Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Mu minsi iri mbere ushobora kudatandukanya Rwamagana na Kigali

Mu nama y’ihuriro ry’abakomoka mu karere ka Rwamagana n’inshuti zako yateranye kuri uyu wa 26 Werurwe 2017,ikabera mu mujyi wa Kigali, basuzumiye hamwe uburyo akarere ka Rwamagana kaba umujyi ukomeye bigizwemo uruhare n’iryo huriro cyane cyane bibanda ku bikorwaremezo harimo kubaka imihanda ndetse n’inyubako z’ikitegererezo nkuko byatangajwe n’umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe ubukungu Mudaheranwa Regis.

Impamvu nyamukuru y’iyi nama y’ihuriro ry’Abakomoka muri Rwamagana ndetse n’inshuti zayo, kwari ugusuzumira hamwe uburyo Rwamagana yaba umujyi ukomeye kuburyo mu minsi itaha umuntu wayigeramo atahatandukanya na Kigali nkuko byagarutsweho n’umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana w’ungirije ushinzwe ubukungu Mudaheranwa Regis.

Yagize ati” Kugirango ibi bigerweho nuko hagomba kuba ubufatanye bwa buri wese mu kubaka umujyi wa Rwamaga.”

Regis yakomoje ku kibazo cyuko mu karere ka Rwamagana kugeza ubu hari ikibazo cy’imihanda idakoze bityo ko iri huriro ryafata iyambere mu gukora imihanda kuburyo n’abashoramari baramuka bashoye imari yabo mu karere ka Rwamagana batazitirwa n’ikibazo cy’imihanda”.

Naho Dr Methode Dereva nk’umwe mu bashoramari ukomoka mu karere ka Rwamagana yavuze ko iri huriro ryazajya ritanga inama ku mishanga yatekerejweho n’Akarere.

Yagize ati “Mu byukuri twifuzaga ko iri huriro ryaba umuyoboro kugirango rijye ritanga inama ku mishanga iba yatekerejweho n’Akarere kugirango iri terambere turiho twifuza by’umwihariko iryo kugira umujyi wa Rwamagana umujyi w’ikitegererezo hagomba kubaho ubufatanye ku mpande zombi.”

Mu bindi byagiye bigarukwaho n’abagize ihuriro nuko mu karere ka Rwamagana harebwa uburyo hakubakwa isoko ry’ihahiro rusange (Shoping Center).

Umwe mu bagize ihuriro yagize ati”urugero iyo ujya mu Majyaruguru ntushobora kurenga kwa Nyirangarama imodoka idahagaze ngo abantu bajye kugura icyo bashaka ndetse bamwe babe bajya no kwicyebanura mu by’umubiri, ndetse niyo werekeje Amajyepfo nabwo ntiwarenga ahazwi nko kwa Haji, nonese ni kuki natwe tutagira ahantu nkaho hazwi kuburyo mu ntara y’Iburasirazuba mu karere ka Rwamagana kaba intangarugero.”

Abari bitabiriye iyi nama bashoje bumvikanye kuzashyira mu bikorwa imyanzuro yafatiwemo mu minsi ya vuba.

Iyo nama yari yitabiriwe na bamwe mu bayobozi batandukanye harimo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ibikorwa remezo Germaine Kamayirese, Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba Kazayire Judithe, n’abayobozi batandukanye b’akarere ka Rwamagana.

Imirasire@

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

igitekerezo - 29/03/2017 saa 15:12

nibyiza gutekerereza akarere nk' abakavukamo, iyaba byaratangiye cyera ubu tuba tugeze kure. murebe uko mwubaka gare ya rwamagana, gare itaparikamo n' imodoka 10, nta gare irimo, kandi muziko rwamagana ariyo capital ya eastern province, mwafatiye icyerekezo ku majyepfo, n' amajyaruguru , muzarebe gare ya huye na Musanze, ikindi munoze imihanda naho gutura bazizana nibahabona ibikorwa remezo. na kigali muvuga ntawe ubashyira mu mugozi ngo bajye guturayo, ni ibikorwa bakurikirayo! txs
Kanda hano umusubize

kwizina - 28/03/2017 saa 12:47

Ndabasuhuje bene data. ninyiza ko iterambere rigenda riagaragazwa nimyubakire ariko njye icyo mbona ndabona u Rda noneho byahumiye kumirari kubuto bwarwo. Hakwiye umushinga wo kubaka amazu azamuka hejuru nukuri pe nahop se niba iterambere bizaba ari uguhuza kigali na Rwamagana abantu bazahunga hehe. Nibisunika bajyna kayonza se muzi imyaka yra hariya hantu iterambere nuko abaturage baba badashonje naho amazu badafite icyo kurya numva ari ikibazo gikomeye. murakoze murakarama murakabyara
Kanda hano umusubize

opinion - 28/03/2017 saa 11:58

Mwubake imihanda minini n'imito, gare, stade,... murebe ko ayandi majyambere atazizana. Mufashe abanyamuyumbu bagire uduhanda twiza dukoze neza dore bafite ubushake kuko hariya ni ku irembo rya Rwamagana...
Kanda hano umusubize

MASOKUBONA - 28/03/2017 saa 08:09

Ayo ma theories turayarambiwe!!!! Abandi bari mubikorwa naho mwe muracyari kwibaza icyakorwa. Mwababanje mugaterwa isoni no kuba Rwamagana ariko karere katagira gare. mwatekereje uburyo umujyi wa Rwamagana yareka kwizingira gusa mu kagari ka CYANYA, mukavugurura plage,ibibanza bya RSSB,...Ishoramari rya mbere ni ukureshya ab,ahandi mbere na mbere GUTURA.Ntushobora kugira ku mutima aho udatuye! Abavuga muri iyo bama bose bibera i kigali,abandi bafite ibibanza bimaze imyaka bitubatswe kuko ntamahirwe y,iterambere babona i Rwamagana. Uzashishikariza gute abandi ibyo udakora??!!
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X