Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Iyobokamana >> 

Musenyeri Philippe Rukamba yasabye Imana kurandura burundu ingengabitekerezo ya Jenoside mu bantu bose

Umushumba wa Diyoseze ya Butare akaba na Perezida w’inama y’Abepisikopi mu Rwanda, Musenyeri Philippe Rukamba, yasabiye ku Mana abantu bose bakibaswe n’ingengabitekerezo ya Jenoside, asaba Imana guhindura imitima yabo bakaba Abanyarwanda bazima bimakaza ibyiza gusa.


Yabigarutseho kuwa Gatanu tariki ya 07 Mata 2017, mu karere ka Huye, mu ijambo ry’Imana yagejeje ku mbaga y’abaturage bari bitabiriye umuhango wo gutangiza icyumweru cy’icyunamo.

Musenyeri Rukamba yasabye Imana kurandura burundu ingengabitekerezo ya Jenoside mu bantu bose ikabaha umutima mwiza wubaka igihugu.

Ati “Mana yacu, hindura imitima yabakibaswe n’ingengabitekerezo ya Jenoside maze bafatanye n’abandi kubaka igihugu kirangwa n’ineza. Randura ingengabitekerezo ya Jenoside mu mitima yacu kugira ngo tugire igihugu kirangwa n’ubumwe n’ubwumvikane”.

Mu gutangiza icyumweru cy’icyunamo mu Karere ka Huye, abanyeshuri biga muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye, abarezi babo, abaturage n’abayobozi ku nzego zitandukanye bakoze urugendo rwo kwibuka rwahereye kuri iyo Kaminuza barusoreza ku rwibutso rwa Jenoside rwa Ngoma aharuhukiye imibiri irenga ibihumbi 40.

Nyuma yo kunamira no guha icyubahiro imibiri iharuhukiye, hatanzwe ubutumwa bufata mu mugongo abarokotse Jenoside no gusaba abandi kubaba hafi muri ibi bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abaturage bongeye kwibutswa ahantu hatandukanye hazajya hatangirwa, ibiganiro muri iki cyumweru bijyanye no kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, basabwa kuzajya babyitabira.

Urubyiruko rwibanzweho by’umwihariko
Imbaga y’abantu bitabiriye gutangiza icyumweru cy’icyunamo mu Karere ka Huye bari biganjemo urubyiruko, bityo abayobozi bafashe ijambo baboneraho umwanya wo kubasaba kuzaba ari ko babigenza no mu kwitabira ibiganiro.

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Huye, Christine Niwemugeni, yashimiye urubyiruko ku bwitabire rwagize, maze aruha umukoro.

Niwemugeni ati “Twagize amahirwe y’uko urubyiruko rwitabiriye ari rwinshi, ni ikintu cyiza, ari nayo mpamvu tugira ngo nk’uko twabanye muri benshi, tuzabane no mu biganiro, kuko muri ibi biganiro niho tuzakura imbaraga n’ibitekerezo byo kugira ngo koko tubashe kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo”.

Christian. N

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

MUNYANEZA Onesime - 11/04/2017 saa 14:01

Kuba Musenyeri yasabiye abantu bose bakibaswe n’ingengabitekerezo ya Jenoside,ni byiza.Ariko gusaba imana ngo ihindura imitima yabo,ntabwo aribyo.Kubera ko nta muntu imana ihindura ku ngufu.Imana yaduhaye ubwenge ngo duhitemo ikiza n'ikibi (freewill cyangwa libre arbitre in french).Ikindi kandi,imana yaduhaye Bible kugirango ituyobore. Muli Matayo 7:12.imana yadusabye ko "icyo tutifuza ko kitubaho,tutagikorera undi muntu". Nyamara usanga abantu bumvira iryo tegeko ari bake cyane.Kubera ko abantu banga kumvira imana,ifite uko izabigenza ku munsi w'imperuka.Bisome muli Yeremiya 25:33.Imana ishaka ko abantu bayumvira aribo bonyine bazasigara mu isi izahinduka paradizo.Bisome muli Imigani 2:21,22.Nta muntu numwe imana ihatira kuyumvira.Nitwe duhitamo kuyubaha cyangwa kuyumvira.Niyo mpamvu muli Yesaya 48:18 imana ivuga iti:"Iyaba wumviraga amategeko yanjye,wagira amahoro menshi cyane". Ariko ikibabaje nuko abantu hafi ya bose bakora ibyo imana itubuza: Kuronda ubwoko,Kwicana,kurwana,kwiba,gusambana,kurya ruswa,etc... Umuntu wese ushaka kuzarokoka ku munsi w'imperuka,agomba guhinduka,agakora icyo imana ishaka.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X