Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Nkore iki? >> 

Mungire inama ko umuhungu dukundana ambwira ngo nzajye iwabo kandi akaba avuga ko nzajyayo njyenyine mbigenze nte?

Mbere ya byose mbanje kubasuhuza,

Nitwa Anitha, ndashaka ko mungira inama.

Mfite umuhungu dukundana tumaranye imyaka 6, ariko iyo myaka itandatu yose ishize ntazi iwabo.
Nari naramusabye ko nibura yanjyana iwabo nkajya kuhareba ambwira ko atanjyanayo ntararangiza kwiga.

None ubu kwiga nararangije, byari ngombwa ko anjyana iwabo nk’uko twari twarabisezeranye ko azanjyanayo ndangije kwiga.

Gusa ubu ibyacu ntibimeze neza, ari kumbwira ngo niba nshaka kujya iwabo nzagende niyo yaba adahari ngo azahandangira ngende mparebe.

Ese koko birakwiye ko najyayo adahari? Kandi ari gukomeza ambwira ko umwaka nushira ntagiye iwabo ngo no gukundana tuzabireka.

Mungire inama ese koko njyeyo kandi atariyo, byongeye nta muntu nsangayo nzi? Ese ubwo nzabwira iwabo ko nje gukora iki?

Byanyobeye, ese ubwo arankunda koko?

Mungire inama y’icyo nakora!

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Gatoluck Nyiranshimiyimana - 29/03/2017 saa 21:32

Umva Mugenz Wanjye Nkubwire Ntagukunda Ahubwo Arakuryarya! Mureke Si Imfura Si N'umuherezi Uzabona Undi
Kanda hano umusubize

- 9/04/2017 saa 14:50

va kumurezi aho ntarukundo ruhari peee!
Kanda hano umusubize

- 23/04/2017 saa 06:13

gusa niba wemera Imana nakugira inama yogusenga ane kuko ndunva utorohewe pe! umutim wawe icyo uzakwemez kitabo ngamiye gukiranuka uzagikore pe!
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X