoside yo mu 1994",Ubwo bwose n'ubwabatutsi ariko ibya mapping report ya 2010 ukabisimbuka kandi byo biri muri UN ibyo bya 59,73 bitarimo.Urakoze cyane.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X