Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Muhanga: Imwe mu mitungo ya leta yagurishijwe mu buriganya indi itangwa ku buntu rwihishwa

Imwe mu mitungo ya leta mu karere ka Muhanga iravugwaho kuba yarahawe abantu ku buntu indi ikagurishwa mu ibanga rikomeye. Isosiyeti y’ubucuruzi yishwe SIM( Sosiyeti y’ishoramali rya Muhanga) nayo ivugwaho kuba yitwa ko ari iy’abaturage ariko nyamara abayigize ntibazi aho iyo mitungo yagiye. Ibi byose bikaba biri gushyirwa ku mutwe wa nyobozi na Njyanama bicyuye igihe

Bamwe mu baturage batashatse kwivuga amazina baganiriye na Imirasire.com barimo bamwe mu bakozi b’akarere, bavuga ko hari imitungo igizwe n’ibibanza n’amafaranga ya Sosiyete y’ishoramari rya Muhanga (SIM) Akarere kari gafitemo imigabane byaba byaranyerejwe ku nyungu bwite za bamwe mu bayobozi bariho kuri manda ishize.

JPEG - 147.4 kb
Ikibanza cyari cyarahawe Sonarwa ngo cyaba cyaragurishijwe miliyoni zisaga 70

Imwe muri iyo mitungo abantu bagarukaho bivugwa ko yatangiwe ubuntu indi ikagurishwa mu buryo budasobanutse, harimo ikibanza cy’ikusanyirizo ry’amata giherereye mu murenge wa Nyamabuye.

Iki kibanza cyanatumye ikusanyirizo rizamo ibibazo nk’uko bitangazwa n’abakurikiranira hafi ibikomoka ku mata, bavuga ko nta rwinyagamburiro iyi nyubako isigaranye.

Undi mutungo bagarukaho ni ikibanza kigeze guhabwa Sosiyete y’ubwishingizi ya SONARWA ku buntu kugira ngo yubake, ariko bikarangira bagihaye abandi mu buryo bw’ubwiru.

Aba batifuza ko umwirondoro wabo utangazwa mu Itangazamakuru, bemeza ko ibi byakozwe ari ubucuruzi bwakozwe n’Abayobozi ku giti cyabo kubera inyungu bari babifitemo.

Iki kibanza cy’ikusanyirizo bavuga ko Inama njyanama yakigabiye umupolisi wari uyoboye Akarere muri icyo gihe, nawe ngo ntiyacyubaka cyangwa ngo agisubize ahubwo ngo ahitamo kukigurisha asaga miliyoni eshatu y’u Rwanda.

Abaturage bakavuga ko bisa nka ruswa bahaga uyu muyobozi kubera urwego ariho kuko hari abaturage benshi bari basabye gutuzwa kubera kutagira ubushobozi ariko Akarere kakababwira ko nta butaka gafite bwo gutuzamo abaturage.

Ku bijyanye n’ikibanza cyari cyarahawe SONARWA bavuga ko cyari gusubizwa Leta ubwo iyi Sosiyete yari inaniwe kucyubaka ariko ntigicuruzwe ku nyungu bavuga ko ari iz’abantu ku giti cyabo.

Ubundi buriganya bagarukaho ni sosiyete y’ishoramari ya Muhanga (SIM), abari bayifitemo imigabane bavuga ko kuva yashingwa batazi umubare w’amafaranga yaba yaravuyemo.

Bavuga ko nta na rimwe bigeze bakoreshwa inama nk’abanyamuryango ngo bababwire uko Sosiyete yabo ihagaze, niba yunguka cyangwa ihomba.

Aba baturage bakavuga ko ibi bishobora guca intege abifuza gushinga andi izindi sosiyete ziyara inyungu mu gihe byaba bidakurikiranywe.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Uwamariya Béatrice yaraye abwiye Abanyamakuru ko nta makuru arambuye yari afite kuri ibi bibazo ko ayo yashoboye kumenya ari ay’ikibanza cyahawe umupolisi ariko ko kuba cyaragurishijwe atari abizi, yizeza ko ibindi agiye kubikurikirana.

Abaturage bo bavuga ko iyi mitungo ya Leta yagiye igurishwa, indi ikagabirwa abantu ku giti cyabo ikwiye kugaruzwa kuko biba byavuye mu mitsi yabo.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

matabaro - 22/04/2017 saa 14:45

Erega si ibyo byonyine. None c, ko batavuga amashyamba yo muri Nyarusange, Akagari ka Musongati.
Kanda hano umusubize

matabaro - 22/04/2017 saa 14:44

Erega si ibyo byonyine. None c, ko batavuga amashyamba yo muri Nyarusange, Akagari ka Musongati.
Kanda hano umusubize

kambali - 22/04/2017 saa 12:27

uwo mu police azasubize amafranga yakigurishije kuko bakimuha yavuze ko agiye kucyubaka ahita akigurisha namakosa akomeye cyane
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X