Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Urukundo >> 

Muhima:Naretse akazi k’itangazamakuru aranyanga, none narisubiyemo ahora ampamagara ubutitsa kandi nabonye undi! Nkore iki?

Nitwa Eric ntuye ku Muhima mu Mujyi wa Kigali.Nagiye mu bukwe bwa mushuti wange twahuriye muri gurupe ya Watsap, ngezeyo nahahuriye n’umukobwa mwiza(Olivia) kumenyana gahoro gahoro.

Tukiva mu bukwe nageze mu rugo hashize akanya arampamagara, turaganira arambwira ngo yishimiye ikinyabupfura yambonanye.
Narabyishimiye ko mbonye umuntu unyitaho akambwira bimwe mu byiza ntiyiziho, nanjye mubwira ko nabonye ari umwana mwiza mbese nk’umusore wese ndamutomagiza.

Hashize nk’iminsi ibiri twarongeye turavugana biba ngombwa ko tuganira kuri bumwe mu buzima bwite bwacu, ambaza icyo nkora mubwira ko ndi umunyamakuru kuri website imwe nakoreragaho.

Byaramushimishije cyane ambwira ko akunda gusoma imbuga nyinshi, bityo ngo azajya asoma urwo rubuga, bidatinze akajya ambwira tumwe mu dukuru nanditse akanamfasha kudukwirakwiza ku basomyi(Share).

Igihe cyarageze musaba kunsura arabyemera, hashize iminsi 3 ari muri weekend araza turaganira bishyirakera mboneraho no kumusaba ko yambera umukunzi nsa no korosora uwabyukaga.

Namweretse urukundo biramuryohera ndetse kuko yari umwarimu mu ishuri ry’Inshuke ntiyarotaga akazi karangiye kugirango tuvugane cyangwa aze kundeba mu rugo ku Muhima.

Mu gihe amashuri ya kaminuza yari atangiye, yaretse akazi ko kwigisha ambwira ko agiye ku ishuri mu rwego rwo gukarishya ubumenyi bwe no gushaka indi mpamyabushobozi nk’uko bigenda kuri buri wese ugiye muri Kaminuza.

Mu minsi mike agezeyo namubwiye ko nanjye naretse akazi k’itangazamakuru ngiye mu kandi kazi ntazi neza niba kazampemba umushahara mwiza, mbona yijimye mu maso, ariko ntiyabinyereka.

Nabonye ako kazi kandi , ntangira gukorana n’umukoresha mushya, ariko wa mukunzi wanjye agabanya inshuro yajyaga avugana nanjye, yagirango aranyitabye akambwira ko atari afite telefoni.

Namusabye kenshi ko yaza kunsura tukaganira ku byo mbona bitagenda neza, akampa umunsi wagera ntaze akambwira ko amasomo aba yamuzitiye, nanjye nkatuza.

Byakomeje gutyo mbona atanyitayeho nange ndicecekera ngo ndebe ko yazikubita agashyi ariko ndaheba, mpitamo gutereta undi mukobwa(Yvette) wajyaga anyereka ibimenyetso by’urukundo na mbere y’uko nkundana n’uyu twahuriye mu bukwe.

Nyuma naje kutumvikana n’umukoresha ku byo twari twasezeranye,mpitamo kwisubirira mu itangazamakuru, ariko mu gihe gito ntangiye akazi Olivia aba yamenye ko narisubiyemo, none ari kumpamagara amazina y’abakundana, ndetse akansaba ko twahura ngo tunoze urukundo rwacu.

Bakunzi b’urubuga www. imirasire.com, ntababeshye Olivia ntaramva ku mutima kandi na Yvette ndamukunda none nacanganyukiwe nabuze icyo nkora mumfashe mungire inama!!!! Murakoze

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Bihehe - 28/12/2016 saa 15:31

Uyu wivuga muri iyi nkuru ubu si Eric MANZI wo kuri Voice of Africa???? hahhhhhhhaaahhhhhh
Kanda hano umusubize

kalisa - 27/12/2016 saa 10:43

Alphred umwanditsi w'inkuru na Eric uvugwa mu nkuru bahuriye he?
Kanda hano umusubize

poul - 23/12/2016 saa 15:58

Shawe werekuba umupfapfa Olivia ntagukunda akunda akazi mureke
Kanda hano umusubize

rupupe - 2/01/2017 saa 02:42

kabisa icyo cya olivia ntikigukunda ahubwo kikundira akazi kawe kitangazamakuru
Kanda hano umusubize

bon - 22/12/2016 saa 20:26

Ikundire uwo murikumwe kuko niwe utitaye kukazi ahubwo niwowe ashaka naho uwo mwamenyane mubukwe ndumva akunda ibitangazamakuru ahubwo azabe aribyo aba inshuti nabyo ahubwo uzamurangire n'ibindi birahari byinshi
Kanda hano umusubize

bon - 22/12/2016 saa 20:25

Ikundire uwo murikumwe kuko niwe utitaye kukazi ahubwo niwowe ashaka naho uwo mwamenyane mubukwe ndumva akunda ibitangazamakuru ahubwo azabe aribyo aba inshuti nabyo ahubwo uzamurangire n'ibindi birahari byinshi
Kanda hano umusubize

umurerwa henriette - 10/12/2016 saa 19:07

umva kunda yvette kuk uriya yakunz ibintu ntiyakunze woe.ubwo se muramutse mubanye ukabur akazi ntiyakwanga koko?
Kanda hano umusubize

damour - 19/12/2016 saa 18:44

nibyo kbs ukunda ibintu mubibuze yasa ga ubifite ukamubura gutyo mureke wikundire uwo
Kanda hano umusubize

Grace - 28/12/2016 saa 14:26

Komezanya na yvette.
Kanda hano umusubize

Athuman Mtt Kvm - 20/12/2016 saa 21:02

Umva ncut komezany na Yvette kuko we yakubay hafi mugih wari mwiru.nay wo akunda umwuga ntakund uwuwukor.
Kanda hano umusubize

Ndayizeye leonidas - 22/12/2016 saa 09:24

Umva kunda ugukunda Ariwe yvette uwowe akund'ibintu ntagukunda akazi gaheze nurukundo rwaba ruheze.!
Kanda hano umusubize

matoha - 8/12/2016 saa 13:56

umva nshuti komezanya na Yvette kid nkuhaye inama ESE Olivia Ikekako azagukunda kowahinduye akazi c ntiyagukebeye ubwose nibakwirukana mwarasubiranye ntazaguta uzongera c ugishe inama umva nshuti komezanya nuwo murikumwe sawa kandi uzaze utubwire UK byagenze
Kanda hano umusubize

matoha - 8/12/2016 saa 13:52

umva nshuti komezanya na Yvette kid nkuhaye inama ESE Olivia Ikekako azagukunda kowahinduye akazi c ntiyagukebeye ubwose nibakwirukana mwarasubiranye ntazaguta uzongera c ugishe inama umva nshuti komezanya nuwo murikumwe sawa kandi uzaze utubwire UK byagenze
Kanda hano umusubize

theos - 7/12/2016 saa 11:48

hhhhhh bura ubwenge ahubwo ubure gukund yvette
Kanda hano umusubize

kaze emmanuel - 6/12/2016 saa 20:39

nditayali kuyo adafise uwomukunda yitwa mali luwize. nanditse izina ryiwe nkukungene yaryanditse. jewe nitwa kaze emmanuel nagomba ndaguhe inyishu wewe uzontelefone kwyi numero tuvugane. ibindi tuzobivugana munyuma twamaze kuganira sawa. nibaza yuko reponse izokunezera. mugabo uzobe ufise urukundo rufise objectif urukundo rufise intumbero. jewe sinkunda kuraba isura. burya umutima mwiza nimigabo nimigambi izobashikana kuco muzoraga abana nugusiga ikibano ciza mubiwanyu nababanyi nibwo bwege.numero zanje ni +25775473362.
Kanda hano umusubize

CHEGUE - 8/12/2016 saa 20:06

MUGENZI,UWO WAMBERE NTIYARAKUNZE WEWE YARAKUNZE AKAZI UKORA!TOMY CLOSE YAVUZE:NGO BAGUSANGA UGUWE NEZA URAMWITONDERA,NTAKWIBE
Kanda hano umusubize

Nancy - 11/12/2016 saa 05:43

Kund'ugukunda uwowamwere siweyarakunze ahubwoyaraku akazi cg yarasigaye afite undi yarabuze uko agukatiraabonye ibyaribikubayeho ahitamokubigira urwitwazo rwokukwicaho nawebazakumukatira ahita akugarukira
Kanda hano umusubize

Dalia - 6/12/2016 saa 14:06

umva rwose kunda yvette kuko olivia ntagukunda
Kanda hano umusubize

Grace - 28/12/2016 saa 14:28

Hey?ibintu nibyo kabsa!
Kanda hano umusubize

kafa - 6/12/2016 saa 06:41

amahitamo nayawe .
Kanda hano umusubize

Théo Walcott Kabirigi Niyonkuru - 5/12/2016 saa 15:39

Mugenzi Inama Nokugira Nuko Wokomezanya Na Yvette Kuko Niwe Afise Urukundo Nayo Olvia Yikundira Abastar Utikwegera Rero Ngo Murushinge Kuko Umusi Kaheze Nawe Azaba Aguhevye!
Kanda hano umusubize

Derrick - 5/12/2016 saa 14:04

komezanya na Yvete.
Kanda hano umusubize

UWIRAGIYE - 5/12/2016 saa 12:04

GUKUNDWA BIRARYOHA. GUKUNDABIRAVUNA KOMEZANYA NA YVTTE IGIHEKIRAHENDA
Kanda hano umusubize

aline - 5/12/2016 saa 00:23

Uwo mukobwa olivia ntago azi icyo ashaka murukundo mureke ukomezanye na yvette agukurikiyeho akazi ntarukundo afite
Kanda hano umusubize

williams - 5/12/2016 saa 11:54

Ndashaka umukobwa twabana wumva ubishaka wampagagara.
Kanda hano umusubize

Williams - 5/12/2016 saa 16:23

Ndashaka ishuti
Kanda hano umusubize

- 4/12/2016 saa 19:46

OK ariko niba koko Atari ugushaka inkuru Olivia ntago akunda wowe akunda umwuga wawe nubundi nimunabana ntukomeze uwo mwuga bizakugendekera uko byagenze inama nakugira rekana nawe!!
Kanda hano umusubize

Derrick - 5/12/2016 saa 14:03

ibyo uvuze ni ukuri kuzuye.
Kanda hano umusubize

Jonathan - 4/12/2016 saa 19:43

Hhhhhh cyokora nyine nuko muba mushaka kwiryohereza inkuru!
Kanda hano umusubize

- 4/12/2016 saa 19:16

ngewe Ndashaka umukunzi nubwo yaba adafite akazi twafatanya ibyo nkora
Kanda hano umusubize

jolly - 5/12/2016 saa 11:43

ndahari wampamagara
Kanda hano umusubize

- 6/12/2016 saa 13:48

SHYIRAHO NUMBER
Kanda hano umusubize

- 10/12/2016 saa 14:06

Ok Niba ATari Ugukinisha Umuntu Yampamagara.Mfite Imyaka23 Ndimibiriyombi Inzobe Niyoyiganjemwo,fite Metero Imwe Nasarimetero75.mfite ibiro 65. wahamagar 0726784236
Kanda hano umusubize

Hakizimana Alexis - 4/12/2016 saa 19:06

muvandimwe ikundire yvette kuko uwundiwe yikundiye akazi ukora ntiyakunze wewe
Kanda hano umusubize

Hakizimana Alexis - 4/12/2016 saa 19:01

04/12/2016 Uraraba Sha Wikundire Yvette Kuko Uwundiwe Yikundiye Icukora Ntiyakunze Wewe
Kanda hano umusubize

- 4/12/2016 saa 16:07

mwiriwe bakunzi nitwa ragadi uyumutipekazi mureke wemere uriya wagukundaga weho ntumwiteho mukunde nahuriya akunze iraha akazi ukora gusa nukabura nawe uzamuburape sigaho eikina murukundo kuko gukunda biravuna kinda ugukunda
Kanda hano umusubize

Kenji - 4/12/2016 saa 15:37

kunda Yvette kandi ntuzamubabaze naho Olive yari yarabonye undi biranga akugarukaho mureke umuntu uhuzagurika sumuntu .
Kanda hano umusubize

clarisse - 7/12/2016 saa 14:52

Kinda Yvette kuko uwowe akunda icyukora gusa mureke
Kanda hano umusubize

Benjamin - 4/12/2016 saa 14:48

Uhhh Iyi dossier ndumva itoroshye. Olive kuki uhindura imirimo akijima? itangaza makuru riguhemba menshi? Olive arikundira iki? n'udukuru twawe asoma? njye ndumva na Yvette utamusezera.... Guma na Yvette dore ko Olive warumaze ku mwikika.... gusa Olive bisaba ko wamukoraho iperereza kuko deja urukundo rwe rufite kabaza?
Kanda hano umusubize

Rugerinyange Castar - 4/12/2016 saa 16:26

Inama ntanga ndayitanga ariko nkubaza ikibazo cyoroshye ariko cyatuma nguha icyo ntekereza kuri iyi dossier washyize hanze. None rero ikibazo kiragira kiti: Hagati ya Yvette na Olive uwo mwamenyanye mbere ninde?? Kandi witegereje muri abo bakobwa bombi ninde wabonye adahindagura cyane kamere ye imbere yawe?? Aho niba ufite igisubizo fata uwo ubona mwamenyanye mbere kandi utarigeze ahindura kamere (behaviors). Ibihe byiza
Kanda hano umusubize

David - 4/12/2016 saa 13:34

ndumva akunze itengazamakuru kukurusha umunsi wakaretse mwarabanye azaguta ashake umunyamakuru mureke rwose. wikundire uwagukundiye ukuri.
Kanda hano umusubize

uwonkunda - 4/12/2016 saa 16:40

namureke kbs
Kanda hano umusubize

kweri - 4/12/2016 saa 12:05

Icyakora muzi guhimba inkuru pe, kugirango abasomyi bimirasire bahore baryohewe ninkuru zanyu !!!
Kanda hano umusubize

williams - 5/12/2016 saa 11:51

Ndashaka umukobwa twabana.niba wumva ubishaka wampamagara.
Kanda hano umusubize

- 4/12/2016 saa 10:48

Vana imitwe aho sha
Kanda hano umusubize

Pamera - 5/12/2016 saa 13:07

Ahhh Nuko Atariwowe None C Ubuyanditse Bino Byose Akina Wamureziwe Nawe Byakubaho?
Kanda hano umusubize

- 6/12/2016 saa 13:53

RURASHAKA IKI?
Kanda hano umusubize

Marie grace - 23/12/2016 saa 20:17

Umva wagiye ureka gutukana.Sibyo
Kanda hano umusubize

Marie grace - 23/12/2016 saa 20:18

Umva wagiye ureka gutukana.Sibyo
Kanda hano umusubize

- 9/12/2016 saa 08:08

Waca urumvayanditse ibi akina mbega wowe?
Kanda hano umusubize

jado - 4/12/2016 saa 09:58

Wagize amahirwe akwiyereka kare rekana nawe yageze muri kaminuza yumvako mutakiri ku rwego rumwe. Buriya ntugirengo ntihari undi yirukiye yabona amusize akifuza kukugarukira. Muture ntawamusimbura ayumve neza yose. Arayikuramo isomo .ntagakinishe umutima wawe
Kanda hano umusubize

vianney - 4/12/2016 saa 09:43

Muvandimwe ushatse wakunda Yvette, kuko i m not sure niba uzakora akazi kitangazamakuru ubuzima bwawe bwose. Reba kure musore.
Kanda hano umusubize

Nigga 1 - 4/12/2016 saa 09:27

Yikundira Abasitari
Kanda hano umusubize

- 4/12/2016 saa 09:24

uwo mureke kuko udafite akazi urwagukunda rwayoyoka ahubwo niba haruwo Uzi udafite icyo akora mundangire twikundanire murakoze
Kanda hano umusubize

CLOVIS - 4/12/2016 saa 09:02

UWO OLIVIA MWIHOZE AKUNDA AKAZI NTAKUNDA WEWE!BANDANYA NA YVETE.I'M BURUNDIAN.P6
Kanda hano umusubize

- 8/12/2016 saa 08:19

Abantu bameze kuwomukobwa ntakazozabafise murukundo I' ETIENNE In Burundian
Kanda hano umusubize

- 4/12/2016 saa 08:51

Uwomukobwa olivia akunda ibintu kurusha uko agukunda kuberako yabonye usubiye inyumamukazi naweyirebera abakurenzeho?ubwose amasontaguha azakubwire impamvu atakuvugishaga wasubirakukazi akabyutsa urukundo inamanaguha uwomukobwa wambere nawemwigeho uzabona itandukaniro imvunezurukundo zirababaza por
Kanda hano umusubize

GASASIRA EMMANUEL - 4/12/2016 saa 08:50

Nonese wowe wahisemo, ubwo urumva nawe ntakizere wifitemo, ubundi se ufite iyihe gahunda muri wowe ngo yvette,ollivia ..,kubwanjye nakomezanya nuwoturikumwe.
Kanda hano umusubize

HADAR - 4/12/2016 saa 08:49

Ntabwo Olivia yakunze wowe ahubwo ya kunze ko uri umunyamakuru ibyiza n'uko washyira umutima kuri Yvette.
Kanda hano umusubize

FREDY - 4/12/2016 saa 08:05

JEWE ICO NOGUHANURA BIRAGARAGARA KO ORIVIA ATAGUKUNDA AKUNDA AKAZI NUBUNDI NIYO MWABANA AKAZI KAGAHERA AZOCA AGUHEBA
Kanda hano umusubize

nitwa maliy luwze - 4/12/2016 saa 07:39

njyewe uko byumva yakunze akazi ukora ntagukunda unaramutse utagafite ntiyakwiteza ahubwo ntazi ahigihe aho kigeze ngewe niburiye unkunda byukuri Niyo yaba adafite icyo gukora nakimwigisha kandi tukabaho neza ahubwo haruwo Uzi wamundangira murokoze
Kanda hano umusubize

manzi - 4/12/2016 saa 06:48

uve mu marangamutima njye ndabona wakomeza Yvette kuko niwe wakomeje kugukunda na mbere yuko umenyana na Olivia.Biragaragara rwose ko Olivia ashiduka ubusa buriya nubwo yaba arusha uburanga Yvette ariko nta mutima afite nimunabana ubuzima bugahinduka azaguta.
Kanda hano umusubize

Bayambaze Jen Paul - 4/12/2016 saa 06:40

Rekajyenkubwire Ubwosewame Nyayarajya Nywe Niki Wamenya Ese agaruweniki Bisabagushishoza
Kanda hano umusubize

PapyGulliver - 4/12/2016 saa 06:35

Ariko namwe ntimukigire impinja bigeze aho ,hari igihe turenganya abakobwa,ubwo se niba hari icyo wakoraga ukagihagarika numurongora muzahekenya amakoro,amabuye!? Urugo hari ibyangombwa rukenera kandi urabizi ibikenerwa byose bishingiye kumafaranga uzabarero ntayo ufite wihandagaze ngo bakwanze,najye ndi umukobwa nkamenyako uzanyicisha inzara nakwanga mbese umutima ukakurya.nk'uko ujya gukora umushinga ugasabwa amafaranga ahagije, urugo narwo niko bimeze.Tazama mbali kama vire Darubini kali.
Kanda hano umusubize

kz - 4/12/2016 saa 06:12

umvarero wamusorewe uwo wagukundiye KO urumunyamakuru mureke akunda amaraha nibintu birumvikana KO ukennye yakureka uwo ntiyakubaka gerageza uwambere nawe ubanze umurebe nubona ari sawa ubariwe wikomereza
Kanda hano umusubize

magigi - 4/12/2016 saa 06:08

rekana nawe Mr agukundira icyufte umunsi cyabuze azacaho da....
Kanda hano umusubize

isaiah - 4/12/2016 saa 06:04

Mwana umva olivia akunda akazi ukora kurushuko agukunda murugo wahuye nibihe bibi uwo ntiyakwihangana kdi kubana n' umuntu akaramata ntibyoroshye ubyitondere rero sawa!
Kanda hano umusubize

jj - 4/12/2016 saa 04:45

Ntarukundo sha ninyungu agushakaho njye namureka nkifatira yvette. Kdi njye namuhuzwe.
Kanda hano umusubize

Enock - 4/12/2016 saa 03:23

Sha uwo akunda ton metier ntagukunda kuko iyo agukunda ntahuzagurika! ibaze noneho ukabuze burundu inzu mukodesha yayigutamo cg akagusaba/guha divorce mukagabanira hagati icya 2: Nuko ashobora kuba afuha akaba yaragize umutima mubi kubwa mugenzi we wamusimbuye! ushishoze rero.
Kanda hano umusubize

lmena - 4/12/2016 saa 00:44

Iteka utandukanye numuntu hashiriminsi ukagisha inama niba wasubirana nuko uba ukimukunda, gusa nakwibutsako mujya gutandukana cg kuzanamo agatotsi wibukeko atari wowe byaturutseho?????!!!! None ngo aragarutse ahubwo cunga sana ibuka uyumugani:: Umuyaga usambira byinshi ugasiga nutwo wari wazanye
Kanda hano umusubize

muzira - 3/12/2016 saa 23:50

Hahaha, wabuze ayo ucira nayo umira, bakunde bose nonese ko ntagahunda uragira
Kanda hano umusubize

didi - 3/12/2016 saa 23:26

mwiriwe knd muraho neza icyo nakubwira nuko uwomukobwa mwahuriye mubukwe atagukunda ahubwo akunda ibintu gumana nuwo wakabiri
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X