Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Muhanga: Abashinzwe umutekano w’akarere 3 bari mu butabera bakekwaho kwiba ibikoresho by’akarere


Aba Dasso batatu bakorera ku biro by’akarere ka Muhanga bacunga umutekano bari mu maboko ya polisi bashinjwa kwiba mudasobwa z’ubuyobozi bw’akarere. Ba nyiri ubwite bakaba baremereye imbere ya polisi ko.

Aba bagabo batatu bamenyekanye nyuma y’aho abakozi b’akarere batse bavuga ko bibwe mudasobwa bagasaba polisi na Dasso gukora iperereza kuri ibi bikoresho byibwe hakaba hari hashize iminsi 3.

Abavugwaho ubu bujura ni Dasso Nshimiyimana Slvestre, Nsabimana Olivier na Musabyimana Fabrice.

Nshimiyimana Sylvèstre w’imyaka 32 na mugenzi we Nsabimana Olivier bombi bakora muri DASSO (babita ba DASSO) bavuga ko Kuri iki cyumweru taliki ya 30 Mata 2017 bakinguye ibiro by’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akarere bibamo mudasobwa ebyiri.

Bamwe mu bakozi b’akarere ka Muhanga babwiye abanyamakuru ko inzego z’Umutekano zagiye gusaka aho aba bakozi b’urwego rwa DASSO bacumbitse basanga izo mashini uko ari ebyiri zihari, kandi ko aba bazisanganye biyemerera ko bakoze iki cyaha cy’ubujura buciye icyuho.

Aba bagabo babiri bakunze kwita ba DASSO (kubera urwego bakorera) bashinja mugenzi wabo witwa Musabyimana Fabrice ko hari indi mashini y’umuyobozi w’ishami ry’ubutegetsi n’imari mu Karere ka Muhanga aherutse kwiba.

Station ya Police ya Nyamabuye yemera ko aba bakozi bose uko ari batatu yabataye muri yombi gusa ikavuga ko itagira byinshi itangaza kuri aya makuru kuko bakiri gukora iperereza.

Police ivuga ko uyu Fabrice ushinjwa na bagenzi be aherutse kwiba n’ibikoresho by’imodoka y’akarere (DAIHATSU) ariko ko yafatanyije n’abandi bagishakishwa.
Imirasire.com ikora iyi nkuru yahamagaye Umuvugizi wa Police mu Ntara y’Amajyepfo ariko ntiyabasha kwitaba telefone ye ngendanwa.

Mu mwaka ushize kandi hari bamwe mu bakozi ba DASSO barindaga ibiro by’Akarere ka Muhanga bacukuye biba amwe mu madosiye 28 arebana na gahunda ya VUP (Vision Umurenge Program) yo mu Murenge wa Nyabinoni nyuma baza gufatwa batabwa muri yombi.

Icyo gihe kandi hari abavugaga ko abashinjwaga kunyereza amafaranga ya VUP muri uyu murenge wa Nyabinoni aribo bari bihishe inyuma y’ubu bujura bw’amadosiye ya VUP.

Abakozi b’Akarere bavuga ko batiyumvisha aho aba bakozi ba DASSO bakura imfunguzo zo gukingura ibiro bya buri mukozi, kuko hari n’izindi mashini nyinshi zagiye zibwa mu bihe bitandukanye ariko ntizifatwe.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 3/05/2017 saa 07:48

Aba ba Dasso rwose icyaha nikibahama bazahanwe byintangarugero kuko byaba bibabaje kubona abashinzwe gucunga umutekano aribo bawuhungabanya. Iyaba bamenyaga ko ibyo bakora byose ntaho bacikira Polisi yacu.
Kanda hano umusubize

Karaje - 2/05/2017 saa 18:34

Mundebere ukuntu ziba zafoye agatuza izi nyaga?
Kanda hano umusubize

karaha - 3/05/2017 saa 11:23

Karaje mwana wa mama jya uvuga uziga, kuko burya niba umwe yibye ntibivuga ko bose DASSO ari abajura. Gusa reka mbonereho no kunenga aka Karere kuba kashyize iyi nkuru mu bitangazamakuru kuko nkeka neza ko ibi byatumye abenshi tumenya n'ikibazo Muhanga ifite, kandi burya ibyo kuvuga birahari ....... Ngo kwiba mashine laptop????? ubu se biratangaje??????? Ibitavugwa nibyo byinshi ni uko dasso ariyo biboneye kuko isa nk'aho itagira umuvugizi. Niba ifite urwego ruyiyobora ku gihugu ni gute mayor yitokeza agashinja urwego rw'umutekano ubujura ??? Ubu azi ko ibyo yakoze bifite impact kuri Muhanga gusa kandi........ Any way dasso bakomere twe turabashima ndetse uruhare rwabo mu gutahura ibisambo mu miyoborere turaruzi. Ikibabaje ni uko basa nk'aho batereranwe ugereranyije n'uko batangiye cyangwa n'uko byavugwaga....
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X