Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Iyobokamana >> 

Mu itorero rya UCC,urubyiruko rwatojwe kurambagiza-Amafoto

Kumunsi wo kuwa 6 tariki ya 1/4/2017 nibwo urubyiruko rwo mu itorero rya UCC rwahuguwe kuburyo rwarambagiza ndetse rwanarambagizwa.
Ibi bikaba byarabaye mu giterane cy’iminsi 2,cyatangiye kuwa 6 kigasozwa kumunsi w’ejo ku cyumweru.

Ubwo hari nimugoroba ku isaha ya saa kumi nibwo habaye amateraniro nkuko bisanzwe,Urubyiruko rukaba ari rwo rwari rwiganjemo,bigeze ku isaha ya saa kumi nimwe z’umugoroba baje kugabanywamo amatsinda 2,abakobwa bajya ukwabo ndetse n’abahungu bajya ukwabo bose bagiye guhugurwa.
Insanganyamatsiko kuruhande rw’Abahungu yagiraga iti :” Ese ni gute umusore w’umukiristu yagakwiye kurambagiza”.

Mu basore basaga 30 bari bari mu itsinda ryabasore bose babwiwe ko mbere y’uko ujya kurambagiza wakabanje kuba uri umukiristu,kandi ukirinda icyaha ndetse ugakunda umukobwa ugendeye kuko nawe afite amateka meza n’imyitwarire myiza.

Naho kuruhande rw’abakobwa nabo basagaga 70 bahuguwe ko bagomba kurambagizwa n’abasore b’abakiristu kandi bafite amateka mu itorero.

Mu ijambo rye Pastor John wari uhagarariye Bishop Rwandamura kuri uwo munsi,yasobanuye ingaruka bajya bagira iyo umukiristu wabo yashatse mu rindi torero ndetse anashishikariza abakiristu bo muri iri torero ko bagakwiye kurambagiza abakobwa bo mu itorero ryabo kuko Pastor aba abazi bose kuburyo yabagira inama cyane.

Benshi mu rubyiruko rwari rwitabiriye ayo mahugurwa rwatangaje ko iizo nama bagiriwe bagiye kuzikurikiza ndetse banazishikmiye cyane kuko ngo bizatuma imbere habo haba heza cyane ntibazanagire bibazo mu rushako rwabo kuko bazaba babikoze mu bushake bw’Imana.
Reba amafoto y’uko byari bimeze
Barafatanyaga mu guhugura abasore Abakobwa batuje bari kumva Impanuro Yari umwe mu bahuguraga abasore Abasore bahuguriwe mu ishuri

JPEG - 145.4 kb
Uyu mugabo nawe yarahuguye
JPEG - 129.5 kb
Barabanje barasenga

Christian N.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

NDASUBIZA BAREKERAHO JOHN. Wavuze byinshi bimwe by'ukuri, ariko ikibazo mufite ni kimwe : GUPFOBYA YESU KRISTO. Yesu uwo mwirwa mupfobya muzabona uwo ari we mutagishoboye kwihana. Yesu ntimushobora kumenya uwo ari we kuko mwiyemera (n'ubwo Nabonye unegura abiyemera.) Iriya mirongo mutanga, mugatekereza ko ngo MUZI BIBILIYA ! Icyo nakubwira mwenedata n'uko iriya mirongo mutazi icyo ivuga. Iriya mirongo isobanura imiterere ya Jambo nk'Umwana w'Umuntu, na Jambo nk'Umwana w'Imana. Ariko Jambo arenze kuba Umwana w'Umuntu, n'Umwana w'Imana, ahubwo ni N'IMANA. Hano ku Imirasire ni hato ntabwo byashoboka ko nsobanura neza UBUMANA BWA YESU, n'Ubusobanuro nyakuri bw'iriya mirongo mukoresha mu mupfobya (Yoh.14:28 / Abakolos.1:14-15 / Imigani.8:22-30...) Kuko ibya Yesu biruhije gusobanura nk'uko Pawulo yabivuze neza mu Abaheb.5:11: «Tumufiteho byinshi byo kuvugwa kandi BIRUHIJE GUSOBANURWA... » Ndakubwira ukuri mwenedata ko iyi nyigisho yanyu ipfobya Yesu ndayizi bihagije,nyizi kuva 1986, nzi neza ko ari ubuyobe. Ikibazo mufite n'uko mutekereza ko muzi Bibiliya, kandi rwose wihangane nturakare nkubwire niyoroheje ko ntayo muzi. N'ubwo idini yababwiye ko ari mwe muyizi kurusha abandi bose. Cyokora hari benshi muyirusha. Icyo mubura ni kimwe gusa: GUHISHURIRWA. Musoma INYUGUTI GUSA. (inyuguti irica, ariko umwuka ni wo utanga ubugingo) Ibyanditswe byera Ntabwo ari IMVAHO, bapfa gusoma gusa. Nanjye nari narayisomye yose, ndetse isezerano rishya nararisubiyemo inshuro nk'enye, ariko sinari nzi mu by'ukuri UMWIRONDORO NYAKURI WA YESU. Kugirango mumenye neza ( muri 2015 ), ni Yesu ubwe wampishuriye uwo ari we, n'isano afitanye na Se. ( Luka.10:21-22) Kandi sinjye njyenyine, Yesu yihishuriye n'abandi bantu bake bemera kwicisha bugufi, no kumusanga bataryarya. Ariko abiyemera ngo bazi Bibiliya, ngo bize Amashuri ya Bibiliya, za Seminari,.. Abo iyo batemeye guca bugufi NTIBASHOBORA NA GATO KUMENYA YESU UWO ARI WE BY'UKURI. (1Abakorinto.1:18-21) Niba mu by'ukuri utiyemera nk'uko nabonye ugaya abiyemera, wambwira nkakoherereza inyigisho irambuye isobanura neza Yesu Kristo ukuntu ari ibi 3: .1. Umwana w'umuntu. .2. Umwana w'Imana. .3. Imana. Maze uyisuzume urebe ko idahuye n'ibyanditswe, bisobanuwe n'umwuka wera, bidasobanuwe n'ubwenge bw'abantu. Imana iguhe umugisha.
Kanda hano umusubize

Fulgence - 4/04/2017 saa 12:30

None se Mweda niba Bibiliya utarayigiye mu mashuli wowe wayigiye he ? Ese harya uribuka ko Bibiliya imaze kwandikwa incuro nyinshi kandi buri edition ikaba itandukanye gato n"indi ? Urugero Bible de Jerusalem ntivuga interu zose nka Bible de Maredsous cg Traduction Oeucumenique de la Bible ( (TOB). Ndemeranya nawe ko Bibiliya idasomwa nk'inyandiko zose zisanzwe ko isaba kuyitekerezaho ufashijwe. n'imbaraga z'Imana.
Kanda hano umusubize

URAHO MWENEDATA FULGENCE. Kwiga Bibiliya mu mashuri si bibi rwose. Ariko ayo mashuri yigisha IBYANDITSE INYUMA. Ntabwo yigisha ibyanditse imbere. Umwuka wera ni wo wigisha ibyanditse imbere. Ibyanditse inyuma mvuga ni AMATEKA, AMATEGEKO, INKURU,. . Ni ukuvuga IBINTU BITARIMO UBWIRU. Ibyo byanditse inyuma, buri wese yabyiga akabimenya, bitewe n'umuhati abishyizemo. Ni nabyo byigishwa muri ayo mashuri ya Bibiliya. Ese ibyo BYANDITSE INYUMA ni ngombwa ? Ni ngombwa cyane. Cyane cyane ku muntu ufite inshingano yo KWIGISHA. Ndatanga urugero: Ibaze umuntu wigisha ubwoko bw'Imana, akaba atazi gutandukanya Yohana Umubatiza, na Yohana Intumwa ! Atazi gutandukanya Yakobo wiswe Isiraheli na Yakobo Intumwa, na Yakobo Mwene Nyina wa Yesu ! ESE IBYANDITSE IMBERE BYO NI IBIKI ? Ni ibintu bisaba GUHISHURIRWA. Ibyanditswe byera ubwabyo bivuga ko hari ibintu bimwei BIHISHWE, BIFATANISHIJWE IKIMENYETSO. (Dan.12:8-9 / Luka.10:12-22 ) Ibyo bintu rero NTA MUHANGA N'UMWE wabimenya, n'ubwo yaba afite phd muri Tewolojiya. Umwana w'Intama Wenyine, ni we ufite ububasha bwo KUMENA IBYO BIMENYETSO agahishurira ubwo bwiru uwo ashaka. N. B. Gukoresha UBUHINDUZI butandukanye, ni ngombwa cyane. Kuko Bibiliya itanditswe mu kinyarwanda,...niyo mpamvu kugereranya ubuhinduzi bwinshi ( Ufite amahirwe yo kumenya n'izindi ndimi nazo akazikoresha), bituma wirinda kumva ibintu nabi. Kuko Guhindura ni uguhindura nyine ! Imana iguhe Umugisha Mwenedata FULGENCE.
Kanda hano umusubize

BIREKERAHO John - 3/04/2017 saa 11:35

Ndabona Pastor John wa United Christian Church (UCC) ashishikariza abayoboke be kudashaka abageni mu rindi dini.Usanga amadini yose yiyemera ko ariyo meza.Urugero,Kiriziya Gatolika iraririmba ngo "Kiliziya ni imwe itunganye gatolika".Abasilamu nabo bakigisha ko ISLAM ariyo dini y'ukuri yonyine.Iyo ugenzuye,usanga aba bose ari ukwiyemera gusa.YESU yavuze ko idini y'ukuri uzayibwirwa nuko ABAYOBOKE bayo bera IMBUTO NZIZA.Nyamara iyo urebye,usanga izi ntambara zibera mu isi,zikorwa n'abantu biyita Abakristu n'Abaslamu.Uriya Pastor navuze urata idini rye rya UCC ,aherutse kwigisha kuli Radio ko kugirango ukire inyatsi,ugomba gutanga icyacumi.Amadini akora ibintu byinshi imana itubuza.Urugero,mu gihe Bible isaba Abakristu nyakuri gukora umurimo w'imana ku buntu (Byisomere muli Matayo 10:8; Ibyakozwe 20:33 na 2 Tesalonike 3:7,8),usanga amadini arya amafranga y'abantu,bitwaje icyacumi cyari kigenewe gusa Abalewi bo muli ISRAEL nkuko KUVA 18:21,24 havuga. Uretse n'ibyo,usanga amadini yose yivanga muli politics no mu ntambara z'isi,uretse abahamya ba Yehova.Bible itubuza kurwana no kujya muli politics.Kugirango umenye ko aho usengera imana ihemera,ugomba kubanza kwiga neza Bible,kugirango urebe koko niba ibyo Pastor cyangwa padiri bigisha bihuye na Bible.Hari ibintu byinshi amadini akora cyangwa yigisha binyuranye na Bible.Urugero,amadini yigisha ko hariho imana data,imana mwana n'imana mwuka wera.Kandi ngo izo mana zirareshya.Ngo ariko ntabwo ari imana 3,ahubwo ni imana imwe!!!Bakongeraho ko ali amayobera.Nyamara nta hantu na hamwe Bible yigisha ko imana ali UBUTATU.Jya muli Google,wandike ijambo "Origin of Trinity".Urasanga UBUTATU bwarahimbwe n'amadini muli 325 mu nama yabereye ahantu hitwa i NICEA.Ubu ni mu gihugu cya TURKEY.YESU ubwe yigishaga ko SE (his father)amuruta.Bisome muli Yohana 14:28,akigisha ko tugomba gusenga SE wenyine (Matayo 4:10).Abigishwa be,bitaga YESU Umugaragu w'imana (Ibyakozwe 3:13).Ibi byose byerekana ko amadini yiyemera gusa,ariko akora kandi akigisha ibinyuranye na Bible.Niyo mpamvu imana ibabwira iti:"Bansengera ubusa kuko inyigisho zabo ari impimbano" (Matayo 15:9).Kwiyemera ubwabyo ni icyaha.
Kanda hano umusubize

izereclaude - 3/04/2017 saa 16:01

ibyo uvuga nibyo ndabyemeye Kbsa ariko niba nawe uri umuhamya wa yehova uriyemeye kdi uzineza icyo wavuze kukwiyemera
Kanda hano umusubize

CYEMAYIRE James - 4/04/2017 saa 10:42

KWIYEMERA ni ukuvuga ibintu bitari byo.Wowe rero witwa IZERE CLAUDE,urivuguje cyane.Urabanje uvuga ko ibyo BIREKERAHO yanditse ubyemera.Urangije uvuga ko niba ari Umuhamya wa Yehova,nawe yiyemeye.Urivuguje.Bivuga ko ahubwo wanga abahamya ba Yehova.Banza werekane ibyo yavuze bidahuye na Bible.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X