Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Iyobokamana >> 

Musanze : ADEPER Ururembo rw’amajyaruguru rwatanze inka za baringa

Itorero rya ADEPER Ururembo rw’Amajyaruguru rwatanze inka za baringa kuri bamwe mubari bagenewe ubwo bufasha higanjemo abafasha b’abahoze ari abashumba b’iryo torero bitabye Imana ndetse n’abari abashumba ariko bakaba bari mu kiruhuko cy’izabukuru n’abagiriye impanuka bagiye mu murimo w’Imana.

Umuyobozi w’Ururembo rw’Amajyaruguru Pasteur Sebadende avugako no mu misango y’ubukwe batanga Amafaranga ariko bikitwa ko ari inka bakoye ,bityo kuriwe nta kibazo abibonamo.

Mu mpera z’umwaka ushize mu kwezi k’ukuboza ubwo biteguraga noheli n’ubunani itorero ry’ADEPER Ururembo rw’Amajyaruguru rugizwe n’uturere 5 twateguye igikorwa cyo kugenera abafasha b’abari abashumba b’amatorero atandukanye agize urwo rurembo bitabye Imana ndetse n’abafite ubumuga buturuka ku mpanuka bakoze bajya mu murimo w’Imana hamwe n’abari abashumba ariko bakaba bari mu kiruhuko cy’izabukuru.

JPEG - 83.3 kb
Kamwe mu duseke kavugwamo ko kajemo inka

Mu ri uwo muhango wari witabiriwe n’abakristo batandukanye ba ADEPER baturutse mu turere 5 tugize ururembo rw’Amajyaruguru, habayeho umuhango wo gutanga inka ku bantu 60 bari batoranyijwe guhabwa izo nka.

Mu byukuri ukurikije ijambo nyamukuru umushumba w’ururembo rw’Amajyaruguru yagejeje ku mbaga yari yitabiriye ibirori,Pasiteri Sebadende Emmanuel yavuzeko nk’itorero ryashatse guhesha agaciro abari abakozi b’Imana batakiri mu murimo kubera impamvu zitandukanye zirimo abitabye’Imana n’abafite ubumuga bakomora ku murimo w’Imana bari bagiye gukora, bityo tukaba twabageneye iri tungo ry’inka mureba hano ni ikimenyetso cy’uko tukibazirikana tunibuka umurimo ukomeye bakoze mu gihe cyabo.

JPEG - 90.1 kb
Inka zerekanywe ko zatanzwe ariko ziba baringa kubo zari zigenewe

Umuntu yumvise iryo jambo ndetse n’amafoto yerekanagako izo nka ko zihari n’ubwo zitari zirenze 5 ushobora kumvako aribyo koko, ariko mu byukuri ntabwo ariko byagenze ahubwo izo nka zari baringa kuko amakuru imirasire afitiye gihamya yahawe n’abamwe mu bagombaga kubona izonka nabo bemezako baheruka izo nka ziri mu birori ariko batigeze bamenya irengero zaryo.

Umwe mu bayoboke w’itorereo ADEPER mu karere ka Musanze utashatse ko umwirondoro we ndetse n’ibimuranga bijya mu itangazamakuru, ubwo yajyaga kwereka umunyamakuru w’imirasire ku bantu bagera kuri 2 yemezako bahawe izo nka, yaje gutungurwa tugeze kuri rumwe mu rugo rw’uwo bivugwako yahawe inka atubwira ko mu by’ukuri kiriya cyari ikimenyetso cy’uko bahahwe inka ariko ukuri guhari imirasire ifitiye amafoto, n’uko bahawe uduseke, ariko bakavugako ibiri mu gaseke ari ibanga ryabo.

Yagizeati” Mu byukuri njye ndumiwe kuko twavuye hariya tugirango izo nka barazicyura mu ngo zabo ariko nkozwe n’isoni kubona batubwirako ari agaseke bahawe Atari inka nkuko bazibonaga aho bari bari mu birori ndetse nuko bimwe mu bitangazamakuru byaba ibyamashusho TV. Ndetse n’ibyandika byerekanye ko hatanzwe inka.”

Amakuru dukesha umuturage ubizi neza yavuzeko bamwe mu bayobozi ba ADEPER bari bashinzwe icyo gikorwa bafashe umworozi umwe bakamusaba ko yazana inkaze zikaza kwerekanwa nk’ikimenyetso cyuko hatanzwe abaturage bakazifotorezaho ibirori byarangira agasubirana izonkaze,niko byaje kugenda koko uwo mworozi abatiza inka zigera muri 5 maze ibirori birangiye asubirana inka ze.

JPEG - 36.8 kb
Umushumba w’ururembo rw’Amajyaruguru Pasteur Sebadende

Ariko nanone nuko uwo muturage bari bamwemereye ko bari buze ku mugenera akantu ariko bikarangira batakamuhaye arinayo ntandaro yogushira ahagaragara ukuri kw’itangwa kw’izonka za baringa.

Tukimara kumva ibivugwa n’aba bakirisito bari mu bagombaga guhabwa inka ariko bikarangira bahawe agaseke twashatse kumenya niba koko haragenwe inka cyangwa haragenwe agaseke, nuko imirasire isura umushumba w’ururembo rw’intara y’Amajyaruguru aho akorera mu biro bye Pasiteri Sebadende Emmanueli ariko atubwirako tutagomba kumufotora.

Pasteur Sebadende yemeza ko batanze inka ahubwo bikaba byaratewe n’abanyamakuru basesenguye nabi ijambo rye.

Yagize ati “Mu byukuri ijambo navuze muri uwo muhango ryumvikanye nabi kuko njye navuzeko duhaye inka kuri bamwe mu bafasha b’abahoze ari abashumba bitorero bitabye Imana n’abandi bagize ubumuga bukomoka ku murimo w’Imana bari bagiyemo, bityo ko tubageneye inka”

Pasiteri Sebadende avugako bitari bushoboke ko bazana inka 60 ngo baze kuziha abari bazigenewe. Ikindi nuko yavuzeko harimo bamwe batari bushobore no kuzorora bitewe n’intenge bafite, bityo kuri we akumvako ntagitangaza ko baba baravuzeko babahaye inka ariko mu byukuri bakabaha agaseke, kandi ako gaseke nako gashobora kuvamo inka.

Aha niho yatanze urugero avugako mu bukwe bavugako bakoye inka kandi bakoye amafaranga ayo mafaranga ashobora kuvamo inka.

Hakunze kumvikana amakuru avugwa mu itorero ry’ADEPER ko habaho gutekenika muri gahunda zimwe z’itorero bitewe na bamwe baba babifitemo inyungu runaka, ahanini bagatunga agatoki kuri bamwe mu bayoboke baba barirukanywe bitewe n’imyitwrire mibi iba ibavugwaho.

JOHN Bagabo / Musanze

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

BABYUMVE - 1/04/2017 saa 09:03

NI RYARI ABAKOZI B' IMANA BAZAGIRA IMVUGO ZUZUYE UKURI? OYA NIBAVE MU GUTEKINIKA. INKA NI INKA. AMAFRANGA NI AMAFRANGA. INZU NI INZU. NTA N' IBANGA MU BUFASHA. UKURI NI KO KWIZA GUKURA ABANTU MU RUJIJO. ABIYITA KO ARI ABAKOZI B' IMANA N' ABAHAMAGAWE GUKORERA IMANA CG ABABIGENEWE NA BAGENZI BABO NIBATANDUKANE N' IBYATERA ABANTU IMITEGEREREZE ISHYIRA ABO BAKOZI MU MWANYA W' ABANYABINYOMA. BWIRA ABAKUMVA KO UGIYE GUCA UMUGANI BAMENYE KO IBYO BAKUMVANA ARI UMUGANI. JYEWE NDABABAYE CYANE.
Kanda hano umusubize

akimana - 14/03/2017 saa 11:24

Aba nye torero babeshya abayoboke babo! Ibyo Pastor Mpyisi avuga ni ukuri.Abo bayobozi ba ADEPER mu majyaruguru ntibazi Ijambo ry'Imana ryanditswe muri Bibiliya.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X