Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

NYARUBUYE : Batemye ishusho ya Bikiramariya bayita umututsikazi.

Kuri kiliziya ya Nyarubuye Kubera urwango bari bafitiye abatutsi, interahamwe n’abandi bicanyi bageze igihe batema ishusho ya Bikira Mariya bavuga ko ari umututsikazi ko asa nabo.

Kuri kiliziya ya Nyarubuye Kubera urwango bari bafitiye abatutsi, interahamwe n’abandi bicanyi bageze igihe batema ishusho ya Bikira Mariya bavuga ko ari umututsikazi ko asa nabo. Bumwe mu bugome bw’indengakamere […]

JPEG - 51.5 kb
Iyo usuye urwibutso rwa Jenoside rwa Nyarubuye uhabona aya mahano akomeye yahakorewe.

Bumwe mu bugome bw’indengakamere bwakorewe kuri Paruwasi ya Nyarubuye, harimo kwica Abatutsi barenga ibihumbi 35, kunywa amaraso y’Abatutsi babaga bamaze kwicwa, kotsa inyama z’Abatutsi bakazirya, gutema ishusho ya Bikira Mariya bayita ko yasaga nk’Abatutsi, gusambanya abakobwa b’Abatutsikazi n’ibindi byaha bikomeye.

Florentine Nyirakamana ushinzwe urwibutso rwa Jenoside rwa Nyarubuye, avuga ko umuntu uzwi cyane ari uwitwaga Gasimba kuko yagize uruhare rukomeye mu bwicanyi bwo muri kiliziya ya Nyarubuye.

Nyirakamana avuga ko uyu mugabo ari mu bafataga imitima y’Abatutsi akayotsa yarangiza akayirya.Gusa ngo nyuma yaje guhungira muri Tanzaniya, agarutse mu Rwanda nyuma yo kubona imibiri y’Abatutsi we ubwe yishe, ahitamo kwiyahura.

Mu kuvuga iby’ubu bwicanyi, Nyirakamana agira ati “Aha hantu habereye ubugome bukomeye, uretse kuba Abatutsi baha barishwe, habereye n’ubugome bukomeye burimo ko abicanyi bafataga inyama z’abo bishe bakazishyira ku mashyiga bakarya, ngo babaga bashaka kumva inyama z’Abatutsi, hari kandi imivure bashyiragamo amaraso y’Abatutsi ngo barebe ko ahinduka amata.”

Yungamo ati “Kuri iyi Kiliziya kandi habereye ubugome bukomeye, burimo gufata abakobwa b’Abatutsi bakabasambanya, barangiza bakabajugunya mu bwiherero bwa kiliziya, igitangaje muri ibi kandi ni uko nyuma yo kwica Abatutsi bose, bagiye ku ishusho ya Bikira Mariya barayitemagura amaboko, umutwe n’ahandi, bavuga ko iyo shusho isa nk’Abatutsi.”

Akarere ka Kirehe mbere kitwaga Komini Rusumo, gahereye ku mupaka w’u Rwanda na Tanzania.
Abatangabuhamya bavuga ko abaturage ba Nyarubuye bari bagerageje kwirwanaho ariko ngo kubera interahamwe nyinshi zavuye mu bice bitandukanye by’igihugu, zaje kubarusha imbaraga.

Abatangabuhamya bavuga ko nyuma y’aho interahamwe zigiye zitsindwa mu bice bitandukanye, interahamwe zagiye zihungira Nyarubuye kugirango zihungire muri Tanzaniya.Aho aba bicanyi banyuraga nka Kiziguro ubu ni muri Gatsibo, Mukarange ubu ni mu karere ka Kayonza, Kabarondo muri Kayonza, baje gusoreza muri Nyarubuye bahungira muri Tanzania, bahica imbaga y’Abatutsi bari barahahungiye.

Ibi byakorewe i Nyarubuye mu Karere ka Kirehe hamwe mu hazwi nk’ahiciwe Abatutsi benshi mu buryo bukaze.Kugeza ubu urwibutso rwa Jenoside rwa Nyarubuye rushyinguwemo imibiri isaga ibihumbi 57.

Andi mafoto

JPEG - 92.7 kb
Abarokokeye Nyarubuye ntibazibagirwa iyi mbabura kuko yakoreshwaga n’interahamwe mu kotsa inyama z’Abatutsi, barangiza bakazirya
JPEG - 90.2 kb
Iyo ugeze ku rwibutso rwa Jenoside rwa Nyarubuye werekwa ko ubu bwiherero bwakoreshwaga n’interahamwe mu kujugunyamo Abatutsi
JPEG - 73.1 kb
Ikindi kimenyetso kigaragara kuri uru rwibutso rwa Jenoside rwa Nyarubuye ni inkweto abishwe bari bambaye
JPEG - 85.6 kb
Mu rwego rwo gusigasira amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Nyarubuye, ikimenyetso gihari ni imibiri y’abahashyinguye

JPEG - 97.6 kb
Imyenda abishwe bari bambaye


Christian N.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

faustin - 16/04/2017 saa 19:22

BITEYE UBWOBA N'AGAHINDA ARIKO MWIBUKE KO NTAWARIMBURA ABANTU IMANA YAREMYE NGO AGIRE AMAHORO. UWABIKOZE WESE AZABIBAZWA. ABAROKOTSE KANDI BIHANGANE"GENOCIDE NEVER AGAIN"
Kanda hano umusubize

felicien - 14/04/2017 saa 16:43

lcyaha cyahinduye abantu abasazi.ababikoze tubasabire kwihana kuko ntabwo bari Nazi icyo bakora.nawe we urabona umuntu muzima Yatinyuka akarya inyama ya mugenzi we?birababaje gusaaaaaaaaa.
Kanda hano umusubize

- 14/04/2017 saa 14:48

Mbega agahinda esubwo abo nabantu umuntu akarya umuntu ndihanganisha ababuze ababo Nkasaba leta guhana izo nkozi zibibi
Kanda hano umusubize

- 14/04/2017 saa 14:48

Mbega agahinda esubwo abo nabantu umuntu akarya umuntu ndihanganisha ababuze ababo Nkasaba leta guhana izo nkozi zibibi
Kanda hano umusubize

rafiki evariste - 13/04/2017 saa 22:41

umwicanyi wese azabibazwa ari umuhutu wishe umututsi ni ikiremwa ry'Imana ari umututsi wishe umuhutu nawe ni uko niyo mpamvu tugomba twese kwibuka abacu nta kuronanura kuko urupfu rutagira amoko murakoze iyi nyandiko mureke ihite svp mwo kuyinyonga
Kanda hano umusubize

modestd - 13/04/2017 saa 21:09

nimwihangane kukO ababikora bazabona ishano
Kanda hano umusubize

nsabimana Didier - 13/04/2017 saa 21:01

Mbanje kwihanganisha ababuze imiryango yabo nkaba nararababajwe nubwicanyi bwindengakamere bwabereye inyarubuye arinaho nvuka ariko ndihanganisha abarokotse ubwobwicanyi gukomera nokwiremamo ikizere naho biteye ubwoba nagahinda kubwishusho yatemwe yitwako arumututsikazi ababikoze Nabo imana ibabarire.
Kanda hano umusubize

Niyibizi Aloys - 13/04/2017 saa 18:28

ishusho ni ishusho azabona ishyano uyibumba cyangwa uyibaza ngo bayisenge.
Kanda hano umusubize

KIRENGA JAMES - 13/04/2017 saa 15:43

Ariko se kuki abantu batajijuka?Gutema ikibumbano ngo uratema izuru ry'abatutsi?Aka ni akumiro!!!Kiriya ni ikibumbano my friend.Kandi imana itubuza kukibumba no kubipfukama imbere (Kuva 20:4,5).Ari uwakibumye,ari uwagitemye,ari ugipfukama imbere,bose bazarimbuka ku munsi w'imperuka.Imana ni Umwuka kandi n'abayisenga bagomba kuyisenga "mu mwuka" (Yohana 4:24).Kuki wakoresha ikibumbano mu masengesho yawe?Uriya ntabwo ari Maliya.Yewe nta nubwo ariko yasaga.Imana itubuza gusenga tureba ibibumbano,ikatubuza kubishyira mu nzu no mu modoka.Nyamara usanga biriya bibumbano byuzuye mu mazu no mu modoka nyinshi cyane.Ni icyaha kirenze ibindi imana yanga cyane.Ni IDOLATRY.Mulibuka ABAYISIRAYERI mu butayu bwa SINAI ubwo bakoraga ikintu bakakita Yehova.Imana yarabishe. Abakoresha biriya bibumbano mu masengesho yabo,nabo imana izabica ku munsi w'imperuka (Soma 1 Abakorinto 6:9,10 na Yeremiya 25:33).
Kanda hano umusubize

Maniraguha - 13/04/2017 saa 23:22

James uritiranya ibintu.Kandi ntugacire urubanza mugenzi wawe:hari ahanditse ngo"yacuze inzoka,hanyuma uwayireba agakira
Kanda hano umusubize

Bisangabagabo Egide - 13/04/2017 saa 13:59

Nukuri birababajepe!Abantu barye abandi?mbega ubunyamanswaweee!Nihanganishije abantu bahuye nibibibazope!Mana weee!Birandenzepe!Ababuze abanyu mwihangane tubarinyuma.
Kanda hano umusubize

modestd - 13/04/2017 saa 21:00

idoratri. Jukomeza, ubigishe! Ahari bakurikiza amategeko mujenatwemutwibu tsa ibya bibi ria nimero ni 0898451466 bizadufasha ni modeste. RDC goma rubaya
Kanda hano umusubize

Ndihanganishije Ababuzababo,nteye Ivyatsi Uwowese Yakoze Iryo Shano.Mbe Dukomoka Kubantu Bangahe?
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X