Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Iyobokamana >> 

Musanze : ‘NDABIRAMBIWE’ ngo barasenga ibibazo byabo bikarangira

Uyu musozi wahawe akazina ka ‘NDABIRAMBIWE’ uherereye mu karere ka Musanze mu ntara y’amajyaruguru.

Abaturage bavuga ko bajya kuhasengera ibibazo byabo bigakemuka.
Kugira ngo ugereyo uturutse mu mujyi wa Musanze, ni urugendo rw’iminota hagati ya 30 na 20 kuri moto.

JPEG - 90.7 kb
Agasozi ka Ndabirambiwe ngo karuhuye benshi

Mu buhamya bwa bamwe muri bo hari abivugira ko baje kuhasengera bafite ibibazo ariko bahava bigahita bikemuka.

Si abaza gusengera ku musozi wa NDABIRAMBIWE bonyine bataha cg ibibazo bari bafite bigakemuka kuko n’abatuturiye uyu musozi bivugira ko imigisha y’abaza kuhasengera ibageraho.

Inkomoko y’izina ryahawe Umusozi wa NDABIRAMBIWE, ihuzwa n’uburyo abajya kuwusengeraho bitwara kuko mu ntangiriro bawuzamukaga bikoreye ibuye rishushanya ibyaha cg ibibazo uwugiyeho aba agiye gutura Imana.

N’ubwo nta buyobozi bwite bugenzura uyu musozi ku buryo bwatanga amakuru ntakuka y’abawuzaho, hari abaturage batubwiye ko kuva mu 2009 abaturaga batangira kuza kuhasengera, abahaza bagenda biyongera, cyokora biragoye kumenya umubare w’abamaze kuza kuwusengeraho.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Sekamana.Felix - 17/11/2016 saa 18:41

Umuntuwese.ndamukangurira.kwihana.kukoYesu.Agiyekuza.bidatinze
Kanda hano umusubize

NIYOMUKIZA Berchimas - 14/11/2016 saa 11:53

mushakashake uwiteka bigishoboka kuko abonwa,ukiranirwa wese nareke ingeso ze. "numwami wabose kandi abera hose icyarimwe ariko abamushakana umwete nibo bamubona"
Kanda hano umusubize

Emmanuel - 13/11/2016 saa 10:36

Ariko kuki abantu bamaze kwibagirwa ko Imana ibera ahantu hose icyarimwe?
Kanda hano umusubize

Sabato - 16/11/2016 saa 17:44

Imana Iberaho ,kuberako Yesu Yavuzeko Azasenga Se Bamusenga Mukuri Ndetse No Mumwuka, Aho waba Urihose Wasenga.
Kanda hano umusubize

Sabato - 16/11/2016 saa 17:46

Imana Iberaho ,kuberako Yesu Yavuzeko Azasenga Se Bamusenga Mukuri Ndetse No Mumwuka, Aho waba Urihose Wasenga.
Kanda hano umusubize

Sabato - 16/11/2016 saa 17:46

Imana Iberaho ,kuberako Yesu Yavuzeko Azasenga Se Bamusenga Mukuri Ndetse No Mumwuka, Aho waba Urihose Wasenga.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X