Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Musenyeri Nzakamwita yirengagije inshingano ze

Musenyeri wa Diyosezi ya Byumba, Sylverien Nzakamwita, ku gitekerezo cye mu nama ya 14 y’umushyikirano yashimye gahunda zitandukanye z’iterambere ry’u Rwanda, avuga ko u Rwanda yifuza rwaba rushingiye ku muryango mwiza, ariko yirengagiza ko ari muri bamwe bashinzwe umuryango by’umwihariko nka kiliziya Gatolika.

Yagarutse ku ngaruka zirimo abana bo mu muhanda, ubutane bw’abashakanye bugenda bwiyongera, yagize ati: “ ababyeyi bagenda bihekura, abicana ubwabo, abana bica ababyeyi, hari n’amahano yandi ntavuze agenda yiyongera mu ngo no mu rubyiruko”.

Ese aha ntibyaba ari ukwirengagiza inshingano za kiriziya?

Tumenyereye ko amadini afite inshingano zo kwigisha ijambo ry’Imana , urukundo ku bakristu ari nabo bagize umuryango, ni gute se yavuga kuriya, ni uko se bo muri kiriziya byabananiye bakaba basaba ko leta yabafasha?

Bo bakora iki mu kwigisha urukundo mu muryango kugirango amakimbirane agabanuke?

Ari abana abenshi bakuririra mu madini, abagabo n’abagore yewe n’abasaza n’abakecuru bose ubasanga mu madini atandukanye aho bose icyo baba bashakayo ari ugukiranuka ku Mana bakabigeraho babanje kubana neza bo ubwabo.
Musenyeri afite imiryango remezo, afasha imiryango kubahon’ibindi bikorwa by’urukundo tuzi kiliziya gatolika ikora bifasha umuryango.

Musenyeri yari akwiye kugaragaza aho bageze bigisha urukundo ndetse baca n’amakimbirane mu muryango bahereye muri kiliziya akaba ari yo mvugo yari gukoresha asaba leta ko yabunganira aho bitagenda neza.

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

AMAHIRWE UKURI - 2/01/2017 saa 14:27

Evode niwe wakoresheje uyu mwanditsi. naho Bruce ni igikoresho kidafite ubwenge mumuveho
Kanda hano umusubize

AMAHIRWE UKURI - 2/01/2017 saa 14:24

Ntibisanzwe ko abanyamakuru bashobora gutizwa umurindi n'abanyamategeko. gusa uyu mwanditsi azajye ashaisha ukuri ku ibyo yandika
Kanda hano umusubize

Joe - 22/12/2016 saa 22:43

njyewe mbona Evode ari Umunyamagambo menshi.....ntazi ibyo avuga yogatsindwa akihandagaza Agasuzugura Monseigneur ... ikigoryi gusa.
Kanda hano umusubize

James - 23/12/2016 saa 06:48

Ntiwari ukwiye gutukana ahubwo wavuga ko yahubutse kandi amagambo menshi ntaburamo ibicumuro!
Kanda hano umusubize

gasore - 22/12/2016 saa 11:35

harya ko aribyo tuba tuvuga nkubu koko uyu munyamakuru yizehe itangazamakuru? ubu rero evode yamuhaye akantu ngo agorore amafuti yavuze njye rwose akimara kuvuga ariya magambo nakubiswe n'inkuba ntekerez niba nyakubahwa perezida ahari akaba amwumvise biranshobera " harya ngo keretse niba yarabihawe muri penetesiya"?? ahaaaaaaaa!!! ese ko nta kibi yari avuze,kuvuga ikibazo kiriho ngo gishakirwe umuti nibyo byari guhinduka ikibazo?? evode we genda warambabajeeee nubwo ntari umunya gaturika ,kuko ni wowe watumye uyu munyamakuru kukudefanda rwose, gsa bazabyigeho ntuzongere gusubira mumushyikirano nunajyayo kandi ntuzabe wemerewe kugira igitekerezo utanga ukundi, umuntu wubahuka museyeri!!! noneho papa naza mu rwanda uzamutuka kubabyeyi be "indiscipline total".
Kanda hano umusubize

kalisa - 22/12/2016 saa 07:39

umwanditsi w'iyi nkuru ndamugaye. None wakwihandagaza ukavuga ko amadini yakemura icyo kibazo Leta itarimo?
Kanda hano umusubize

nahayo - 21/12/2016 saa 09:23

Ariko se uretse kwibasira umuntu kubera uwo ariwe, ni ibiki yavuze bitari ikibazo? None se niba abifite mu nshingano yemeze ko ibibazo by'umuryango byakemutse kandi na IRDP yaratanze ingero z'aho bikiri? None se Evode ko yavuze ko ahubwo Musenyeri ibyo bitamureba wowe urashyigkira nde? Kandi iyo bivugwa n'undi utari musenyeri buriya muba mwarabihaye agaciro mugatanga ibitekerezo, ariko kuko hari abashaka kumwibasira kubera uwo ariwe byabaye ikibazo ndetse hazamo no gutizanya imirindi. Ariko muzumve yongera kubasubiza. Uwo akorera yarumvise, ntanakeneye n'amashimwe yanyu, uzamushima arahari.
Kanda hano umusubize

USA - 21/12/2016 saa 03:17

Hagataho c Evode we Wamuruse niki y'unganiye Musenyeri kugitekerezo yaratanze? kuburyo yagezaho amwubahuka bene karikariya Kageni? Nshyumva ijambo yavuze nahise nibaza kunshingano afite zokurinda itegeko nshinga biranshisha bazamube hafi kuko ashobora kubizambya batabizi
Kanda hano umusubize

- 20/12/2016 saa 20:17

ariko ubundi evode wamugani yaguhaye akanu kugirango umushyigikire nawe noneho nawe urahamya ko yavuze neza yewe niba aribyo koko wowe ntabunyamwuga bwawe warukwiriye gushaka ikindi ukora cyitari itangazamakuru kuko uratugomesha koko mgr nzakamwita yarakwiriye gusubizwa kuriya basi Wenda tuvuge koyararimo gusaba leta ubufasha nkuko wabivuze ariko se yarakwiriye gusubizwa kuriya ngo narugo agira biriya nagasuzuguro rero nawe wa munyamakuru we naho utaniye na evode
Kanda hano umusubize

NAKUMIRO.COM - 20/12/2016 saa 16:30

NARAGENZE NDABONA,KUBA UMUNTU ATANZE IGITEKEREZO KANDI CUBAKA CYUMVIKANA,UERTSE GUSHIRA ISONI N'IKINYABUPFURA GIKE NDETSE NO KUTAGIRA INDANGA GACIRO ZIRIMO KIRAZIRA,NINGOMBWA KUKIVUGURUZA NTANICYO WONGERAHO URETSE KUVUGA UBUSA.BIRAGAYITSE KUMVA UMUNTU YIFATA AKANDIKA INKURU NKIYI IDAFITE UMUTWE N'IKIBUNO.MUBYO MUSENYERI YAVUZE NIKI CYITUMVIKANAGA,NIKI TUTABONA .NIBA UYU USEBEJE ABAKORA ITANGAZA AMAKURU YANDIKA UBUSA,HARI ABAUTUMYE AMENYEKO YITESHEJE AGACIRO.NTANO KBICA I RUHANDE IBI BIKURIKIRA AMAGAMBO YA EVODE YAVUGIYE MU MUSHYIKIRANO,SI UKU ABANTU BIVANA MUKIMWARO,IYO WASANZE WIBESHYE UBUTWARI NU GUSABA IMBABAZI SI UGUTSIMBARARA UKORESHEJE UBURYO UBU CYANGWA UBUNDI.ARIKO UBUNDI ABA BOSE BIHAYE KUBAHUKA MUSENYERI,UWAREBA NEZA NTIYASANGA BARAHUYE N'IBIBAZO BITURUTSE KUBURERE BUDAHWITSE KUBERA AMAKIMBIRANE Y'IMIRYANGO BAKURIYEMO,CYANGWA IYO BABA BAFITE UBU NIBA IHARI.
Kanda hano umusubize

NAKUMIRO.COM - 20/12/2016 saa 16:19

NARAGENZE NDABONA,KUBA UMUNTU ATANZE IGITEKEREZO KANDI CUBAKA CYUMVIKANA,UERTSE GUSHIRA ISONI N'IKINYABUPFURA GIKE NDETSE NO KUTAGIRA INDANGA GACIRO ZIRIMO KIRAZIRA,NINGOMBWA KUKIVUGURUZA NTANICYO WONGERAHO URETSE KUVUGA UBUSA.BIRAGAYITSE KUMVA UMUNTU YIFATA AKANDIKA INKURU NKIYI IDAFITE UMUTWE N'IKIBUNO.MUBYO MUSENYERI YAVUZE NIKI CYITUMVIKANAGA,NIKI TUTABONA .NIBA UYU USEBEJE ABAKORA ITANGAZA AMAKURU YANDIKA UBUSA,HARI ABAUTUMYE AMENYEKO YITESHEJE AGACIRO.NTANO KBICA I RUHANDE IBI BIKURIKIRA AMAGAMBO YA EVODE YAVUGIYE MU MUSHYIKIRANO,SI UKU ABANTU BIVANA MUKIMWARO,IYO WASANZE WIBESHYE UBUTWARI NU GUSABA IMBABAZI SI UGUTSIMBARARA UKORESHEJE UBURYO UBU CYANGWA UBUNDI.ARIKO UBUNDI ABA BOSE BIHAYE KUBAHUKA MUSENYERI,UWAREBA NEZA NTIYASANGA BARAHUYE N'IBIBAZO BITURUTSE KUBURERE BUDAHWITSE KUBERA AMAKIMBIRANE Y'IMIRYANGO BAKURIYEMO,CYANGWA IYO BABA BAFITE UBU NIBA IHARI.
Kanda hano umusubize

RUKUNDO - 20/12/2016 saa 16:00

Ubu se iyi nkuru igamije iki? cyangwa uwo muyobozi yaguhaye akantu ngo umukure mu isoni? Nagende twaramwumvise amahomvu ye,
Kanda hano umusubize

RUKUNDO - 20/12/2016 saa 15:58

Ubu se iyi nkuru igamije iki? cyangwa uwo muyobozi yaguhaye akantu ngo umukure mu isoni? Nagende twaramwumvise amahomvu ye,impolu gusa.
Kanda hano umusubize

jumping - 20/12/2016 saa 15:35

wowe na Evode ,ntaho mutaniye,cyeretse niba washakaga ko article yawe itera amatsiko abantu benshi igasomwa cyane naho ubundi Musenyeri yavuze ibiriho kandi n'inshingano ze arazuzuza si nka Evode,usankaho abanza kuvuga sgatecyereza nyuma ubundi agasa n:utukana...avuga amategeko nkaho ibintu byose droit...
Kanda hano umusubize

bisoso - 20/12/2016 saa 15:29

Nshimiye byimazeyo abo bose batanze ibitekerezo kuri iyi nkuru. jye nkibona umutwe wayo sinanifuje kuyisoma ahubwo nagiye gutanga igitekerezo nsanga ibyo nari kuvuga babimvugiye.mwakoze kbsa kumbwirira uyu mugabo ngo ni Mushumba.
Kanda hano umusubize

RUKUNDO - 20/12/2016 saa 16:04

Uwo munyamakuru yize itangazamakuru?Uburyo yakoze umutwe w'inkuru wagirango arashaka gusebya umusaza wacu,umushumba Uhoraho yitoreye.
Kanda hano umusubize

Ed - 20/12/2016 saa 18:44

yego rata. Ureke bariya batareba ibyavuzwe bakareba uwo byabwiwe
Kanda hano umusubize

Felix - 20/12/2016 saa 14:08

Iyi nyandiko niyo kudefanda ubuhubutse bw'ivode ? Jye sinyemeye na gato
Kanda hano umusubize

podo - 20/12/2016 saa 13:45

Yeee wee wagirango ntiwari uhari ariko uri sûre ko ntagiteketezo yatanze ? Usubir muri récords zawe. Umeze nka wawundi wari usinziriye akicura atanga critiqués zidakomeye namba (idées liquides)
Kanda hano umusubize

Ndabarora - 20/12/2016 saa 13:34

Musenyeri inshingano ze arazizi cyane! Ahubwo iyi nyandiko igambiriye guhishira amagambo y'ikinyabupfura gike yabwiwe Musenyeri amaze gutanga igitekerezo cye! Muzirunge zange zibe isogo!
Kanda hano umusubize

b - 20/12/2016 saa 13:19

hari byinsi bikorwa ku muryango bikozwe na Leta cyangwa Kiliziya, ariko kuba Musenyeri yaravuze ko hakenewe izindi mbarga, uko si ukwirengagiza inshingano. Ugomba kumenya abanyarwanda bose atari abanyagaturika, kandi niyo bababo, buri wese (leta na Kiliziya) afite umusanzu atanga mu kubanga umuryango.
Kanda hano umusubize

Beuce - 20/12/2016 saa 13:11

ariko mwabaye mute? ko yatanze suggestion c ngo bakomeze bafatanye harubwo yagiraga ngo amenyeshe abantu ko abishinzwe, yavuze ukuri mwishakira ibibazo aho bitari, muba mwabuze ibyo mwandika cq?
Kanda hano umusubize

kabeho j.m.v - 20/12/2016 saa 12:47

Wowe Bruce Mushumba ntabwo nemeranya nawe. Ukeka ko Mgr yagira icyo akora wenyine njye nawe tutamufashije? Yewe n'iyo yafata buri nzu maze agashyira umusaraba muri buri cyumba cg agaha abagize umuryango, buri wese, akabaha bibiliya, ntibyabuza abantu kugoma no kujya mubintu bidafitiye société akamaro. Gutoza ibyiza si inshingano ya Mgr gusa. Nawe mubyo ukora buri munsi bigomba kuba urugero rw'urukundo. Iyi nyandiko washyize aha ndakeka ko utabanje gutekereza cyane.
Kanda hano umusubize

mahano - 20/12/2016 saa 10:35

Umwana wo mu Ruhango yagutumye ngo umukure mu isoni ko ndeba wavuze ibyo atibarije uwo yagombaga kubibaza ahubwo akivugira ibindi kugeza aho abafite ubushishozi bamuciye mu ijambo?????????????
Kanda hano umusubize

Kemena Eric - 20/12/2016 saa 09:55

Uko mbibona nuko yagerageje Kwerekana ikibazo gihari mungo kandi Kuba mubyo bashinzwe harimo umuryango birumvika nibyo Ariko ibyo tutakwirengagiza nuko Kuba Hari Imiryangoremezo, bitavuga ko bihagije Hari Nandi madini menshi bityo numva ko Ntiyarayobewe ko ibyo byose bifasha abakristu bihari ahubwo hacyenewe ubundi bufasha kuko ikibazo gikomeye!!!!
Kanda hano umusubize

km - 20/12/2016 saa 09:48

Ibyo uvuze nta ukuri kurimo hati benshi tutagisenga kandi turi abaturarwanda. Ubushakashatsi bakoze nkawe wari ukwiye kubusoma nawe ugatanga umusanzu kuko niba bitaragera mubawe nawe uratahiwe
Kanda hano umusubize

Sheja - 20/12/2016 saa 09:23

Jamaa are serious? iki nigitekerezo cyawe ariko, ngo musenyeri yirengagije inshingano ze? ndagukemanze cyane. uzongere wumve uko President wa sena yashubije, urasanga ibyo wanditse nta shingiro bifite. Kubaka umuryango nyarwanda suruhare rwa kiriziya gusa cg leta, cg urundi rwego urwo arirwo rwose nubufatanye bwa buri ruhande cg buri rwego. Pleas bost your IQ. Thanks
Kanda hano umusubize

- 20/12/2016 saa 08:20

ntabwo yirengagije inshingano ze nkuko ubivuze kuko umuryango ni uwa twese kandi harasabwa ubufatanye bwinzego zose kugirango bigerweho
Kanda hano umusubize

shishoza - 20/12/2016 saa 07:53

Ariko uyu mubyeyi Musenyeri mwamuhaye amahoro koko? Ibyakozwe ku kibazo cy'umuryango se hari uwabimubajije akananirwa kubisubiza? n'ubu ubikeneye yabimubaza sinzi impamvu mubimubariza mu binyamakuru nkaho mwamubuze? Ubu murarwana kuri wa muyobozi Evode wamushizeho isoni rero! Ibi ni ukuburana urwa ndanze, kwibeshya bibaho evode yavuze atatekereje neza kubyavuzwe n'ibyo agiye kuvuga, ubupfura rero mbona bwaba kwemera ikosa yaba intwari akarisabira n'imbabazi. Atabishoboye kandi nabireke. ariko Bruce n'abandi mureke rwose gukomeza gushakira ibibazo aho bitari.
Kanda hano umusubize

furaha - 20/12/2016 saa 07:37

mujye mureka amarangamutima musenyeri hamwe n,andi matorero barabikora nawe wanditse ibi urabizi hari byinshi bakora nawe uzi utirengagije kdi utabogamye kubera impamvu ntazi ushobora kumbwira ko ubufatanye budakenewe twese hamwe na reta nawe urimo kugirango ducogoze kiriya kibazo musenyeri cg wowe mwakora iki mugihe mutari kumwe na lete?leta yakorra iki mugihe itari kumwe nawe na musenyeri?es ibyo musenyeri yavuze ntibiriho?niba biriho twakora iki wowe nanjye cg leta mugihe birenze ubushobozi bwa musenyeri cg bwawe na evode arimo ndumva niba ibyo musenyeri yavuze biriho hakenewe umuti wabyo aho kwitana bamwana birashoboka ko birenze ubushobozi bwe n'ubwo biri mu nshingano ze ese wamufasha iki?cg evode yamufasha iki?yamubwira ngo kuko adafite urugo ntakwiye kumenya ibiberamo?ibaze utekereze neza ubone kwandika
Kanda hano umusubize

- 20/12/2016 saa 07:31

Aha iyi nkuru irimo guhubuka kuko nubundi kwigisha nuguhozaho kandi amasomo nkaya agomba gutangirwa hose cyane ko bose atariko baza mukiriziya kandi nabaza siko bose bumva kuko ariko bigenda genocide ntiyari kuba bityo rero uyu mugabo ntakibi yakoze
Kanda hano umusubize

umuco - 20/12/2016 saa 06:58

Nta murozi wabuze umukarabya koko. Ubuse koko wanditse iki ?
Kanda hano umusubize

ukombibona - 20/12/2016 saa 01:03

Wowe wanditse iyi nkuru ndabona urimo gutandukira cyane. ndetse nuwavuga ko urimo "kuvodavoda"(terme nshya yavutse kubera reaction mbi ya Evode ku gitekerezo cya mgr Nzakamwita)ntiyaba abeshye. None se kuba mgr yaravuze kuriya bishatse kuvuga ko Kiliziya ntacyo ikora mubijyanye no kubanisha neza imiryango ? cg yabivuze ashaka gusaba ko inzego zose zahuriza hamwe imbaraga kugirango habashe kuboneka umusaruro ushimishije kuri icyo kibazo cyo mungo !ikindi wirengagiza ni uko Kiliziya gatolika, ari nayo mgr akoreramo, itagera mungo zose zabanyarda kuberako bose atari abayoboke bayo. Kiliziya ishobora gutanga umuganda wayo mu kwigisha no gufasha abayoboke bayo ariko hari nabandi benshi batari abayoboke ba kiliziya nabo bagomba kwigishwa. bityo mgr akaba yarahamagariraga inzego zose zaba iza leta niza societe civile guhuriza hamwe imbaraga bagashaka amahoro mu miryango yabanyarwanda !
Kanda hano umusubize

ukombibona - 20/12/2016 saa 01:03

Wowe wanditse iyi nkuru ndabona urimo gutandukira cyane. ndetse nuwavuga ko urimo "kuvodavoda"(terme nshya yavutse kubera reaction mbi ya Evode ku gitekerezo cya mgr Nzakamwita)ntiyaba abeshye. None se kuba mgr yaravuze kuriya bishatse kuvuga ko Kiliziya ntacyo ikora mubijyanye no kubanisha neza imiryango ? cg yabivuze ashaka gusaba ko inzego zose zahuriza hamwe imbaraga kugirango habashe kuboneka umusaruro ushimishije kuri icyo kibazo cyo mungo !ikindi wirengagiza ni uko Kiliziya gatolika, ari nayo mgr akoreramo, itagera mungo zose zabanyarda kuberako bose atari abayoboke bayo. Kiliziya ishobora gutanga umuganda wayo mu kwigisha no gufasha abayoboke bayo ariko hari nabandi benshi batari abayoboke ba kiliziya nabo bagomba kwigishwa. bityo mgr akaba yarahamagariraga inzego zose zaba iza leta niza societe civile guhuriza hamwe imbaraga bagashaka amahoro mu miryango yabanyarwanda !
Kanda hano umusubize

sangano - 19/12/2016 saa 20:14

umva mushumba ibyo kiliziya irabikora cyane nandetse muri dioceze ya byumba bikaba akarusho uzabegere hari gahunda mumiryango kiliziya yubakwa ihereye mumuryango
Kanda hano umusubize

napoleon - 19/12/2016 saa 20:04

ariko kiliziya yo yakora yonyine Imana yo ko yashizeho amategeko byatumye ibyaha bitaba ubu se abakora ibyo byaha bose basengera muri kiliziya gatolika mujye mubanza gusesengura
Kanda hano umusubize

hallelua - 19/12/2016 saa 18:51

yabivuze murwego rwo gusaba ubufasha byumvikane nkumubyeyi ntiyabivuze nkuwirengagije inshingano ze mujye mureka kuvanga inkuru
Kanda hano umusubize

hallelua - 19/12/2016 saa 18:50

jahahahahahaha ubuse woe kutangiye kuvanga inkuru yazirengagije gute se? ko yabivuze murwego rwo gusaba ubufasha mumuryango nyarwanda
Kanda hano umusubize

Alain - 19/12/2016 saa 18:18

What?!!! Munyamakuru namwe banyarwanda iyi nkuru ikomeje kwamamara cyane kdi buri wese akagenda ashaka ikosa mu mbwirwaruhame za bagabo bombi!!!!! Reka nibarize wowe munyamakuru ubu wowe niba utari nimugatolika nkajye nukuvuga ko ntabikorwa ubona kiliziya ikora byo kubungabunga umuryango!??!? Ngo asabe ubufatanye asoza yaragize ati dukwiye kumanura ibirindiro!!!! Aba ni bande yavugaga?!! Nawe urimo najye ndimo kuko umusanzu wacu twese urakenewe mukubaka umuryango nyarwanda!! Keretse niba yarakoresheje ikinyarwanda cyabagoye dore ko mwivugira za so, agishoni,... Plse mushyire aba bagabo hasi twese dufatanye twubake umuryango nyarwanda. Umwana yubahe ababyeyi, Ababyeyi buzuze inshingano zabo leta na societe civile nabyo bibe bityo
Kanda hano umusubize

Alain - 19/12/2016 saa 18:18

What?!!! Munyamakuru namwe banyarwanda iyi nkuru ikomeje kwamamara cyane kdi buri wese akagenda ashaka ikosa mu mbwirwaruhame za bagabo bombi!!!!! Reka nibarize wowe munyamakuru ubu wowe niba utari nimugatolika nkajye nukuvuga ko ntabikorwa ubona kiliziya ikora byo kubungabunga umuryango!??!? Ngo asabe ubufatanye asoza yaragize ati dukwiye kumanura ibirindiro!!!! Aba ni bande yavugaga?!! Nawe urimo najye ndimo kuko umusanzu wacu twese urakenewe mukubaka umuryango nyarwanda!! Keretse niba yarakoresheje ikinyarwanda cyabagoye dore ko mwivugira za so, agishoni,... Plse mushyire aba bagabo hasi twese dufatanye twubake umuryango nyarwanda. Umwana yubahe ababyeyi, Ababyeyi buzuze inshingano zabo leta na societe civile nabyo bibe bityo
Kanda hano umusubize

CHRISTIAN GATABAZI - 19/12/2016 saa 17:31

Kukise mundahiro yazamo imana uwatanga inama yubaka ahoyabarihose ntakibazo padiri numugabo njye ndamushima ababigizeho ikibazo ntibareba kure!
Kanda hano umusubize

habimana Steven - 19/12/2016 saa 16:43

None Wowe Uzanye Ibi Ukeko Kiriziya Ariki?
Kanda hano umusubize

muvandimwe freddy - 19/12/2016 saa 16:25

Muraho basomyi! Ndisegura mbere nambere kuri wowe Bruce wanditse iyinkuru. ushobora kuba hari ibintu utunva cg utashatse gusesengura.Monseigneur NZAKAMWITA avuga ko yifuza URwanda rushingiye kumuryango mwiza, simbona icyo uvuga ko yirengagije 1. Niyo yaba ari umwe mubagomba kubaka uwo muryango mwiza a travers son apostolat, si ikosa ko yagaragagaza ko yifuza igihugu gishingiye kumuryango mwiza, cg ko agaragaza uburemere bw'ikibazo cy'umuryango nyarwanda muriyiminsi 2.Monseigneur NZAKAMWITA, nubwo mubutumwa n'inshingano harimo kwigisha iyo miryango , nagirango nkwibutse ko umuryango nyarwanda utavoma isoko y'urukundo mumadini gusa kuko na mbere y'Umwaduko w'abazungu ayo madini ataraza, urukundo mumuryango nyarwanda,uburere,kirazira byabagaho, n'amabi turiho tubona ubu ntayabagaho . Hanyuma se ubwo byari kubazwa nde? amadini atarahabaga? Aha ndagirango ukosore imyunvire yawe kuko abana babanyarwanda bakomora urukundo n'uburere mumuryango bavukamo cyane ko atari bose banasenga. hanyuma se imiryango idasenga ntifite uruhare mumuryango mwiza? erega gusenga ni ukwemera kdi si ihame ko abantu bose basenga cg bemera bimwe ndagirango ukure inshingano yibanze kubihayimana uyerekeze kumiryango bavukamo yo inafite inshingano (Résponsabilité première kubana babigisha,ubupfura, uburere, ingagaciro na kirazira by'umuco nyarwanda). Urashaka kumera nka Evode wahubutse asubiza Monseingeur nkusubiza umwana bangana? ikibazo NZAKAMWITA yagaragaje gifite ishingiro kandi kirahangayikishije kandi yakizamuye agirango yibutse urwo rusobe rw'abantu bafite umuryango munshingano ngo bose hamwe bafatanye kubaka umuryango nyarwa ugenda uhura nibizazane muriyiminsi. Mujye musesengura mbere yo kwandika inkuru murakoze!
Kanda hano umusubize

ngangare - 21/12/2016 saa 03:00

@Freddy nagirango ngire bimwe nkubwira uko mbibona cyane ko kutabona ibintu kimwe Atari icyaha. Ndakubwiza ukuri ko ntacyaha evode yakoze cyangwa yavuze. wibuke statement yakoresheje ko yavuze ati: mubyukuri umutekano urahari haba kunkiko z'igihugu n'imbere mu gihugu amaraporo arabigaragaza.ariko iyo urebye mu muryango usanga ntawuhari. 1) ibi ubwabyo ni Dialogique no kwivuguruza gukabije kuko ubwo bisobanuye ko mubyukuri ntawuhari kuko umuryango niwo base. 2) ibi ni ukugaragaza ko hari weakness mu rwego rw'amategeko Kandi wibuke ko arirwo evode yari ahagarariye . 3) wibuke ko evode atabihakanye ahubwo yavuze ko aho bigaragaye bahanwa hakurikijwe amategeko Kandi koko nibyo. ndetse yongeraho ko zero crime society ntayibaho Kandi koko ntayo. asoza avuga ko bitari generally ahubwo ari individual cases Kandi koko nibyo kuko imiryango byose siko ibanye nabi. nkanjye na madam imyaka ibaye myinshi ntawe Uzi imvugo mbi yundi. ubuse icyaha umushinja in ikihe?
Kanda hano umusubize

Toto - 21/12/2016 saa 10:42

Evode we nubwo wahindura amazina ukiyita ngangare ntibibuza ko wavuze amafuti kandi wahubutse. Byaba byiza ugiye ubanza gutekereza mbere yo kuvuga naho inverse yo iteye iseseme. Asyii
Kanda hano umusubize

- 23/12/2016 saa 00:39

Good comments.
Kanda hano umusubize

Hatanga Teacher - 19/12/2016 saa 16:11

Mr. Ntiwarukwiye gucandaza uriya Mwungeri wa ekleziya Gatorika ngo umwurire wari ukwiye gutanga igitekerezo cyawe. None se ko umunenze wowe uvuze iki? apana kabisa.
Kanda hano umusubize

Kalisa - 19/12/2016 saa 16:09

Ubu se nk'iyi nyandiko igamije iki mu by'ukuri? Keretse niba uwayanditse yashakaga kugabanya ubukana bw'imyitwarire idakwiye umunyarwanda muri rusange n'umuyobozi by'umwihariko yagaragajwe na Minister of state Evode! Umuntu wenda yanenga gato ko Musenyeri atabanje ngo arondore ibyo Kiliziya ikora mu guhangana n'ibibazo yagaragaje (keretse niba yarashakaga gukoresha umwanya yari ahawe neza), ariko ntawashoka yemeza ko yirengagije inshingano ze. Ubundi se ari Kiliziya na Leta ninde ugomba kunganira undi mu gukemura biriya bibazo? Ibyo aribyo byose ni inshingano za Leta mbere yo kuba iza Kiliziya!
Kanda hano umusubize

Emmanuel - 19/12/2016 saa 15:43

sasa Ngewe Ababavugabutumwa bomurwanda barasekeje Umuntu nkamusenyeri wize Wemera bibiriya azicyo bibiriya ivuga ntayakavuze biriya ahubwo yasobanura biriya yavuze agatangiza Ikibwiriza Yesu yaravuzengo Ngomuminsi yanyuma Umwana azica umubyeyi yice umwana mubwirize abantu kwisi igeze kumusozo muhere kubyanditswe Nahwibindi ntamumaro
Kanda hano umusubize

sakumi - 19/12/2016 saa 15:23

Musenyeri,yatanze igitekerezo kiza,kandi ingero zirahali. Isomere nawe kuli kino kinyamakuru,ibyabaye i Nyanza,aho umusore yakuye amenyo nyina akanamukorera ibyamfura mbi. Ibi koko,si amahano? Akamaro kinama,ni ugutanga ibitekerezo, kubyiza bikorwa n'ibibi bikorwa. Abantu ,bakabyigira hamwe,bagafata umwanzuro. Uretse n'abali munzego zubuyobozi,n'abaturage,bafite umuco, wo kudahangana,wo kudatukana ku karubanda. Evode rero,mbona usa nkaho umurengera,yifashe nabi cyane. Abamugaya nibo benshi. Ibyo yize cyangwa se ibyo akora,yabitesheje agaciro.
Kanda hano umusubize

sibomana - 19/12/2016 saa 15:17

IBI BYANDITSWE KOKO BIHULIYE HEHE NI IKIFUZO YATANZE MULI ILIYA NAMA. YAVUZE IBYIZA ANAVUGA AHALI IBIBAZO,ASABA KO BOSE BAFATANYA NGO ICYO KIBAZO KIBONERWE UMUTI. UWAMUSHUBIJE, ALIWE EVODE, MU MAGAMBO MABI,TUTAMENYEREYE MU MUCO WACU, AHAGURUKA,AMUSENYA KU KARUBANDA. NTABWO ALI KULIYA ABANTU BAKUZE,BITWARA MURUHAME. NIBA RERO ALI UKURENGERA EVODE,UNO WANDITSE INO NKURU,YASHAKAGA,ABASHYIGIKIYE ILIYA MWITALIRE YA EVODE,BABALIRWA KUNTOKI. KILIZIYA GATOLIKA,IKORA BYINSHI,KANDI BYIZA CYANE.
Kanda hano umusubize

kkk - 19/12/2016 saa 14:57

Abanyamakuru umugani wabantu rimwe na rimwe mubaza ibiterekeranye ,cga mukazan subjet zidafite shinge na rugero, ubi c yirengagije inshingano ze gute cga namwe mugiye kuba nka Evode , mujye mukora analysis yamagambo nicyo mwigiye , niba warumvishe ibyo Honorable Makuza yavuze ubya analyze . Thanks.
Kanda hano umusubize

fatu - 19/12/2016 saa 14:57

ushobora kuba udafite ubwenge buxima nawe?!!ntaho utaniye na evode niba atariwe wagutumye kuvuga aya mahomvu?!!?sekibi yarakwishe
Kanda hano umusubize

fatu - 19/12/2016 saa 14:53

umva wa munyamitwe we,niba ibyo uvuga ariwowe wabyitekerereje byaba ari ukubeshya.ubwo uriya musazi evode akurahuriyemo uburozi bwe nawe uraje urimo kwanjwa NGO uravuga,urimo gutera abantu iseseme.ubwo urimo gutayanjwa mubiki???ubwo nawe NGO uravuze.nawe mumuryango wawe barebe neza mwaba mufite sekibi wabateje kuvuga ubusa
Kanda hano umusubize

nshuti - 19/12/2016 saa 14:46

Wowe wanditse iyi nyandiko urabogamye kuko urashaka gukura icyaha kuri Evode wandagaje Musenyeri.Kuba Musenyeri yaravuze ikibazo aho kiri n!uko yashakaga ubufasha mukugikemura. Ntiyigeze ahunga inshingano ze nk'uko ubivuga.Ahubwo wowe uri muruhande rwa nyakubahwa EVODE
Kanda hano umusubize

Viateur - 19/12/2016 saa 14:43

wa munyamakuru uvuze nabi,ubwo uwakubaza uburyo Monseigneur yirengajije inshingano wabisobanura uziko wagirango ntiwize buriya ikintu yavuze utazi cyangwa kitabaho ni ikihe.wowe na Monseigneur urumva ariwowe usobanukiwe society kumurusha ahubwo niwowe utazi inshingano zawe kuko nziko umunyamakuru bamwita umutaramakuru ,wakagombye kumenya society uko ihagaze ntuvuge amagambo nkayo ku mushumba nkuriya .sha usebeje itangazamakuru.umenye ko leta na kiliziya bifatanya.sha abana bubu nta kinyabupfura mugira .utinyuke wandike uwo mutwe winkuru.sha watandukiriye.ariko uzi kuba monseigneur urwego uba uriho kugeza ubwo ujijwa koko wowe wize bachelor degree . sha Mushumba we iyi nkuru nta kigenda.
Kanda hano umusubize

******** - 19/12/2016 saa 14:37

Ndabona nawe umeze nka Evode rwose.
Kanda hano umusubize

Peter - 19/12/2016 saa 14:05

Hhahahahh ubu rero urashaka kugaragaza ko Evode kumusubiza kuliya nta kosa yakoze????Yavuze u Rwanda yifuza afatanije n"inzego zose,we se yabikora wenyine?Noneho vuga ko ibyo yavuze bidahali????
Kanda hano umusubize

Murwanashyaka donath - 19/12/2016 saa 13:53

Msr Ntago yirengagije inshingano ze ,nka kiliziya......ninayo mpamvu yavuze aho ibibazo Buri m uburyo bwo kubisjakira umuti ,....just niwo muryango mwiza yavuga,kandi iyo wanenye indwara urwaye kubona umuti ni facil,....est donc ntiyataye inshingano rero
Kanda hano umusubize

John - 19/12/2016 saa 13:42

Wowe wanditse iyi nkuru ni ukugirango utwumve? Nonese yirengagije inshingano ze gute? Yari kuba azirengagije iyo ibyo bibazo biba bihari ahubwo akaba atabibona! Naho kuba abibona agatinyuka No kubivuga ni ukugirango abantu bose babimenye twese dufatikanye mu gushaka ibisubizo. Naho wowe ndumva ushaka kuvugira wa muzindaro wanyu ngo ni Evode. Ariko uko yamoteraga kuri BBC yagizengo no mu gihugu ni uko azakomeza?
Kanda hano umusubize

Gahondogo - 19/12/2016 saa 13:17

Ahubwo kuba Musenyeri abona aho ibibazo biri ni uko akurikira ibijyanye n'inshingano ze. Ngira ngo kandi mu kungurana ibitekerezo yari kugaragaza icyo Kiriziya ikora kuri icyo kibazo. Ariko uburyo yasamiwe hejuru na Sinzinde, sinzi ko yari gusubiza atarashira impumu. Nimusigeho rwose nta mfura ikoronga.
Kanda hano umusubize

MBABAZI - 19/12/2016 saa 13:12

ESE IYI NINKURU CYANGWA NIKO UBITEKEREZA.MUKENEYE AMAHUGURWA
Kanda hano umusubize

Minani - 19/12/2016 saa 13:09

Wowe wanditse iyi nkuru ushobora kuba ugira amatiku unakunda kwanduranya. Mr Nzakamwita yatanze igitekerezo ashingiye kubyo abona, yumvise cg yakozeho ubushakashatsi. keretse niba wenda kuvuga ko ibyo yavuze yabeshye. ikindi kandi aho yabivugiye yabivuze nk'umunyarwanda kandi nkumwe mubari batumiwe nu inama y'umushyikirano. iyi nama rero ntabwo ari iya kiliziya gaturika. kuba umuntu yabaza cg yatanga inyunganizi mubihuza gute no gutatira inshingano? ikindi, Leta niyo ibazwa byose ntabwo ari kiriziya. kuko mbere yo kuba ikintu icyo aricyo cyose umuntu abanza kuba umunyagihugu kandi akagengwa na Leta.
Kanda hano umusubize

kabirigi - 19/12/2016 saa 12:46

ahubwo yagaragaje ikibazo kandi Ni ukuri .
Kanda hano umusubize

kabirigi - 19/12/2016 saa 12:42

ndabona uyu munyamakuru ahubwo ashaka kubogama,none se niba arimo agaragaza ibuye ribangamiye iterambere ry'umuryango, urumva atarimo yuzuza ahubwo inshingano. plz ikibazo cy'umuryango kirakomeye.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X