Monaco cosmetics

Mu kiganiro Perezida Kagame yagiranye na Papa bagarutse kuri Jenoside

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 20 Werurwe 2017 Perezida Paul Kagame yakiriwe bwa mbere i Vatikani n’Umushumba wa Kiliziya Gaturika ku Isi, Papa Francis aho bagiranye ibiganiro ku mubano w’u Rwanda na Kiliziya.

Mu kiganiro cyahuje Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame n’Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, bagarutse ku buryo Kiliziya iteza imbere imibereho y’Abanyarwanda no kuruhare rwayo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Itangazo rya Guverinoma y’u Rwanda rivuga ko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Louise Mushikiwabo wari waherekeje Perezida Kagame muri ibyo biganiro yavuze ko Kiliziya yashimiwe kuzamura urwego rw’uburezi n’ubuzima mu Rwanda.

Yagize ati “Perezida Kagame na Nyirubutungane baganiriye ibintu bitandukanye bijyanye n’umubano w’u Rwanda na Vatikani. Perezida yashimye ubufasha kiliziya itanga mu iterambere ry’imibereho n’ubukungu cyane cyane mu burezi n’ubuzima.”

Banagarutse kandi ku ruhare rwa Kiliziya Gatolika mu mateka mabi yaranze u Rwanda agasozwa na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Havuzwe ku kuba inzego za Kiliziya, mbere yo muri 1994 zarafashije abakoloni mu gucamo ibice Abanyarwanda bigatuma havuka ingengabitekerezo ya Jenoside. Kuri ubu nabwo ingengabitekerezo ya Jenoside ikomeje kuranga bamwe mu bagize Kiliziya ndetse hari bamwe mu bakoze Jenoside Kiliziya ikingira ikibaba, ntibagezwe imbere y’ubutabera.

Minisitiri Mushikiwabo yavuze ko ibiganiro hagati ya Perezida Kagame na Papa Francis byaranzwe n’umwuka w’ubwubahane no kubwizanya ukuri.

Ati “Ni intambwe nziza mu mubano w’u Rwanda na Vatikani, ushingiye ku kubwizanya ukuri ku mateka y’u Rwanda no guhangana ingengabitekerezo ya Jenoside. Ni urufatiro tuzaheraho twubaka umubano mwiza hagati y’Abanyarwanda na Kiliziya Gatolika.”

Umushumba wa Kiliziya na Perezida w’u Rwanda kandi bagarutse ku iterambere n’ubumwe n’ubwiyunge byaranze u Rwanda na Jenoside, bemeranya ko ukwemera kw’Abagatolika ari kimwe mu byashoboje ababuze ababo kubabarira ababahemukiye.



Ikamyo ya Bralirwa izanye Primus
MC Mabobo ari gushyushya abitabiriye iyi Promosiyo
Icyo utomboye ukibwirwa n'ikiri mu mufuniko
Ibinyobwa bya Bralirwa ni hano babiguriraga
Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 13/04/2017 saa 11:23

kiriziya yemere uruhare rwayo muri jenocide yakorewe abatutsi 1992
Kanda hano umusubize

Maria - 22/03/2017 saa 22:05

Jesus is coming soon!!!
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X